Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dukurikirane ‘kwera dutinya Imana’

Dukurikirane ‘kwera dutinya Imana’

Dukurikirane ‘kwera dutinya Imana’

BIBILIYA ivuga ko Yehova Imana ari we wera mu rugero ruhebuje igira iti ‘Yehova ni uwera, ni uwera, ni uwera’ (Yes 6:3; Ibyah 4:8). Amagambo y’Igiheburayo n’Ikigiriki yahinduwemo “kwera” akubiyemo igitekerezo cyo kugira isuku cyangwa kutandura mu bihereranye n’idini, ndetse no guca ukubiri n’imyanda. Iyo ijambo kwera ryerekeza ku Mana, ryumvikanisha ko Imana itunganye mu buryo bwuzuye mu by’umuco.

Ese ntibyumvikana ko Yehova Imana yera yitega ko abamusenga baba abera, ni ukuvuga birinda kwandura mu buryo bw’umubiri, mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka? Bibiliya ivuga mu buryo bwumvikana neza ko Yehova ashaka ko abagize ubwoko bwe baba abera. Muri 1 Petero 1:⁠16 hari amagambo agira ati “mugomba kuba abera kuko ndi uwera.” Ese mu by’ukuri, abantu badatunganye bashobora kwigana ukwera kwa Yehova? Birashoboka, nubwo ari mu rugero ruciriritse. Imana ibona ko turi abera, igihe tuyisenga tutanduye mu buryo bw’umwuka kandi dufitanye na yo imishyikirano myiza.

None se, twakomeza dute kurangwa n’isuku muri iy’isi yanduye mu by’umuco? Ni ibihe bikorwa twagombye kwirinda? Ni irihe hinduka dukeneye kugira mu magambo tuvuga no mu myifatire yacu? Reka turebe icyo dushobora kwiga ku bihereranye n’ibyo, duhereye ku byo Imana yasabye Abayahudi igihe bari bavuye i Babuloni basubiye mu gihugu cyabo, mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu.

‘Hazabayo inzira yo kwera’

Yehova yari yaravuze mbere y’igihe ko abagize ubwoko bwe bari mu bunyage i Babuloni bari gusubira mu gihugu cyabo. Ubuhanuzi bwavuze ibihereranye n’uko kugarurwa bwari bukubiyemo amagambo atanga icyizere kidashidikanywaho agira ati “hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera” (Yes 35:8a). Ayo magambo agaragaza ko Yehova atafunguriye Abisirayeli inzira yo gusubira iwabo gusa, ahubwo ko yanabasezeranyije kuzabarinda mu rugendo bari gukora.

Yehova yafunguriye abagaragu be bo ku isi bo muri iki gihe “inzira yo kwera,” abakura muri Babuloni Ikomeye, ari yo butegetsi bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Mu mwaka 1919, Yehova yabohoye Abakristo basutsweho umwuka, abakura mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka bw’idini ry’ikinyoma, kandi uko ibihe byagiye bihita, bagiye basukura ugusenga k’ukuri bagukuramo inyigisho z’ikinyoma zose. Twe abasenga Yehova muri iki gihe, twishimira kuba mu mimerere yo mu buryo bw’umwuka itanduye kandi irangwa n’amahoro. Iyo mimerere ituma dushobora gusenga Yehova, tukagirana na we imishyikirano irangwa n’amahoro, kandi tukabana neza n’abandi.

Abagize ‘umukumbi muto’ w’Abakristo basutsweho umwuka, hamwe n’ “imbaga y’abantu benshi” yiyongera y’abagize “izindi ntama,” bahisemo kugendera mu nzira yo kwera, kandi batumirira abandi bantu kuza kwifatanya na bo (Luka 12:32; Ibyah 7:⁠9; Yoh 10:16). “Inzira yo kwera” irafunguye ku bantu bose bashaka ‘gutanga imibiri yabo [ngo] ibe igitambo kizima cyera cyemerwa n’Imana.’​—Rom 12:1.

