Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova yumva gutaka kwacu

Yehova yumva gutaka kwacu

Yehova yumva gutaka kwacu

“Amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku gutaka kwabo.”—ZAB 34:16.

1, 2. (a) Abantu benshi bamerewe bate muri iki gihe? (b) Kuki ibyo bitadutangaza?

ESE waba uhangayitse? Niba ari ko biri, si wowe wenyine. Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bahora bahanganye n’ibibatsikamira bijyanye n’imibereho yo muri iyi si. Kuri bamwe, bisa n’aho kwihangana bitakibashobokera. Bumva bameze nk’uko umwanditsi wa zaburi Dawidi yumvaga ameze igihe yandikaga ati “ndahondobereye ndavunaguritse, nanihishijwe no guhagarika umutima. Umutima urankubita, intege zanjye zirashira, amaso yanjye na yo ubwayo afite ibihuzenge.”—Zab 38:9, 11.

2 Kubera ko turi Abakristo, ntidutangazwa n’imihangayiko iba mu buzima. Dusobanukiwe ko “kuramukwa” ari kimwe mu bimenyetso byahanuwe by’ukuhaba kwa Yesu (Mar 13:8; Mat 24:3). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kuramukwa” rishobora kwerekeza ku makuba cyangwa imibabaro muri rusange. Mbega ukuntu ibyo bisobanura neza ukuntu abantu bababaye cyane muri ibi ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’!—2 Tim 3:1.

Yehova asobanukiwe imibabaro yacu

3. Ni iki ubwoko bw’Imana buzi neza?

3 Ubwoko bwa Yehova buzi neza ko bushobora kugerwaho n’imibabaro, kandi birashoboka cyane ko imibabaro izarushaho kwiyongera. Uretse ibyo abantu bahura na byo muri rusange, duhanganye n’‘Umwanzi Satani’ kubera ko turi abagaragu b’Imana (1 Pet 5:8). Mbega ukuntu byoroshye kumva tumeze nk’uko Dawidi yumvaga ameze igihe yagiraga ati “ibitutsi byamenaguye umutima ndarwaye cyane, nashatse uwangirira imbabazi ariko ntihaboneka n’umwe, nashatse abo kumara umubabaro ndababura”!—Zab 69:21.

4. Ni iki kiduhumuriza iyo duhanganye n’imibabaro?

4 Ese Dawidi yaba yarumvikanishaga ko nta byiringiro na mba yari afite? Oya. Zirikana amagambo yakomeje avuga muri iyo zaburi, aho yagize ati “kuko Uwiteka yumva abakene, ntasuzugura abe bari mu nzu y’imbohe” (Zab 69:34). Muri rusange, hari igihe dushobora kumva tumeze nk’imfungwa zafashwe bunyago n’imihangayiko cyangwa imibabaro. Bishobora gusa n’aho abandi badasobanukiwe mu by’ukuri imimerere turimo, kandi wenda ntibanayisobanukiwe koko. Ariko kimwe na Dawidi, dushobora guhumurizwa no kumenya ko Yehova asobanukiwe neza imibabaro yacu.—Zab 34:16.

5. Ni iki Umwami Salomo atashidikanyagaho?

5 Salomo, umuhungu wa Dawidi, yagaragaje neza ibyo bintu igihe yeguriraga Yehova urusengero rw’i Yerusalemu. (Soma muri 2 Ngoma 6:29-31.) Yinginze Yehova amusaba kujya yumva amasengesho ya buri muntu wese ufite umutima umenetse wari kumwegera yisabira ku bw’“indwara ye n’umubabaro we.” Ni gute Imana yari kwakira amasengesho y’abo bantu bababaye? Salomo yagaragaje icyizere yari afite avuga ko Imana itari kumva gusa ayo masengesho, ahubwo ko yari no kugira icyo ikora kugira ngo ibafashe. Kubera iki? Kubera ko izi neza ibiri mu ‘mitima y’abantu.’

6. Ni gute dushobora guhangana n’imihangayiko, kandi kuki?

6 Kimwe n’abo Salomo yasenze asabira, natwe dushobora kwegera Yehova mu isengesho tuvuga ibirebana n’‘indwara zacu n’imibabaro byacu.’ Twagombye guhumurizwa no kumenya ko asobanukiwe imibabaro yacu kandi ko atwitaho. Intumwa Petero yahamije ibyo, igihe yavugaga ati “muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho” (1 Pet 5:7). Yehova ababazwa n’ibitugeraho. Yesu yatsindagirije ukuntu Yehova yita ku bantu mu buryo bwuje urukundo agira ati “mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri kimwe cy’agaciro gake? Nyamara nta na kimwe muri byo kigwa hasi So wo mu ijuru atabimenye. Ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabazwe. Ku bw’ibyo rero, ntimutinye: murusha ibishwi byinshi agaciro.”—Mat 10:29-31.

