Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hitamo gukorera Yehova ukiri muto

Hitamo gukorera Yehova ukiri muto

Hitamo gukorera Yehova ukiri muto

“Ugume mu byo wize kandi ukemera ko ari ukuri.”​—2 TIM 3:14.

1. Ni gute Yehova afata umurimo Abahamya bakiri bato bamukorera?

YEHOVA aha agaciro kenshi umurimo wera abakiri bato bamukorera. Ni yo mpamvu yahumekeye umwanditsi wa zaburi, akandika mu ndirimbo ubuhanuzi buberekeyeho agira ati “abantu bawe bitanga babikunze, ku munsi ugaba ingabo zawe, abasore bawe baza aho uri nk’ikime, bambaye umurimbo wera, bavuye mu nda y’umuseso” (Zab 110:3). Koko rero, Yehova aha agaciro cyane abakiri bato biteguye kumukorera.

2. Ni ibihe bibazo birebana n’igihe kiri imbere biterwa n’iyi si abakiri bato bahanganye na byo?

2 Ese mwebwe abakiri bato muri mu itorero rya gikristo, mwamaze kwiyegurira Yehova? Hari benshi guhitamo gukorera Imana y’ukuri cyangwa kutayikorera bishobora kugora. Abacuruzi bakomeye, abarezi, rimwe na rimwe n’abagize umuryango n’incuti, batera abakiri bato inkunga yo gukurikirana intego zo gushaka ubutunzi. Akenshi iyo abakiri bato bakurikiranye intego zo mu buryo bw’umwuka, hari abantu babibagayira. Nyamara, biragaragara ko gukorera Imana y’ukuri ari bwo buryo bwiza cyane kurusha ubundi bwo gukoresha ubuzima bwawe wagombye guhitamo (Zab 27:4). Ku birebana n’ibyo, zirikana ibi bibazo uko ari bitatu: kuki wagombye gukorera Imana? Niba wariyeguriye Imana, ni gute wakomeza gutera imbere utitaye ku byo abandi bavuga cyangwa bakora? Ni ubuhe buryo bushishikaje bwo gukora umurimo wera ushobora kwifatanyamo?

Gukorera Yehova ni cyo kintu cyiza umuntu yakora

3. Ni iki ibyo Yehova yaremye byagombye gutuma dukora?

3 Kuki wagombye gukorera Imana y’ukuri kandi ihoraho? Mu Byahishuwe 4:11, haduha impamvu y’ingenzi hagira hati “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose, kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse.” Yehova ni we Muremyi uhebuje w’ibiriho byose. Mbega ukuntu iyi si ari nziza! Yehova ni we waremye ibiti, indabo, inyamaswa, inyanja, imisozi n’amasumo y’amazi. Zaburi ya 104:24 igira iti ‘isi yuzuye ubutunzi bw’[Imana].’ Mbega ukuntu dukwiriye gushimira Yehova waduhaye impano yuje urukundo y’umubiri n’ubwenge, bituma twishimira isi n’ibintu byiza biyiriho! Ese kuba dushimira Yehova ko yaremye ibintu bitangaje, ntibyagombye gutuma tumukorera?

4, 5. Ni ibiki Yehova yakoze byatumye Yosuwa arushaho kumwegera?

4 Indi mpamvu ituma dukorera Yehova, iboneka mu magambo Yosuwa wigeze kuyobora Abisirayeli yavuze. Yosuwa ageze mu marembera y’ubuzima bwe, yabwiye abari bagize ubwoko bw’Imana ati “muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho.” Kuki Yosuwa yavuze ayo magambo?​—⁠Yos 23:14.

