Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ushakira ubuyobozi ku Mana muri byose

Jya ushakira ubuyobozi ku Mana muri byose

Jya ushakira ubuyobozi ku Mana muri byose

‘Iyi Mana ni Imana yacu iteka ryose, ni yo izatuyobora kugeza ku rupfu.’—ZAB 48:15.

1, 2. Kuki twagombye gukurikiza ubuyobozi bwa Yehova aho kwishingikiriza ku bwenge bwacu, kandi se ibyo bituma twibaza ibihe bibazo?

MU GIHE dusuzuma niba ibintu runaka bidafite umumaro cyangwa niba byangiza, dushobora kwishuka mu buryo bworoshye (Imig 12:11). Mu by’ukuri, iyo dushaka gukora ikintu Umukristo adakwiriye gukora, incuro nyinshi umutima wacu uduha impamvu z’urwitwazo zitwemeza ko kugikora nta cyo bitwaye (Yer 17:5, 9). Ni yo mpamvu umwanditsi wa zaburi yagaragaje ubwenge igihe yasengaga Yehova agira ati “ohereza umucyo wawe . . . [“n’ukuri kwawe,” NW] binyobore” (Zab 43:3). Yiringiraga Yehova aho kwishingikiriza ku bwenge bwe bufite aho bugarukira, kandi nta handi hantu yashoboraga gushakira ubuyobozi bwiza hatari kuri Yehova. Kimwe n’uwo mwanditsi wa zaburi, natwe dukwiriye gushakira ubuyobozi ku Mana.

2 Ariko se kuki twagombye kwiringira ko ubuyobozi buturuka kuri Yehova buruta ubundi bwose? Ni ryari twagombye gushaka ubwo buyobozi? Ni iyihe mico twagombye kwitoza kugira ngo ubwo buyobozi butugirire akamaro, kandi se Yehova atuyobora ate muri iki gihe? Ibyo bibazo by’ingenzi ni byo tugiye gusuzuma muri iki gice.

Kuki tugomba kwiringira ubuyobozi butangwa na Yehova?

3-5. Ni izihe mpamvu zidutera kwiringira ubuyobozi bwa Yehova mu buryo bwimazeyo?

3 Yehova ni Data wo mu ijuru (1 Kor 8:6). Azi neza buri wese muri twe kandi ashobora kumenya ibiri mu mitima yacu (1 Sam 16:7; Imig 21:2). Umwami Dawidi yabwiye Imana ati “uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, umenyera kure ibyo nibwira. Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye, uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka” (Zab 139:2, 4). None se ko Yehova atuzi neza, ntitwagombye kwemera ko azi icyatubera cyiza kurusha ibindi? Uretse n’ibyo kandi, Yehova afite ubwenge butarondoreka. Abona ibintu byose, areba kure kurusha umuntu uwo ari we wese, kandi amenya mbere y’igihe ingaruka zishobora guterwa n’ibintu runaka (Yes 46:9-11; Rom 11:33). Mu by’ukuri, ni “Imana nyir’ubwenge yonyine.”—Rom 16:27.

4 Nanone Yehova aradukunda kandi ahora adushakira icyatubera cyiza kurusha ibindi (Yoh 3:16; 1 Yoh 4:8). Kubera ko ari Imana yuje urukundo, atugirira ubuntu. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “impano nziza yose kandi impano yose itunganye ituruka mu ijuru, kuko imanuka iturutse kuri Se w’imicyo yo mu ijuru” (Yak 1:17). Abemera kuyoborwa n’Imana, ibagirira ubuntu bwinshi.

5 Ikindi kandi, Yehova ashobora byose. Umwanditsi wa Zaburi yavuze ibirebana n’ubwo bushobozi agira ati “uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose. Ndabwira Uwiteka nti ‘uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira’” (Zab 91:1, 2). Iyo dukurikije ubuyobozi Yehova aduha, tuba dushakira ubuhungiro ku Mana kuko idashobora gutsindwa. Ndetse n’iyo turwanywa, Yehova aradushyigikira. Ntazadutererana. (Zab 71:4, 5; Soma mu Migani 3:19-26.) Koko rero, Yehova azi ibyatubera byiza kurusha ibindi kandi afite ubushobozi bwo kubiduha. Mu by’ukuri, kwanga ko Yehova atuyobora byaba ari ubupfapfa. Ariko se ni ryari tuba dukeneye ko atuyobora?

