Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki gituma umuntu agira imibereho irangwa no kunyurwa?

Ni iki gituma umuntu agira imibereho irangwa no kunyurwa?

Ni iki gituma umuntu agira imibereho irangwa no kunyurwa?

“Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo.”—UMUBW 12:13.

1, 2. Gusuzuma igitabo cy’Umubwiriza bidufitiye akahe kamaro?

TEKEREZA umuntu usa n’aho nta cyo abuze. Ni umutegetsi w’ikirangirire, ni umuherwe, kandi ni umunyabwenge uruta abandi bose bo mu gihe cye. Ariko nubwo yageze kuri ibyo byose, aracyibaza ati ‘ni iki gituma umuntu agira imibereho irangwa no kunyurwa?’

2 Umuntu nk’uwo yabayeho rwose, ubu hashize imyaka igera ku bihumbi bitatu. Yitwaga Salomo. Kandi igitabo cy’Umubwiriza kitubwira ukuntu yashakishije ibyishimo (Umubw 1:13). Inkuru ivuga ibyabaye kuri Salomo ishobora kutwigisha byinshi. Koko rero, ubwenge buboneka mu gitabo cy’Umubwiriza bushobora kudufasha kwishyiriraho intego zizatuma tugira imibereho ishimishije.

“Kwiruka inyuma y’umuyaga”

3. Ni ikihe kintu gikomeye mu buzima abantu bose bahura na cyo?

3 Salomo avuga ko Imana yaremye ibintu byinshi byiza hano ku isi, ni ukuvuga ibintu bitabarika, bishishikaje kandi bidahwema kudushimisha. Ariko kandi, ntidushobora kumenya neza ibyo Imana yaremye kuko tubaho igihe gito cyane (Umubw 3:11; 8:17). Nk’uko Bibiliya ibivuga, tubaho iminsi mike kandi igahita vuba (Yobu 14:1, 2; Umubw 6:12). Icyo kintu gikomeye cyagombye gutuma dukoresha neza ubuzima bwacu. Ibyo si ibintu byoroshye, kubera ko isi ya Satani ishobora gutuma dukoresha nabi ubuzima bwacu.

4. (a) Ijambo “ubusa” ryerekeza ku ki? (b) Ni ibihe bintu abantu biruka inyuma tugiye gusuzuma?

4 Kugira ngo Salomo agaragaze akaga gashobora guterwa no gupfusha ubusa ubuzima bwacu, yakoresheje ijambo ryahinduwemo “ubusa” incuro 30 mu gitabo cy’Umubwiriza. Iryo jambo ry’Igiheburayo ryerekeza ku kintu kirimo ubusa, kidafite akamaro, ikintu kidafite icyo kivuze, kidafatika kandi cy’agaciro gake (Umubw 1:2, 3). Rimwe na rimwe Salomo akoresha ijambo “ubusa” ashaka kuvuga ibyo “kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubw 1:14; 2:11). Kandi koko, uwagerageza gufata umuyaga yaba ata igihe, kandi ntiyabishobora. Gukurikirana intego zidashyize mu gaciro nta kindi bimara uretse gutuma umuntu amanjirwa. Muri iki gihe tubaho igihe gito, ku buryo tutagombye gupfusha ubusa ubuzima bwacu dukora ibintu bitagira icyo bitumarira. Bityo rero, nimucyo dusuzume ingero zimwe na zimwe Salomo yatanze ku birebana n’ibintu abantu bakunze kwiruka inyuma, kugira ngo adufashe kwirinda kugwa mu mutego nk’uwo. Turabanza dusuzume ibihereranye no kwiruka inyuma y’ibinezeza n’ubutunzi, hanyuma dusuzume agaciro k’umurimo ushimisha Imana.

Ese kwiruka inyuma y’ibinezeza bituma tugira ibyishimo?