5 Kubera ko Yosuwa yari yarakuriye muri Egiputa, agomba kuba yaramenye isezerano Yehova yari yarahaye Abisirayeli ryo kubaha igihugu cyabo (Itang 12:7; 50:24, 25; Kuva 3:8). Nyuma yaho, Yosuwa yiboneye uko Yehova yatangiye gusohoza iryo sezerano, igihe yatezaga Egiputa Ibyago Icumi, maze agatuma Farawo wari winangiye arekura Abisirayeli. Yosuwa yari mu barokowe bakambuka Inyanja Itukura, kandi yiboneye uko Farawo n’ingabo ze barohamye muri iyo nyanja. Mu gihe cy’urugendo rurerure rwo mu “butayu bunini buteye ubwoba” bwa Sinayi, Yosuwa yabonye ukuntu Yehova yahaga Abisirayeli icyo babaga bakeneye cyose. Nta n’umwe muri bo wigeze apfa azize inyota cyangwa inzara (Guteg 8:3-5, 14-16; Yos 24:5-7). Igihe kigeze kugira ngo Abisirayeli bigarurire amahanga akomeye y’i Kanani kandi bafate Igihugu cy’Isezerano, Yosuwa yiboneye uko Imana, we n’abandi Bisirayeli basengaga, yabashyigikiye muri icyo gikorwa.​—⁠Yos 10:14, 42.

6. Ni iki kizagufasha kurushaho kwifuza gukorera Imana?

6 Yosuwa yari azi ko Yehova asohoza amasezerano. Ku bw’ibyo, yaravuze ati “jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka” (Yos 24:15). Bite se wowe? Ese iyo utekereje ku masezerano Imana y’ukuri yamaze gusohoza no ku yo izasohoza, ntiwifuza kuyikorera nk’uko Yosuwa yabigenje?

7. Kuki umubatizo wo mu mazi ari intambwe y’ingenzi umuntu agomba gutera?

7 Kwitegereza ibyo Yehova yaremye no gutekereza ku masezerano ye ahebuje kandi yiringirwa rwose, ntibyagombye gutuma wiyegurira Yehova gusa, ahubwo nanone byagombye gutuma ubatizwa. Kubatizwa ni intambwe y’ingenzi abantu bifuza gukorera Imana bagomba gutera. Ibyo bigaragazwa neza n’urugero Yesu yaduhaye. Mbere y’uko Yesu atangira umurimo we ari Mesiya, yasanze Yohana Umubatiza kugira ngo amubatize. Kuki Yesu yateye iyo ntambwe? Nyuma yaho yaravuze ati “naje nturutse mu ijuru ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka” (Yoh 6:38). Kugira ngo Yesu agaragaze ko yari yaritangiye gukora ibyo Se ashaka, yarabatijwe.​—⁠Mat 3:13-17.

8. Ni iki cyatumye Timoteyo afata umwanzuro wo gukorera Imana, kandi se wowe wagombye gukora iki?

8 Reka nanone dufate urugero rwa Timoteyo, Umukristo wari ukiri muto Yehova yahaye imirimo myinshi, n’inshingano nyinshi zo gusohoza. Ni iki cyatumye Timoteyo afata umwanzuro wo gukorera Imana y’ukuri? Bibiliya itubwira ko hari ‘ibyo yari yarize kandi akemera ko ari ukuri’ (2 Tim 3:14). Niba warize Ijambo ry’Imana kandi ukemera ko inyigisho zaryo ari ukuri, imimerere urimo ni nk’iyo Timoteyo yarimo. Ubu wagombye gufata umwanzuro. Kuki utabwira ababyeyi bawe ibihereranye n’icyifuzo cyawe? Bashobora gufatanya n’abasaza b’itorero, maze bakagufasha gusobanukirwa icyo Ibyanditswe bisaba abashaka kubatizwa.​—⁠Soma mu Byakozwe 8:12.

9. Umwanzuro wawe wo kubatizwa, abandi bazawakira bate?

9 Kubatizwa ni intangiriro nziza cyane yo gukorera Imana y’ukuri. Gutera iyo ntambwe bituma winjira mu isiganwa rirerire ry’amaguru rizaguhesha ingororano y’ubuzima bw’iteka, kandi muri iki gihe bizatuma ugira ibyishimo bizanwa no gukora ibyo Imana ishaka (Heb 12:2, 3). Nanone kandi, kubigenza utyo bizashimisha abagize umuryango wawe bamaze kugera muri iryo siganwa, hamwe n’incuti zawe zo mu itorero rya gikristo. Icy’ingenzi kurushaho ariko, uzashimisha umutima wa Yehova. (Soma mu Migani 23:15.) Ni iby’ukuri ko abandi bantu bashobora kudasobanukirwa impamvu wahisemo gukorera Yehova, kandi bashobora no gutekereza ko utafashe umwanzuro mwiza. Ndetse bashobora no kukurwanya. Ariko ushobora kunesha izo ngorane.