Ni ryari tuba dukeneye ko Yehova atuyobora?

6, 7. Ni ryari tuba dukeneye ko Yehova atuyobora?

6 Mu by’ukuri, tuba dukeneye ubuyobozi bw’Imana mu mibereho yacu yose, kuva tukiri bato kugeza dushaje. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati ‘iyi Mana ni Imana yacu iteka ryose, ni yo izatuyobora kugeza ku rupfu’ (Zab 48:15). Kimwe n’umwanditsi wa Zaburi, nta na rimwe Abakristo barangwa n’ubwenge bareka gushakira ubuyobozi ku Mana.

7 Birumvikana ariko ko hari igihe dukenera ubufasha bwihariye kandi bwihutirwa. Rimwe na rimwe duhura n’“umubabaro,” urugero nk’iyo dutotejwe, tukarwara indwara ikomeye cyangwa mu buryo butunguranye tukabura akazi twakoraga (Zab 69:17, 18). Muri ibyo bihe, iyo dusenze Yehova twiringiye ko azaduha imbaraga zidufasha kwihangana kandi akaduha ubuyobozi butuma dufata imyanzuro myiza, biraduhumuriza. (Soma muri Zaburi ya 102:18.) Icyakora, hari n’indi mimerere tugeramo tugakenera ubufasha bwa Yehova. Urugero, iyo tugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami kuri bagenzi bacu, tuba dukeneye ubuyobozi bwa Yehova kugira ngo tugere ku ntego. Tugaragaza ko turi abanyabwenge iyo dushakiye ubuyobozi kuri Yehova igihe cyose tugiye gufata imyanzuro. Iyo myanzuro ishobora kuba irebana n’imyidagaduro, imyambarire n’imyirimbishirize, gushaka incuti, gushaka akazi, kwiga amashuri, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Koko rero, dukenera ubuyobozi mu mibereho yacu yose.

Akaga gaterwa no kudashakira ubuyobozi ku Mana

8. Kuba Eva yarariye imbuto yari yarabujijwe byagaragaje iki?

8 Icyakora, twibuke ko tugomba gukurikiza ubuyobozi bwa Yehova tubikunze. Imana ntizaduhatira kubukurikiza niba tutabishaka. Umuntu wa mbere wanze gukurikiza ubuyobozi bwa Yehova ni Eva. Kandi ibyamubayeho bigaragaza uburyo uwo mwanzuro mubi ushobora guteza akaga. Tekereza nanone ku cyo ibyo byagaragazaga. Eva yariye ku mbuto yari yarabujijwe kubera ko yashakaga ‘kumera nk’Imana, akamenya icyiza n’ikibi’ (Itang 3:5). Mu kubigenza atyo, yihaye inshingano y’Imana, yifatira imyanzuro irebana no kumenya icyiza n’ikibi aho gukurikiza amabwiriza ya Yehova. Mu kubigenza atyo, yagaragaje ko yanze ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Yashakaga kwiyobora. Umugabo we Adamu yifatanyije na we muri uko kwigomeka.—Rom 5:12.

9. Iyo twanze ubuyobozi bwa Yehova ni iki mu by’ukuri tuba tugaragaje, kandi se kuki ibyo bidashyize mu gaciro?

9 Muri iki gihe, iyo tudakurikije ubuyobozi bwa Yehova, natwe tuba tugaragaje ko tutemera ubutegetsi bwe bw’ikirenga. Urugero, tekereza umuntu ukunda kureba amashusho ya porunogarafiya. Niba yifatanya n’itorero rya gikristo, azi ubuyobozi Yehova atanga ku birebana n’iyo ngingo. Ibikorwa by’umwanda ntibyagombye no kuvugwa, nkanswe noneho gushishikazwa no kureba amashusho nk’ayo abyutsa irari ry’ibitsina (Efe 5:3). Iyo umuntu nk’uwo yanze gukurikiza ubuyobozi bwa Yehova, aba yanze ubutegetsi bwe bw’ikirenga n’ubutware Bwe (1 Kor 11:3). Ibyo rwose ntibishyize mu gaciro, kubera ko, nk’uko Yeremiya yabivuze, ‘bitari mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.’—Yer 10:23.