5. Ni iki Salomo yakoraga kugira ngo yinezeze?

5 Kimwe n’abantu benshi bo muri iki gihe, Salomo yagerageje kubonera ibyishimo mu kwiruka inyuma y’ibinezeza. Yagize ati ‘nta munezero wose nimye umutima wanjye’ (Umubw 2:10). Salomo yakoraga iki kugira ngo yinezeze? Dukurikije ibivugwa mu Mubwiriza igice cya 2, ‘yishimishaga umubiri we vino,’ ariko akifata. Hari n’ibindi bikorwa yakoraga, urugero nko gutera ubusitani, kubaka amazu, kumva umuzika no kurya neza.

6. (a) Kuki kwishimira ibintu byiza mu buzima atari bibi? (b) Ni gute umuntu yashyira mu gaciro ku bihereranye n’imyidagaduro?

6 Ese Bibiliya yaba iciraho iteka ibyo kwidagadura uri hamwe n’incuti zawe? Oya rwose. Urugero, Salomo yavuze ko gufatira amafunguro ahantu hatuje ukitse imirimo, ari impano y’Imana. (Soma mu Mubwiriza 2:24; 3:12, 13.) Byongeye kandi, Yehova atera abakiri bato inkunga yo ‘kwishima’ no kureka ‘umutima wabo ukabanezeza’ (Umubw 11:9). Twese dukeneye kuruhuka no kwidagadura mu buryo bwiyubashye. (Gereranya na Mariko 6:31.) Icyakora, imyidagaduro si yo twagombye gushyira mu mwanya wa mbere mu buzima bwacu. Ahubwo yagombye kuba nk’utwokurya, akenshi tuba tugizwe n’imbuto, umuntu arenza ku ifunguro ry’ibanze. Utwo si two tuba ari ifunguro ry’ibanze. Niyo waba ukunda cyane utwokurya turyohereye barenza ku ifunguro ry’ibanze, uramutse uturiye twonyine ntiwatinda kuturambirwa, kandi nta n’intungamubiri zihagije wabonamo. Salomo na we yiboneye ko kugira ubuzima bushingiye ku binezeza ari nko “kwiruka inyuma y’umuyaga.”—Umubw 2:10, 11.

7. Kuki tugomba guhitamo neza ku bihereranye n’imyidagaduro?

7 Byongeye kandi, si ko imyidagaduro yose iba ari myiza. Imyinshi irangiza cyane, haba mu buryo bw’umwuka ndetse no mu birebana n’amahame mbwirizamuco. Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bihebye cyane kubera ko ‘bishimishije,’ binyuze mu gukoresha ibiyobyabwenge, gusinda cyangwa gukina urusimbi. Yehova, abigiranye ubugwaneza, aduha umuburo uvuga ko nitureka umutima wacu n’amaso yacu bikadushora mu bintu byangiza, tugomba kwitega ko tuzirengera ingaruka zabyo.—Gal 6:7.

8. Kuki gusuzuma uko dukoresha ubuzima bwacu ari iby’ingenzi?

8 Byongeye kandi, nidushyira imbere ibinezeza, bizaturangaza bitume tutita ku bintu by’ingenzi. Wibuke ko ubuzima bumara igihe gito kandi tukaba nta cyizere dufite cy’uko tuzakomeza kugira ubuzima buzira umuze kandi butarimo ibibazo. Ni yo mpamvu, nk’uko Salomo yakomeje abivuga, kujya aho bashyinguye umuntu bishobora kutugirira akamaro kenshi cyane kuruta kujya “mu nzu y’ibyishimo,” cyane cyane igihe uwapfuye yari Umukristo w’indahemuka. (Soma mu Mubwiriza 7:2, 4.) Kuki ibyo ari ukuri? Ni uko iyo duteze amatwi disikuru y’ihamba kandi tugatekereza ku mibereho yaranze umugaragu wizerwa wa Yehova wapfuye, bishobora gutuma dusuzuma uko dukoresha ubuzima bwacu. Ubwo rero, dushobora kwibonera ko dukeneye kugira ibyo duhindura ku ntego zacu kugira ngo dukoreshe neza ubuzima bwacu.—Umubw 12:1.