‘Abanduye imitima ntibazayicamo’

Hari ikintu cy’ingenzi Abayahudi bagaruwe mu mwaka 537 Mbere ya Yesu basabwaga gukora. Muri Yesaya 35:8b havuga iby’abantu bari kuba bujuje ibisabwa kugira ngo banyure mu ‘nzira yo kwera’ hagira hati ‘abanduye imitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi n’aho baba ari abaswa ntibazayiyoba.’ Kubera ko intego yo kugarura Abayahudi i Yerusalemu yari ukugira ngo basubizeho ugusenga k’ukuri, abantu bari bafite umutima w’ubwikunde, abasuzuguraga ibintu byera, cyangwa abakoraga ibintu byanduye mu buryo bw’umwuka, nta mwanya bari bahafite. Abagaruwe bagombaga gukomeza kubaha amahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru arebana n’iby’umuco. Muri iki gihe na bwo, abashaka kwemerwa na Yehova bagomba kubigenza batyo. Bagomba gukomeza ‘ukwera kwabo batinya Imana’ (2 Kor 7:1). None se, ni ibihe bikorwa byanduye twagombye kwirinda?

Intumwa Pawulo yaranditse ati “imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana, ibikorwa by’umwanda, kwiyandarika” (Gal 5:19). Ubusambanyi bukubiyemo uburyo bwose bwo gukoresha imyanya ndangagitsina hagati y’abantu batashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko. Kwiyandarika bikubiyemo “kutagira rutangira mu birebana n’ibitsina, guhora utekereza ibitsina, guta isoni n’ubusambanyi buteye ishozi.” Ubusambanyi no kwiyandarika, byombi bihabanye rwose n’ukwera kwa Yehova. Bityo, abakomeza gukora ibintu nk’ibyo ntibakwiriye kuba bamwe mu bagize itorero rya gikristo; bacibwa mu itorero. Uko ni na ko bigendekera abantu bakora ibikorwa by’umwanda by’akahebwe, ni ukuvuga abakora ‘ibikorwa by’umwanda by’uburyo bwose babigiranye umururumba.’​—Efe 4:19.

Imvugo ngo “ibikorwa by’umwanda” yumvikanisha ibyaha byinshi. Iyo mvugo ituruka ku ijambo ry’Ikigiriki ryerekeza ku bintu by’umwanda by’ubwoko bwose, cyangwa ku bintu biteye ishozi, haba mu myifatire, mu mvugo cyangwa se mu kwifatanya n’abo umuntu adahuje na bo ukwizera mu bikorwa byabo by’idini. Bimwe mu bikorwa by’umwanda, ntibisaba ko habaho komite y’urubanza. * Ariko se abakora ibikorwa nk’ibyo by’umwanda baba bagendera mu nzira yo kwera?

Reka tuvuge ko Umukristo atangiye kujya areba porunogarafiya yiherereye. Buhoro buhoro, uko ibyifuzo bibi bigenda byiyongera, icyifuzo cye cyo gukomeza kuba umuntu utanduye mu maso ya Yehova kirakendera. Imyifatire ye ishobora kuba itararenga urugero ku buryo twavuga ko yakoze ibikorwa by’umwanda by’akahebwe, ariko kandi aba atagikomeza gutekereza gusa ku ‘biboneye byose, ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose, n’ibishimwa byose’ (Fili 4:8). Porunogarafiya ni umwanda kandi yangiza rwose imishyikirano umuntu afitanye n’Imana! Ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose ntibyagombye rwose kuvugwa muri twe.​—Efe 5:3.

Reka dufate urundi rugero. Tuvuge ko Umukristo akunda kwikinisha, ari byo gukinisha imyanya ndangagitsina kugira ngo umuntu ahaze irari ry’ibitsina, yaba abitewe no kureba amashusho ya porunogarafiya cyangwa atayareba. Nubwo ijambo “kwikinisha” ritaboneka muri Bibiliya, ese umuntu ashobora gushidikanya ko icyo ari igikorwa cyanduza ubwenge n’ibyiyumvo? Ese gukomeza kwiyanduza muri ubwo buryo ntibyakwangiza imishyikirano umuntu afitanye na Yehova, ndetse bigatuma aba umuntu wanduye mu maso y’Imana? Nimucyo tuzirikane inama y’intumwa Pawulo igira iti “twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka,” kandi ‘twice ingingo z’imibiri yacu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira.’​—2 Kor 7:⁠1; Kolo 3:5.