10. Kuki twagombye gukoresha neza umudendezo twahawe wo kwihitiramo?

10 Hari abantu bashobora kuvuga ko ayo magambo ya Yeremiya adahuje n’ukuri, bakumva ko Yehova atagombye kutunenga kubera ko yaduhaye umudendezo wo kwihitiramo icyiza n’ikibi. Ariko kandi, twibuke ko umudendezo twahawe wo kwihitiramo icyiza n’ikibi ujyana n’inshingano. Tuzabazwa ibyo tuvuga n’ibyo dukora (Rom 14:10). Yesu yavuze ko “ibyuzuye umutima ari byo akanwa kavuga.” Nyuma yaje kongeraho ati “mu mutima haturukamo ibitekerezo bibi, ubwicanyi, ubuhehesi, ubusambanyi, ubujura, guhamya ibinyoma no gutuka Imana” (Mat 12:34; 15:19). Ku bw’ibyo, amagambo n’ibikorwa byacu bihishura ibituri ku mutima. Bihishura abo turi bo by’ukuri. Ni yo mpamvu Umukristo w’umunyabwenge ashakira ubuyobozi kuri Yehova muri byose. Iyo abigenje atyo, Yehova abona ko ‘atunganye mu mutima’ we, kandi bituma ‘amugirira ibyiza.’—Zab 125:4.

11. Inkuru y’ibyabaye ku Bisirayeli itwigisha iki?

11 Ibuka inkuru y’ibyabaye ku Bisirayeli. Iyo bafataga imyanzuro myiza bakumvira amategeko ya Yehova, yarabarindaga (Yos 24:15, 21, 31). Icyakora, incuro nyinshi bakoreshaga nabi umudendezo bari barahawe wo kwihitiramo. Mu gihe cya Yeremiya, Yehova yarababwiye ati “ntibarakumva haba no gutega amatwi, ahubwo bayobejwe n’imigambi yabo n’imitima yabo mibi inangiye, maze aho kujya imbere basubira inyuma” (Yer 7:24-26). Mbega ibintu bibabaje! Ku bw’ibyo, nimucyo ntituzigere twanga ubuyobozi bwa Yehova, ngo twishingikirize ku buhanga bwacu tubitewe no kwigira ibyigenge cyangwa gushaka gukora ibyo twifuza. Ibyo bishobora gutuma ‘dusubira inyuma aho kujya imbere.’

Gukurikiza ubuyobozi bw’Imana bisaba iki?

12, 13. (a) Ni uwuhe muco uzadufasha kugira icyifuzo cyo gukurikiza ubuyobozi bwa Yehova? (b) Kuki kugira ukwizera ari iby’ingenzi?

12 Urukundo dukunda Yehova ni rwo rutuma tugira icyifuzo cyo kugendera ku buyobozi bwe (1 Yoh 5:3). Ariko kandi, Pawulo yagaragaje ikindi kintu tuba dukeneye igihe yagiraga ati “tugenda tuyobowe no kwizera tutayobowe n’ibyo tureba” (2 Kor 5:6, 7). Kuki kugira ukwizera ari iby’ingenzi cyane? Mu by’ukuri, Yehova atuyobora “inzira yo gukiranuka.” Ariko iyo nzira ntiganisha ku butunzi cyangwa ku cyubahiro cyo muri iyi si (Zab 23:3). Ku bw’ibyo, amaso yacu yo kwizera twagombye kuyahanga ingororano zo mu buryo bw’umwuka zitagereranywa duheshwa no kuba dukorera Yehova. (Soma mu 2 Abakorinto 4:17, 18.) Kandi ukwizera gutuma tunyurwa n’uduke dufite.—1 Tim 6:8.