Ese ubutunzi butuma tunyurwa?

9. Ni iki Salomo yabonye ku bihereranye no kugira ubutunzi?

9 Igihe Salomo yandikaga igitabo cy’Umubwiriza, yari umwe mu bantu b’abaherwe bari ku isi (2 Ngoma 9:22). Yari afite uburyo bwo gutunga icyo ashaka cyose. Salomo yaranditse ati “sinimye amaso yanjye icyo yifuza cyose” (Umubw 2:10). Ariko yabonye ko ubutunzi ubwabwo budatuma umuntu agira ibyishimo. Bibiliya igira iti “ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza n’ukunda kunguka byinshi na we ni uko.”—Umubw 5:9.

10. Ni iki gituma umuntu agira ibyishimo n’ubukire nyakuri?

10 Nubwo ubutunzi bugira agaciro igihe gito, usanga abantu babwiruka inyuma. Ubushakashatsi buherutse gukorwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwagaragaje ko 75 ku ijana by’abanyeshuri bari mu mwaka wa mbere wa kaminuza bari bafite ntego yo kuzaba “abakire.” Ariko se nubwo bagera kuri iyo ntego, mu by’ukuri bazagira ibyishimo? Nta wabihamya. Abashakashatsi bagaragaje ko kwibanda cyane ku butunzi bishobora kubuza umuntu kugira ibyishimo no kunyurwa. Nyamara hari hashize igihe kirekire cyane Salomo ageze kuri uwo mwanzuro. Yaranditse ati “nirundaniriza ifeza n’izahabu, n’ubutunzi buherereye ku bami . . . nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga” * (Umubw 2:8, 11). Ibinyuranye n’ibyo, nidukoresha ubuzima bwacu dukorera Yehova n’umutima wacu wose, azaduha imigisha kandi tuzabona ubukire nyakuri.—Soma mu Migani 10:22.

Ni uwuhe murimo watuma tugira ibyishimo nyakuri?

11. Ibyanditswe bivuga iki ku birebana n’agaciro k’umurimo?

11 Yesu yaravuze ati “Data yakomeje gukora kugeza n’ubu, kandi nanjye nkomeza gukora” (Yoh 5:17). Nta washidikanya ko Yehova na Yesu bishimira umurimo bakora. Bibiliya igaragaza ko Yehova yatewe ibyishimo n’imirimo y’irema yakoze igira iti “Imana ireba ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane” (Itang 1:31). Bibiliya igaragaza ko abamarayika ‘baranguruye ijwi ry’ibyishimo’ bamaze kubona ibyo Imana yaremye byose (Yobu 38:4-7). Salomo na we yishimiraga umurimo w’ingirakamaro.—Umubw 3:13.

12, 13. (a) Ni ayahe magambo abantu babiri bavuze bagaragaza ibyishimo baterwa n’akazi bakorana umwete? (b) Kuki rimwe na rimwe akazi kajya gateza ibibazo?

12 Abantu benshi baha agaciro umurimo ukoranywe umwete. Urugero, umunyabugeni w’umuhanga witwa José yaravuze ati “iyo utekereje igihangano ukabasha kugishushanya ku mwenda, wumva ufite ibyishimo bidasanzwe nk’ibyo umuntu agira iyo azamutse umusozi muremure cyane, akagera mu mpinga.” Umucuruzi witwa Miguel * we yaravuze ati “akazi gatuma ugira ibyishimo kubera ko kagufasha gutunga umuryango wawe. Gashobora no gutuma wumva hari icyo wagezeho.”

