Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka wigana urugero rwa Pawulo

Komeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka wigana urugero rwa Pawulo

Komeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka wigana urugero rwa Pawulo

“Narwanye intambara nziza, narangije isiganwa, nakomeje ibyo kwizera.”​—⁠2 TIM 4:7.

1, 2. Ni irihe hinduka Sawuli w’i Taruso yagize mu buzima bwe, kandi se ni uwuhe murimo w’ingenzi yakoze?

YARI umugabo w’umunyabwenge kandi uzi gufata imyanzuro. Icyakora, ‘yitwaraga mu buryo buhuje n’irari ry’umubiri’ (Efe 2:3). Hanyuma yaje kwivugaho ko ‘yatukaga Imana, agatoteza ubwoko bwayo kandi akaba umunyagasuzuguro’ (1 Tim 1:13). Uwo mugabo ni Sawuli w’i Taruso.

2 Mu gihe runaka, Sawuli yagize ihinduka rikomeye mu mibereho ye. Yaretse inzira yahoze agenderamo, maze ashyiraho imihati kugira ngo ‘adaharanira inyungu ze bwite, ahubwo aharanire iza benshi’ (1 Kor 10:33). Yabaye umuntu witonda kandi ukunda cyane abavandimwe yari yarahoze arwanya. (Soma mu 1 Abatesalonike 2:7, 8.) Yaranditse ati “nabaye umukozi w’ibyo . . . jyewe urutwa n’uworoheje cyane mu bera bose, nahawe ubwo buntu butagereranywa kugira ngo ntangarize amahanga ubutumwa bwiza bwerekeye ubutunzi butarondoreka bwa Kristo.”​—⁠Efe 3:7, 8.

3. Ni mu buhe buryo kwiga amabaruwa ya Pawulo n’inkuru zivuga iby’umurimo we bidufasha?

3 Sawuli, uzwi nanone ku izina rya Pawulo, yagize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka atangaje (Ibyak 13:9). Bumwe mu buryo bwadufasha kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka yihuse, ni ukwiga amabaruwa ya Pawulo n’inkuru zivuga umurimo yakoze, hanyuma tukigana urugero rw’ukwizera kwe. (Soma mu 1 Abakorinto 11:1; Abaheburayo 13:⁠7.) Nimucyo turebe ukuntu kubigenza dutyo bizadushishikariza cyane kugira akamenyero ko kwiyigisha, tukihatira gukunda abandi urukundo nyakuri kandi tukibona uko turi koko.

Pawulo yari afite akamenyero ko kwiyigisha

4, 5. Ni gute icyigisho cya bwite cyafashije Pawulo?

4 Kubera ko Pawulo yari Umufarisayo wigiye ku ‘birenge bya Gamaliyeli, akigishwa gukurikiza Amategeko ya ba sekuruza nta guca ku ruhande,’ yari afite ubumenyi runaka bw’Ibyanditswe (Ibyak 22:1-3; Fili 3:4-6). Nyuma gato y’uko abatizwa, ‘yagiye muri Arabiya.’ Ashobora kuba yaragiye ahantu hatuje mu Butayu bwa Siriya cyangwa se wenda ku Mwigimbakirwa wa Arabiya, uri mu burasirazuba bw’Inyanja Itukura, kugira ngo hamufashe gutekereza (Gal 1:17). Uko bigaragara, Pawulo yashakaga gutekereza ku mirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko Yesu yari Mesiya. Byongeye kandi, Pawulo yifuzaga gutegura umurimo wari umutegereje. (Soma mu Byakozwe 9:15, 16, 20, 22.) Pawulo yafashe igihe cyo gutekereza ku bintu by’umwuka.

