Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mukomeze kugira neza

Mukomeze kugira neza

Mukomeze kugira neza

“Mukomeze . . . kugira neza.”​—LUKA 6:35.

1, 2. Kuki kugirira abandi neza bikunze kugorana?

INCURO nyinshi, kugirira neza abandi bishobora kugorana. Abantu tugaragariza urukundo bo bashobora kutarutugaragariza. Nubwo dushaka ko abantu bamererwa neza mu buryo bw’umwuka, tukihatira kubagezaho “ubutumwa bwiza bw’ikuzo bw’Imana igira ibyishimo” n’ubw’Umwana wayo, bashobora kutabwitabira cyangwa ntibagaragaze ugushimira (1 Tim 1:11). Abandi bo bagaragaza ko ari “abanzi b’igiti cy’umubabaro cya Kristo” (Fili 3:18). Twe Abakristo tuzabyifatamo dute?

2 Yesu Kristo yabwiye abigishwa be ati “mukomeze gukunda abanzi banyu no kugira neza” (Luka 6:35). Nimucyo dusuzumane ubwitonzi iyo nama yatanzwe na Yesu. Turungukirwa kandi no gusuzuma ibindi bintu Yesu yavuze bifitanye isano no kugirira abandi neza.

‘Mukunde abanzi banyu’

3. (a) Vuga mu magambo make ibikubiye muri Matayo 5:43-45. (b) Ni gute abayobozi b’idini ry’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bafataga Abayahudi n’abatari Abayahudi?

3 Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi cyamamaye cyane, yasabye abari bamuteze amatwi gukunda abanzi babo no gusabira ababarenganya. (Soma muri Matayo 5:43-45.) Abari aho kuri uwo munsi, bari Abayahudi bari bazi neza itegeko ry’Imana rigira riti “ntugahōre, ntukagirire inzika abo mu bwoko bwawe, ahubwo ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Lewi 19:18). Abayobozi b’idini ry’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bumvaga ko amagambo ngo “abo mu bwoko bwawe,” n’andi ngo “mugenzi wawe” yerekezaga ku Bayahudi bonyine. Amategeko ya Mose yasabaga ko Abisirayeli bitandukanya n’andi mahanga, ariko hari imitekerereze yaje kogera ivuga ko utari Umuyahudi wese ari umwanzi, ko yagombaga kwangwa.

4. Ni gute abigishwa ba Yesu bagombaga gufata abanzi babo?

4 Ibinyuranye n’ibyo, Yesu yagize ati “mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza” (Mat 5:44). Abigishwa be bagombaga kugira ibintu bigaragaza urukundo bakorera ababarwanyaga bose. Dukurikije uko umwanditsi w’Ivanjiri Luka yabivuze, Yesu yagize ati “mwebwe munteze amatwi ndababwira nti ‘mukomeze gukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga, musabire umugisha ababavuma kandi musenge musabira ababatuka’ ” (Luka 6:27, 28). Kimwe n’abantu bo mu kinyejana cya mbere bazirikanye ibyo Yesu yababwiraga, natwe ‘tugirira neza abatwanga,’ mu gihe batugirira nabi twe tukabagirira neza. ‘Dusabira umugisha abatuvuma’ mu gihe tubavugisha neza. Kandi ‘dusenga dusabira’ abaturenganya badukorera ibikorwa bibabaza umubiri cyangwa se ‘badutuka.’ Mu masengesho nk’ayo, tuba dusaba ko abaturenganya bahindura imitima, maze bagakora ibyatuma bemerwa na Yehova.

5, 6. Kuki twagombye gukunda abanzi bacu?

5 Kuki twagombye gukunda abanzi bacu? Ni uko Yesu yavuze ati “kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba So wo mu ijuru” (Mat 5:45). Iyo tuzirikanye iyo nama, duhinduka “abana” b’Imana, kuko twigana Yehova we “utuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akavubira imvura abakiranutsi n’abakiranirwa.” Nk’uko inkuru ya Luka ibivuga, Imana “igirira neza indashima n’abagome.”​—⁠Luka 6:35.

6 Yesu yatsindagirije ukuntu ari iby’ingenzi ko abigishwa be ‘bakomeza gukunda abanzi babo,’ agira ati “niba mukunda ababakunda gusa, muzagororerwa iki? Abakoresha b’ikoro na bo si uko babigenza? Kandi niba musuhuza abavandimwe banyu gusa, ni ikihe kintu kidasanzwe muba mukoze? Abanyamahanga bo si uko babigenza?” (Mat 5:46, 47). Turamutse dukunze abantu badukunda gusa, ntibyatuma Imana ‘itugororera,’ ni ukuvuga ko ibyo bitatuma itwemera. Ndetse n’abakoresha b’ikoro, muri rusange basuzugurwaga, na bo bakundaga ababakunda.​—⁠Luka 5:30; 7:⁠34.