Iyi si iyobowe na Satani yihanganira imyifatire yanduye kandi ikayishyigikira. Kunanira amoshya yo kwishora mu myifatire yanduye bishobora kugorana. Ariko Abakristo b’ukuri ntibagombye “kugenda nk’uko abanyamahanga bagenda bakurikiza ibitagira umumaro byo mu bwenge bwabo” (Efe 4:17). Yehova azatuma dukomeza kugendera mu ‘nzira yo kwera’ ari uko gusa twirinze kugira imyifatire yanduye, haba mu ibanga cyangwa ku mugaragaro.

“Nta ntare izahaba”

Kugira ngo abantu bamwe bemerwe n’Imana yera Yehova, bishobora kubasaba kugira ihinduka rikomeye mu myifatire no mu mvugo. Muri Yesaya 35:9 hagira hati “nta ntare izahaba, inyamaswa yose y’inkazi ntizayigeramo, ntibizayibonekamo,” iyo ni yo ‘nzira yo kwera.’ Mu mvugo y’ikigereranyo, abantu b’abanyamahane n’abanyarugomo Bibiliya ibita inyamaswa. Nta gushidikanya, abo bantu nta mwanya bazaba bafite mu isi nshya ikiranuka y’Imana (Yes 11:6; 65:25). Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi ko abantu bifuza kwemerwa n’Imana bareka iyo kamere ya kinyamaswa, maze bagakurikira inzira yo kwera.

Bibiliya itugira inama igira iti “gusharira kose n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana bive muri mwe rwose hamwe n’ububi bwose” (Efe 4:31). Mu Bakolosayi 3:8 hagira hati “mwiyambure ibi byose: umujinya, uburakari, ububi no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.” Ijambo ryahinduwemo “gutukana” ryakoreshejwe muri iyo mirongo yombi, mbere na mbere ryerekeza ku kwandagaza, gutesha agaciro no gutuka Imana n’ibintu byera.

Muri iki gihe, amagambo akomeretsa n’imvugo nyandagazi birogeye, ndetse no mu muryango. Abashakanye babwirana amagambo asharira, akomeretsa cyangwa atesha agaciro, kandi bakayabwira n’abana babo. Bene ayo magambo arangwa n’ubugome ntiyagombye kuvugwa mu miryango y’Abakristo.​—1 Kor 5:11.

Gukurikirana ‘kwera dutinya Imana’ bihesha imigisha rwose

Mbega ukuntu dufite igikundiro cyo gukorera Yehova Imana yera (Yos 24:19)! Paradizo yo mu buryo bw’umwuka Yehova yadushyizemo ni iy’agaciro cyane. Mu by’ukuri, gukomeza kugira imyitwarire iboneye mu maso ya Yehova ni bwo buryo bwiza bwo kubaho.

Vuba aha, amasezerano y’Imana yo guhindura isi Paradizo agiye gusohora (Yes 35:1, 2, 5-7). Abayifuza kandi bagakomeza gukurikira inzira y’Imana bazagororerwa kuyibamo (Yes 65:17, 21). Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukomeze kuba abantu basenga Imana tutanduye mu buryo bw’umwuka kandi dukomeze kugirana na yo imishyikirano ya bugufi.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 12 Niba ushaka kumenya itandukaniro riri hagati y’ ‘ibikorwa by’umwanda bigiranywe umururumba’ n’ “ibikorwa by’umwanda,” reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2006, ipaji ya 29-31.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ni iki Abayahudi basabwaga gukora kugira ngo bagendere ‘mu nzira yo kwera’?

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Porunogarafiya yangiza imishyikirano umuntu afitanye n’Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

“Gukankama no gutukana bive muri mwe”