Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko Inteko Nyobozi ikora

Uko Inteko Nyobozi ikora

Uko Inteko Nyobozi ikora

INTEKO NYOBOZI y’Abahamya ba Yehova igizwe n’abagabo biyeguriye Imana, bakaba ari n’abagaragu bayo basutsweho umwuka. Basohoza inshingano yo guhagararira itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge. Iryo tsinda rifite inshingano yo kugeza ku bantu ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, gutanga ubuyobozi no gushishikariza Abahamya ba Yehova gukora umurimo wo kubwiriza Ubwami ku isi hose.​—⁠Mat 24:14, 45-47.

Abagize Inteko Nyobozi bagira inama buri cyumweru, akenshi iba ku wa Gatatu. Ibyo bifasha abo bavandimwe gukorera hamwe bunze ubumwe (Zab 133:1). Abagize Inteko Nyobozi bakorera kandi muri za komite zitandukanye. Buri komite iba ifite inshingano runaka yo kuyobora ibikorwa bifitanye isano no kwita ku nyungu z’Ubwami, nk’uko tugiye kubibona.

◼ KOMITE Y’ABAHUZABIKORWA: iyo komite igizwe n’abahuzabikorwa ba za komite zose zikorera mu Nteko Nyobozi hamwe n’umunyamabanga, na we akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi. Igenzura za komite zose ikareba ko zikora neza. Nanone kandi, yita ku bibazo by’ingenzi byihutirwa, urugero nk’ibitotezo, impanuka kamere, n’ibindi bibazo byihutirwa bigera ku Bahamya ba Yehova ku isi hose.

◼ KOMITE ISHINZWE ABAKOZI: abavandimwe bagize iyo komite bashinzwe kwita ku mibereho myiza y’abagize imiryango ya za Beteli ku isi hose, babafasha gukomeza kugirana na Yehova imishyikirano myiza kandi bakabafasha no mu bindi bintu. Iyo komite igenzura gahunda yo gutoranya abashya baza kuri Beteli, kandi isubiza ibibazo byose birebana n’umurimo ukorerwa kuri Beteli.

◼ KOMITE ISHINZWE GUSOHORA IBITABO: iyo komite igenzura umurimo ukorerwa ku isi hose wo gucapa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya no kubisohora. Ishinzwe kugenzura amacapiro n’imitungo by’umuteguro w’Abahamya ba Yehova. Iyo komite nanone igenzura ko impano zo gushyigikira umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose zikoreshwa neza.

◼ KOMITE ISHINZWE UMURIMO: abagize iyo komite bagenzura umurimo wo kubwiriza kandi bakita ku bibazo by’amatorero, abapayiniya, abasaza n’abagenzuzi basura amatorero. Bagenzura ibyo gutegura Umurimo Wacu w’Ubwami, kandi bagatumira abanyeshuri bo mu Ishuri rya Galeedi n’abanyeshuri bo mu Ishuri ry’Abitangiye Gukora Umurimo, bakanabohereza aho bakorera nyuma yo kubona impamyabumenyi.

◼ KOMITE ISHINZWE IBYO KWIGISHA: iyo komite igenzura inyigisho zitangwa mu makoraniro no mu materaniro y’itorero. Itegura porogaramu z’iby’umwuka z’abagize umuryango wa Beteli, kandi ikagenzura amashuri anyuranye, urugero nk’Ishuri rya Galeedi n’Ishuri ry’Abapayiniya. Iyo komite igenzura kandi ibyo gutegura za disiki (CD), amakaseti yo kumva na porogaramu za videwo.

◼ KOMITE ISHINZWE UBWANDITSI: inshingano y’iyo komite ni iyo kugenzura ko inyigisho zo mu buryo bw’umwuka zishyirwa mu nyandiko kandi zikagera ku Bakristo no ku bandi bantu muri rusange. Iyo komite isubiza ibibazo birebana na Bibiliya, kandi ikemeza inyandiko za darame n’inyandiko za disikuru. Nanone kandi, igenzura umurimo w’ubuhinduzi ukorwa ku isi hose.

Intumwa Pawulo yagereranyije itorero ry’abasutsweho umwuka n’umubiri w’umuntu. Yatsindagirije ko buri wese mu mwanya we afitiye akamaro mugenzi we, kandi ko mu gihe basohoza umurimo bahawe n’Imana bakenera kuzuzanya, kugaragarizanya urukundo no gukorera hamwe (Rom 12:4, 5; 1 Kor 12:12-31). Yesu Kristo we Mutwe, aha abo bagereranywa n’ingingo zigize umubiri ibikenewe kugira ngo bakore bashyize hamwe, kuri gahunda kandi abaha inyigisho zishingiye kuri Bibiliya (Efe 4:15, 16; Kolo 2:19). Nguko uko Inteko Nyobozi ikorera kuri gahunda kugira ngo iyobore umuteguro w’Abahamya ba Yehova, ibifashijwemo n’umwuka wera wa Yehova.