13 Ku rundi ruhande, usanga imirimo myinshi irambirana kandi ntihe abayikora uburyo bwo kugira ikintu gishya biyungura. Hari igihe abantu barenganywa cyangwa bakagira intimba babitewe ahanini n’abo bakorana. Nk’uko Salomo yabigaragaje, umunebwe ashobora kunyunyuza imitsi y’umukozi w’umunyamwete, wenda yitwaje ko aziranye n’abantu bakomeye (Umubw 2:21). Hari n’ibindi bintu bishobora gutuma umuntu amanjirwa. Umuntu ashobora gutangira umushinga w’ubucuruzi yibwira ko azunguka, ariko akaza guhomba kubera ko ubukungu bw’igihugu bwifashe nabi cyangwa se habaye ibintu bitari byitezwe. (Soma mu Mubwiriza 9:11.) Incuro nyinshi, iyo umuntu uharanira kugira icyo ageraho amaze kubona ko ‘yakoreraga umuyaga,’ amaherezo aba umurakare kandi akamanjirwa.—Umubw 5:15.

14. Ni uwuhe murimo utuma umuntu ahorana ibyishimo?

14 Ese haba hari umurimo umuntu akora ntazigere yicuza? Wa munyabugeni witwa José twigeze kuvuga, yagize ati “uko imyaka ihita indi igataha, ibihangano umuntu yakoze bishobora gutakara cyangwa bikangirika. Ariko ibyo si ko bimeze mu murimo dukorera Imana. Kubera ko numviye Yehova ngakora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, nafashije abandi guhinduka Abakristo batinya Imana, kandi ibyo bibagirira umumaro igihe cyose. Icyo ni ikintu cy’agaciro katagereranywa” (1 Kor 3:9-11). Miguel na we yavuze ko kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bituma agira ibyishimo biruta kure ibyo aheshwa n’akazi gasanzwe. Yaravuze ati “nta kintu cyaruta ibyishimo ugira iyo ugejeje ku muntu ukuri ko mu Byanditswe, maze ukabona kumukoze ku mutima.”

“Nyanyagiza imbuto yawe”

15. Ni iki gituma umuntu agira imibereho irangwa no kunyurwa?

15 None se twasoza tuvuga ko ari iki gituma umuntu agira imibereho irangwa no kunyurwa? Iyo dukoresheje igihe gito tumara muri iyi si dukora ibyiza kandi tugashimisha Yehova, twumva tunyuzwe rwose. Dushobora kugirana imishyikirano myiza n’Imana, tukigisha abana bacu amahame ya Bibiliya, tugafasha abandi kumenya Yehova, kandi tukagirana ubucuti bukomeye n’abavandimwe na bashiki bacu (Gal 6:10). Ibyo byose bigira agaciro igihe cyose kandi bizanira ababigeraho imigisha. Salomo yakoresheje urugero rushishikaje cyane kugira ngo agaragaze akamaro ko gukora ibyiza. Yaravuze ati “nyanyagiza imbuto yawe ku mazi, kuko igihe nigisohora, uzayibona hashize iminsi myinshi” (Umubw 11:1). Yesu yateye abigishwa be inkunga igira iti “mugire akamenyero ko gutanga, namwe muzahabwa” (Luka 6:38). Ikindi kandi, Yehova ubwe yasezeranyije ko azagororera abagirira abandi neza.—Imig 19:17; Soma mu Baheburayo 6:10.

16. Ni ikihe gihe cyiza cyo guteganya icyo tuzakoresha ubuzima bwacu?

16 Bibiliya idutera inkunga yo gufata imyanzuro myiza tukiri bato mu birebana n’ukuntu tuzakoresha ubuzima bwacu. Muri ubwo buryo, tuzirinda kumanjirwa igihe tuzaba tugeze mu za bukuru (Umubw 12:1). Mbega ukuntu byaba bibabaje turamutse dupfushije ubusa ubusore bwacu ngo aha turiruka inyuma y’ibinezeza by’iyi si, maze amaherezo tugasanga nta cyo bimaze, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga!

