Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni gute twagombye gufata abandi?

Ni gute twagombye gufata abandi?

Ni gute twagombye gufata abandi?

“Ibyo mushaka ko abantu babagirira, mube ari byo mubagirira namwe.”​—LUKA 6:31.

1, 2. (a) Ikibwiriza cyo ku Musozi ni iki? (b) Ni iki tuzasuzuma muri iyi ngingo ndetse n’iyikurikira?

YESU KRISTO yari Umwigisha Ukomeye koko. Igihe abayobozi b’idini bamwangaga boherezaga abarinzi b’urusengero ngo bamufate, abo barinzi bagarutse batamuzanye maze baravuga bati “nta wundi muntu wigeze avuga nka we” (Yoh 7:⁠32, 45, 46)! Ikibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi ni imwe muri disikuru nziza cyane yatanze. Icyo Kibwiriza kiboneka mu gice cya 5 kugeza ku cya 7 cy’Ivanjiri ya Matayo, kandi ibikubiyemo biboneka no muri Luka 6:20-49. *

2 Wenda amagambo azwi cyane kuruta ayandi akubiye muri icyo kibwiriza, ni avuga ko twagombye kwita kuri bagenzi bacu nk’uko twifuza ko batwitaho. Yesu yagize ati “ibyo mushaka ko abantu babagirira, mube ari byo mubagirira namwe” (Luka 6:31). Kandi se mbega ukuntu yakoreye abantu ibintu byiza byinshi! Yesu yakijije abarwayi ndetse azura n’abapfuye. Ariko, abungukirwaga by’umwihariko ni abemeraga ubutumwa bwiza yababwirizaga. (Soma muri Luka 7:⁠20-22.) Kubera ko turi Abahamya ba Yehova, tunezezwa no kwifatanya mu murimo nk’uwo wo kubwiriza Ubwami (Mat 24:14; 28:19, 20). Muri iyi ngingo ndetse n’iyikurikira, tuzasuzuma amagambo Yesu yavuze arebana n’uwo murimo, hamwe n’ibindi bintu by’ingenzi biri mu Kibwiriza cyo ku Musozi bigaragaza uko twagombye gufata abandi.

Tube abitonda

3. Kwitonda bisobanura iki?

3 Yesu yaravuze ati “abagira ibyishimo ni abitonda, kuko bazaragwa isi” (Mat 5:5). Mu Byanditswe, kwitonda ntibivuga kugira intege nke. Ni ubugwaneza tugaragariza abandi kugira ngo duhuze n’ibyo Imana idusaba. Ibyo bigaragarira mu myifatire tugira iyo turi kumwe n’abandi. Urugero, ‘ntitwitura umuntu ikibi yadukoreye.’​—⁠Rom 12:17-19.

4. Kuki abitonda bagira ibyishimo?

4 Abitonda bagira ibyishimo kubera ko “bazaragwa isi.” Yesu yari umuntu ‘witonda kandi woroheje mu mutima.’ Ni we ‘washyizweho ngo abe umuragwa w’ibintu byose.’ Ku bw’ibyo, ni we Muragwa w’ibanze w’isi (Mat 11:29; Heb 1:⁠2; Zab 2:8). Byari byarahanuwe ko Mesiya “umwana w’umuntu” yari kugira abo bafatanya gutegeka mu Bwami bwo mu ijuru (Dan 7:⁠13, 14, 21, 22, 27). Kubera ko abantu 144.000 bitonda kandi basutsweho umwuka ari “abaraganwa na Kristo,” bazaraganwa na we isi (Rom 8:16, 17; Ibyah 14:1). Abandi bantu bitonda na bo bazahabwa ubuzima bw’iteka ku isi iyoborwa n’ubwo Bwami.​—⁠Zab 37:11.

5. Kugira umuco wa Kristo wo kwitonda bitumarira iki?

5 Iyo tubaye abanyamahane, bishobora kugerageza ukwihangana kwa bagenzi bacu, kandi bikabatera kutwishisha. Ariko kandi, kugira umuco wa Kristo wo kwitonda bituma tuba abantu beza kandi bakomeza abagize itorero mu buryo bw’umwuka. Kwitonda ni umwe mu mico umwuka wera w’Imana utuma tugira, iyo ‘tubeshejweho n’umwuka [kandi] tukayoborwa na wo.’ (Soma mu Bagalatiya 5:22-25.) Twifuza rwose kubarirwa mu bantu bitonda bayoborwa n’umwuka wera wa Yehova!

Mbega ukuntu abanyambabazi bishima!