5 Ubumenyi bw’Ibyanditswe n’ubushishozi Pawulo yagize abikesheje icyigisho cya bwite, byatumye yigisha ukuri neza. Urugero, igihe Pawulo yari mu isinagogi yo muri Antiyokiya ho muri Pisidiya, yasubiyemo nibura imirongo itanu yo mu Byanditswe bya Giheburayo kugira ngo yemeze ko Yesu yari Mesiya. Nanone kandi, incuro nyinshi Pawulo yerekeje ku nyandiko zera. Ibiganiro bye bishingiye kuri Bibiliya byaremezaga ku buryo ‘Abayahudi benshi n’abanyamahanga bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi basengaga Imana, bakurikiye Pawulo na Barinaba’ kugira ngo barusheho kwiga byinshi (Ibyak 13:14-44). Imyaka runaka nyuma yaho, igihe abari bagize itsinda ry’Abayahudi babaga i Roma bajyaga kureba Pawulo mu icumbi rye, hari ibintu yabasobanuriye, “abahamiriza iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye, abemeza ibya Yesu ahereye ku mategeko ya Mose n’ibyanditswe n’Abahanuzi.”​—⁠Ibyak 28:17, 22, 23.

6. Ni iki cyafashije Pawulo gukomeza kuba umuntu ukomeye mu buryo bw’umwuka mu gihe yari ahanganye n’ibigeragezo?

6 Igihe Pawulo yabaga ahanganye n’ibigeragezo, yakomezaga gusuzuma Ibyanditswe kandi agakura inkunga muri ubwo butumwa bwahumetswe (Heb 4:12). Igihe yari afungiwe i Roma mbere y’uko yicwa, yabwiye Timoteyo kumuzanira “ibitabo cyane cyane iby’impu” (2 Tim 4:13). Birashoboka ko ibyo bitabo byari ibice by’Ibyanditswe bya Giheburayo Pawulo yakoreshaga mu kwiyigisha mu buryo bwimbitse. Kunguka ubumenyi bw’Ibyanditswe binyuze mu kugira akamenyero ko kwiyigisha Bibiliya byari ingenzi kuri Pawulo, kugira ngo akomeze gushikama.

7. Vuga inyungu ushobora kubonera mu kwiyigisha Bibiliya buri gihe.

7 Kwiyigisha Bibiliya buri gihe no kuyitekerezaho dufite intego runaka, bizadufasha kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka (Heb 5:12-14). Umwanditsi wa zaburi yabonye agaciro k’Ijambo ry’Imana, maze araririmba ati “amategeko yo mu kanwa kawe ni ay’igiciro kuri jye, kiruta icy’ibice ibihumbi by’ifeza n’izahabu. Ibyo wategetse bituma ndusha abanzi banjye ubwenge, kuko bihorana nanjye iteka. Njya ndinda ibirenge byanjye inzira mbi zose, kugira ngo nitondere ijambo ryawe” (Zab 119:72, 98, 101). Ese nawe ufite akamenyero ko kwiyigisha Bibiliya? Ese witegura inshingano uzahabwa mu murimo w’Imana, usoma Bibiliya buri munsi kandi ugatekereza ku byo usoma?

Sawuli yize gukunda abantu

8. Sawuli yafataga ate abantu batari bari mu idini ry’Abayahudi?

8 Mbere y’uko Sawuli aba Umukristo, yagiriraga ishyaka idini rye, ariko ntiyakundaga abantu batari bari mu idini ry’Abayahudi (Ibyak 26:4, 5). Igihe bamwe mu Bayahudi bicishaga Sitefano amabuye, yarabirebereye kandi yemera ko yicwa. Kuba Sawuli yarabonye uko bica Sitefano, bishobora kuba byaramuteye kumva ko afite impamvu zo gutoteza Abakristo, kuko wenda yumvaga ko Sitefano yari yakaniwe urumukwiriye (Ibyak 6:8-14; 7:⁠54–8:1). Iyo nkuru yahumetswe igira iti “Sawuli atangira kugirira nabi itorero. Akigabiza amazu, ava muri imwe ajya mu yindi, agakurubana abagabo n’abagore akabajyana mu nzu y’imbohe” (Ibyak 8:3). ‘Yagiye kubatotereza no mu yindi migi.’​—⁠Ibyak 26:11.

