Ubwami bw’Imana buri hafi kuturokora!
Ubwami bw’Imana buri hafi kuturokora!
“Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu ijuru no ku isi.”—MAT 6:10.
1. Inyigisho y’ingenzi ya Yesu yari iyihe?
IGIHE Yesu Kristo yatangaga Ikibwiriza cye cyo ku Musozi, yashyizemo isengesho ry’icyitegererezo ryavugaga muri make inyigisho ye y’ingenzi. Yigishije abigishwa be kujya basenga Imana bati “ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu ijuru no ku isi” (Mat 6:9-13). Yesu ‘yagiye mu migi n’imidugudu, arabwiriza kandi atangaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana’ (Luka 8:1). Kristo yateye abigishwa be inkunga agira ati “mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo” (Mat 6:33). Mu gihe wiga iyi ngingo, reba uko wakoresha ibiyirimo mu murimo wo kubwiriza. Urugero, reba uko wasubiza ibi bibazo: ubutumwa bw’Ubwami ni ubw’agaciro mu rugero rungana iki? Ni iki abantu bakeneye gukurirwaho? Ni gute Ubwami bw’Imana buzarokora abantu?
2. Ubutumwa bw’Ubwami ni ubw’ingenzi mu rugero rungana iki?
2 Yesu yarahanuye ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Mat 24:14). Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, ni ingenzi cyane. Mu by’ukuri, ubwo ni bwo butumwa bw’ingirakamaro kurusha ubundi bushobora gutangazwa ku isi! Hafi miriyoni zirindwi z’Abahamya ba Yehova bibumbiye mu matorero asaga 100.000 hirya no hino ku isi. Abo Bahamya bakora umurimo utagereranywa wo kubwiriza, batangariza abantu ko Ubwami bwamaze gushyirwaho. Gushyirwaho k’ubwo Bwami ni inkuru nziza kuko byumvikanisha ko Imana yashyizeho ubutegetsi mu ijuru, kugira ngo bugenzure mu buryo bwuzuye ibibera ku isi. Mu gihe cy’ubutegetsi bw’ubwo Bwami, ibyo Yehova ashaka bizakorwa ku isi nk’uko bikorwa mu ijuru.
3, 4. Bizagenda bite ubwo ibyo Imana ishaka bizaba bikorwa ku isi?
3 Bizagendekera bite abantu ubwo ibyo Imana ishaka bizaba bikorwa ku isi? Yehova ‘azahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi’ (Ibyah 21:4). Icyaha no kudatungana abantu barazwe ntibizongera gutuma barwara cyangwa ngo bapfe. Abantu bapfuye Imana izirikana bazabona uburyo bwo kubaho iteka, kuko Bibiliya isezeranya iti “hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyak 24:15). Nta ntambara, uburwayi n’inzara bizongera kubaho, kandi isi izahinduka paradizo. Ndetse n’inyamaswa ziteza akaga muri iki gihe, zizabana amahoro n’abantu, kandi zinabane amahoro hagati yazo.—Zab 46:10; 72:16; Yes 11:6-9; 33:24; Luka 23:43.
4 Kubera ko ubutegetsi bw’Ubwami buzatuma habaho iyo migisha ihebuje, ntibitangaje kuba ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga ibirebana n’ubuzima bw’icyo gihe mu magambo ahumuriza agira ati “abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi.” Ariko se, bizagendekera bite abateza akaga? Ibyanditswe bivuga ko “hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho.” Icyakora, “abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu.”—Zab 37:9-11.
5. Ni iki kigiye kugera ku isi ya none?
5 Kugira ngo ibyo byose bibeho, iyi si na za leta zayo zishyamirana, amadini ndetse na gahunda y’ubucuruzi, bizakurwaho. Nta gushidikanya, ibyo ni byo ubutegetsi bwo mu ijuru buzakora. Umuhanuzi Daniyeli yarahumekewe maze arahanura ati ‘ku ngoma z’abo bami [bariho ubu], Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami [bwo mu ijuru] butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami [bw’iki gihe] bwose bubutsembeho, kandi buzahoraho iteka ryose’ (Dan 2:44). Ubwami bw’Imana, ari bwo butegetsi bwo mu ijuru, buzategeka umuryango mushya w’abantu. Icyo gihe hazabaho “ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.”—2 Pet 3:13.
