Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gushaka no kurera abana muri iyi minsi y’imperuka

Gushaka no kurera abana muri iyi minsi y’imperuka

Gushaka no kurera abana muri iyi minsi y’imperuka

‘Igihe gisigaye kiragabanutse.’—1 KOR 7:29.

1. (a) Mu bintu “bigoye kwihanganira” birimo bihinduka muri iki gihe hakubiyemo iki? (b) Kuki ibintu birimo bihinduka ku bihereranye n’amahame mbwirizamuco agenga umuryango bitureba?

IJAMBO ry’Imana ryahanuye ko “igihe cy’imperuka” cyari kuzarangwa n’intambara, imitingito, inzara n’ibyorezo by’indwara (Dan 8:17, 19; Luka 21:10, 11). Nanone Bibiliya yatanze umuburo ivuga ko muri ibi bihe biruhije kurusha ibindi, hari kuzahinduka byinshi mu mibanire y’abantu. Mu bintu byari kuzaranga iyi ‘minsi y’imperuka bigoye kwihanganira,’ hakubiyemo n’ibibazo byari kuzavuka mu muryango (2 Tim 3:1-4). Kuki twavuga ko ibyo bintu birimo bihinduka bitureba? Ni uko byogeye kandi bikaba bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buryo Abakristo babona ibyo gushaka no kurera abana muri iki gihe. Mu buhe buryo?

2. Muri rusange isi ibona ite ibyo gushyingiranwa no gutana?

2 Muri iki gihe, gutana bisigaye byoroshye kandi birogeye. Mu bihugu byinshi, umubare w’abatana uragenda urushaho kwiyongera. Icyakora, icyo tugomba kuzirikana ni uko Yehova Imana abona ibirebana n’ishyingiranwa no gutana mu buryo butandukanye cyane n’uko muri rusange isi ibibona. None se Yehova abibona ate?

3. Yehova na Yesu Kristo babona bate ibirebana n’ishyingiranwa?

3 Yehova Imana aba yiteze ko abashyingiranywe bakomera ku isezerano bagiranye ryo kutazahemukirana. Igihe Yehova yashyingiranyaga umugabo n’umugore ba mbere, yaravuze ati ‘umuntu azabana n’umugore we akaramata, bombi babe umubiri umwe.’ Nyuma yaho Yesu Kristo yasubiyemo ayo magambo, maze yongeraho ati “ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.” Nanone Yesu yongeyeho ati “umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana, akarongora undi, aba asambanye” (Itang 2:24; Mat 19:3-6, 9). Ku bw’ibyo, Yehova na Yesu babona ko abashyingiranywe bagomba kubana ubuzima bwabo bwose, bagatandukanywa gusa n’uko umwe mu bashakanye apfuye (1 Kor 7:39). Kubera ko ishyingiranwa ari iryera, twagombye kubona ko gutana ari ikibazo gikomeye. Mu by’ukuri, Ijambo ry’Imana rivuga ko Yehova yanga abantu batana bidatewe n’impamvu zishingiye ku Byanditswe. *Soma muri Malaki 2:13-16; 3:6.

Kurushinga bigomba gufatanwa uburemere

4. Kuki bamwe mu Bakristo bakiri bato bicuza icyatumye bashaka hutihuti?

4 Muri iyi si itubaha Imana, tubana n’abantu batwawe n’irari ry’ibitsina. Buri munsi tubona amashusho menshi abyutsa irari ry’ibitsina. Nta wakwirengagiza ingaruka ayo mashusho ashobora kutugiraho, by’umwihariko ku bakiri bato bo mu itorero. Abakristo bakiri bato bahangana bate n’ingaruka ziterwa no kureba ayo mashusho ashobora kubyutsa irari ry’ibitsina nubwo baba batabishaka? Bamwe bagiye bagerageza gukemura icyo kibazo binyuze mu gushaka bakiri bato. Babigenza batyo biringiye ko bizabarinda kwishora mu bwiyandarike, ariko nyuma y’igihe gito bamwe bakicuza icyo babikoreye. Ibyo se biterwa n’iki? Biterwa n’uko iyo umwe amaze guhararukwa undi, basigara babona ko bashakanye badakwiranye, bityo ntibabone ibintu kimwe. Birumvikana ko abashakanye muri ubwo buryo baba bafite ikibazo gikomeye.