9. Ni ibiki byabaye kuri Sawuli byatumye ahindura uko yabanaga n’abandi?

9 Igihe Sawuli yari agiye i Damasiko kugirira nabi abigishwa ba Kristo, ni bwo Umwami Yesu yamubonekeye. Umucyo udasanzwe w’Umwana w’Imana watumye Sawuli aba impumyi, abandi baba ari bo bamurandata. Yehova amaze gukoresha Ananiya kugira ngo ahumure Sawuli, ni bwo Sawuli yahinduye uko yafataga abandi (Ibyak 9:1-30). Pawulo amaze guhinduka umwigishwa wa Kristo, yashyizeho imihati kugira ngo ajye yita ku bantu nk’uko Yesu yabigenzaga. Ibyo byumvikanisha ko yagombaga kureka urugomo maze ‘akabana amahoro n’abantu bose.’​—⁠Soma mu Baroma 12:17-21.

10, 11. Ni gute Pawulo yagaragarije abantu urukundo ruvuye ku mutima?

10 Pawulo ntiyabonaga ko kubana n’abandi amahoro gusa bihagije. Yifuzaga no kubagaragariza urukundo ruvuye ku mutima, kandi umurimo wa gikristo watumye abona uburyo bwo kubigeraho. Mu rugendo rwe rwa mbere rw’ubumisiyonari, yabwirije ubutumwa bwiza muri Aziya Ntoya. Nubwo Pawulo n’abo bari kumwe barwanyijwe bikomeye, bashyizeho imihati kugira ngo bafashe abantu bicisha bugufi kumenya ukuri. Basubiye gusura Abakristo b’i Lusitira no mu Ikoniyo, nubwo abantu bo muri iyo migi babarwanyaga bari baragerageje kwica Pawulo.​—⁠Ibyak 13:1-3; 14:1-7, 19-​23.

11 Hanyuma, Pawulo n’itsinda bari kumwe bashatse abantu bari bashimishijwe by’ukuri bari mu mugi wa Makedoniya n’i Filipi. Lidiya, umunyamahanga wari warahindukiriye idini ry’Abayahudi, yumvise ubutumwa bwiza kandi aba Umukristo. Abatware bakubise Pawulo na Silasi inkoni, kandi babashyira mu nzu y’imbohe. Icyakora, Pawulo yabwirije umurinzi w’imbohe bituma we n’ab’inzu ye babatizwa baba abagaragu ba Yehova.​—⁠Ibyak 16:11-34.

12. Ni iki cyatumye Sawuli wari umunyagasuzuguro ahinduka intumwa ya Yesu yuje urukundo?

12 Kuki Sawuli wahoze atoteza abandi yemeye imyizerere y’abo yari yarahoze atoteza? Ni iki cyatumye Sawuli wari umunyagasuzuguro ahinduka akaba intumwa, akaba umuntu mwiza kandi wuje urukundo, wemeye guhara amagara ye kugira ngo n’abandi bige ukuri ku byerekeye Imana na Kristo? Pawulo abisobanura agira ati ‘Imana yarampamagaye ku bw’ubuntu bwayo butagereranywa, ibonye ko ari byiza guhishura Umwana wayo binyuze kuri jye’ (Gal 1:⁠15, 16). Pawulo yandikiye Timoteyo ati “icyatumye ngirirwa imbabazi kwari ukugira ngo, binyuze kuri jye wabaye uw’imbere, Kristo Yesu agaragaze ukwihangana kwe kose ngo bibere icyitegererezo abazamwizera, kugira ngo babone ubuzima bw’iteka” (1 Tim 1:16). Yehova yababariye Pawulo, maze ubuntu butagira akagero yagaragarijwe n’imbabazi yahawe bituma na we agaragariza abandi urukundo ababwiriza ubutumwa bwiza.

13. Ni iki cyagombye gutuma tugaragariza abandi urukundo, kandi se twabigeraho dute?

13 Mu buryo nk’ubwo, Yehova atubabarira ibyaha n’amakosa dukora (Zab 103:8-14). Umwanditsi wa zaburi yarabajije ati “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa? Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?” (Zab 130:⁠3). Hatabayeho imbabazi z’Imana, nta n’umwe muri twe wagira ibyishimo duheshwa no gukora umurimo wera, nta nubwo twakwitega kuzabona ubuzima bw’iteka. Twese Imana yatugiriye ubuntu butagereranywa. Ku bw’ibyo, kimwe na Pawulo twagombye kwifuza ko urukundo rwacu rwakwaguka rukagera ku bandi binyuze mu murimo wo kubwiriza no gukomeza bagenzi bacu duhuje ukwizera.​—⁠Soma mu Byakozwe 14:21-23.