Igihe abandi bakwibajijeho cyangwa bakakurwanya

10, 11. (a) Ni ibihe bibazo abantu bashobora kukubaza ku bihereranye n’umwanzuro wafashe wo gukorera Imana? (b) Ni iki ushobora kwigira ku buryo Yesu yasubizaga ibibazo birebana n’ugusenga k’ukuri?

10 Abanyeshuri mwigana, abaturanyi na bene wanyu bashobora kudasobanukirwa impamvu wafashe umwanzuro wo gukorera Yehova. Bashobora kukubaza impamvu wahisemo kubaho muri ubwo buryo, kandi bakakubaza ibihereranye n’imyizerere yawe. Ni gute wabasubiza? Birumvikana ko ukeneye gusesengura ibitekerezo n’ibyiyumvo byawe kugira ngo ushobore kubasobanurira impamvu wafashe uwo mwanzuro. Mu gihe usubiza ibibazo bihereranye n’ukwizera kwawe, ujye wigana urugero ruhebuje rwatanzwe na Yesu.

11 Igihe abayobozi b’idini ry’Abayahudi babazaga Yesu ibihereranye n’umuzuko, yerekeje ibitekerezo byabo ku murongo w’Ibyanditswe batari barigeze bitaho (Kuva 3:6; Mat 22:23, 31-33). Igihe umwanditsi yabazaga Yesu itegeko rikomeye kuruta ayandi, Yesu yamusubiriyemo imirongo yo muri Bibiliya ijyanye n’icyo kibazo. Icyo gisubizo cyatumye uwo mugabo amushimira (Lewi 19:18; Guteg 6:5; Mar 12:28-34). Uko Yesu yakoreshaga Ibyanditswe n’uko yavugaga, byatumye ‘abantu bacikamo ibice baramupfa,’ kandi abamurwanyaga ntibashoboye kumugirira nabi (Yoh 7:⁠32-46). Mu gihe usubiza ibibazo birebana n’ukwizera kwawe, ujye ukoresha Bibiliya, usubize mu ‘bugwaneza kandi wubahe cyane’ (1 Pet 3:15). Niba utazi igisubizo cy’ikibazo ubajijwe, ujye wemerera ukubajije ko utakizi maze umubwire ko ugiye gukora ubushakashatsi. Hanyuma, ujye ureba iyo ngingo wifashishije irangiro ry’ingingo zisohoka mu Munara w’Umurinzi wo mu Kuboza, cyangwa Index des publications de la Société Watch Tower, cyangwa se Watchtower Library kuri CD-ROM niba iboneka mu rurimi wumva. Nutegura neza, ‘uzamenya uko wasubiza umuntu wese.’​—⁠Kolo 4:6.

12. Kuki utagombye kwemera ko ibitotezo biguca intege?

12 Ibibazo birebana n’imyizerere yawe n’umwanzuro wawe wo gukorera Imana, si byo byonyine ushobora guhura na byo. Umwanzi w’Imana Satani ni we utegeka iyi si. (Soma muri 1 Yohana 5:19.) Ntibyaba bihuje n’ukuri rero kwitega ko buri wese yagushimira ibyo ukora cyangwa ngo abyemere. Abantu bashobora kukurwanya. Hari abashobora ‘kugutuka,’ kandi bashobora no kuzakomeza kubikora (1 Pet 4:4). Ariko ujye wibuka ko utari wenyine. Yesu Kristo na we yaratotejwe. Intumwa Petero na we ni uko, kandi yaranditse ati “bakundwa, nimuhura n’ikigeragezo kimeze nk’umuriro ugurumana ntibikabatangaze ngo mumere nk’aho ari ikintu kidasanzwe kibagezeho. Ahubwo mukomeze mwishime kuko musangira imibabaro na Kristo.”​—⁠1 Pet 4:12, 13.

