Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yohana

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yohana

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yohana

YOHANA, ‘umwigishwa Yesu yakundaga,’ ni we muntu wa nyuma wanditse inkuru yahumetswe ivuga ibirebana n’ubuzima bwa Kristo n’umurimo we (Yoh 21:20). Ivanjiri ya Yohana yanditswe ahagana mu mwaka wa 98, kandi ibyinshi mu byo ivuga ntibiboneka mu yandi Mavanjiri uko ari atatu.

Intumwa Yohana yanditse Ivanjiri ye afite intego yihariye. Yavuze ibirebana n’ibintu yanditse agira ati “ibi byandikiwe kugira ngo mwizere ko Yesu ari we Kristo Umwana w’Imana, kandi ngo muhabwe ubuzima binyuze ku izina rye, kubera ko mwizeye” (Yoh 20:31). Koko rero, ubutumwa bukubiye muri iyo Vanjiri budufitiye akamaro kenshi.—Heb 4:12.

“DORE UMWANA W’INTAMA W’IMANA”

(Yohana 1:1–11:54)

Yohana Umubatiza akimara kubona Yesu, yavuganye icyizere ati “dore Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho icyaha cy’isi!” (Yoh 1:29). Igihe Yesu yajyaga i Samariya, i Galilaya, i Yudaya ndetse no mu karere k’iburasirazuba bwa Yorodani, yarabwirije, arigisha, akora ibitangaza maze “abantu benshi baramusanga . . . baramwizera.”—Yoh 10:41, 42.

Kimwe mu bitangaza bikomeye Yesu yakoze, ni ukuzura Lazaro. Igihe abantu babonaga Yesu azuye umuntu wari umaze iminsi ine apfuye, abenshi baramwizeye. Icyakora, abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bacuze umugambi wo kwica Yesu. Ibyo byatumye Yesu ahava, ajya “mu giturage cyo hafi y’ubutayu, mu mugi witwa Efurayimu.”—Yoh 11:53, 54.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:35, 40—Uretse Andereya, undi mwigishwa wari uhagararanye na Yohana Umubatiza ni nde? Ubara inkuru y’ibivugwa muri iyi Vanjiri buri gihe yerekeza kuri Yohana Umubatiza amwita “Yohana,” kandi muri iyo Vanjiri ye ntiyigera na rimwe yivuga mu izina. Ku bw’ibyo, uwo mwigishwa utaravuzwe izina agomba kuba ari umwanditsi w’iyi Vanjiri, ari we Yohana.

2:20—Urusengero “rwubatswe mu myaka mirongo ine n’itandatu,” ni uruhe? Abayahudi berekezaga ku rusengero rwa Zerubabeli rwongeye kubakwa n’Umwami Herode w’i Yudaya. Dukurikije ibyavuzwe n’umuhanga mu by’amateka witwa Josèphe, urwo rusengero rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 18 w’ingoma ya Herode, ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 18 n’uwa 17 Mbere ya Yesu. Urwo rusengero hamwe n’ibintu by’ingenzi byari birugize, byubatswe mu myaka umunani. Ariko imirimo yo kubaka andi mazu yari arukikije yarakomeje kugeza nyuma ya Pasika yo mu mwaka wa 30, igihe Abayahudi bavugaga ko kurwubaka byatwaye imyaka 46.

5:14—Ese iyo umuntu arwaye biba bitewe n’uko yakoze icyaha? Si ko biri byanze bikunze. Umuntu Yesu yakijije yari amaze imyaka 38 arwaye bitewe n’ingaruka twarazwe zo kudatungana (Yoh 5:1-9). Yesu yashakaga kumvikanisha ko kuba uwo muntu yaragiriwe ubuntu, byagombaga gutuma akurikira inzira y’agakiza, yaramuka atabikoze akagerwaho n’ibindi bintu bibi kurusha indwara. Uwo muntu yari kuzaryozwa ko yakoze icyaha kitababarirwa, cyagombaga kuzatuma apfa kandi ntazazuke.—Mat 12:31, 32; Luka 12:10; Heb 10:26, 27.

5:24, 25—‘Abavuye mu rupfu bajya mu buzima’ ni ba nde? Abantu Yesu yavugaga ni abari barapfuye mu buryo bw’umwuka, ariko bamaze kumva amagambo ye baramwizera bareka gukomeza gukora ibyaha. ‘Bavuye mu rupfu bajya mu buzima’ mu buryo bw’uko bavaniweho igihano cy’urupfu, maze bagahabwa ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka kubera ko bizeye Imana.—1 Pet 4:3-6.