13 Yesu yagaragaje ko ugusenga k’ukuri kujyana no kwigomwa. Kandi kwigomwa na byo bisaba ukwizera (Luka 9:23, 24). Bamwe mu bantu bizerwa basenga Yehova bagiye bigomwa cyane, bakihanganira ubukene, urwikekwe hamwe n’ibitotezo (2 Kor 11:23-27; Ibyah 3:8-10). Ukwizera gukomeye ni ko konyine kwabafashije kwigomwa batyo bafite ibyishimo (Yak 1:2, 3). Ukwizera gukomeye gutuma twiringira rwose ko gukurikiza ubuyobozi bwa Yehova buri gihe ari byiza cyane. Buri gihe ni twe bigirira akamaro kenshi. Twiringiye tudashidikanya ko abakomeza kwihangana mu budahemuka bazabona imigisha iruta kure imibabaro y’igihe gito bahura na yo.—Heb 11:6.

14. Kuki Hagari yagombaga kwicisha bugufi?

14 Nanone, tekereza ukuntu kwicisha bugufi bishobora kudufasha gukurikiza ubuyobozi bwa Yehova. Urugero rwa Hagari, umuja wa Sara, rugaragaza ko ibyo ari ukuri. Igihe Sara yabonaga ko nta cyizere cy’uko yari kuzabyara, yemereye Aburahamu kuryamana na Hagari, maze Hagari aratwita. Nyuma yaho Hagari yatangiye gusuzugura nyirabuja utarabyaraga. Ibyo byatumye Sara atangira ‘kumugirira nabi,’ maze Hagari aramuhunga. Umumarayika wa Yehova yahuye na Hagari maze aramubwira ati ‘subira kwa nyokobuja, wemere ibyo akugirira [wicishije bugufi]’ (Itang 16:2, 6, 8, 9). Hagari yashoboraga guhitamo ko yahabwa ubundi buyobozi. Kugira ngo abashe gukurikiza ubuyobozi umumarayika yari yamuhaye, byamusabaga kureka ubwibone bwe. Icyakora, ibyo umumarayika yari yamubwiye yabikoze yicishije bugufi, maze umwana we Ishimayeli avukira aho se yari akambitse, nta kibazo.

15. Vuga imimerere imwe n’imwe igaragaza ko tugomba kwicisha bugufi kugira ngo dukurikize ubuyobozi bwa Yehova muri iki gihe.

15 Kugira ngo natwe dukurikize ubuyobozi bwa Yehova, bishobora kudusaba kwicisha bugufi. Bishobora kuba ngombwa ko bamwe bemera ko uburyo bwabo bwo kwidagadura budashimisha Yehova. Umukristo ashobora kuba yarakoreye mugenzi we ikosa bikamubabaza, akaba agomba kumusaba imbabazi. Ashobora no kuba yarakoze ikosa akaba agomba kuryemera. Byagenda bite se mu gihe umuntu yakoze icyaha gikomeye? Agomba kwicisha bugufi akajya kubibwira abasaza. Hari n’igihe umuntu yacibwa mu itorero. Kugira ngo agarurwe mu itorero, agomba kwihana yicishije bugufi kandi agahinduka. Muri iyo mimerere ndetse no mu yindi isa n’iyo, amagambo yo mu Migani 29:23 arahumuriza. Aho hagira hati “ubwibone bw’umuntu buzamucisha bugufi, ariko uwicisha bugufi mu mutima azabona icyubahiro.”

Yehova atuyobora ate?

16, 17. Ni gute Bibiliya, yo soko y’ubuyobozi buturuka ku Mana, yatugirira akamaro mu buryo bwuzuye?

16 Ahantu h’ingenzi cyane dushobora kuvana ubuyobozi buturuka ku Mana ni muri Bibiliya, ari yo Jambo ryayo ryahumetswe. (Soma muri 2 Timoteyo 3:16, 17.) Kugira ngo inama zo mu Ijambo ry’Imana zitugirire akamaro, si byiza ko dutegereza ko ibintu bigera iwa ndabaga kugira ngo tubone gushakira ubufasha mu Byanditswe. Ahubwo twagombye kugira akamenyero ko gusoma Bibiliya buri munsi (Zab 1:1-3). Iyo tubigenje dutyo, tumenya ibikubiye mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Tubona ibintu nk’uko Imana ibibona, ndetse tuba twiteguye guhangana n’ibibazo bishobora kudutungura.

