Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

• Abantu baragurisha inyenyeri basuye Yesu ryari?

Hari ubuhinduzi bwa Bibiliya bugira buti “abo bamaji ntibasuye Yesu mu gihe kimwe na ba bashumba mu ijoro yavutsemo, igihe yari aho amatungo arira. Baje nyuma y’amezi make.” Icyo gihe Yesu yari ‘umwana’ uba mu nzu (Mat 2:7-11). Iyo bamuzanira zahabu n’izindi mpano z’agaciro mu ijoro yavutsemo, igihe Mariya yajyaga kumumurika mu rusengero i Yerusalemu nyuma y’iminsi 40, ntiyari gutura inyoni ebyiri zonyine.—1/1, ipaji ya 31.

• Ni iki abantu benshi bakora kugira ngo batume ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza?

Umuntu ashobora kwibaza ati ‘ese nshobora guhindura imimerere ndimo kandi nkoroshya imibereho yanjye?’ Amy ni byo yakoze. Nubwo yari umukire, nta byishimo yagiraga. Yaje kubona ko gukurikirana inyungu zijyanye n’akazi ko muri iyi si byatumye ayoba, ku buryo yari hafi kuva mu byo kwizera. Bityo Amy yafashe umwanzuro wo gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Ndetse yamaze igihe akora ubupayiniya. Amy agira ati “ubu numva nyuzwe” kuruta igihe namaze nkurikirana intego z’isi.—15/1, ipaji ya 19

• Ni iki cyafasha ababyeyi b’abagore gusohoza neza inshingano yabo ya kibyeyi?

Ababyeyi b’abagore benshi bafite akazi. Bamwe bakora akazi kugira ngo babone ibintu by’ibanze bitunga umuryango wabo, abandi baba bashaka kubona amafaranga bigengaho cyangwa kugura ibintu by’iraha. Abandi na bo bakagakora kubera ko bakishimira. Nanone ababyeyi b’Abakristokazi bagira uruhare rw’ingenzi mu kwita ku bana, cyane cyane igihe abana bakiri bato. Bamwe bagiye bahitamo kugabanya amasaha bakoresha mu kazi cyangwa bakagahagarika kugira ngo barusheho kwita ku miryango yabo. Ibyo byatumye basohoza neza inshingano yabo ya kibyeyi.—1/2, ipaji ya 28-31.

• “Ab’iki gihe” Yesu yerekezagaho mu magambo ye dusanga muri Matayo 24:34, ni ba nde?

Incuro nyinshi, Yesu yakoreshaga amagambo “ab’iki gihe” yerekeza ku bantu babi cyangwa ari bo abwira. Ariko ntiyigeze akoresha ayo magambo igihe yabaga abwira abigishwa be bari hafi gusukwaho umwuka wera. Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku bandi, abo bigishwa ba Yesu ni bo bonyine bashoboraga kugera ku mwanzuro w’ibivugwa muri Matayo 24:32, 33. Ku bw’ibyo rero, dukurikije uko ibivugwa aho byasohoye haba mu kinyejana cya mbere ndetse no muri iki gihe, dushobora kuvuga ko Yesu yavuze ayo magambo yerekeza ku bigishwa be basutsweho umwuka wera.—15/2, ipaji ya 23-24

• Ni gute amategeko yatubereye umuherekeza nk’uko bivugwa mu Bagalatiya 3:24?

Ubusanzwe, umuherekeza yabaga ari umugaragu wizewe, wabaga ushinzwe kwita ku mutekano w’umwana no kugenzura niba ahabwa uburere se yifuzaga ko ahabwa. Mu buryo nk’ubwo, Amategeko yarindaga Abayahudi kwandura imico mibi, hakubiyemo gushakana n’abanyamahanga. Ariko nk’uko byari bimeze ku muherekeza w’umwana, Amategeko yari kumara igihe gito, ni ukuvuga kugeza igihe Kristo yari kuzazira.—1/3, ipaji ya 18-21

• Ni uwuhe muco dukwiriye kugaragaza dukurikije Yakobo 3:17?

Kugira ngo tube abantu baboneye bidusaba kwamaganira kure ibikorwa bibi nta kuzuyaza (Itang 39:7-9). Nanone tugomba kuba abantu barangwa n’amahoro, tukirinda gushotorana cyangwa ibikorwa bibuza abandi amahoro. Bityo buri wese muri twe yagombye kwibaza ati ‘ese abantu bazi ko mparanira amahoro, cyangwa ko nanga amahoro? Ese naba ndi umuntu ukunda kutavuga rumwe n’abandi cyangwa kutumvikana na bo? Naba nkunda kubabazwa n’ubusa cyangwa kubabaza abandi? Ese naba niteguye kubabarira abandi, aho kubangukirwa no gutsimbarara nshaka ko ibintu bikorwa uko mbyifuza?’—15/3, ipaji ya 24-25.

• Kuki Yesu yakijije umuntu wari impumyi buhoro buhoro (Mariko 8:22-26)?

Bibiliya ntitanga ibisobanuro birambuye kuri iyo ngingo. Ariko kandi, birashoboka ko Yesu yamukijije buhoro buhoro agira ngo amufashe kumenyera imimerere mishya yari agiyemo yo kureba. Nanone bishobora kuba ari uburyo Yesu yakoresheje kugira ngo agaragarize iyo mpumyi ko ayitayeho mu buryo bwuje urukundo.—1/4, ipaji ya 30.