Muri iki gihe kurokorwa birakenewe cyane
6. Bibiliya isobanura ite uko ububi bwo muri iyi si mbi bwagiye bwiyongera?
6 Igihe Satani, Adamu na Eva bigomekaga ku Mana bashaka kwihitiramo icyiza n’ikibi, ni bwo amateka ababaje y’abantu yatangiye. Mu myaka isaga 1.600 yabanjirije Umwuzure, ‘ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi kwibwira kose imitima yabo yatekerezaga kwari kubi gusa’ ibihe byose (Itang 6:5). Hafi imyaka 1.300 nyuma yaho, Salomo yabonye ko ububi bwari bwariyongereye cyane ku buryo yanditse ati “nshima abapfuye kuruta abazima bakiriho. Ni ukuri bose barutwa n’utigeze kubaho, akaba ata[ra]bonye imirimo mibi ikorerwa munsi y’ijuru” (Umubw 4:2, 3). Hafi imyaka 3.000 yakurikiyeho, ububi bwakomeje kwiyongera kugeza ubu.
7. Kuki muri iki gihe ari bwo abantu bakeneye cyane ko Imana ibarokora?
7 Nubwo mu by’ukuri ububi bumaze igihe kirekire, muri iki gihe ni bwo abantu bakeneye ko Ubwami bw’Imana bubarokora kuruta mbere hose. Ibintu byabaye bibi cyane kuruta uko byari bimeze mu myaka 100 ishize, kandi birarushaho kuzamba. Urugero, hari raporo y’ikigo kimwe yagize iti “abantu baguye mu ntambara mu kinyejana [cya 20], ni incuro eshatu z’abahitanywe n’intambara zose zabayeho kuva mu kinyejana cya mbere kugeza mu mwaka wa 1899” (Worldwatch Institute). igice cya 9 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Kuva mu mwaka wa 1914, abantu basaga miriyoni 100 baguye mu ntambara! Hari igitabo kimwe cyavuze ko ucishirije abantu bagera kuri miriyoni 60 bahitanywe n’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Kubera ko ubu hari ibihugu bifite intwaro za kirimbuzi, abantu basigaye bafite ubushobozi bwo kuba barimbura burundu ibice binini by’isi bituwe n’abantu. Ndetse nubwo habayeho iterambere mu bya siyansi n’ubuvuzi, buri mwaka inzara yica abana bagera hafi kuri miriyoni eshanu.—Reba8. Ni iki mu by’ukuri imyaka ibarirwa mu bihumbi ubutegetsi bw’abantu bumaze yagaragaje?
8 Imihati y’abantu yananiwe guhagarika ububi. Imiryango ya politiki, iy’ubucuruzi, n’iy’amadini yananiwe guha abantu ibintu by’ibanze bakeneye, ari byo amahoro, uburumbuke, n’ubuzima bwiza. Aho kugira ngo iyo miryango ikemure ibibazo by’ingutu abantu bahanganye na byo, ahubwo irabyongera. Mu by’ukuri, imyaka ibarirwa mu bihumbi ubutegetsi bw’abantu bumaze, yagaragaje ukuri kw’aya magambo agira ati ‘inzira y’umuntu ntiba muri we, ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze’ (Yer 10:23). Koko rero, “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi” (Umubw 8:9). Byongeye kandi, “ibyaremwe byose bikomeza kunihira hamwe, kandi bikababarira hamwe.”—Rom 8:22.
9. Ni ibihe bintu Abakristo b’ukuri baba biteze ko bibaho muri iyi “minsi y’imperuka”?
9 Bibiliya yavuze iby’iki gihe turimo igira iti “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira.” Ubwo buhanuzi bumaze kuvuga uko ibintu bizaba byifashe mu gihe abantu bari kuba bategeka mu minsi y’imperuka, bwagize buti “abantu babi n’indyarya bazagenda barushaho kuba babi.” (Soma muri 2 Timoteyo 3:1-5, 13.) Ibyo ni byo Abakristo baba biteze ko bibaho, kuko “isi yose iri mu maboko y’umubi” ari we Satani (1 Yoh 5:19). Icyakora, igishimishije ni uko Imana igiye kurokora abantu bose bayikunda. Bazabohorwa muri iyi si igenda irushaho kuzamba.
Isoko yiringirwa y’agakiza
10. Kuki Yehova ari we wenyine Soko yiringirwa y’agakiza?
10 Mu gihe ubwiriza ubutumwa bwiza, jya usobanurira abaguteze amatwi ko Yehova ari we Soko yiringirwa y’agakiza. Ni we wenyine ufite ububasha n’ubushake bwo gukura abagaragu be mu mimerere mibi iyo ari yo yose (Ibyak 4:24, 31; Ibyah 4:11). Dushobora kwizera ko Yehova azahora abohora ubwoko bwe maze agasohoza imigambi ye, kuko yarahiye ati “ni ukuri uko nabitekereje ni ko bizasohora.” Ijambo rye “ntirizagaruka ubusa.”—Soma muri Yesaya 14:24, 25; 55:10, 11.