Ishingikirize ku bufasha bwa Yehova

7. Ni ubuhe bufasha dushobora kwiringira guhabwa?

7 Dushobora kwizera tudashidikanya ko Yehova yifuza kandi ashoboye kudufasha igihe duhangayitse. Bibiliya igira iti “Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba” (Zab 34:16-18; 46:2). Ni gute Yehova aduha ubwo bufasha? Zirikana amagambo dusanga mu 1 Abakorinto 10:13 agira ati “Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira, ahubwo nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira.” Yehova ashobora gutuma ibintu bihinduka kugira ngo imihangayiko dufite iveho cyangwa se akaduha imbaraga zo kudufasha kwihangana. Uko biri kose, Yehova aradufasha.

8. Ni gute dushobora kubona ubufasha buturuka ku Mana?

8 Ni gute dushobora kungukirwa n’ubwo bufasha? Duhabwa inama igira iti “muyikoreze imihangayiko yanyu yose.” Ibyo byumvikanisha ko, mu buryo bw’ikigereranyo, duha Yehova inshingano yo kutwitaho. Tugerageza kureka guhangayika kandi tukiringira Yehova twihanganye kugira ngo yite ku byo dukeneye (Mat 6:25-32). Kwiringira muri ubwo buryo bisaba kwicisha bugufi, tukareka kwishingikiriza ku mbaraga zacu bwite cyangwa ubwenge bwacu. Iyo twicishije bugufi turi “munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana,” tumenya ko turi mu mwanya wo hasi (Soma muri 1 Petero 5:6). Ibyo bidufasha guhangana n’ibintu ibyo ari byo byose Imana ireka bikatugeraho. Dushobora kwifuza gutabarwa ako kanya, ariko twiringira ko Yehova aba azi neza igihe adutabarira n’uko abikora.—Zab 54:9; Yes 41:10.

9. Ni uwuhe mutwaro Dawidi yagombaga kwikoreza Yehova?

9 Ibuka amagambo ya Dawidi aboneka muri Zaburi ya 55:23, agira ati “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.” Igihe Dawidi yandikaga ayo magambo, yari ahangayitse cyane (Zab 55:5). Birumvikana ko iyo zaburi yayanditse igihe umuhungu we Abusalomu yari yacuze umugambi wo kwigarurira ubwami bwe. Ahitofeli, umujyanama Dawidi yiringiraga, yari yifatanyije muri ubwo bugambanyi. Byabaye ngombwa ko Dawidi ahunga akava i Yerusalemu kugira ngo arokore ubuzima bwe (2 Sam 15:12-14). Ndetse no muri iyo mimerere igoranye, Dawidi yakomeje kwiringira Imana kandi ntiyigeze amanjirwa.

10. Ni iki tugomba gukora igihe duhanganye n’imibabaro?

10 Kimwe na Dawidi, ni iby’ingenzi ko natwe twegera Yehova mu isengesho tukamubwira ibiduhangayikishije byose. Nimucyo dusuzume icyo intumwa Pawulo yavuze ko dukwiriye gukora mu birebana n’ibyo. (Soma mu Bafilipi 4:6, 7.) Bizagenda bite nidusenga isengesho nk’iryo rivuye ku mutima? ‘Amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda ubushobozi bwacu bwo gutekereza binyuze kuri Kristo Yesu.’

11. Ni gute “amahoro y’Imana” arinda imitima yacu n’ubushobozi bwacu bwo gutekereza?

11 Ese isengesho rizatuma imimerere urimo ihinduka? Birashoboka ko yahinduka. Ariko twagombye kumenya ko Yehova adahora asubiza amasengesho yacu nk’uko tubishaka. Icyakora, amasengesho adufasha gushyira mu gaciro kugira ngo imihangayiko itaduherana. “Amahoro y’Imana” ashobora gutuma dutuza igihe turemerewe n’ibintu bituma duhangayika. Kimwe n’abasirikare bahawe kurinda umugi abanzi, “amahoro y’Imana” azarinda imitima yacu n’ubushobozi bwacu bwo gutekereza. Nanone kandi, azatuma turenga ibintu bituma dushidikanya, bituma dutinya ndetse n’ibitekerezo biduca intege. Ayo mahoro azaturinda gufata imyanzuro duhubutse no gufata imyanzuro itarangwa n’ubwenge.—Zab 145:18.