5. Ni iki kizafasha abashakanye kubana mu budahemuka, mu buryo buhuje n’umuhigo bahize igihe bashyingiranwaga? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

5 Gushakana n’umuntu, kabone n’iyo yaba ari Umukristo mugenzi wawe, ukaza kubona ko atameze nk’uko wari umwiteze, mu by’ukuri bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi (1 Kor 7:28). Ariko nubwo icyo ari ikibazo gikomeye, Abakristo b’ukuri bazi ko gutana bidatewe n’impamvu zishingiye ku Byanditswe, atari bwo buryo bwiza bwo gukemura ibibazo biterwa no gushaka nabi. Ku bw’ibyo, abashakanye bakora uko bashoboye kose kugira ngo bakomeze kubana mu budahemuka babitewe n’umuhigo bahize wo kubana akaramata, bakwiriye kubahwa n’abagize itorero rya gikristo no guhabwa ubufasha mu buryo bwuje urukundo. *

6. Abakristo bakiri bato bagombye kubona bate ibirebana n’ishyingiranwa bateganya kuzagira?

6 Ese waba ukiri muto kandi ukaba utarashaka? Niba ari uko bimeze se, ni gute wagombye kubona ibirebana n’ishyingiranwa uteganya kuzagira? Ushobora kwirinda intimba uramutse utegereje kugeza igihe uzaba umaze gukura mu buryo bw’umubiri, mu bwenge no mu buryo bw’umwuka, mbere yo kugirana ubucuti n’Umukristo mudahuje igitsina. Mu by’ukuri, Ibyanditswe ntibivuga imyaka umuntu yagombye kuba afite kugira ngo ashake. * Icyakora, Bibiliya igaragaza ko wagombye gutegereza kugeza igihe uzaba umaze kurenga imyaka y’amabyiruka, igihe irari ry’ibitsina riba rikaze (1 Kor 7:36). Kubera iki? Ni ukubera ko irari rikaze ry’ibitsina rishobora kugoreka imitekerereze yawe, rigatuma ufata imyanzuro mibi, ishobora kuzagutera intimba. Jya wibuka ko inama nziza Yehova atanga ku birebana n’ishyingiranwa zigufitiye akamaro kandi zituma ugira ibyishimo. Izo nama ziboneka muri Bibiliya.—Soma muri Yesaya 48:17, 18.

Kurera abana bigomba gufatanwa uburemere

7. Ni ibihe ibintu abantu bashakana batarakura bahura na byo, kandi se kuki ibyo bishobora gutuma bagira ibibazo mu ishyingiranwa ryabo?

7 Bamwe mu bashakana batarakura bajya kubona bakabona barabyaye, kandi bakiri bato. Mu by’ukuri, ntibaba barabonye igihe gihagije cyo kumenyana neza mbere y’uko babyara, kandi umwana aba akeneye kwitabwaho amanywa n’ijoro. Ni ibisanzwe ko iyo umwana avutse, nyina atangira kumwitaho mu buryo bwihariye. Mu mimerere nk’iyo, umugabo ukiri muto ashobora kugira ishyari. Byongeye kandi, kurara amajoro bishobora guteza imihangayiko, bikabangamira imishyikirano umugabo n’umugore bagiranaga. Bahita babona ko nta bwisanzure bagifite. Icyo gihe ntibaba bagishobora kujya aho bashaka cyangwa gukora ibyo bashaka nk’uko byari bimeze batarabyara. Abashakanye bagombye kwitwara bate mu gihe imimerere ihindutse?