14. Ni gute dushobora kwagura umurimo wacu?

14 Pawulo yifuzaga kurushaho kuba umubwiriza w’ubutumwa bwiza ugira ingaruka nziza, kandi urugero rwa Yesu rwamukoze ku mutima. Kubwiriza ni bumwe mu buryo Umwana w’Imana yagaragajemo urukundo rutagereranywa yakundaga abantu. Yesu yaravuze ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake. Nuko rero, mwinginge Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye” (Mat 9:35-38). Pawulo yakoze ibihuje n’isengesho rye ryo gusaba Nyir’ibisarurwa kohereza abakozi benshi, aba umukozi urangwa n’ishyaka. Bite se wowe? Ese ushobora kunonosora umurimo wawe wo kubwiriza? Cyangwa ushobora kongera igihe umara wifatanya mu murimo wo kubwiriza Ubwami, wenda ukora umurimo w’ubupayiniya? Nimucyo tugaragarize abandi urukundo ruvuye ku mutima tubafasha “kugundira ijambo ry’ubuzima.”​—⁠Fili 2:16.

Imitekerereze Pawulo yari afite ku bihereranye n’uwo yari we

15. Pawulo yibonaga ate iyo yigereranyaga n’Abakristo bagenzi be?

15 Kubera ko Pawulo yari umubwiriza w’Umukristo, yadusigiye urundi rugero ruhebuje. Nubwo yari afite inshingano nyinshi mu itorero rya gikristo, yari azi neza ko atabikeshaga ubushobozi bwe. Yumvaga ko imigisha yabonaga yayikeshaga ubuntu butagereranywa bw’Imana. Pawulo yemeraga ko abandi Bakristo na bo bagiraga icyo bageraho mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Nubwo yari afite ubutware mu bwoko bw’Imana, yakomeje kwicisha bugufi.​—⁠Soma mu 1 Abakorinto 15:9-11.

16. Ku birebana n’ikibazo cyo gukebwa, ni gute Pawulo yagaragaje ko yicishaga bugufi?

16 Reka turebe uko Pawulo yakemuye ikibazo cyari cyavutse mu mugi wa Siriya wo muri Antiyokiya. Itorero rya gikristo ryaho ryari ryacitsemo ibice kubera ikibazo cyo gukebwa (Ibyak 14:26–15:2). Kubera ko Pawulo yari yarashyiriweho kubwiriza Abanyamahanga batakebwe, ashobora kuba yaratekereje ko yari afite ubuhanga kandi ko yari yujuje ibisabwa kugira ngo akemure ibibazo by’abantu batari Abayahudi. (Soma mu Bagalatiya 2:8, 9.) Icyakora, igihe yashyiragaho imihati ariko icyo kibazo ntigikemuke, yicishije bugufi akurikiza uburyo bwashyizweho, maze asanga abari bagize inteko nyobozi i Yerusalemu kugira ngo bige icyo kibazo. Pawulo yagaragaje umwuka w’ubufatanye igihe abari bagize iyo nteko nyobozi basuzumaga icyo kibazo, bakagera ku mwanzuro, hanyuma bakamugira umwe mu bo bohereje kujya gusobanura umwanzuro wafashwe (Ibyak 15:22-31). Nguko uko Pawulo yafashe iya mbere ‘agaragariza icyubahiro’ bagenzi be b’Abakristo.​—⁠Rom 12:10b.

17, 18. (a) Sobanura uko imishyikirano Pawulo yari afitanye n’abagize itorero yari imeze. (b) Uko abasaza bo muri Efeso bitwaye igihe Pawulo yari agiye kugenda, bituma tumenyaho iki?

