Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Rubyiruko, mujye mwibuka Umuremyi wanyu

Rubyiruko, mujye mwibuka Umuremyi wanyu

Rubyiruko, mujye mwibuka Umuremyi wanyu

“Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe.”​—UMUBW 12:1.

1. Ni mu buhe buryo Yehova agaragariza abakiri bato bamusenga ko abafitiye icyizere?

YEHOVA abona ko Abakristo bakiri bato bafite agaciro, kandi ko kimwe n’ikime, bagarurira abantu ubuyanja. Koko rero, Yehova yari yaravuze mbere y’igihe ko ku munsi wo kugaba “ingabo” z’Umwana we, abasore n’inkumi bari ‘kuzitanga’ bagakora umurimo wa Kristo “babikunze” (Zab 110:3). Ubwo buhanuzi bwari kuzasohora igihe abantu benshi bari kuba barangwa n’imyifatire yo kutubaha Imana, bikunda, bakunda amafaranga kandi batumvira. Ariko Yehova yari azi ko abakiri bato bamusenga batari kuzaba bameze batyo. Rubyiruko rero, murumva ko Yehova abafitiye icyizere.

2. Kwibuka Yehova byumvikanisha iki?

2 Tekereza ibyishimo Imana igomba kuba igira iyo ibona abakiri bato bibuka ko ari Umuremyi wabo (Umubw 12:1). Ubusanzwe, kwibuka Yehova si ukumutekerezaho gusa. Kumwibuka byumvikanisha kugira icyo dukora, ni ukuvuga gukora ibimushimisha, tukemera kuyoborwa n’amategeko ndetse n’amahame ye mu mibereho yacu ya buri munsi. Nanone byumvikanisha ko tugomba kwiringira Yehova, tukamenya ko aba ahangayikishijwe cyane n’icyatuma tugira imibereho myiza (Zab 37:3; Yes 48:17, 18). Ese nawe ni uko ubona Umuremyi wawe?

“Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose”

3, 4. Yesu yagaragaje ate ko yiringira Yehova, kandi se kuki kwiringira Yehova muri iki gihe ari iby’ingenzi?

3 Birumvikana ko Yesu Kristo ari we watanze urugero ruhebuje mu birebana no kwiringira Imana. Yashyiraga mu bikorwa amagambo yo mu Migani 3:5, 6, agira ati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.” Nyuma y’igihe gito Yesu abatijwe, Satani yaramwegereye agerageza kumushuka kugira ngo yemere ubutware bw’isi n’icyubahiro cyabwo (Luka 4:3-13). Yesu ntiyemeye gushukwa na Satani. Yari azi ko “uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, ingororano ye [ari] ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.”—Imig 22:4.

4 Abantu bo muri iyi si barangwa n’umururumba n’ubwikunde. Ubwo rero birakwiriye ko twigana urugero rwa Yesu kugira ngo dushobore kuyibamo. Zirikana nanone ko Satani akora uko ashoboye kose kugira ngo avane abagaragu ba Yehova mu nzira nto cyane ijyana ku buzima. Yifuza ko buri wese yanyura mu nzira ngari ijyana abantu kurimbuka. Ntukemere ko Satani agushuka. Ahubwo, iyemeze kwibuka Umuremyi wawe. Jya umwiringira byimazeyo kandi ugundire “ubuzima nyakuri.” Twiringiye tudashidikanya ko vuba aha ubwo buzima tuzabubona.—1 Tim 6:19.

Rubyiruko, nimugire ubwenge!

5. Ubona ute ibihereranye n’isi mu gihe kiri imbere?

5 Abakiri bato bibuka Umuremyi wabo, bafite ubwenge buruta ubwa bagenzi babo bari mu kigero kimwe. (Soma muri Zaburi ya 119:99, 100.) Kubera ko babona ibintu nk’uko Imana ibibona, bazi neza ko iyi si igiye kurimbuka. Rubyiruko, nubwo muri bato ugereranyije, nta gushidikanya ko mwiboneye ukuntu abantu bagenda barushaho kugira ubwoba no guhangayikishwa n’igihe kizaza. Ushobora kuba warumvise ibihereranye no kwangirika kw’ibidukikije, kwiyongera k’ubushyuhe ku isi, kwangiza amashyamba hamwe n’ibindi bibazo. Nubwo abantu bahangayikishijwe cyane n’ibyo bibazo, Abahamya ba Yehova ni bo bonyine basobanukiwe neza ko ibyo bibazo biri mu bintu bigize ikimenyetso kigaragaza ko iherezo ry’isi ya Satani ryegereje.—Ibyah 11:18.