8. Twagombye kubona dute ibyo kurera abana kandi kuki?

8 Kimwe n’uko twagombye kubona ko gushaka ari inshingano ikomeye, twagombye kubona ko no kurera abana ari inshingano ndetse n’igikundiro twahawe n’Imana. Nubwo umwana uvutse ashobora gutuma Abakristo bashakanye bahindura ibintu byinshi mu mibereho yabo, bagombye gukora ibishoboka byose bagahuza n’iyo mimerere. Muri ubwo buryo, bazaba bagaragaje ko bafatana inshingano yabo uburemere. Kubera ko Yehova yahaye abantu ubushobozi bwo kubyara, ababyeyi bagombye kubona ko umwana wabo ari “umwandu uturuka ku Uwiteka” (Zab 127:3). Ababyeyi b’Abakristo bagomba kwihatira gusohoza inshingano zabo “bunze ubumwe n’Umwami.”—Efe 6:1.

9. (a) Kurera umwana bisaba iki? (b) Umugabo yakora iki kugira ngo afashe umugore we gukomeza kugira imbaraga mu buryo bw’umwuka?

9 Kurera umwana bisaba kumara imyaka myinshi wigomwa. Bisaba igihe kirekire n’imbaraga nyinshi. Umugabo w’Umukristo agomba kumenya ko umwana namara kuvuka, umugore we ashobora kuzamara imyaka runaka adakurikira neza mu gihe cy’amateraniro kandi ntabone igihe gihagije cyo kwiyigisha Bibiliya no gutekereza ku byo yiga. Ibyo bishobora gutuma agira intege nke mu buryo bw’umwuka. Umubyeyi w’umugabo wita ku nshingano ye yo kurera, akora uko ashoboye kose kugira ngo afashe umugore we kwita ku mwana wabo. Igihe bageze mu rugo, umugabo yagombye gusubiriramo umugore we zimwe mu ngingo aba atashoboye gukurikirana neza mu gihe cy’amateraniro. Nanone, ashobora gufasha umugore we kwita ku mwana kugira ngo uwo mugore na we abone uko yifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami mu buryo bugaragara.—Soma mu Bafilipi 2:3, 4.

10, 11. (a) Ni mu buhe buryo ababyeyi barera abana ‘babatoza kugira imitekerereze nk’iya’ Yehova? (b) Kuki ababyeyi benshi b’Abakristo bakwiriye gushimirwa?

10 Kurera umwana si ukumuha ibyokurya, imyambaro, aho kuba no kumuvuza gusa. By’umwihariko muri ibi bihe by’imperuka biteje akaga, abana bagomba gutangira kwigishwa amahame mbwirizamuco bagomba gukurikiza kuva bakiri bato cyane. Abana bagombye kurerwa ‘bahanwa nk’uko Yehova ashaka kandi batozwa kugira imitekerereze nk’iye’ (Efe 6:4). Gutoza abana kugira iyo ‘mitekerereze’ bikubiyemo gucengeza mu bwenge bwabo uko Yehova abona ibintu, kandi ibyo bigomba gukorwa kuva umwana akiri muto cyane bigakomeza no mu gihe kigoranye cy’amabyiruka.—2 Tim 3:14, 15.

11 Igihe Yesu yabwiraga abigishwa be ko bagombaga ‘guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose,’ nta gushidikanya ko yumvikanishaga ko ababyeyi bagombye mbere na mbere gufasha abana babo guhinduka abigishwa (Mat 28:19, 20). Ibyo ntibyoroha bitewe n’amoshya abakiri bato bahura na yo muri iyi si. Ku bw’ibyo, abagize itorero bose bakwiriye gushimira babikuye ku mutima ababyeyi barera abana babo bagahinduka Abakristo bitanze. Ukwizera kwabo, kwita ku nshingano yabo ya kibyeyi no kuyisohoza ari abizerwa byatumye ‘banesha’ isi.—1 Yoh 5:4.