7. Kuki bitaba ari ikintu kidasanzwe turamutse dusuhuza gusa “abavandimwe bacu”?

7 Indamukanyo y’Abayahudi yari imenyerewe ibonekamo ijambo “amahoro” (1 Sam 25:6; Yoh 20:19). Iyo ndamukanyo yumvikanishaga ko uwayivugaga yifurizaga uwo aramukije kugira amagara mazima, kumererwa neza no kugira uburumbuke. Ntibyaba ari ‘ikintu kidasanzwe’ turamutse dusuhuza gusa abo tubona ko ari “abavandimwe” bacu. Nk’uko Yesu yabigaragaje, ibintu bisa n’ibyo byanakorwaga n’ “abanyamahanga.”

8. Igihe Yesu yavugaga ati ‘mugomba kuba abantu batunganye,’ ni iki yashishikarizaga abari bamuteze amatwi?

8 Abigishwa ba Kristo ntibari batunganye, bakoraga amakosa kubera ko barazwe icyaha (Rom 5:12). Ariko kandi, Yesu yashoje icyo gice cya disikuru ye agira ati “mugomba rero kuba abantu batunganye nk’uko So wo mu ijuru atunganye” (Mat 5:48). Mu kubigenza atyo, yashishikarizaga abari bamuteze amatwi kwigana ‘Se wo mu ijuru’ Yehova, bagatuma urukundo rwabo rutungana, ku buryo barugeza ku rugero rwo gutungana mu buryo bwuzuye bakunda n’abanzi babo. Ibyo ni byo natwe dusabwa.

Kuki tugomba kubabarira?

9. Amagambo ngo “utubabarire imyenda yacu” asobanura iki?

9 Dukomeza gukora neza iyo tubabariye umuntu wadukoshereje. Mu by’ukuri, amwe mu magambo agize isengesho ntangarugero Yesu yigishije abigishwa be, agira ati “utubabarire imyenda yacu, nk’uko natwe tubabarira abaturimo imyenda” (Mat 6:12). Birumvikana ko ibyo biterekeza ku kubabarira imyenda yo mu rwego rw’ubukungu. Ivanjiri ya Luka igaragaza ko “imyenda” Yesu yavugaga ari ibyaha, kuko iyo Vanjiri igira iti “utubabarire ibyaha byacu, kuko natwe tubabarira umuntu wese uturimo umwenda.”​—⁠Luka 11:4.

10. Ku byerekeranye no kubabarira, ni gute dushobora kwigana Imana?

10 Tugomba kwigana Imana, yo iba yiteguye kubabarira abanyabyaha bihana. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose nk’uko Imana na yo yabababariye rwose binyuze kuri Kristo” (Efe 4:32). Umwanditsi wa zaburi Dawidi yararirimbye ati “Uwiteka ni umunyebambe n’umunyambabazi, atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi. . . . Ntiyatugiriye ibihwanye n’ibyaha byacu, ntiyatwituye ibihwanye no gukiranirwa kwacu. . . . Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, uko ni ko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu. Nk’uko se w’abana abagirira ibambe, ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha. Kuko azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu.”​—⁠Zab 103:8-14.

11. Ni ba nde Imana ibabarira?

11 Abantu bashobora guhabwa imbabazi n’Imana ari uko gusa na bo bababariye abandi (Mar 11:25). Ibyo Yesu yabitsindagirije agira ati “kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, So wo mu ijuru na we azabababarira; ariko nimutababarira abantu ibyaha byabo, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu” (Mat 6:14, 15). Ni koko, Imana ibabarira gusa ababa biteguye kubabarira abandi. Kandi uburyo bumwe bwo gukomeza gukora ibyiza ni ukubahiriza inama ya Pawulo igira iti “ndetse nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.”​—⁠Kolo 3:13.

“Nimureke gucira abandi urubanza”

12. Ni iyihe nama Yesu yatanze ku bihereranye no gucira abandi urubanza?

12 Ubundi buryo bwo kugira neza bwagaragajwe mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, igihe yabwiraga abari bamuteze amatwi ko bareka gucira abandi urubanza, maze agakoresha urugero rufite imbaraga kugira ngo abitsindagirize. (Soma muri Matayo 7:⁠1-5.) Nimucyo dusuzume icyo Yesu yashakaga kuvuga igihe yagiraga ati “nimureke gucira abandi urubanza.”