13. Kuki Abakristo bashobora kwishima mu gihe batotezwa?

13 Kuba wihanganira gutotezwa cyangwa kurwanywa uzira ko uri Umukristo, ni impamvu ikwiriye yatuma wishima. Kuki byagushimisha? Ni ukubera ko kwemerwa n’isi byaba bigaragaza ko ubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Satani, aho guhuza n’ay’Imana. Yesu yatanze umuburo ugira uti “muzabona ishyano abantu bose nibabavuga neza, kuko uko ari ko ba sekuruza bavugaga neza abahanuzi b’ibinyoma” (Luka 6:26). Ibitotezo bigaragaza ko Satani n’isi ye bakurakariye kubera ko ukorera Yehova. (Soma muri Matayo 5:11, 12.) Kandi ‘gutukwa baguhora izina rya Kristo’ ni ikintu cyo kwishimira.​—⁠1 Pet 4:14.

14. Ni ibihe bintu byiza bishobora kugerwaho igihe umuntu akomeje kuba uwizerwa kuri Yehova, nubwo yatotezwa?

14 Iyo ukomeje kubera Yehova uwizerwa nubwo watotezwa, hari ibintu bigera kuri bine byiza bishobora kubaho. Uba utanga ubuhamya burebana n’Imana n’Umwana wayo. Kwihangana uri uwizerwa bitera inkunga bagenzi bawe b’Abakristo. Bishobora gutuma bamwe mu bantu babibona batari bazi Yehova, bamushaka. (Soma mu Bafilipi 1:⁠12-14.) Ikindi kandi, nubona ukuntu Yehova yaguhaye imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo, urukundo umukunda ruziyongera.

Wugururiwe “irembo rigari”

15. Ni irihe ‘rembo rigari’ ryugururiwe intumwa Pawulo?

15 Intumwa Pawulo yanditse ibirebana n’umurimo yakoreye muri Efeso agira ati “nugururiwe irembo rigari rijya mu murimo” (1 Kor 16:8, 9). Iryo rembo ryerekezaga ku murimo ukomeye wo kubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu bo muri uwo mugi abigishwa. Kuba Pawulo yaremeye ubwo buryo yari abonye, byatumye afasha abantu benshi kwiga ibihereranye na Yehova no kumusenga.

16. Ni gute abasigaye basutsweho umwuka banyuze mu “irembo rigari” mu mwaka wa 1919?

16 Mu mwaka wa 1919, Yesu Kristo wahawe ikuzo yugururiye abasigaye basutsweho umwuka “irembo rigari” (Ibyah 3:8). Banyuze muri iryo rembo, batangira kubwiriza ubutumwa bwiza bigisha ukuri kwa Bibiliya bafite ishyaka kuruta mbere hose. Umurimo bakoze wageze ku ki? Muri iki gihe, ubutumwa bwiza bwageze ku mpera z’isi, kandi abantu bagera hafi kuri miriyoni zirindwi bafite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana.

17. Ni gute wanyura mu “irembo rigari rijya mu murimo”?

17 “Irembo rigari rijya mu murimo” riracyugururiwe abagaragu ba Yehova bose. Abarinyuramo bagira ibyishimo kandi bakanyurwa igihe bagize uruhare rugaragara mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Mwebwe bagaragu ba Yehova mukiri bato, ni mu rugero rungana iki muha agaciro igikundiro kitagereranywa cyo gufasha abandi ‘kwizera ubutumwa bwiza’ (Mar 1:⁠14, 15)? Ese mwaba mwaragerageje gukora ubupayiniya bw’igihe cyose cyangwa ubw’ubufasha? Ubwubatsi bw’Amazu y’Ubwami, umurimo wo kuri Beteli, n’umurimo w’ubumisiyonari, ni ubundi buryo bwo kunyura mu irembo rigari rijya mu murimo abenshi muri mwe bashobora kugeraho. Kubera ko igihe isi ya Satani ishigaje ari gito, kugira uruhare muri iyo mirimo y’Ubwami bigenda birushaho kwihutirwa. Ese uzanyura mu “irembo rigari” bigishoboka?