5:26; 6:53—Kuba umuntu afite ‘ubuzima muri we’ bisobanura iki? Kuri Yesu Kristo, ibyo bisobanura ko Imana imuha ubushobozi bw’uburyo bubiri, ni ukuvuga ubushobozi bwo gutuma abantu bemerwa na Yehova n’ubwo gutanga ubuzima binyuriye ku gikorwa cyo kuzura abapfuye. Ku bigishwa ba Yesu, kugira ‘ubuzima muri bo’ bisobanura kugira ubuzima bwuzuye. Abakristo basutsweho umwuka bagira ubwo buzima iyo bazutse bakajya kuba mu ijuru. Abantu bizerwa bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, bazagira ubwo buzima ari uko gusa bamaze guhura n’ikigeragezo cya nyuma, kizabaho Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi bukimara kurangira.—1 Kor 15:52, 53; Ibyah 20:5, 7-10.

6:64—Ese igihe Yesu yatoranyaga Yuda Isikariyota, yari azi ko yari kuzamugambanira? Uko bigaragara, ntiyari abizi. Ariko umunsi umwe mu mwaka wa 32, Yesu yabwiye abigishwa be amagambo agira ati “umwe muri mwe arasebanya.” Birashoboka ko icyo gihe Yesu yabonye ko Yuda Isikariyota yari ‘yaratangiye’ kugira imitekerereze mibi mu mutima we.—Yoh 6:66-71.

Icyo ibyo bitwigisha:

2:4. Yesu yarimo yereka Mariya ko kubera ko yari Umwana w’Imana wabatijwe agasukwaho umwuka wera, yagombaga kuyoborwa na Se wo mu ijuru. Nubwo Yesu yari agitangira umurimo we, yari azi neza isaha ye cyangwa igihe cye cyo gukora umurimo yari yarashinzwe, hakubiyemo urupfu rwe rw’igitambo. Nta muntu bari bafitanye isano rya bugufi, kabone niyo yaba Mariya, wagombaga gukoma imbere intego ye yo gukora ibyo Imana ishaka. Natwe twagombye gukorera Yehova Imana tumaramaje.

3:1-9. Urugero rwa Nikodemu wari umuyobozi w’Abayahudi, rutwigisha ibintu bibiri. Icya mbere, Nikodemu yicishije bugufi, agaragaza ubwenge kandi agaragaza ko akeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Ndetse yageze nubwo yemera ko umwana w’umubaji wari woroheje, ari we mwigisha wari waroherejwe n’Imana. Abakristo b’ukuri bagomba kwicisha bugufi muri iki gihe. Icya kabiri, Nikodemu yanze kuba umwigishwa wa Yesu igihe Yesu yari akiri ku isi. Ibyo bishobora kuba byaratewe no gutinya abantu, guhangayikira umwanya yari afite mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi cyangwa akaba atarashakaga guhara ubutunzi bwe. Ibyo biduha isomo ry’ingirakamaro ryo kutemera ko ibyo kamere yacu irarikira bitubuza ‘gufata igiti cyacu cy’umubabaro, ngo dukomeze gukurikira Yesu.’—Luka 9:23.

4:23, 24. Kugira ngo gahunda yacu yo gusenga yemerwe n’Imana, igomba kuba ihuje n’ukuri kwahishuwe ko muri Bibiliya, kandi ikayoborwa n’umwuka wera.

6:27. Gukorera “ibyokurya bigumaho kugeza ku buzima bw’iteka,” ni ugushyiraho imihati tukigaburira ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka dukeneye. Nitubigenza dutyo, tuzagira ibyishimo.—Mat 5:3.

6:44. Yehova atwitaho. Aturehereza ku Mwana we, buri wese akamugeraho binyuriye mu murimo wo kubwiriza. Nanone kandi adufasha gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa ukuri ko muri Bibiliya, ibyo akabikora yifashishije umwuka we wera.

11:33-36. Kugaragaza ibyiyumvo byacu si ikimenyetso kigaragaza ko turi abanyantege nke.

“KOMEZA UMUKURIKIRE!”