Ubuseribateri no kutagira abana bitewe n’intego nziza

12. Kuki Abakristo bamwe biyemeza kumara imyaka runaka mu buseribateri?

12 Kubera ko “igihe gisigaye kigabanutse” kandi “ibibera kuri iyi si [bikaba] bigenda bihinduka,” Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo gutekereza ku nyungu zo kuba umuseribateri (1 Kor 7:29-31). Ku bw’ibyo, hari Abakristo bahitamo kuba abaseribateri burundu cyangwa bakiyemeza kumara imyaka runaka mu buseribateri mbere yo gushaka. Igishimishije ni uko badakoresha umudendezo bahabwa no kuba ari abaseribateri ngo bishakire inyungu zabo bwite. Abenshi bakomeza kuba abaseribateri kugira ngo bakorere Yehova ‘badafite ibibarangaza.’ (Soma mu 1 Abakorinto 7:32-35.) Bamwe mu Bakristo b’abaseribateri ni abapayiniya, abandi ni abakozi ba Beteli. Hari ababa bashaka gukora byinshi mu muteguro wa Yehova, maze bakuzuza ibisabwa kugira ngo bige Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo. Mu by’ukuri, abaseribateri bamaze igihe runaka bakora umurimo w’igihe cyose hanyuma bagafata umwanzuro wo gushaka, babonye ko bakomeza kubana neza n’abo bashakanye babikesha amasomo y’ingirakamaro babonye muri iyo myaka bamaze batarashaka.

13. Kuki bamwe mu Bakristo bashakanye biyemeje kutagira abana?

13 Mu bihugu bimwe na bimwe, hari ikindi kintu cyahindutse mu mibereho y’umuryango: hari abagabo n’abagore biyemeje kutagira abana. Hari ababikora bitewe n’ubukene. Abandi babikora bagamije kwirinda kirogoya mu kazi kabo kabahesha umushahara utubutse. Hari n’Abakristo bashakanye biyemeje kutagira abana. Icyakora, incuro nyinshi babikora bagamije gukorera Yehova nta mbogamizi. Ibyo ntibishatse kuvuga ko babaho mu buryo butandukanye n’uko abandi bashakanye babaho. Ariko kandi, bigomwa imigisha imwe n’imwe ibonerwa mu ishyingiranwa kugira ngo bashyire inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere (1 Kor 7:3-5). Bamwe muri bo bakorera Yehova n’abavandimwe, bakora umurimo wo gusura amatorero agize uturere cyangwa intara, abandi ni abakozi ba Beteli, abapayiniya cyangwa abamisiyonari. Yehova ntazibagirwa imirimo yabo n’urukundo bagaragaje ko bakunda izina rye.—Heb 6:10.

“Imibabaro mu mubiri”

14, 15. Ababyeyi bagira iyihe ‘mibabaro mu mubiri wabo’?

14 Intumwa Pawulo yabwiye Abakristo bashyingiranywe ko bagombaga kuzagira “imibabaro mu mubiri wabo” (1 Kor 7:28). Iyo mibabaro ishobora kuba ikubiyemo uburwayi bw’abashakanye, abana babo cyangwa ababyeyi babo bageze mu za bukuru. Nanone ishobora kuba ikubiyemo ibibazo cyangwa agahinda gafitanye isano no kurera abana babo. Nk’uko byavuzwe mu ntangiriro y’iki gice, Bibiliya yahanuye ko ‘mu minsi y’imperuka hari kuzabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira.’ Muri ibyo bintu bigoye kwihanganira hari kuba harimo n’abana “batumvira ababyeyi.”—2 Tim 3:1-3.

15 Kurera abana ni ikibazo kitoroheye ababyeyi b’Abakristo. Twese tugerwaho n’ingaruka zangiza z’ibi “bihe biruhije” turimo. Ku bw’ibyo rero, ababyeyi b’Abakristo bagomba gukomeza guhangana n’ingaruka mbi cyane “gahunda y’ibintu y’iyi si” ishobora kugira ku bana babo (Efe 2:2, 3). Ariko kandi, si ko buri gihe batsinda urwo rugamba. Iyo mu muryango wa gikristo umwana aretse gukorera Yehova, mu by’ukuri ‘bibabaza’ ababyeyi baba barakoze ibishoboka byose kugira ngo barerere uwo mwana mu kuri.—Imig 17:25.