6. Ni iyihe mico ihebuje “abanyambabazi” bagaragaza?

6 Nanone kandi, mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yabwiye abantu ati “abagira ibyishimo ni abanyambabazi, kuko bazazigirirwa” (Mat 5:7). “Abanyambabazi” bagirira impuhwe abantu bababaye kandi bakabitaho. Yesu yakijije mu buryo bw’igitangaza abababaye kubera ko ‘yumvise abagiriye impuhwe’ (Mat 14:14; 20:34). Ku bw’ibyo rero, kugira impuhwe no kwita ku bandi bituma tuba abanyambabazi.​—⁠Yak 2:13.

7. Impuhwe zatumye Yesu akora iki?

7 Igihe Yesu yahuraga n’imbaga y’abantu agiye kuruhuka, “yumvise abagiriye impuhwe kubera ko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri.” Ibyo byatumye “atangira kubigisha ibintu byinshi” (Mar 6:34). Mbega ukuntu twishima iyo natwe tugejeje ubutumwa bw’Ubwami ku bandi, kandi tukababwira ibihereranye n’imbabazi nyinshi z’Imana!

8. Kuki abanyambabazi bagira ibyishimo?

8 Abanyambabazi bagira ibyishimo kuko “bazazigirirwa.” Iyo tugiriye abantu imbabazi, akenshi na bo barazigira (Luka 6:38). Ikindi kandi, Yesu yaravuze ati “nimubabarira abantu ibyaha byabo, So wo mu ijuru na we azabababarira” (Mat 6:14). Abanyambabazi ni bo bonyine bagira ibyishimo bizanwa no kubabarirwa ibyaha no kwemerwa n’Imana.

Impamvu “abakunda amahoro” bagira ibyishimo

9. Kuba abantu bakunda amahoro bizatuma dukora iki?

9 Yesu yagaragaje indi mpamvu ituma abantu bagira ibyishimo agira ati “abagira ibyishimo ni abakunda amahoro, kuko bazitwa ‘abana b’Imana’ ” (Mat 5:9). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “abakunda amahoro,” rifashwe uko ryakabaye risobanura “abaharanira amahoro.” Niba turi abantu baharanira amahoro, ntituzashyigikira cyangwa ngo twifatinaye mu kintu icyo ari cyo cyose ‘cyatandukanya incuti magara’ cyangwa ngo tucyifatanyemo, urugero nko guharabika bagenzi bacu (Imig 16:28). Haba mu byo tuvuga cyangwa mu byo dukora, tuzashaka uko twabana amahoro n’abantu bose, baba abagize itorero rya gikristo n’abo hanze yaryo (Heb 12:14). By’umwihariko, tuzakora uko dushoboye kugira ngo tubane amahoro na Yehova Imana.​—⁠Soma muri 1 Petero 3:10-12.

10. Kuki “abakunda amahoro” bagira ibyishimo?

10 Yesu yavuze ko “abakunda amahoro” bagira ibyishimo kubera ko “bazitwa ‘abana b’Imana.’ ” Kubera ko Abakristo basutsweho umwuka bizera ko Yesu ari Mesiya, bituma bahabwa “uburenganzira bwo kuba abana b’Imana” (Yoh 1:⁠12; 1 Pet 2:24). Bite se ku bagize “izindi ntama” na bo bakunda amahoro? Yesu azababera “Data wa twese Uhoraho” mu Butegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi, afatanyije na bagenzi be b’abaragwa b’Ubwami bazaba mu ijuru (Yoh 10:14, 16; Yes 9:5; Ibyah 20:6). Ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, abo bantu bakunda amahoro bazahinduka abana b’Imana bo ku isi mu buryo bwuzuye.​—⁠1 Kor 15:27, 28.

11. Nituyoborwa n’ “ubwenge buva mu ijuru” tuzafata abandi dute?

11 Kugira ngo tugirane ubucuti na Yehova “Imana y’amahoro,” tugomba kwigana imico ye, hakubiyemo no kuba abantu baharanira amahoro (Fili 4:9). Nitwemera kuyoborwa n’ “ubwenge buva mu ijuru,” tuzabana amahoro n’abandi (Yak 3:17). Ni koko, tuzaba abantu baharanira amahoro kandi bishimye.

“Mujye mureka umucyo wanyu umurike”

12. (a) Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye n’umucyo wo mu buryo bw’umwuka? (b) Ni gute twatuma umucyo wacu umurika?

12 Uburyo buruta ubundi bwo kwita ku bantu, ni ukubafasha kwakira umucyo w’ukuri kuva ku Mana (Zab 43:3). Yesu yabwiye abigishwa be ko bari “umucyo w’isi,” kandi abatera inkunga yo kureka uwo mucyo wabo ukamurika, kugira ngo abantu babone ‘imirimo yabo myiza’ cyangwa ibikorwa byiza bakorera abandi. Ibyo byari gutuma ‘bamurikira abantu’ mu buryo bw’umwuka. (Soma muri Matayo 5:14-16.) Muri iki gihe, tureka umucyo wacu ukamurika dukorera bagenzi bacu ibyiza kandi tukifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza “ku isi hose,” ni ukuvuga “mu mahanga yose” (Mat 26:13; Mar 13:10). Mbega igikundiro dufite!

