Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bari mu bwigunge ariko ntibibagiranye

Bari mu bwigunge ariko ntibibagiranye

Bari mu bwigunge ariko ntibibagiranye

INTUMWA Pawulo yahaye Abakristo bagenzi be umuburo ugira uti ‘nimucyo tujye dukorera bose ibyiza, ariko cyane cyane abo duhuje ukwizera’ (Gal 6:10). Muri iki gihe, turacyakurikiza iyo nama yahumetswe kandi dushaka uko twakorera ibyiza bagenzi bacu duhuje ukwizera. Muri abo bantu bakeneye ko itorero rya gikristo ribitaho mu buryo bwuje urukundo kandi babikwiriye, harimo abavandimwe na bashiki bacu dukunda bashaje kandi baba mu bigo byita ku bageze mu za bukuru.

Mu bihugu bimwe na bimwe, usanga abagize umuryango ari bo bita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru. Ariko kandi, mu bindi bihugu abenshi mu bantu bashaje bakunze kwitabwaho n’ibigo byita ku bageze mu za bukuru. None se, byifashe bite ku birebana n’Abakristo bageze mu za bukuru baba muri ibyo bigo? Ni ibihe bibazo bahura na byo? Babyifatamo bate mu gihe imiryango yabo itabitaho? Ni gute itorero rya gikristo rishobora kubafasha, kandi se ni izihe nyungu dushobora kubona turamutse tubasuye buri gihe?

Ibibazo bahura na byo mu bigo byita ku bageze mu za bukuru

Abakristo bageze mu za bukuru bashobora kwimurirwa mu bigo biri mu ifasi y’irindi torero, kandi Abahamya bo muri iryo torero bakaba bataziranye n’abo Bakristo bahimukiye. Ibyo bishobora gutuma Abahamya bo muri ako gace badashishikazwa no kubasura kenshi. Ikindi kandi, muri ibyo bigo usanga abo Bakristo bashaje babana n’abantu bafite imyizerere itandukanye n’iyabo. Bityo rero, kuba muri ibyo bigo bishobora kubagora.

Urugero, mu turere tumwe na tumwe, ibigo byita ku bageze mu za bukuru bishyiraho gahunda zo gusengera muri ibyo bigo. Hari umuntu ushinzwe kwita ku bageze mu za bukuru wagize ati “hari Abahamya bageze mu za bukuru batagishobora kumva no kuvuga neza, bagiye bajyanwa mu nsengero mu tugare, nta wubanje kubabaza icyo babitekerezaho.” Nanone kandi, abayobozi b’ibyo bigo bakunda gutegura iminsi mikuru y’amavuko, iya Noheli cyangwa Pasika kugira ngo ababibamo bidagadure. Nanone Abahamya bamwe na bamwe baba muri ibyo bigo bagiye bahabwa amafunguro umutimanama wabo utabemerera kurya (Ibyak 15:29). Nidusura abo bavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru buri gihe, tuzaboneraho uburyo bwo kubafasha guhangana n’ibyo bibazo.

Ubufasha bahabwa n’itorero

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babaga bazi ko bafite inshingano yo kwita ku bageze mu za bukuru, iyo nta bana babaga bafite bo kubitaho (1 Tim 5:9). Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe abagenzuzi bazi ko bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo abageze mu za bukuru baba mu bigo biri mu ifasi yabo badatereranwa. * Umusaza mu itorero witwa Robert yaravuze ati “byaba byiza abagenzuzi b’Abakristo ubwabo bagiye basura abageze mu za bukuru kugira ngo barebe uko babaho kandi bifatanye mu isengesho. Hari byinshi itorero ryakora kugira ngo ryite ku byo bakeneye.” Iyo dushatse akanya tugasura abageze mu za bukuru, tuba tugaragaje ko dusobanukiwe neza ko kwita ku babikeneye ari iby’ingenzi mu maso ya Yehova.—Yak 1:27.

Iyo bibaye ngombwa, abasaza bashyiraho gahunda yo gufasha abavandimwe na bashiki bacu baba mu bigo byita ku bageze mu za bukuru biri mu ifasi yabo. Robert asobanura bumwe mu bufasha bashobora guhabwa. Agira ati “twagombye gutera abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru inkunga yo kujya mu materaniro mu gihe babishoboye.” Ariko kandi, abasaza bagombye gushyiraho izindi gahunda zigamije gufasha abatagishobora kugera ku Nzu y’Ubwami. Jacqueline ufite imyaka ibarirwa muri za 80 kandi urwaye rubagimpande, akurikiranira amateraniro kuri telefoni. Yaravuze ati “gukurikirana amateraniro kuri telefoni bingirira akamaro cyane. Nta kintu na kimwe gishobora kumbuza kuyakurikirana.”

