Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Intumwa Pawulo yavuze ko “Isirayeli yose izakizwa” (Rom 11:26). Ese muri ayo magambo yaba yarashakaga kuvuga ko Abayahudi bose bazahinduka Abakristo?

Ibyo si byo Pawulo yashakaga kuvuga. Mu rwego rw’ishyanga, abakomoka kuri Aburahamu banze kwemera ko Yesu ari we Mesiya. Kandi mu myaka yakurikiye urupfu rwa Yesu, byaragaragaye ko Abayahudi bose batari kuzahinduka Abakristo. Ariko kandi, amagambo ya Pawulo avuga ko “Isirayeli yose izakizwa,” yo yari akiri ukuri. Mu buhe buryo?

Yesu yabwiye abayobozi b’idini ry’Abayahudi bo mu gihe cye ati ‘ubwami bw’Imana muzabunyagwa, buhabwe ishyanga ryera imbuto zabwo’ (Mat 21:43). Kubera ko ishyanga rya Isirayeli ryose ryari ryaranze Yesu, Yehova yari gutoranya ishyanga rishya ryo mu buryo bw’umwuka. Pawulo yise iryo shyanga “Isirayeli y’Imana.”—Gal 6:16.

Hari indi mirongo yo mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo ihamya ko “Isirayeli y’Imana” igizwe n’Abakristo basutsweho umwuka 144.000 (Rom 8:15-17; Ibyah 7:4). Kuba iryo tsinda ririmo n’abatari Abayahudi, byemezwa n’amagambo ari mu Byahishuwe 5:9, 10, agaragaza ko Abakristo basutsweho umwuka bava “mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’amahanga yose.” Abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka batoranyirijwe by’umwihariko kuba ‘abami n’abatambyi no gutegeka isi.’ Nubwo Yehova yanze ko Isirayeli ikomeza kuba ishyanga ryatoranyijwe, abantu ku giti cyabo bashoboraga kwiyunga na we. Uko ni ko byagenze ku ntumwa n’abandi Bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Ariko birumvikana ko abo Bayahudi, kimwe n’abandi bantu muri rusange, baguzwe amaraso ya Yesu Kristo.—1 Tim 2:5, 6; Heb 2:9; 1 Pet 1:17-19.

Kuba abenshi mu Bayahudi bo mu kinyejana cya mbere baritesheje igikundiro cyo gutegekana na Yesu, ntibyaburijemo umugambi w’Imana. Ibyo ntibyari kubaho kuko Yehova yivugiye binyuriye ku muhanuzi we ati “ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.”—Yes 55:11.

Uko ni ko biri no ku bihereranye n’umugambi w’Imana wo gushyiraho abantu 144.000 kugira ngo bategekane n’Umwana we mu ijuru. Bibiliya igaragaza ko Imana yari gutoranya umubare wuzuye w’abantu 144.000. Nta n’umwe wari kuburaho!—Ibyah 14:1-5.

Ku bw’ibyo, igihe Pawulo yandikaga ko “Isirayeli yose izakizwa,” ntiyashakaga kuvuga ko hari igihe Abayahudi bose bazahinduka Abakristo. Ahubwo yashakaga kuvuga ko umugambi w’Imana w’uko abantu 144.000 bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka bazategekana n’Umwana we Yesu Kristo mu ijuru, uzasohora. Mu gihe cyagenwe n’Imana, uwo mubare wuzuye wa “Isirayeli yose” uzakizwa, kandi amaherezo abagize uwo mubare bazategeka ari abami n’abatambyi mu Bwami bwa Mesiya.—Efe 2:8.

[Amafoto yo ku ipaji ya 28]

Abasutsweho umwuka bava “mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’amahanga yose”