17. Ni iki kizagufasha guhitamo inzira y’ubuzima iruta izindi zose?

17 Kimwe n’umubyeyi wuje urukundo, Yehova ashaka ko wishimira ubuzima, ugakora ibyiza kandi ukirinda intimba itari ngombwa (Umubw 11:9, 10). Ni iki kizagufasha kubigeraho? Ishyirireho intego zo mu buryo bw’umwuka kandi ukore uko ushoboye kugira ngo uzigereho. Hashize imyaka igera hafi kuri 20, uwitwa Javier agize amahitamo akomeye. Icyo gihe, yagombaga guhitamo hagati yo gukora umwuga w’ubuganga wari kuzamuhesha amafaranga menshi no gukora umurimo w’igihe cyose. Yaravuze ati “nubwo kuba umuganga bishobora gushimisha, nta kintu na kimwe cyagereranywa n’ibyishimo natewe n’uko nafashije abantu benshi kumenya ukuri. Umurimo w’igihe cyose watumye nishimira ubuzima mu buryo bwuzuye. Mbabazwa gusa n’uko ntawutangiye hakiri kare.”

18. Kuki igihe Yesu yari ku isi yari afite imibereho irangwa no kunyurwa?

18 None se ni ikihe kintu kirusha ibindi byose agaciro twagombye kwihatira kugeraho? Igitabo cy’Umubwiriza kibivuga muri aya magambo ngo “kuvugwa neza kuruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi, kandi umunsi wo gupfamo uruta umunsi wo kuvukamo” (Umubw 7:1). Nta kintu na kimwe gishobora kugaragaza neza ukuri kw’ayo magambo nk’imibereho ya Yesu. Nta gushidikanya ko yihesheje izina rihebuje kuri Yehova. Igihe Yesu yapfaga ari uwizerwa, yakuye umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Se kandi yatanze igitambo cy’incungu cyatumye tubona agakiza (Mat 20:28). Mu gihe gito Yesu yamaze ku isi, yatanze urugero rutunganye mu birebana no kugira imibereho irangwa no kunyurwa. Urwo rugero ni rwo twihatira gukurikiza.—1 Kor 11:1; 1 Pet 2:21.

19. Ni iyihe nama nziza Salomo yatanze?

19 Natwe dushobora kwihesha izina ryiza ku Mana. Kuba Yehova atwemera ni iby’agaciro kenshi kurusha kugira ubutunzi. (Soma muri Matayo 6:19-21.) Buri munsi, tuba dufite uburyo bwo gukora ibintu bishimisha Yehova, kandi ibyo bituma imibereho yacu irushaho kuba myiza. Urugero, dushobora kugeza ku bandi ubutumwa bwiza, tugakomeza ishyingiranwa ryacu n’imiryango yacu kandi tugatuma imishyikirano dufitanye na Yehova irushaho kuba myiza binyuze mu kwiyigisha no kujya mu materaniro (Umubw 11:6; Heb 13:16). None se waba wifuza kugira imibereho irangwa no kunyurwa by’ukuri? Niba ari uko bimeze rero, komeza ukurikize inama ya Salomo ikurikira, igira iti “wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.”—Umubw 12:13.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Buri mwaka Salomo yinjizaga italanto nibura 666 (ni ukuvuga ibiro 22.000 bya zahabu).—2 Ngoma 9:13.

^ par. 12 Izina ryarahinduwe.

Ni gute wasubiza?

• Ni iki cyagombye gutuma dutekereza neza ku ntego zacu?

• Ni gute twagombye kubona ibihereranye no gukurikirana ibinezeza n’ubutunzi?

• Ni uwuhe murimo uzaduhesha ibyishimo birambye?

• Ni ikihe kintu cy’agaciro twagombye kwihatira kugeraho?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ni uwuhe mwanya imyidagaduro yagombye kugira mu mibereho yacu?

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ni iki gituma umurimo wo kubwiriza uhesha ibyishimo nyakuri?