17 Pawulo, umuntu wicishaga bugufi, ntiyigeze yitarura abavandimwe bo mu matorero, ahubwo yari yunze ubumwe na bo. Igihe yasozaga ibaruwa yandikiye Abaroma, yatahije abantu 20 abavuze mu mazina. Abenshi muri bo nta handi hantu mu Byanditswe bavugwa, kandi bake muri bo ni bo bari bafite inshingano zihariye. Ariko bari abagaragu ba Yehova b’indahemuka, kandi Pawulo yarabakundaga cyane.​—⁠Rom 16:1-16.

18 Kuba Pawulo yaricishaga bugufi kandi akarangwa n’urugwiro, byakomeje amatorero. Pawulo amaze kubonana n’abasaza bo muri Efeso ku ncuro ya nyuma ‘bamuguye mu ijosi, baramusoma cyane, kuko bari bababajwe cyane cyane n’ijambo yari yababwiye ko batari kuzongera kumubona ukundi.’ Abo basaza ntibaba baritwaye batyo, iyo Pawulo aza kuba yari umuntu w’umwirasi kandi utishyikirwaho.​—⁠Ibyak 20:37, 38.

19. Ni gute twagaragaza ‘kwiyoroshya’ mu gihe dushyikirana n’Abakristo bagenzi bacu?

19 Abantu bose bashaka gutera imbere mu buryo bw’umwuka bagomba kugira umwuka wo kwicisha bugufi nk’uwo Pawulo yari afite. Yateye Abakristo bagenzi be inkunga agira ati ‘ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane cyangwa kwishyira imbere, ahubwo mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta’ (Fili 2:3). Ni gute twakurikiza iyo nama? Bumwe mu buryo bwo kubigeraho ni ugufatanya n’abasaza b’itorero, tugakurikiza ubuyobozi bwabo kandi tugashyigikira imyanzuro bafashe irebana n’iby’imanza. (Soma mu Baheburayo 13:17.) Ubundi buryo ni uguha agaciro gakomeye abavandimwe na bashiki bacu duhuje ukwizera. Akenshi amatorero y’abagize ubwoko bwa Yehova aba agizwe n’abantu bakomoka mu bihugu bitandukanye, badahuje umuco, ibara n’ubwoko. Ese ntitwagombye kwihatira kutarobanura ku butoni no kubakunda nk’uko Pawulo yabigenje (Ibyak 17:26; Rom 12:10a)? Duterwa inkunga yo ‘kwakirana nk’uko Kristo na we yatwakiriye, kugira ngo Imana ihabwe ikuzo.’​—⁠Rom 15:7.

“Twiruke twihanganye” kugira ngo dusingire ubuzima

20, 21. Ni iki kizadufasha kwiruka neza mu isiganwa ry’ubuzima?

20 Imibereho y’Umukristo yagereranywa n’isiganwa rirerire ry’amaguru. Pawulo yaranditse ati “narangije isiganwa, nakomeje ibyo kwizera. Guhera ubu, mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami akaba n’umucamanza ukiranuka azampa ho ingororano kuri urya munsi, ariko si jye jyenyine, ahubwo n’abandi bose bakunze kuboneka kwe bazarihabwa.”​—⁠2 Tim 4:7, 8.

21 Gukurikiza urugero rwa Pawulo bizadufasha kwiruka neza mu isiganwa ry’ubuzima bw’iteka (Heb 12:1). Uko byaba biri kose rero, nimucyo dukomeze gutera imbere mu buryo bw’umwuka tugira akamenyero ko kwiyigisha, twitoza gukunda abandi kandi dukomeza kwicisha bugufi.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute Pawulo yungukiwe no kwiyigisha Ibyanditswe buri gihe?

• Kuki gukunda cyane abandi ari ingenzi ku Bakristo b’ukuri?

• Ni iyihe mico izagufasha kutarobanura ku butoni?

• Ni gute urugero rwa Pawulo rwagufasha gufatanya n’abasaza bo mu itorero ryawe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Bonera imbaraga mu Byanditswe, nk’uko Pawulo yabigenje

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Garagaza ko ukunda abandi ubagezaho ubutumwa bwiza

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Ese uzi icyo abavandimwe bakundiraga Pawulo?