13. Ni iki gituma abantu batumenya?

13 Yesu yagize ati “umugi wubatswe ku musozi ntushobora kwihisha.” Umugi uwo ari wo wose wubatswe ku musozi uba ugaragara mu buryo bworoshye. Mu buryo nk’ubwo, kubera ko turi ababwiriza b’Ubwami, tumenyekanira ku mirimo myiza no ku mico myiza, urugero nko gushyira mu gaciro no kuba indakemwa.​—⁠Tito 2:1-14.

14. (a) Amatara yo mu kinyejana cya mbere yari ameze ate? (b) Ni gute dushobora kwirinda gutwikiriza umucyo wo mu buryo bw’umwuka “igitebo”?

14 Yesu yavuze ibihereranye no gucana itara maze rigashyirwa ku gitereko cyaryo kugira ngo rimurikire abari mu nzu bose, aho kurishyira munsi y’igitebo. Mu kinyejana cya mbere, itara ryari rimenyerewe ryari ikibumbano kirimo urutambi ruzamura amavuta (yakundaga kuba ari aya elayo), kugira ngo atume urumuri rukomeza kumurika. Incuro nyinshi, iryo tara ryaterekwaga ku gitereko gikoze mu giti cyangwa mu cyuma, maze “rikamurikira abari mu nzu bose.” Nta muntu washoboraga gucana itara ngo aritwikirize “igitebo.” Yesu ntiyashakaga ko abigishwa be bahisha umucyo wo mu buryo bw’umwuka munsi y’igitebo cy’ikigereranyo. Ni yo mpamvu dukwiriye kureka umucyo wacu ukamurika, ntitwemere ko kurwanywa cyangwa gutotezwa bituma duhisha ukuri ko mu Byanditswe, cyangwa se ngo tureke kukugeza ku bandi.

15. Ni gute ‘imirimo myiza’ dukora igira ingaruka ku bandi?

15 Yesu amaze kuvuga ibihereranye n’umucyo w’itara, ni bwo yabwiye abigishwa be ati “namwe mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza maze baheshe So wo mu ijuru ikuzo.” ‘Imirimo myiza’ dukora ituma bamwe ‘bahesha Imana ikuzo,’ bagahinduka abagaragu bayo. Ese ibyo ntibidutera gukomeza ‘kumera nk’imuri mu isi’?​—⁠Fili 2:15.

16. Kuba “umucyo w’isi” bisaba iki?

16 Kuba “umucyo w’isi” bisaba ko tugira uruhare mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Ariko hari n’ikindi dusabwa. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mukomeze kugenda nk’abana b’umucyo, kuko imbuto z’umucyo zikubiyemo uburyo bwose bwo kugira neza no gukiranuka no kugendera mu kuri” (Efe 5:8, 9). Tugomba kuba intangarugero mu kugaragaza imyitwarire ihuje n’amahame y’Imana. Ni koko, tugomba gukurikiza inama y’intumwa Petero igira iti “mukomeze kugira imyifatire myiza hagati y’abanyamahanga, kugira ngo mu byo babasebya bavuga ko mukora ibibi, nibabona imirimo yanyu myiza bibatere gusingiza Imana ku munsi wayo wo kugenzura” (1 Pet 2:12). Ariko se twagombye gukora iki mu gihe imishyikirano dufitanye na bagenzi bacu duhuje ukwizera ijemo agatotsi?

“Wikiranure n’umuvandimwe wawe”

17-19. (a) “Ituro” rivugwa muri Matayo 5:23, 24, ni irihe? (b) Kwiyunga n’umuvandimwe bifite agaciro kangana iki, kandi se ni gute Yesu yabigaragaje?

17 Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yabujije abigishwa be kurakarira umuvandimwe wabo, ndetse no kumubwira amagambo yo kumusuzugura. Yesu yababwiye ko bagombaga kwihutira kwiyunga n’uwo bafite icyo bapfa. (Soma muri Matayo 5:21-25.) Zirikana inama Yesu yatanze. Ni iki wagombaga gukora iyo wajyanaga ituro ryawe ku gicaniro, wahagera ukahibukira ko hari umuvandimwe mufite icyo mupfa? Wagombaga gusiga ituro ryawe imbere y’igicaniro, maze ukajya kwikiranura n’umuvandimwe wawe, warangiza ukabona kujya gutura ituro ryawe.