Mu gihe Umukristo ugeze mu za bukuru adashobora gukurikiranira amateraniro kuri telefoni, abasaza bashobora gushyiraho gahunda yo gufatira kuri kaseti ibiganiro bitangwa mu materaniro. Umuntu wagiye kumvisha ibyo biganiro umuvandimwe cyangwa mushiki wacu uba mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru, ashobora kuboneraho uburyo bwo kuganira na we akamutera inkunga. Hari umugenzuzi wagize ati “kugeza ku bavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru amakuru y’abagize itorero bituma bumva ko bakiri bamwe mu bagize umuryango w’abavandimwe.”

Mukomeze mushyikirane

Uko bigaragara, iyo abenshi mu bageze mu za bukuru bimukiye mu bigo bibitaho, bariheba kandi bakumva batazi aho bari. Ibyo rero bituma bigunga. Icyakora, nidusura abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru bakimara kwimuka kandi tukabagaragariza ko tuzakomeza kubashyigikira, tuzaba tubafashije kugira amahoro yo mu mutima ndetse n’ibyishimo.—Imig 17:22.

Mu gihe abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru batagifite ubushobozi buhagije bwo gutekereza, batacyumva cyangwa se bakaba bafite ibindi bibazo bituma badashyikirana n’abantu, hari abashobora kwibwira ko kubasura nta cyo bimaze. Ariko kandi, nubwo gushyikirana na bo byaba bigoye cyane, imihati dushyiraho dukomeza kubasura igaragaza ko ‘dufata iya mbere mu kugaragariza’ bagenzi bacu “icyubahiro” (Rom 12:10). Iyo umuvandimwe ugeze mu za bukuru atangiye kujya yibagirwa vuba, dushobora kumutera inkunga yo kutubwira ibyabaye mu mibereho ye uhereye mu buto bwe, cyangwa akatubwira uko yamenye ukuri ko muri Bibiliya. Ariko se wakora iki mu gihe yaba agishakisha amagambo akwiriye yavuga? Mutege amatwi wihanganye, maze nubona bikwiriye uvuge amagambo abiri cyangwa atatu ukeka ko ari yo yashakaga kuvuga, cyangwa usubiremo muri make ibyo yari amaze kuvuga, maze umutere inkunga yo gukomeza kukubwira. Niba avangavanga ibitekerezo cyangwa akananirwa kuvuga ku buryo utabasha gusobanukirwa ibyo avuga, ushobora kugerageza kumenya ibyo ashaka kuvuga wita cyane ku byiyumvo byumvikanira mu ijwi rye.

Niba kuvugana na we bitagishoboka, dushobora gukoresha ubundi buryo. Umupayiniya witwa Laurence akunda gusura Madeleine, Umukristokazi w’imyaka 80 utagishobora kuvuga. Laurence asobanura uko ashyikirana na we agira ati “iyo jye na Madeleine dusengera hamwe, dufatana mu biganza, noneho mu gihe ndimo nsenga akankanda ikiganza buhoro, kandi agahumbaguza. Ibyo rero bigaragaza ko yishimira icyo gihe cy’agaciro kenshi.” Mu by’ukuri rero, gufatana mu biganza n’abo bantu dukunda bageze mu za bukuru cyangwa kubahobera tubikuye ku mutima, bishobora kubizeza ko tubakunda cyane.

Kubasura ni iby’ingenzi

Gusura abageze mu za bukuru buri gihe bishobora gutuma barushaho kwitabwaho. Danièle umaze imyaka igera kuri 20 asura Abahamya bagenzi be baba mu bigo byita ku bageze mu za bukuru, yagize ati “iyo abakozi bo mu bigo byita ku bageze mu za bukuru babonye ko umuntu asurwa buri gihe, barushaho kumwitaho.” Robert twigeze kuvuga yaravuze ati “iyo umuntu akunda gusura umuntu ugeze mu za bukuru uba mu kigo, bishobora gutuma abakozi baho bita ku byo abasaba. Abo bakozi bashobora kutagaragariza icyubahiro nk’icyo umuntu uza gusura rimwe na rimwe.” Kubera ko abita ku bageze mu za bukuru bakunda guhangana n’ikibazo cy’abantu batanyurwa bo mu miryango y’abo bantu bageze mu za bukuru, barishima iyo abaje gusura ababa muri icyo kigo babashimiye. Byongeye kandi, iyo dufitanye imishyikirano myiza n’abakozi bo mu bigo byita ku bageze mu za bukuru, bishobora gutuma baha agaciro amahame n’imyizerere y’Umuhamya ugeze mu za bukuru uba muri icyo kigo.

Nanone dushobora kugirana ubucuti n’abakozi bo muri ibyo bigo binyuze mu kubafasha imirimo yoroheje. Mu turere tumwe na tumwe, umubare udahagije w’abakozi bashoboye utuma abageze mu za bukuru batitabwaho uko bikwiriye. Rébecca, umukozi wita ku bageze mu za bukuru, atanga inama igira iti “mu gihe cyo gufata amafunguro, usanga abakozi bafite akazi kenshi. Icyo rero gishobora kuba ari igihe gikwiriye cyo gusura incuti yawe iba muri icyo kigo, ukayigaburira.” Ubwo rero, twagombye guhita tubaza abakozi icyo twakora kugira ngo tubafashe.