6. Ni mu buhe buryo bamwe mu bakiri bato bashutswe?

6 Ikibabaje ni uko hari abagaragu b’Imana bakiri bato batakomeje kuba maso, bakirengagiza ko iyi si ishigaje igihe gito ngo irimbuke (2 Pet 3:3, 4). Abandi bishoye mu byaha bikomeye bitewe no kwifatanya n’incuti mbi hamwe no kureba amashusho ya porunogarafiya (Imig 13:20). Mbega ukuntu byaba bibabaje umuntu adakomeje kwemerwa n’Imana kandi iherezo riri bugufi! Ahubwo, twagombye kuvana isomo ku byabaye ku Bisirayeli mu mwaka wa 1473 Mbere ya Yesu, igihe bari bakambitse mu Bibaya by’i Mowabu, bari hafi kugera mu Gihugu cy’Isezerano. Igihe bari aho ngaho byabagendekeye bite?

Bananiwe bari hafi kugera iyo bajya

7, 8. (a) Ni ayahe mayeri Satani yakoresheje mu Bibaya by’i Mowabu? (b) Ni ayahe mayeri Satani akoresha muri iki gihe?

7 Icyo gihe, biragaragara neza ko Satani yashakaga kubuza Abisirayeli guhabwa umurage bari barasezeranyijwe. Satani yari afite umugambi wo kuvuma Abisirayeli akoresheje umuhanuzi Balamu. Nyuma y’aho Satani akoreshereje umuhanuzi Balamu kugira ngo avume Abisirayeli bikamunanira, yakoresheje andi mayeri afifitse kurushaho. Yagerageje gutuma Abisirayeli bakora amakosa yagombaga kubaviramo kutemerwa na Yehova. Bityo, yakoresheje Abamowabukazi bareshya Abisirayeli, kandi mu rugero runaka Satani yageze ku ntego. Abisirayeli batangiye gusambana n’Abamowabukazi no gusenga Bayali y’i Pewori. Nubwo Abisirayeli bari hafi kugera mu Gihugu cy’Isezerano, ari wo murage w’agaciro bari barahawe, abagera ku 24.000 bahasize ubuzima. Mbega ibintu bibabaje!—Kub 25:1-3, 9.

8 Muri iki gihe, turagenda turushaho kwegera igihugu cy’isezerano kirusha icya kera kuba cyiza. Icyo gihugu ni isi nshya. Nk’uko Satani yamenyereye kubigenza, aracyakoresha ubwiyandarike kugira ngo yonone ubwoko bw’Imana. Muri iyi si, amahame mbwirizamuco agenda akendera, ku buryo abantu basigaye babona ko ubusambanyi ari ikintu gisanzwe, kandi bakabona ko kuryamana kw’abahuje ibitsina ari umwanzuro ureba umuntu ku giti cye. Hari Umukristokazi wagize ati “mu rugo iwacu no ku Nzu y’Ubwami ni ho honyine abana banjye bigishwa ko kuryamana kw’abantu bahuje ibitsina cyangwa gusambana ari bibi mu maso y’Imana.”

9. Ni iki gishobora kubaho mu ‘gihe cy’amabyiruka,’ kandi se ni gute abakiri bato bashobora kwitwara muri icyo gihe?

9 Abakiri bato bibuka Umuremyi wabo, bazi neza ko imibonano mpuzabitsina ari impano yera ifitanye isano n’ubuzima no kororoka. Ku bw’ibyo, bemera ko imibonano mpuzabitsina yagombye gukorwa mu buryo bwemerwa n’Imana, ni ukuvuga ko igomba gukorwa n’abashyingiranywe gusa (Heb 13:4). Icyakora mu ‘gihe cy’amabyiruka,’ ni ukuvuga igihe irari ry’ibitsina riba ari ryinshi cyane, rikaba rishobora kugoreka imitekerereze y’umuntu, icyo gihe kwifata ntibiba byoroshye (1 Kor 7:36). Ariko se wakora iki mu gihe ugize ibitekerezo bidakwiriye? Senga Yehova ushyizeho umwete kugira ngo agufashe kwerekeza ibitekerezo ku bintu bitanduye. Buri gihe Yehova yumva amasengesho y’abamusenga babikuye ku mutima. (Soma muri Luka 11:9-13.) Ibiganiro byubaka na byo bishobora kudufasha kongera kugira ibitekerezo bitanduye.