13. Ni mu buhe buryo abari bateze amatwi Yesu ‘bari gukomeza kudohora’?

13 Ivanjiri ya Matayo isubiramo amagambo ya Yesu igira iti “nimureke gucira abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazarucirwa” (Mat 7:⁠1). Dukurikije uko Luka yabivuze, Yesu yagize ati “nimureke gucira abandi urubanza, namwe ntimuzarucirwa; kandi nimureke gucira abandi ho iteka, namwe ntimuzaricirwaho. Nimukomeze kudohora, namwe muzadohorerwa” (Luka 6:37). Abafarisayo bo mu kinyejana cya mbere baciraga abandi urubanza babigiranye ubugome, bashingiye ku migenzo idahuje n’Ibyanditswe. Umuntu wari usanzwe akora ibyo akaba yari ateze amatwi Yesu, yagombaga ‘kureka gucira abandi urubanza,’ ahubwo ‘agakomeza kudohora,’ ari byo bisobanura kubabarira abandi amakosa. Intumwa Pawulo na we yatanze inama nk’iyo ku bihereranye no kubabarirana nk’uko twigeze kubibona.

14. Mu gihe abigishwa ba Yesu bari kubabarira abandi, byari kugira izihe nyungu?

14 Mu gihe abigishwa ba Yesu bari kubabarira abandi, na bo byari kubafasha kujya bababarira. Yesu yagize ati “kuko urubanza muca ari rwo namwe muzacirwa; kandi urugero mugeramo ni rwo namwe bazabagereramo” (Mat 7:2). Ku bijyanye n’ukuntu twita ku bandi, dusarura ibyo tubiba.​—⁠Gal 6:7.

15. Ni gute Yesu yagaragaje ko gukabya kunenga abandi ari bibi?

15 Ibuka ko kugira ngo Yesu agaragaze ko gukabya kunenga abandi ari bibi, yabajije ati “kuki ubona akatsi kari mu jisho ry’umuvandimwe wawe, ariko ukirengagiza ingiga iri mu jisho ryawe? Cyangwa se ni gute wabwira umuvandimwe wawe uti ‘oroshya ngukure akatsi mu jisho,’ mu gihe mu jisho ryawe harimo ingiga?” (Mat 7:⁠3, 4). Umuntu ubangukirwa no kunenga abandi, yita gusa ku katsi kari mu “jisho” ry’umuvandimwe we. Uwo muntu unenga yumvikanisha ko umuvandimwe we atabona ibintu neza, kandi ko afata imyanzuro idashyize mu gaciro. Nubwo ikosa ryaba ridakomeye, rimeze nk’akatsi gato, uwo muntu unenga yiyemeza ‘kugakura’ mu jisho rya mugenzi we. Yiha gufasha umuvandimwe we kubona ibintu mu buryo bwiza kandi na we atari shyashya.

16. Kuki byavugwa ko Abafarisayo bari bafite “ingiga” mu jisho ryabo?

16 Mu buryo bwihariye, abayobozi b’idini ry’Abayahudi bari abantu bakabya kunenga abandi. Urugero, igihe umuntu w’impumyi wakijijwe na Kristo yavugaga ko Yesu yari yaraturutse ku Mana, Abafarisayo baramukankamiye bati “wowe wese wavukiye mu byaha, none uratwigisha?” (Yoh 9:30-34). Abafarisayo bari bafite “ingiga” mu jisho kandi bari barahumye burundu mu buryo bw’umwuka. Bityo, ntibashoboraga kubona ibintu mu buryo buhuje n’amahame ya Yehova, kandi ntibari bafite ubushobozi bwo gutekereza no kugera ku myanzuro myiza. Ni yo mpamvu Yesu yatangaye akavuga ati “wa ndyarya we! Banza ukure iyo ngiga mu jisho ryawe, ni bwo uzabasha kureba neza uko wakura akatsi mu jisho ry’umuvandimwe wawe” (Mat 7:⁠5; Luka 6:42). Niba twiyemeje gukora ibyiza no kwita ku bandi, ntituzihutira kubanenga tubigiranye ubugome, no kubona buri gihe ibintu byagereranywa n’akatsi mu jisho ry’umuvandimwe wacu. Ahubwo tuzemera ko turi abantu badatunganye, maze twirinde kuba abantu bacira abandi imanza cyangwa se banenga bagenzi babo bahuje ukwizera.

Uko twagombye kwita ku bandi

17. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 7:⁠12, ni gute twagombye kwita ku bandi?

17 Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yagaragaje ko Imana yita ku bagaragu bayo nk’uko umubyeyi yita ku mwana we, isubiza amasengesho yabo. (Soma muri Matayo 7:⁠7-12.) Birashishikaje kuba Yesu yarashyizeho iri tegeko rigenga imyitwarire agira ati “nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira” (Mat 7:12). Nitwita ku bandi muri ubwo buryo ni bwo gusa tuzaba tugaragaje ko turi abigishwa nyakuri ba Yesu Kristo.