Iyo dufite akamenyero ko gusura abantu baba mu bigo byita ku bageze mu za bukuru, tumenya icyo abavandimwe na bashiki bacu baba muri ibyo bigo bakeneye. Bityo, dushobora gufata iya mbere tukabafasha, ariko tukabikora twabanje kubisaba abakozi bo muri ibyo bigo. Urugero, dushobora gutaka inzu babamo dushyiramo amafoto y’abantu bakunda hamwe n’amashusho yashushanyijwe n’abana. Kubera ko tuba tuzirikana icyatuma uwo muntu uba mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru amererwa neza, dushobora kumuzanira umwambaro wo kurarana cyangwa tukamuzanira ibikoresho by’isuku nk’amavuta yo kwisiga, isabune n’ibindi. Iyo kuri icyo kigo hari ubusitani, dushobora kujyana uwo muntu hanze kugira ngo afate akayaga. Laurence twavuze mbere, yagize ati “buri cyumweru Madeleine aba ategerezanyije amatsiko umunsi nzazira kumusura. Iyo nzanye n’abana bwo ahita amwenyura, ukabona mu maso he harakeye.” Ibikorwa nk’ibyo bishobora gutuma abantu baba mu bigo byita ku bageze mu za bukuru bamererwa neza.—Imig 3:27.

Bose bibagirira akamaro

Gusura umuntu ugeze mu za bukuru buri gihe, bishobora gutuma tugaragaza niba ‘urukundo rwacu ruzira uburyarya’ (2 Kor 8:8). Mu buhe buryo? Kubona umuntu dukunda agenda azahara, bishobora kutubabaza cyane. Laurence agira ati “mu mizo ya mbere, nasangaga Madeleine amerewe nabi bikambabaza cyane, ku buryo uko navaga kumusura nariraga. Ariko naje kumenya ko gusenga dushyizeho umwete bishobora kudufasha kutagira ubwoba, kandi bikarushaho gutera inkunga abo dusuye.” Robert amaze imyaka myinshi asura umuvandimwe witwa Larry urwaye indwara ifata ubwonko, igatuma umuntu ahora asusumira. Robert yaravuze ati “indwara Larry yarwaye yaramuzahaje cyane, ku buryo avuga singire n’ijambo na rimwe numva. Ariko iyo dusengera hamwe, numva afite ukwizera.”

Iyo dusuye abo duhuje ukwizera bageze mu za bukuru turabafasha, ariko natwe bitugirira akamaro. Kuba biyemeza kurushaho kwegera Yehova ari na ko bakomeza kubana n’abantu badahuje ukwizera, bitwigisha ko tugomba kugira ukwizera n’ubutwari. Kuba bifuza cyane amafunguro yo mu buryo bw’umwuka kandi ubushobozi bwabo bwo kumva no kureba bwaragabanutse, bigaragaza ko ‘umuntu adatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova’ (Mat 4:4). Iyo tubona abageze mu za bukuru bashimishwa n’utuntu duto duto, urugero nko kubona umwana useka cyangwa gusangira n’abandi amafunguro, bitwibutsa ko tugomba kunyurwa n’ibyo dufite. Nanone kuba bakunda ibintu by’umwuka bishobora kudutera inkunga yo gushyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere.

Mu by’ukuri, iyo dufasha abageze mu za bukuru bigirira akamaro itorero ryose. Kubera iki? Kubera ko abo Bakristo bafite intege nke baba bakeneye ko abavandimwe babagaragariza urukundo, batuma abagize itorero babona uburyo bwo kugaragaza impuhwe. Ku bw’ibyo, twese dukwiriye kubona ko gufasha abageze mu za bukuru, ndetse n’iyo byamara igihe kirekire, ari uburyo bwo gukorerana (1 Pet 4:10, 11). Abasaza nibafata iya mbere muri uwo murimo, bazafasha abandi bagize itorero kubona ko batagomba kwirengagiza ubwo buryo bwo gukora umurimo wa gikristo (Ezek 34:15, 16). Nidutanga ubufasha bwuje urukundo, tuzatuma abageze mu za bukuru duhuje ukwizera bumva ko batibagiranye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Umwanditsi w’itorero akimara kumenya ko umuvandimwe cyangwa mushiki wacu yimukiye mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru kiri mu ifasi y’irindi torero, byaba byiza ahise abimenyesha abasaza b’itorero ryaho.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 28]

“Iyo abakozi bo mu bigo byita ku bageze mu za bukuru babonye ko umuntu asurwa buri gihe, barushaho kumwitaho”

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Amasengesho tuvuze tubikuye ku mutima ashobora gufasha Umuhamya wa Yehova ugeze mu za bukuru kubona amahoro yo mu mutima

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Iyo tugaragarije urukundo bagenzi bacu bageze mu za bukuru, bibatera inkunga