12. Tanga urugero rugaragaza ukuntu umuntu ashobora kugira amahoro yo mu mutima.

12 Ni gute dushobora kugira amahoro yo mu mutima mu gihe duhangayitse? Dore urugero rushobora guhuza neza n’iyo mimerere. Umukozi ashobora gukoreshwa n’umukoresha umubwira nabi. Icyakora, uwo mukozi abonye uburyo bwo kugaragariza ibyiyumvo bye nyir’isosiyete ugwa neza, kandi ushyira mu gaciro. Nyir’isosiyete yijeje uwo mukozi ko azi neza imimerere arimo, kandi ko azatuma uwo mukoresha ava ku mwanya we. Ibyo byatuma uwo mukozi yumva ameze ate? Kwemera ibyo yasezeranyijwe no kumenya ibyenda kuba, bizamuha imbaraga zo gukomeza akazi, ndetse n’iyo haba hari ibindi bintu bikomeye hagati aho yaba azahangana na byo. Mu buryo nk’ubwo, tuzi ko Yehova asobanukiwe neza imimerere turimo, kandi atwizeza ko vuba aha “umutware w’iyi si agiye kujugunywa hanze” (Yoh 12:31). Mbega ukuntu ibyo bintu bihumuriza!

13. Uretse gusenga, ni iki kindi tugomba gukora?

13 Ese birahagije gusa ko tubwira Yehova ibibazo byacu mu isengesho? Oya. Hari ibindi bikenewe. Dukeneye gukora ibihuje n’amasengesho yacu. Igihe Umwami Sawuli yoherezaga abantu mu rugo rwa Dawidi ngo bajye kumwica, Dawidi yasenze agira ati “Mana yanjye, unkize abanzi banjye, unshyire hejuru y’abampagurukira. Unkize inkozi z’ibibi, undinde abicanyi” (Zab 59:2, 3). Uretse gusenga, Dawidi yanategeye amatwi ibyo umugore we yamubwiye maze akora ibyari bikenewe kugira ngo ahunge (1 Sam 19:11, 12). Natwe dushobora gusenga dusaba ubwenge bwadufasha guhangana n’imimerere igoranye turimo kandi bukadufasha gutuma imimerere twarimo iba myiza.—Yak 1:5.

Uko twabona imbaraga zituma twihangana

14. Ni iki cyadufasha kwihangana igihe duhanganye n’ingorane?

14 Ibibazo dufite bishobora kudahita bivaho ako kanya. Bishobora no gukomeza kubaho mu gihe runaka. Niba ari uko bigenze, ni iki kizadufasha kwihangana? Icya mbere, twibuke ko iyo dukomeje gukorera Yehova mu budahemuka nubwo twaba dufite ibibazo, tuba tugaragaza ko tumukunda (Ibyak 14:22). Tuzirikane ikirego Satani yashinje Yobu agira ati “ariko se ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa? Ntiwagiye umurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose? Wahiriye umurimo w’amaboko ye, n’amatungo ye agwiriye mu gihugu. Ariko rambura ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe” (Yobu 1:9-11). Gushikama kwa Yobu kwatumye icyo kirego kigaragara ko ari ikinyoma cyambaye ubusa. Nitwihangana mu gihe turi mu mimerere ibabaje, natwe tuzabona uburyo bwo kugaragaza ko Satani ari umubeshyi. Hanyuma, ukwihangana kwacu kuzakomeza ibyiringiro n’icyizere dufite.—Yak 1:4.

15. Ni izihe ngero zishobora kudukomeza?

15 Icya kabiri, tuzirikane ko ‘imibabaro nk’iyo igera ku muryango wose w’abavandimwe bacu bo ku isi’ (1 Pet 5:9). Koko rero, ‘nta kigeragezo kitugeraho kitari rusange ku bantu’ (1 Kor 10:13). Ku bw’ibyo, dushobora kubonera imbaraga n’inkunga mu gutekereza ku ngero z’abandi, aho kwibanda ku bibazo byacu gusa (1 Tes 1:5-7; Heb 12:1). Tujye dufata akanya ko gutekereza ku rugero rw’abo tuzi bihanganye ari indahemuka nubwo bari mu ngorane zibabaje. Ese waba warakoze ubushakashatsi ku nkuru z’ibyabaye mu mibereho y’abantu zasohotse zivuga ibibazo nk’ibyo uhanganye na byo? Izo nkuru zishobora kugukomeza.