17 Ikindi kandi, ni iby’ingenzi ko dutekereza ku byo dusoma mu Byanditswe kandi tugasenga mu buryo buhuje n’ibyo dusoma. Mu gihe dutekereza ku byo twasomye muri Bibiliya, dusuzuma n’uko twabishyira mu bikorwa mu mimerere yihariye (1 Tim 4:15). Iyo duhanganye n’ibibazo bikomeye, dusenga Yehova tumusaba ko yadufasha kubona ubuyobozi dukeneye. Umwuka wa Yehova uzadufasha kwibuka amahame y’ingirakamaro twigeze gusoma mu Byanditswe, cyangwa mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.—Soma muri Zaburi ya 25:4, 5.

18. Ni mu buhe buryo Yehova akoresha umuryango wa gikristo w’abavandimwe kugira ngo atuyobore?

18 Ahandi hantu h’ingenzi dushobora gushakira ubuyobozi buturuka kuri Yehova, ni mu muryango wa gikristo w’abavandimwe. Itsinda ry’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ rihagarariwe n’Inteko Nyobozi, ni ryo ry’ingenzi muri uwo muryango w’abavandimwe. Uwo “mugaragu” atugezaho ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka mu nyandiko kandi akatugezaho porogaramu z’amateraniro n’iz’amakoraniro. (Mat 24:45-47; gereranya n’Ibyakozwe 15:6, 22-31.) Nanone kandi, muri uwo muryango w’abavandimwe harimo abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, cyane cyane abasaza, baba bujuje ibisabwa kugira ngo bahe buri wese ubufasha n’inama zishingiye ku Byanditswe (Yes 32:1). Abakiri bato baba mu miryango y’Abakristo, bashobora kubona ubundi bufasha bw’agaciro kenshi. Baterwa inkunga yo kugana ababyeyi babo bizera, kuko ari bwo butware Imana yabahaye kugira ngo babone ubuyobozi bumuturukaho. Bityo rero, buri gihe abakiri bato bagombye kujya bashakira ubuyobozi kuri abo babyeyi.—Efe 6:1-3.

19. Nidukomeza gushakira ubuyobozi kuri Yehova, ni iyihe migisha tuzabona?

19 Koko rero, Yehova atanga ubuyobozi mu buryo butandukanye, kandi twagombye kungukirwa mu buryo bwuzuye n’ubwo buyobozi. Igihe Abisirayeli bagaragazaga ko ari abizerwa, Umwami Dawidi yavuze ibirebana na bo agira ati “ba sogokuruza barakwiringiraga, barakwiringiraga nawe ukabakiza. Baragutakiraga bagakizwa, barakwiringiraga ntibakorwe n’isoni” (Zab 22:4-6). Nidukurikiza ubuyobozi bwa Yehova kandi tukamwiringira, natwe ‘ntituzakorwa n’isoni.’ Ibyo twiringiye azabisohoza. ‘Nitwikoreza Uwiteka urugendo rwacu’ aho kwishingikiriza ku bwenge bwacu, tuzabona imigisha myinshi ndetse no muri iki gihe (Zab 37:5). Kandi nidukomeza kumwumvira mu budahemuka, iyo migisha tuzayihorana iteka ryose. Umwami Dawidi yaranditse ati “Uwiteka akunda imanza zitabera, ntareka abakunzi be, barindwa iteka ryose . . . Abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.”—Zab 37:28, 29.

Ese ushobora gusobanura?

• Kuki tugomba kwiringira ubuyobozi bwa Yehova?

• Iyo tudakurikije ubuyobozi bwa Yehova tuba tugaragaje iki?

• Ni mu yihe mimerere imwe n’imwe Umukristo aba agomba kwicisha bugufi?

• Yehova atuyobora ate muri iki gihe?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 8]

Ese ushakira ubuyobozi kuri Yehova mu mibereho yawe yose?

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Eva yanze ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ni uwuhe muco Hagari yari akeneye kugira ngo akurikize ubuyobozi yahawe n’umumarayika?