Hitamo intego zawe ubigiranye ubwenge

10. Ni iyihe mitekerereze mibi tugomba kwirinda, kandi se ni ibihe bibazo twakwibaza?

10 Impamvu ituma abakiri bato benshi muri iyi si barengera bagatwarwa n’ibinezeza, ni uko baba ‘batarahishurirwa.’ Ni ukuvuga ko nta buyobozi buturuka ku Mana cyangwa ibyiringiro by’igihe kizaza baba bafite (Imig 29:18). Bameze nk’Abisirayeli batubahaga Imana bo mu gihe cya Yesaya, biberagaho ‘banezerewe, bishimye, barya inyama bakanywa na vino’ (Yes 22:13). None se aho kugira ngo tugirire ishyari abo bantu, ntidukwiriye gutekereza ku byiringiro bihebuje Yehova yashyize imbere y’abantu be b’indahemuka? Niba se uri umugaragu w’Imana ukiri muto, utegerezanyije amatsiko isi nshya? Waba se ukora uko ushoboye kose kugira ngo ‘ugaragaze ubwenge mu gihe ugitegereje isohozwa rishimishije ry’ibyiringiro’ Yehova yagushyize imbere (Tito 2:12, 13)? Igisubizo utanga kuri ibyo bibazo, kizagira uruhare ku ntego wishyiriraho hamwe n’ibyo ushyira mu mwanya wa mbere.

11. Kuki Abakristo bakiri bato kandi bakiri abanyeshuri bagombye kwiga bashyizeho umwete?

11 Isi iba yifuza ko abakiri bato bakoresha imbaraga zabo bakurikirana intego zayo. Ni ibisanzwe ko bamwe muri mwe bakiri abanyeshuri bagomba gushyiraho imihati kugira ngo bagire ubumenyi bw’ibanze buzabafasha mu buzima. Mwagombye kwibuka ko intego yanyu atari iyo gushaka akazi keza gusa, ahubwo ko mugomba no kugirira itorero akamaro, kandi mukaba ababwiriza b’Ubwami bagera ku ntego. Kugira ngo mugere kuri iyo ntego, mugomba kumenya gushyikirana, gutekereza neza no kuganira n’abantu mutuje kandi mububashye. Icyakora, abakiri bato biga Bibiliya kandi bakihatira gushyira mu bikorwa amahame yayo mu mibereho yabo, babona inyigisho nziza kurusha izindi kandi bakishyiriraho urufatiro rwiza ruzatuma bagira icyo bageraho kandi bakazabaho iteka.—Soma muri Zaburi ya 1:1-3. *

12. Ni uruhe rugero abagize imiryango y’Abakristo bagombye kwigana?

12 Muri Isirayeli, ababyeyi bagombaga kwigisha abana babo, kandi iyo yari inshingano ikomeye cyane. Inyigisho ababyeyi babahaga zabaga zikubiyemo ibintu bitandukanye byo mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane ibyo mu buryo bw’umwuka (Guteg 6:6, 7). Ku bw’ibyo, Abisirayeli bakiri bato bumviraga ababyeyi babo n’abandi bantu bakuze batinyaga Imana, bagiraga ubumenyi, ubwenge, ubushishozi, ubuhanga n’ubushobozi bwo gutekereza. Iyo mico idakunda kuboneka umuntu ayigeraho ari uko yiga ibirebana n’Imana ndetse n’amategeko yayo (Imig 1:2-4; 2:1-5, 11-15). Muri iki gihe, abagize imiryango y’Abakristo na bo bagombye kwita ku nyigisho n’uburere abana babo bahabwa.

