Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Yesu yaba yarashakaga kuvuga umuriro w’iteka?

Ese Yesu yaba yarashakaga kuvuga umuriro w’iteka?

Ese Yesu yaba yarashakaga kuvuga umuriro w’iteka?

BAMWE mu bemera inyigisho y’umuriro w’iteka, bashingira ku magambo ya Yesu aboneka muri Mariko 9:48 (cyangwa umurongo wa 44 n’uwa 46). Muri iryo somo, Yesu yavuze iby’inyo zidapfa n’umuriro utazima. Hagize umuntu ukubaza icyo ayo magambo asobanura, wamusubiza ute?

Kubera ko muri Bibiliya zimwe na zimwe iyo mirongo yose ivuga kimwe, hari ushobora gusoma umurongo wa 44, uwa 46, cyangwa uwa 48, bitewe n’ubuhinduzi bwa Bibiliya afite. * Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bugira buti “ijisho ryawe nirikubera igisitaza, urite kure yawe; icyarushaho kukubera cyiza ni uko wakwinjira mu bwami bw’Imana ufite ijisho rimwe, kuruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi, aho inyo zidapfa kandi n’umuriro waho ntuzime.”—Mar 9:47, 48.

Uko byaba biri kose ariko, hari abavuga ko ayo magambo ya Yesu ashyigikira igitekerezo kivuga ko nyuma yo gupfa, ubugingo bw’abantu babi bukomeza kubabara iteka. Urugero, hari ubuhinduzi bwa Bibiliya bwo mu rurimi rw’Icyesipanyoli bwa Kaminuza ya Navarre, bugira buti “Umwami wacu yakoresheje [ayo magambo], yerekeza ku mibabaro y’ahantu ho kubabarizwa. Incuro nyinshi, abantu bagiye basobanura ko “inyo zidapfa” ari ibyiyumvo bidashira byo kwicuza bigera ku muntu uri ahantu ho kubabarizwa; naho umuriro utazima ukaba ibihano bibabaza umubiri we.”—Sagrada Biblia.

Nyamara, gereranya amagambo ya Yesu n’umurongo usoza ubuhanuzi bwa Yesaya. * Ese ntibigaragara ko Yesu yerekezaga ku magambo ari muri Yesaya igice cya 66? Muri ayo magambo, biragaragara ko uwo muhanuzi yavugaga ibyo gusohoka “muri Yerusalemu bakajya mu Gikombe cya Hinomu (Gehinomu) cyari inyuma yayo, aho bari barahoze batambira ibitambo by’abantu (Yer 7:31), hanyuma hakaza kuba ahantu bamenaga imyanda yo mu mugi” (The Jerome Biblical Commentary). Imvugo y’ikigereranyo yo muri Yesaya 66:24, ntiyerekeza ku bantu bazima bababazwa, ahubwo ivuga iby’intumbi. Inyo ni zo zerekejweho ko zidapfa, si abantu bazima cyangwa ubugingo bwakomeje kubaho nyuma y’urupfu. None se, ni iki Yesu yashakaga kuvuga?

Reka turebe ibisobanuro bya Mariko 9:48 byatanzwe mu gitabo cy’Abagatolika. Ibyo bisobanuro bigira biti “[ayo] magambo yakuwe muri Yesaya (66,24). Aho ngaho umuhanuzi agaragaza uburyo bubiri akenshi intumbi zavagaho: kubora zigashira no gutwikwa. . . . Kuba muri ayo magambo havugwamo inyo n’umuriro, bitsindagiriza igitekerezo cyo kurimbuka. . . . Ibisobanuro by’ubwo buryo bwombi bwo kurimbura bukaze byumvikanisha ko buhoraho (‘utazima, rudapfa’). Nta hantu ho kubucikira. Muri iryo gereranya, inyo n’umuriro ni byo bikomeza kubaho, si umuntu. Kandi ibyo byombi bitsemba ikintu cyose kibigezemo. Ku bw’ibyo, ayo magambo ntasobanura kubabara iteka, ahubwo agereranya kurimbuka burundu ku buryo umuzuko udashobora kubaho. Ni ugupfa burundu. Bityo, [umuriro] ugereranya kurimbuka burundu.”—El evangelio de Marcos. Análisis lingüístico y comentario exegético, Umubumbe wa II.

Umuntu wese uzi ko Imana y’ukuri ari urukundo, kandi ko ikiranuka, yagombye kwibonera ko bihuje n’ubwenge kumva amagambo ya Yesu muri ubwo buryo. Ntiyashakaga kuvuga ko ababi bazababazwa iteka. Ahubwo yavugaga ko ababi bari kuzarimbuka burundu, ibyo bigatuma batagira ibyiringiro by’umuzuko.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Inyinshi mu nyandiko za Bibiliya zizerwa cyane zandikishijwe intoki, ntizirimo umurongo wa 44 n’uwa 46. Hari intiti zemera ko iyo mirongo yombi ishobora kuba yarongewemo nyuma. Porofeseri Archibald T. Robertson yaranditse ati “inyandiko z’intoki za kera kandi zemerwa cyane, ntizirimo iyo mirongo yombi. Yongewemo n’abahinduzi bo mu Burengerazuba n’abo muri Siriya (Byzance). Iyo mirongo isubiramo gusa ibivugwa mu murongo wa 48. Ku bw’ibyo, umurongo wa 44 n’uwa 46 idahuje n’ukuri, [twayikuyemo].”

^ par. 5 ‘Bazasohoka bajya kureba intumbi z’abancumuyeho, kuko inyo zabo zitazapfa kandi n’umuriro ntuzime, bazatera abantu bose gushishwa.’—Yes 66:24.