16. Ni gute Imana idukomeza iyo duhanganye n’ibigeragezo by’uburyo bwinshi?

16 Icya gatatu, tujye twibuka ko Yehova ari “Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose, kugira ngo dushobore guhumuriza abari mu makuba y’uburyo bwose, binyuze ku ihumure Imana iduhumurisha natwe” (2 Kor 1:3, 4). Ni nk’aho Imana yaba iduhagaze iruhande idutera inkunga kandi idukomeza, atari mu makuba y’aka kanya gusa, ahubwo no “mu makuba yacu yose.” Ibyo bituma tubasha guhumuriza abandi bari “mu makuba y’uburyo bwose.” Pawulo ubwe yiboneye ukuri kw’ayo magambo.—2 Kor 4:8, 9; 11:23-27.

17. Ni gute Bibiliya ishobora kudufasha guhangana n’imihangayiko?

17 Icya kane, dufite Ijambo ry’Imana Bibiliya, ari ryo ‘rifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka, kugira ngo umuntu w’Imana abe afite ubushobozi bwose n’ibisabwa byose ngo akore umurimo mwiza wose’ (2 Tim 3:16, 17). Ijambo ry’Imana ntiriduha gusa “ubushobozi” n’‘ibisabwa ngo dukore umurimo mwiza wose,’ ahubwo rinatuma dushobora guhangana n’ingorane. Rituma tugira “ubushobozi bwose” n’‘ibisabwa byose ngo dukore umurimo mwiza.’ Ijambo ryo mu rurimi rw’umwimerere ryahinduwemo ‘afite ibisabwa byose,’ rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “afite ibyangombwa byose.” Iri jambo rishobora kuba ryarakoreshwaga mu bihe bya kera bavuga ukuntu ubwato bwabaga bwashyizwemo ibyangombwa byose by’urugendo, cyangwa se bikavugwa ku mashini yabaga ishoboye gukora ikintu icyo ari cyo cyose yakorewe. Yehova na we akoresha Ijambo rye kugira ngo aduhe ibyo dukeneye byose, kugira ngo dutsinde ikintu icyo ari cyo cyose dushobora guhangana na cyo. Ni yo mpamvu dushobora kuvuga tuti “ubwo Imana yemeye ko bimbaho, nshobora no kubyihanganira, mfashijwe na yo”

Tuzakizwa imibabaro yose

18. Ni iki tuzazirikana kikadufasha kwihangana turi indahemuka?

18 Icya gatanu, tujye duhora tuzirikana ikintu gihebuje kizabaho vuba aha. Yehova azakura abantu mu mibabaro yose (Zab 34:20; 37:9-11; 2 Pet 2:9). Amaherezo, gucungurwa kwacu ntibizaba bisobanura gukurirwaho imibabaro y’iki gihe gusa, ahubwo buzaba ari n’uburyo bwo kubona ubuzima bw’iteka, haba mu ijuru hamwe na Yesu cyangwa muri paradizo ku isi.

19. Ni mu buhe buryo umuntu ashobora kwihangana ari indahemuka?

19 Kugeza icyo gihe, dukomeje kwihanganira imimerere ibabaje y’iyi si. Mbega ukuntu twifuza cyane kubona icyo gihe kitazarangwa n’ibibaho muri iki gihe (Zab 55:7-9). Nimucyo twibuke ko iyo twihanganye turi indahemuka bigaragaza ko Satani ari umubeshyi. Nimucyo kandi tubonere imbaraga mu masengesho yacu no mu muryango w’abavandimwe bo ku isi yose, tuzirikana ko abavandimwe bacu bahura n’ibibazo nk’ibyacu. Dukomeze kugira ubushobozi bwose n’ibisabwa byose binyuze mu gukoresha neza Ijambo ry’Imana. Ntitukemere ngo ibyiringiro dufitiye “Imana nyir’ihumure,” yo yita ku bantu mu buryo bwuje urukundo, biyoyoke. Tujye twibuka ko “amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku gutaka kwabo.”—Zab 34:16.

Ese ushobora gusubiza?

• Ni gute Dawidi yumvise ameze ku bw’imihangayiko yari afite?

• Ni ikihe cyizere Umwami Salomo yagaragaje?

• Ni ibiki byadufasha guhangana n’ibyo Yehova areka bibaho?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Salomo yari yiringiye ko Yehova yari kugira icyo akorera abantu bahanganye n’ibibazo

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Dawidi yikoreje Yehova imitwaro ye binyuze mu isengesho hanyuma akora ibihuje na ryo