(Yoh 11:55–21:25)

Igihe Pasika yo mu mwaka wa 33 yagendaga yegereza, Yesu yagarutse i Betaniya. Ku itariki ya 9 Nisani, yaje i Yerusalemu agendera ku cyana cy’indogobe. Ku itariki ya 10 Nisani, yagarutse mu rusengero. Yasenze asaba ko izina rya Se ryubahwa, maze ijwi ryumvikanira mu ijuru rigira riti “nararyubahishije, kandi nzongera ndyubahishe.”—Yoh 12:28.

Igihe Yesu n’abigishwa be barimo bafata amafunguro ya nimugoroba, yabahaye inama z’ingenzi cyane kubera ko yari hafi kubavamo, kandi asenga abasabira. Igihe Yesu yari amaze gufatwa, agacirwa urubanza kandi akamanikwa, yarazuwe.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

14:2—Ni gute Yesu ‘yateguriye’ abigishwa be bizerwa ‘imyanya’ mu ijuru? Ibyo byari bikubiyemo kwemeza isezerano rishya. Yesu yabikoze ajya imbere y’Imana akayimurikira agaciro k’amaraso ye. Nanone kuba Kristo yaragombaga gutegurira imyanya abigishwa be byari bikubiyemo guhabwa ububasha bwa cyami, ibyo bikaba byaragombaga gukurikirwa n’umuzuko w’abigishwa be basutsweho umwuka wera ngo bazukire kujya mu ijuru.—1 Tes 4:14-17; Heb 9:12, 24-28; 1 Pet 1:19; Ibyah 11:15.

19:11—Ese igihe Yesu yabwiraga Pilato ko hari umuntu wamumugabije, yerekezaga kuri Yuda Isikariyota? Aho kugira ngo Yesu ahite yerekeza kuri Yuda cyangwa undi muntu runaka, uko bigaragara ashobora kuba yarerekezaga ku bantu bose bagize uruhare mu gukora icyaha cyo kumwica. Muri abo hari hakubiyemo Yuda, “abakuru b’abatambyi n’abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi” ndetse na “rubanda” rwashishikarijwe gusaba ko Baraba ari we urekurwa.—Mat 26:59-65; 27:1, 2, 20-22.

20:17—Kuki Yesu yabwiye Mariya Magadalena ngo areke kumugundira? Mariya ashobora kuba yaragundiriye Yesu bitewe n’uko yatekerezaga ko yari hafi kujya mu ijuru, kandi ko atari kuzongera kumubona. Kugira ngo Yesu yizeze Mariya ko igihe cye cyo kugenda cyari kitaragera, yamubwiye ko yagombaga kureka kumugundira, ahubwo ko yagombaga kujya kureba abigishwa be akabagezaho inkuru y’uko kuzuka kwe.

Icyo ibyo bitwigisha:

12:36. Kugira ngo tube “abana b’umucyo,” tugomba kugira ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya. Nanone tugomba gukoresha ubwo bumenyi kugira ngo tuvane abantu mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka, tubajyane mu mucyo uturuka ku Mana.

14:6. Yesu Kristo wenyine ni we nzira tugomba kunyuramo kugira ngo twemerwe n’Imana. Dushobora kwegera Yehova ari uko gusa twizeye Yesu kandi tukagera ikirenge mu cye.—1 Pet 2:21.

14:15, 21, 23, 24; 15:10. Kumvira Imana bizatuma tuguma mu rukundo rwayo ndetse no mu rw’Umwana wayo.—1 Yoh 5:3.

14:26; 16:13. Umwuka wera wa Yehova uratwigisha kandi ukatwibutsa ibyo twize. Nanone uduhishurira ukuri. Bityo udufasha kugwiza ubumenyi, ubwenge, ubushishozi, gushyira mu gaciro kandi ukadufasha kugira ubushobozi bwo gutekereza. Ku bw’ibyo, twagombye gusenga ubudacogora dusaba uwo mwuka.—Luka 11:5-13.

21:15, 19. Yesu yabajije Petero niba yaramukundaga kurusha ‘ayo,’ ni ukuvuga amafi yari imbere yabo. Bityo Yesu yatsindagirizaga ko Petero yari akeneye guhitamo, agakurikira Yesu iteka, aho kugira ngo atwarwe n’umwuga wo kuroba amafi. Ubwo tumaze gusuzuma izi nkuru zo mu Mavanjiri, nimucyo dukomere ku cyemezo twafashe cyo gukunda Yesu kuruta ibintu ibyo ari byo byose bishobora kudukurura. Bityo rero, nimucyo dukomeze kumukurikira tubigiranye umutima wacu wose.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Ni irihe somo tuvana kuri Nikodemu?