Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese witeguye kuvuganira ukwizera kwawe?

Ese witeguye kuvuganira ukwizera kwawe?

Ese witeguye kuvuganira ukwizera kwawe?

ESE waba warigeze ugera mu mimerere wumva ugomba kuvuganira ukwizera kwawe? Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu wo muri Paraguay witwa Susana, ufite imyaka 16. Igihe bari mu masomo mu ishuri ryisumbuye yigamo, bagenzi be bavuze ko Abahamya ba Yehova batemera “Isezerano rya Kera,” Yesu Kristo ndetse na Mariya. Banavuze ko Abahamya bakabya mu by’idini, bakaba bashobora kwemera gupfa aho kugira ngo bemere kuvurwa. Ese wowe wari kubyifatamo ute?

Susana yasenze Yehova, maze atera urutoki. Kubera ko isomo ryari hafi kurangira, yasabye umwarimu we uburenganzira bwo kuzasobanura imyizerere ye kubera ko ari Umuhamya wa Yehova. Mwarimu yahise abimwemerera. Mu byumweru bibiri byakurikiyeho, Susana yateguye icyo kiganiro yifashishije agatabo gafite umutwe uvuga ngo Abahamya ba Yehova—Ni Bantu Ki? Imyizerere Yabo Ni Iyihe?

Umunsi wo gutanga icyo kiganiro ugeze, Susana yasobanuye aho izina ry’Abahamya ba Yehova ryaturutse. Nanone kandi, yasobanuye ibyiringiro byacu by’igihe kizaza, n’impamvu tutemera guterwa amaraso. Hanyuma yasabye abanyeshuri kubaza ibibazo. Abanyeshuri hafi ya bose bazamuye intoki. Mwarimu yatangajwe n’ibisubizo bishingiye ku Byanditswe uwo mukobwa ukiri muto yatangaga.

Hari umunyeshuri wagize ati “umunsi umwe nagiye mu Nzu y’Ubwami, nsanga nta shusho n’imwe irimo.” Mwarimu yashatse kumenya impamvu nta mashusho aba mu Nzu y’Ubwami. Susana yasomye muri Zaburi ya 115:4-8 no mu Kuva 20:4. Mwarimu yaratangaye cyane, maze arabaza ati “ni ukubera iki twe aho dusengera haba huzuye amashusho, kandi Bibiliya iyaciraho iteka?”

Icyo kiganiro kigizwe n’ibibazo n’ibisubizo cyarakomeje kimara iminota 40. Igihe Susana yabazaga abanyeshuri niba bifuza kureba videwo ifite umutwe uvuga ngo Umuntu ashobora kuvurwa hadakoreshejwe amaraso (mu Gifaransa), abanyeshuri bose barabyemeye. Bityo, mwarimu yashyizeho gahunda yo kuzakomeza icyo kiganiro ku munsi ukurikiyeho. Bamaze kureba iyo videwo, Susana yasobanuye uburyo bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso Abahamya ba Yehova bamwe bemera. Mwarimu yagize icyo avuga kuri iyo videwo muri aya magambo ngo “sinari nzi ko hari uburyo bwinshi bigeze aha bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso, ndetse sinari nzi n’akamaro kabyo. None se, ubu buryo bugenewe Abahamya ba Yehova gusa?” Amaze kumva ko atari bo bugenewe gusa, yagize ati “ubutaha Abahamya ba Yehova nibaza iwanjye, nzaganira na bo.”

Ikiganiro Susana yari yateganyirije iminota 20, cyamaze amasaha atatu. Hashize icyumweru, abandi banyeshuri batanze ikiganiro ku bihereranye n’imyizerere yabo. Abo banyeshuri barangije, babajijwe ibibazo byinshi, ariko bananirwa kuvuganira ukwizera kwabo. Mwarimu yarababajije ati “kuki mudashobora kuvuganira ukwizera kwanyu nk’uko umunyeshuri mugenzi wanyu w’Umuhamya wa Yehova yabigenje?”

Abo banyeshuri baramushubije bati “erega bo biga Bibiliya, ariko twe ntituyiga.”

Mwarimu yabwiye Susana ati “biragaragara ko mwiga Bibiliya koko, kandi mukihatira gukurikiza ibyo ivuga. Mukwiriye gushimirwa.”

Susana yashoboraga kwicecekera. Ariko icyo gihe yagize icyo avuga kugira ngo akosore uko bamwe mu banyeshuri biganaga babonaga ibintu. Yakurikije urugero rwiza rw’umukobwa ukiri muto w’Umwisirayelikazi utaravuzwe izina, wari warajyanyweho umunyago n’Abasiriya. Uwo mukobwa yaje kuba mu rugo rw’umusirikare mukuru mu ngabo z’Abasiriya witwaga Namani, wari urwaye indwara y’uruhu iteye ubwoba. Uwo mukobwa w’Umwisirayelikazi yaratinyutse abwira nyirabuja ati “icyampa databuja agasanga umuhanuzi w’i Samariya, yamukiza ibibembe!” Uwo mukobwa ntiyashoboye kwifata ngo areke gutanga ubuhamya ku bihereranye n’Imana y’ukuri. Ibyo byatumye shebuja Namani ahinduka umugaragu wa Yehova.—2 Abami 5:3, 17.

Mu buryo nk’ubwo, Susana ntiyashoboye kwifata ngo areke gutanga ubuhamya ku bihereranye na Yehova n’ubwoko bwe. Igihe Susana yiyemezaga kuvuganira ukwizera kwe ubwo kwari kwashidikanyijweho, yumviye itegeko ryo mu Byanditswe rigira riti “ahubwo mwemere mu mitima yanyu ko Kristo ari uwera akaba n’Umwami, kandi muhore mwiteguye gusobanurira umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mubikore mu bugwaneza kandi mwubaha cyane” (1 Pet 3:15). Mbese witeguye kuvuganira ukwizera kwawe kandi wiyemeje kubigenza utyo igihe uzaba ubonye uburyo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Ibi bikoresho bishobora kugufasha kuvuganira ukwizera kwawe