11, 12. Ni iki Imana yijeje abagaragu bayo?
11 Yehova yijeje abagaragu be ko azabarokora igihe azasohoreza urubanza ku bantu babi. Igihe Imana yoherezaga umuhanuzi Yeremiya guhanurira abanyabyaha ruharwa ashize amanga, yagize iti “ntukabatinye.” Kubera iki? Yehova yaravuze ati “ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore” (Yer 1:8). Mu buryo nk’ubwo, igihe Yehova yendaga kurimbura abantu babi b’i Sodomu n’i Gomora, yohereje abamarayika babiri kugira ngo bahakure Loti n’umuryango we batagira icyo baba. ‘Maze Uwiteka agusha kuri Sodomu na Gomora amazuku n’umuriro.’—Itang 19:15, 24, 25.
12 Ndetse no mu rwego rw’isi yose, Yehova ashobora kurokora abakora ibyo ashaka. Igihe yatsembagaho isi mbi ya kera akoresheje Umwuzure, “yakijije Nowa wari umubwiriza wo gukiranuka, hamwe n’abandi barindwi” (2 Pet 2:5). Yehova azongera arokore abakiranutsi igihe azaba arimbura iyi si mbi. Ku bw’ibyo, Ijambo rye rigira riti “mushake Uwiteka mwa bagwaneza bo mu isi mwese mwe. . . . Mushake gukiranuka, mushake kugwa neza, ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka” (Zef 2:3). Iryo rimbuka rizaba ku isi yose rizatuma ‘abakiranutsi batura mu isi, ariko inkozi z’ibibi zicibwe mu isi.’—Imig 2:21, 22.
13. Ni gute abagaragu ba Yehova bapfuye bazarokorwa?
Mat 24:9). Ese abo bantu bose bazarokorwa bate? Nk’uko twigeze kubivuga, “hazabaho umuzuko w’abakiranutsi” (Ibyak 24:15). Mbega ukuntu bihumuriza kumenya ko nta kintu gishobora kubuza Yehova kurokora abagaragu be!
13 Ariko kandi, hari abagaragu b’Imana benshi bapfuye bazize indwara, gutotezwa n’ibindi (Ubutegetsi bukiranuka
14. Kuki dushobora kwizera tudashidikanya ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi bukiranuka?
14 Mu gihe uri mu murimo wo kubwiriza, ushobora gusobanurira abantu ko Ubwami bwo mu ijuru bwa Yehova ari ubutegetsi bukiranuka. Ibyo ni ko biri kubera ko burangwa n’imico ihebuje y’Imana, urugero nk’ubutabera, gukiranuka n’urukundo (Guteg 32:4; 1 Yoh 4:8). Imana yahaye Yesu Kristo ubwo Bwami, we wujuje ibisabwa rwose, kugira ngo ategeke isi. Nanone kandi, Yehova yagambiriye ko Abakristo 144.000 basutsweho umwuka bakurwa mu isi, bagahabwa ubuzima bwo mu ijuru kugira ngo bafatanye na Kristo gutegeka isi.—Ibyah 14:1-5.
15. Ubwami bw’Imana buzaba butandukaniye he n’ubutegetsi bw’abantu?
15 Mbega ukuntu ubutegetsi bwa Yesu n’abantu 144.000 buzaba butandukanye n’ubw’abantu badatunganye! Akenshi, abategetsi b’iyi si bagiye barangwa n’ubugome kandi bagashora abo bategeka mu ntambara, ibyo bigatuma hapfa abantu babarirwa muri za miriyoni. Ntibitangaje kuba Ibyanditswe biduha inama yo kutiringira umwana w’umuntu “utabonerwamo agakiza” (Zab 146:3). Ariko Kristo we azategekesha urukundo. Yesu yagize ati “nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure. Kuko kuba umugaragu wanjye bitaruhije kandi umutwaro wanjye utaremereye.”—Mat 11:28-30.
Iherezo ry’iminsi y’imperuka riregereje!
16. Ni gute iyi minsi ya nyuma izarangira?
16 Kuva mu mwaka wa 1914, iyi si yinjiye mu minsi ya nyuma, cyangwa mu gihe cy’ “imperuka y’isi” (Mat 24:3). Vuba aha cyane, hagiye kubaho icyo Yesu yise “umubabaro ukomeye.” (Soma muri Matayo 24:21.) Uwo mubabaro utagira undi wagereranywa na wo, uzakuraho isi yose ya Satani. Ariko se uzatangira ute? Kandi se uzarangira ute?