18. Ni gute “Amategeko” yagaragaje ko twagombye kugirira abandi ibyo dushaka ko batugirira?

18 Yesu amaze kuvuga ko ibyo dushaka ko abandi batugirira ari byo natwe tugomba kubagirira, yongeyeho ati “ibyo ni byo Amategeko n’amagambo y’Abahanuzi bisobanura.” Iyo twitaye ku bandi nk’uko Yesu yagaragaje ko twagombye kubigenza, tuba duhuje n’icyo “Amategeko” yari agamije. Ayo Mategeko ahera mu gitabo cya Bibiliya cy’Itangiriro akagera mu Gutegeka kwa kabiri. Usibye kuba ibyo bitabo bihishura umugambi wa Yehova wo gutanga urubyaro ruzakuraho ububi, binagaragaza Amategeko Imana yahaye ishyanga rya Isirayeli binyuriye kuri Mose mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu (Itang 3:15). Mu bindi Amategeko yagaragazaga, harimo kuba Abisirayeli baragombaga kuba abantu batabera, batarobanura ku butoni, kandi basabwaga kugirira neza imbabare n’umusuhuke w’umunyamahanga utuye mu gihugu.​—⁠Lewi 19:9, 10, 15, 34.

19. Ni gute “Abahanuzi” bagaragaza ko twagombye kugira neza?

19 Igihe Yesu yavugaga ngo “Abahanuzi” yatekerezaga ibitabo by’ubuhanuzi byo mu Byanditswe bya Giheburayo. Ibyo bitabo bikubiyemo ubuhanuzi buhereranye na Mesiya bwaje gusohorera kuri Kristo ubwe. Izo nyandiko kandi zigaragaza ko Imana iha umugisha abagize ubwoko bwayo iyo bakoze ibitunganye mu maso yayo kandi bakagirira neza abandi. Urugero, ubuhanuzi bwa Yesaya bwahaye Abisirayeli inama igira iti “Uwiteka aravuga ati ‘mwitondere iby’ukuri, mukore ibyo gukiranuka kuko agakiza kanjye kari hafi, no gukiranuka. . . . Hahirwa umuntu ukora ibyo n’umwana w’umuntu ubikomeza, . . . akarinda ukuboko kwe ngo kudakora icyaha cyose’ ” (Yes 56:1, 2). Ni koko, Imana yitega ko ubwoko bwayo bukomeza kugira neza.

Mugirire abandi neza buri gihe

20, 21. Ni gute imbaga y’abantu yari iteze amatwi Ikibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi yumvise imeze, kandi se kuki wagombye gutekereza kuri icyo Kibwiriza witonze?

20 Tumaze gusuzuma bike gusa mu bintu by’ingenzi bikubiye mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi gihebuje. Nubwo ari uko bimeze ariko, ubu dushobora kwiyumvisha ukuntu abari bateze amatwi ibyo Yesu yavuze icyo gihe bumvise bameze. Inkuru yahumetswe igira iti “Yesu amaze kuvuga ayo magambo, abantu batangazwa n’uburyo bwe bwo kwigisha; kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ubutware, ntamere nk’abanditsi babo.”​—⁠Mat 7:⁠28, 29.

21 Nta gushidikanya, Yesu Kristo yagaragaje ko ari we “Mujyanama Uhebuje” wahanuwe (Yes 9:⁠6NW ). Ikibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi ni ikimenyetso kidakuka kigaragaza ukuntu Yesu yari azi uko Se wo mu ijuru abona ibintu. Usibye ingingo zo muri icyo Kibwiriza tumaze gusuzuma, kinavuga uko twagira ibyishimo nyakuri, uko twakwirinda ubwiyandarike, uko twakwitoza kuba abakiranutsi, icyo tugomba gukora kugira ngo tuzagire imibereho ishimishije mu gihe kizaza n’ibindi bintu byinshi. Kuki utakongera gusoma witonze muri Matayo igice cya 5 kugeza ku cya 7 kandi ukabikora ubishyize mu isengesho? Tekereza witonze ku nama zihebuje Yesu yatanze ziri mu Kibwiriza cyo ku Musozi kandi uzishyire mu bikorwa. Ubwo ni bwo uzarushaho gushimisha Yehova, ukita kuri bagenzi bawe kandi ugakomeza kugira neza.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute twagombye gufata abanzi bacu?

• Kuki twagombye kuba abantu bababarira?

• Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye no gucira abandi urubanza?

• Dukurikije ibivugwa muri Matayo 7:⁠12, ni gute twagombye kwita ku bandi?

[Ibibazo]

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 10]

Waba uzi impamvu Yesu yavuze ati “nimureke gucira abandi urubanza”?

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Kuki dukwiriye gusenga dusabira abaturenganya?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ese buri gihe ugirira bagenzi bawe ibyo wifuza ko bakugirira?