‘Sogongera umenye yuko Uwiteka agira neza’

18, 19. (a) Ni iki cyafashije Dawidi kugira icyifuzo gikomeye cyo gukorera Yehova? (b) Ni iki kigaragaza ko Dawidi atigeze yicuza ko yakoreye Imana?

18 Umwanditsi wa zaburi wahumekewe, yatumiriye abandi ‘gusogongera ngo bamenye yuko Uwiteka agira neza’ (Zab 34:9). Igihe Dawidi Umwami wa Isirayeli ya kera yari umushumba ukiri muto, Yehova yamukijije ibitero by’inyamaswa z’inkazi. Imana yaramushyigikiye igihe yarwanaga na Goliyati, kandi imurokora no mu bindi byago byinshi (1 Sam 17:32-51; Zab 18, amagambo abimburira iyo zaburi). Kubera ko Imana igaragaza ineza yuje urukundo cyane, byatumye Dawidi yandika ati “Uwiteka Mana yanjye, imirimo itangaza wakoze ni myinshi, kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi, ntihariho uwagereranywa nawe.”​—⁠Zab 40:6.

19 Urukundo Dawidi yakundaga Yehova rwaje kwiyongera cyane ku buryo yifuzaga kumusingiza abigiranye umutima we wose n’ubwenge bwe bwose. (Soma muri Zaburi ya 40:9-11.) Uko imyaka yahitaga, Dawidi ntiyigeraga yicuza ko yakoresheje ubuzima bwe bwose akorera Imana y’ukuri. Kuba Dawidi yarabayeho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana byamubereye umutungo uruta iyindi yose, ni ukuvuga isoko y’ibyishimo itagereranywa. Dawidi ageze mu za bukuru yaravuze ati ‘ni wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka, ni wowe nizera uhereye mu buto bwanjye. Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z’ubusaza’ (Zab 71:⁠5, 18). Dawidi yiringiraga Yehova kandi ubucuti bari bafitanye bwarushagaho kwiyongera, nubwo imbaraga ze zo zagendaga zigabanuka.

20. Kuki gukorera Imana ari uburyo bwiza bwo gukoresha ubuzima bwawe?

20 Imibereho ya Yosuwa, Dawidi na Timoteyo ikubiyemo ibintu bigaragaza ko gukorera Yehova ari uburyo bwiza cyane kuruta ubundi bwo gukoresha ubuzima bwawe. Inyungu zimara igihe gito z’ibintu ushobora kubonera mu kazi ko muri iyi si, ntizagereranywa n’inyungu zirambye ubonera ‘mu gukorera Uwiteka Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose’ (Yos 22:5). Niba utariyeguriye Yehova mu isengesho, ibaze uti ‘ni iki kimbuza kuba Umuhamya wa Yehova?’ Niba waramaze kubatizwa ukaba usenga Yehova, ese urashaka kongera ibyishimo byawe? Niba ari uko bimeze, agura umurimo wawe, kandi ukomeze gutera imbere mu buryo bw’umwuka. Ingingo ikurikira izakwereka uko wakura mu buryo bw’umwuka, ukurikije urugero rw’intumwa Pawulo.

Ni gute wasubiza?

• Tanga impamvu ebyiri zagombye gutuma dukorera Imana.

• Ni iki cyafashije Timoteyo gufata umwanzuro wo gukorera Imana?

• Kuki wagombye gukomeza gushikama mu bigeragezo?

• Ni ubuhe buryo bwo gukora umurimo buguteganyirijwe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Gukorera Yehova ni uburyo bwiza cyane bwo gukoresha ubuzima bwawe

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Ese ushobora gusubiza ibibazo birebana n’ukwizera kwawe?