Jya wumvira abagukunda

13. Ni izihe nama bamwe mu bakiri bato bahabwa, kandi se kuki bagombye kugira amakenga ku birebana na zo?

13 Abakiri bato bagirwa inama n’abantu batandukanye. Muri bo harimo abajyanama batanga ubuyobozi mu mashuri, incuro nyinshi bakaba batera abanyeshuri inkunga yo gutera imbere mu by’isi. Turagusaba ko wasuzumana ubwitonzi inama zose baguha, kandi ugasenga Imana uyisaba ubuyobozi. Ibyo kandi uzabifashwamo n’Ijambo ry’Imana ndetse n’inyandiko zitangwa n’itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge. Kwiga Bibiliya bituma wibonera ko abakiri bato n’abataraba inararibonye ari bo Satani akunda kwibasira. Urugero, mu busitani bwa Edeni, Eva wari utaraba inararibonye ni we wumviye Satani utari warigeze amugaragariza urukundo. Mbega ukuntu byari kuba byiza iyo aba yarumviye Yehova wari waramugaragarije urukundo mu buryo bwinshi!—Itang 3:1-6.

14. Kuki twagombye kumvira Yehova n’ababyeyi bacu bizera?

14 Nawe Umuremyi wawe aragukunda. Kandi akugaragariza urukundo afite intego nziza. Yifuza ko ugira ibyishimo muri iki gihe ndetse n’iteka ryose. Ni yo mpamvu, kubera ko Yehova ari umubyeyi ukwitaho mu buryo burangwa n’ubwuzu, wowe hamwe n’abandi bamusenga abagira inama igira iti “iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza” (Yes 30:21). Niba ufite ababyeyi bizera kandi bakunda Yehova by’ukuri, ufite indi migisha. Bityo rero, mu gihe wishyiriraho intego no mu gihe uhitamo ibyo ushyira mu mwanya wa mbere, jya wumvira inama baguha kandi ububahe (Imig 1:8, 9). N’ubundi kandi, bifuza ko wagira ubuzima bwiza, ubwo buzima bukaba bufite agaciro karuta cyane ubutunzi cyangwa icyubahiro byo muri iyi si.—Mat 16:26.

15, 16. (a) Ni iki dushobora kwiringira ko Yehova azadukorera? (b) Ni irihe somo ry’ingenzi tuvana ku byabaye kuri Baruki?

15 Abibuka Umuremyi wabo boroshya ubuzima, biringiye ko Yehova atazabasiga “rwose” cyangwa ngo abatererane. (Soma mu Baheburayo 13:5.) Kubera ko iyo mitekerereze myiza itandukanye n’iy’isi, tugomba kuba maso kugira ngo umwuka w’isi utatugiraho ingaruka (Efe 2:2). Ku birebana n’ibyo, zirikana urugero rwa Baruki, umwanditsi wa Yeremiya, wabayeho mu minsi ya nyuma ya Yerusalemu, ubwo yari yugarijwe n’akaga kabanjirije irimburwa ryayo mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu.

16 Birashoboka ko Baruki yashakaga kugwiza ubutunzi kugira ngo azarusheho kubaho neza. Ibyo Yehova yarabibonye maze aburira Baruki mu bugwaneza, amubwira ko atagombaga kwishakira “ibikomeye.” Baruki yicishije bugufi kandi agaragaza ubwenge, yumvira Yehova maze bituma arokoka irimbuka rya Yerusalemu (Yer 45:2-5). Ku rundi ruhande, abantu bo mu gihe cya Baruki bishakiye “ibikomeye,” bashyira Yehova mu mwanya wa kabiri. Nyuma yaho baje kubura byose igihe Abakaludaya, ari bo Banyababuloni, bafataga Yerusalemu, maze abenshi bakahatakariza ubuzima (2 Ngoma 36:15-18). Ibyabaye kuri Baruki bidufasha kubona ko imishyikirano tugirana n’Imana ari yo y’ingenzi cyane kurusha ubutunzi n’icyubahiro byo muri iyi si.

Jya wigana abadusigiye urugero rwiza

17. Kuki twavuga ko Yesu, Pawulo na Timoteyo basigiye abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe urugero rwiza?