“Hazabaho umubabaro ukomeye”

16. Ni uwuhe “mubabaro” Yesu yahanuye ko wari kuzagera ku bantu?

16 Ariko kandi, hari undi mubabaro ukomeye cyane kurusha indi ‘mibabaro’ yose umuntu yahura na yo mu ishyingiranwa no mu gihe arera abana. Yesu yahanuye ibirebana n’ibimenyetso byari kuzaranga ukuhaba kwe n’iby’imperuka y’isi agira ati “hazabaho umubabaro ukomeye utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu, kandi ntuzongera kubaho ukundi” (Mat 24:3, 21). Nyuma yaho Yesu yahishuye ko abagize imbaga y’abantu benshi bazarokoka “umubabaro ukomeye.” Icyakora, isi ya Satani izakomeza kurwanya Abahamya ba Yehova barangwa n’amahoro kugeza ku gitero simusiga. Nta gushidikanya ko icyo kizaba ari igihe kigoye kuri twese, baba abato cyangwa abakuru.

17. (a) Kuki dushobora gutegereza igihe kizaza dufite ibyiringiro? (b) Ni iki gishobora kugira ingaruka ku buryo tubona ibyo gushaka no kurera abana?

17 Ariko kandi, ntitwagombye gukurwa umutima n’ibizaba muri icyo gihe kizaza. Ababyeyi bakomeza kuba abizerwa kuri Yehova bashobora kwiringira ko bazarindwa, bo n’abana babo. (Soma muri Yesaya 26:20, 21; Zef 2:2, 3; 1 Kor 7:14.) Tuzi ko turi mu bihe birushya. Ku bw’ibyo rero, kuba tuzi ko turi mu bihe birushya bikwiriye kugira ingaruka ku buryo tubona ibyo gushaka no kurera abana muri iki gihe cy’imperuka (2 Pet 3:10-13). Muri ubwo buryo, twaba turi abaseribateri cyangwa twarashatse, twaba dufite abana cyangwa tutabafite, imibereho yacu izahesha ikuzo n’icyubahiro Yehova ndetse n’itorero rya gikristo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Reba igitabo gifite umutwe uvuga ngo Vivez en gardant à l’esprit le jour de Jéhovah (Garagaza mu mibereho yawe ko uzirikana umunsi wa Yehova), ku gatwe gato ko ku ipaji ya 125 kavuga ngo “Nanga gusenda.”

^ par. 5 Abafite ibibazo mu ishyingiranwa ryabo bashobora guterwa inkunga no gusuzuma ingingo zivuga ibirebana n’ishyingiranwa, ziboneka mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 2003 no muri Réveillez-vous ! yo ku itariki ya 8 Mutarama 2001.

^ par. 6 Reba mu gitabo Les jeunes s’interrogent — Réponses pratiques, igice cya 30 gifite umutwe uvuga ngo “Mbese niteguye kurushinga?”

Isubiramo

• Kuki Abakristo bakiri bato batagombye gushaka hutihuti?

• Kurera umwana bikubiyemo iki?

• Kuki Abakristo benshi bakomeza kuba abaseribateri, cyangwa banashaka ntibabyare abana?

• Ni iyihe ‘mibabaro’ ababyeyi b’Abakristo bahura na yo?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Kuki ari byiza ko Abakristo bifuza kurushinga bategereza kugeza bamaze gukura?

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Umugabo yagombye gukora uko ashoboye kose agafasha umugore we kwifatanya mu bikorwa bya gikristo mu buryo bugaragara

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Kuki bamwe mu Bakristo bashakanye bahitamo kutagira abana?