18 Akenshi “ituro” ryari igitambo umuntu yagombaga gutura mu rusengero rwa Yehova. Ibitambo by’amatungo byari iby’ingenzi cyane, kubera ko Imana yari yarategetse ko biba kimwe mu bigize ugusenga kw’Abisirayeli mu gihe cy’Amategeko ya Mose. Ariko iyo wibukaga ko ufite icyo upfa n’umuvandimwe wawe, gukemura icyo kibazo ni byo byabaga byihutirwa kuruta gutura iryo turo. Yesu yagize ati “siga ituro ryawe imbere y’igicaniro maze ugende ubanze wikiranure n’umuvandimwe wawe hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe.” Kwiyunga n’umuvandimwe wawe byagombaga gufata umwanya wa mbere kuruta gukurikiza ikintu giteganywa n’Amategeko.

19 Ibyo Yesu yavuze ntibyarebaga gusa amaturo yihariye cyangwa se icyaha cyihariye. Ahubwo, iyo umuntu yibukaga ko hari icyo apfa n’umuvandimwe we, yabaga aretse gutura ituro iryo ari ryo ryose. Iyo igitambo cyabaga ari itungo rizima, yagombaga kurisiga imbere y’ “igicaniro” cyaturirwagaho ibitambo mu mbuga y’urusengero, aho abatambyi babaga bari. Iyo ikibazo cyabaga kimaze gukemuka, wa muntu yashoboraga kugaruka agatanga igitambo cye.

20. Mu gihe tugize icyo dupfa n’umuvandimwe, kuki dukwiriye kwihutira gusubiza ibintu mu buryo?

20 Dukurikije uko Imana ibona ibintu, imishyikirano tugirana n’abavandimwe bacu ni ikintu cy’ingenzi kigize ugusenga k’ukuri. Ibitambo by’amatungo nta cyo byabaga bimaze imbere ya Yehova mu gihe ababituraga babaga batabanye neza na bagenzi babo (Mika 6:6-8). Ku bw’ibyo, Yesu yashishikarije abigishwa be ‘kujya bihutira gukemura ibibazo bafitanye’ (Mat 5:25). Pawulo na we yanditse amagambo nk’ayo agira ati “nimurakara, ntimugakore icyaha; izuba ntirikarenge mukirakaye, kandi ntimugahe Satani urwaho” (Efe 4:26, 27). Mu gihe turakaye bitewe n’impamvu zumvikana, twagombye kwihutira gusubiza ibintu mu buryo, kugira ngo tudakomeza kuba muri iyo mimerere bigatuma duha Satani urwaho.​—⁠Luka 17:⁠3, 4.

Jya wubaha abandi buri gihe

21, 22. (a) Ni gute twashyira mu bikorwa inama ya Yesu tumaze gusuzuma? (b) Mu ngingo ikurikira, tuzasuzuma iki?

21 Kuba twasuzumye ibintu bimwe na bimwe biri mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, byagombye kudufasha kugaragariza ineza bagenzi bacu no kububaha. Nubwo twese tudatunganye, dushobora gushyira mu bikorwa inama ya Yesu kuko atatwitegaho gukora ibirenze ubushobozi bwacu, kandi na Data wo mu ijuru ni uko. Isengesho, gushyiraho imihati ivuye ku mutima n’ubufasha buturuka kuri Yehova Imana bishobora kudufasha kuba abantu bitonda, b’abanyambabazi kandi b’abanyamahoro. Dushobora kurabagiranisha umucyo wo mu buryo bw’umwuka ugaragaza ikuzo rya Yehova. Byongeye kandi, mu gihe havutse ibibazo hagati yacu n’abavandimwe, dushobora kubikemura.

22 Gusenga Yehova mu buryo yemera bikubiyemo kubana neza na bagenzi bacu (Mar 12:31). Mu ngingo ikurikira tuzasuzuma andi magambo aboneka mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, ashobora kudufasha gukomeza gukorera abandi ibyiza. Icyakora, nyuma yo gutekereza ku ngingo z’ingenzi cyane zo muri disikuru ya Yesu tumaze gusuzuma, dushobora kwibaza tuti ‘ni gute mfata abandi?’

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Uramutse usomye ibyo bice mu cyigisho cyawe cya bwite mbere yo gusuzuma iyi ngingo ndetse n’iyikurikira, byakugirira akamaro.

Ni gute wasubiza?

• Kwitonda bisobanura iki?

• Kuki “abanyambabazi” bagira ibyishimo?

• Ni gute twareka umucyo wacu ukamurika?

• Kuki twagombye kwihutira ‘kwikiranura n’umuvandimwe’?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami ni uburyo bw’ingenzi bwo kureka umucyo wacu ukamurika

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Abakristo bagomba kuba intangarugero mu kugaragaza imyitwarire ihuje n’amahame y’Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Kora uko ushoboye ubane amahoro n’umuvandimwe wawe