17. Ni iki Bibiliya igaragaza ko kizabanziriza umubabaro ukomeye?
17 Umubabaro ukomeye uzatangira utunguranye. Koko rero, “umunsi wa Yehova” uzaza nta we ubizi “igihe bazaba bavuga bati ‘hari amahoro n’umutekano!’ ” (Soma mu 1 Abatesalonike 5:2, 3.) Uwo mubabaro wahanuwe uzatangira igihe amahanga azaba atekereza ko ari hafi gukemura bimwe mu bibazo byayo by’ingutu. Kuba “Babuloni Ikomeye,” ari bwo butegetsi bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, izarimbuka mu buryo butunguranye, bizatangaza isi yose. Abami n’abandi bantu bazumirwa igihe urubanza ruzaba rusohoreye kuri Babuloni Ikomeye.—Ibyah 17:1-6, 18; 18:9, 10, 15, 16, 19.
18. Ni iki Yehova azakora igihe Satani azagaba igitero ku bwoko Bwe?
18 Igihe ibintu bizaba bigeze ahakomeye, hazaba “ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri,” kandi “ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizaboneka mu ijuru.” Ubwo ni bwo ‘tuzahagarara twemye, twubure imitwe yacu, kuko gucungurwa kwacu kuzaba kwegereje’ (Luka 21:25-28; Mat 24:29, 30). Satani cyangwa Gogi azatera ubwoko bw’Imana. Ariko Yehova avuga ibirebana n’abagaba ibitero ku bagaragu be bizerwa agira ati ‘ubakoraho aba akoze ku mboni y’ijisho ryanjye’ (Zek 2:12). Bityo rero, igitero cya Satani kizaba kigamije gutsembaho ubwoko bw’Imana nta cyo kizageraho. Kubera iki? Kubera ko Yehova, Umwami w’Ikirenga azahita agira icyo akora kugira ngo arokore abagaragu be.—Ezek 38:9, 18.
19. Kuki dushobora kwizera ko ingabo zisohoza imanza z’Imana zizarimbura isi ya Satani?
19 Bibiliya ivuga iby’igihe Imana izahagurukira kurwanya amahanga igira iti ‘ni bwo azamenya yuko ndi [“Yehova,” NW ]’ (Ezek 36:23). Izohereza ingabo zayo ikoresha mu gusohoza imanza, ni ukuvuga umubare w’ibiremwa by’umwuka umuntu atabasha kubara biyobowe na Kristo Yesu, kugira ngo zirimbure igice cy’isi ya Satani kizaba gisigaye ku isi (Ibyah 19:11-19). Iyo twibutse ko hari igihe umumarayika umwe gusa ‘yishe ingabo agahumbi n’inzovu umunani’ z’abanzi b’Imana mu ijoro rimwe gusa, bituma twiringira ko bizorohera ingabo zo mu ijuru gukura ku isi ibisigisigi byose by’isi ya Satani, igihe umubabaro ukomeye uzaba ugeze ku ndunduro yawo kuri Harimagedoni (2 Abami 19:35; Ibyah 16:14, 16). Satani n’abadayimoni be bazashyirwa ikuzimu mu gihe cy’imyaka igihumbi, kandi amaherezo barimburwe.—Ibyah 20:1-3.
20. Ni iki Yehova azasohoza binyuze ku Bwami bwe?
20 Icyo gihe ububi buzaba bwakuwe mu ijuru no mu isi, kandi abantu bakiranuka bazaba ku isi iteka ryose. Yehova azaba yagaragaje ko ari we Mucunguzi Mukuru (Zab 145:20). Azakoresha Ubwami bwe kugira ngo yerekane ko ari we Mutegetsi w’Ikirenga, akure umugayo ku izina rye ryera kandi asohoze umugambi we ukomeye urebana n’isi. Turakwifuriza kubonera ibyishimo byinshi mu murimo wo gutangaza ubwo butumwa bwiza no gufasha ‘abiteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka’ kubona ko Ubwami bw’Imana buri hafi kuturokora!—Ibyak 13:48.
Mbese uribuka?
• Ni gute Yesu yagaragaje akamaro k’Ubwami?
• Kuki kurokorwa bikenewe muri iki gihe kuruta mbere hose?
• Ni ibihe bintu dushobora kwitega ko bizaba mu gihe cy’umubabaro ukomeye?
• Ni gute Yehova agaragaza ko ari we Mucunguzi Mukuru w’abantu?
[Ibibazo]
[Amafoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]
Ijambo ry’Imana ryavuze mbere y’igihe iby’umurimo utagereranywa wo kubwiriza ku isi hose wari gukorwa muri iki gihe
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Nk’uko Yehova yarokoye Nowa n’umuryango we, natwe ashobora kuturokora
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Yehova ‘azahanagura amarira yose, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi.’—Ibyah 21:4