17 Ijambo ry’Imana ridufasha gukomeza kugendera mu nzira y’ubuzima ritubwira ibirebana n’abantu benshi badusigiye urugero rwiza. Urugero, Yesu yarushaga ubuhanga abantu bose babayeho. Ariko kandi, yibandaga ku murimo wo kubwiriza “ubutumwa bwiza bw’ubwami,” wari kuzanira abantu inyungu z’iteka ryose (Luka 4:43). Intumwa Pawulo yaretse akazi kamuheshaga amafaranga menshi, yiyemeza guha Yehova ibyiza kurusha ibindi akoresha igihe cye n’imbaraga ze mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Timoteyo wari ‘umwana nyakuri [wa Pawulo] mu byo kwizera,’ yiganye urugero rwiza rwa Pawulo (1 Tim 1:2). Ese Yesu, Pawulo na Timoteyo bigeze bicuza bitewe n’uko bakoresheje ubuzima bwabo muri ubwo buryo? Oya rwose. Koko rero, Pawulo yavuze ko yabonaga ibintu isi itanga ari nk’“ibishingwe,” ubigereranyije n’inshingano yiyubashye yari afite yo gukorera Imana.—Fili 3:8-11.

18. Ni ibihe bintu bikomeye umuvandimwe ukiri muto yahinduye, kandi se kuki ubu nta cyo yicuza?

18 Muri iki gihe, hari Abakristo benshi bakiri bato bigana ukwizera kwa Yesu, ukwa Pawulo n’ukwa Timoteyo. Urugero, hari umuvandimwe ukiri muto wari ufite akazi kamuheshaga amafaranga menshi wanditse ati “kubera ko mu mibereho yanjye nshyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya, sinatindaga kuzamurwa mu ntera. Ariko nubwo nabonaga amafaranga menshi, numvaga ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga. Igihe nagezaga ku bayobozi b’isosiyete nakoragamo icyifuzo cyanjye cyo guhagarika akazi kugira ngo nkore umurimo w’igihe cyose, bahise banyongerera umushahara, bibwira ko nari gukomeza gukora ako kazi. Ariko kandi, nari nafashe umwanzuro udakuka. Abantu benshi ntibiyumvishaga impamvu naretse akazi kampeshaga umushahara nkajya gukora umurimo w’igihe cyose. Nabasubizaga ko nashakaga rwose kubaho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwanjye. Kubera ko gukorera Imana ari byo nashyize imbere, ubu mfite ibyishimo no kunyurwa ntashoboraga guhabwa n’amafaranga cyangwa icyubahiro icyo ari cyo cyose.”

19. Ni ayahe mahitamo arangwa n’ubwenge abakiri bato baterwa inkunga yo kugira?

19 Ku isi hose, hari abakiri bato babarirwa mu bihumbi bagize amahitamo nk’ayo arangwa n’ubwenge. Bityo rero, mwebwe abakiri bato, mujye muzirikana umunsi wa Yehova mu gihe muteganya imibereho yanyu y’igihe kizaza (2 Pet 3:11, 12). Ntimukifuze kumera nk’abantu bagenda batera imbere muri iyi si. Ahubwo, mujye mwumvira inama muhabwa n’ababakunda by’ukuri. ‘Kwibikira ubutunzi mu ijuru’ ni byo byonyine mushobora gukora bigatuma mugira umutekano n’inyungu z’iteka. (Mat 6:19, 20; soma muri 1 Yohana 2:15-17.) Koko rero, jya wibuka Yehova Umuremyi wawe. Nukomeza kumwibuka, azaguha umugisha.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Ku birebana n’amashuri y’ikirenga hamwe n’akazi, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 2005, ku ipaji ya 26-31.

Ese uribuka?

• Ni gute tugaragaza ko twiringira Imana?

• Ni izihe nyigisho nziza kurusha izindi zose?

• Ni ayahe masomo dushobora kuvana kuri Baruki?

• Ni abahe bantu badusigiye urugero rwiza, kandi kuki?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 13]

Yehova atanga inyigisho nziza kurusha izindi zose

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Baruki yumviye Yehova maze arokoka irimbuka rya Yerusalemu. Ni iki urugero rwe rukwigisha?