Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imico tugomba gukurikira

Imico tugomba gukurikira

Imico tugomba gukurikira

“Ukurikire gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana no kwitonda.”​—1 TIM 6:11.

1. Tanga ingero zigaragaza icyo ijambo ‘gukurikira’ risobanura?

NI IKI uhita utekereza iyo wumvise ijambo ‘gukurikira’? Wenda utekereza mu gihe cya Mose ubwo ingabo z’Abanyegiputa ‘zakurikiraga’ Abisirayeli, maze zikabonera akaga mu Nyanja Itukura (Kuva 14:23). Cyangwa ushobora kwibuka akaga kabaga kugarije umuntu wicaga undi atabigambiriye muri Isirayeli ya kera. Yagombaga kugera atazuyaje muri umwe mu midugudu itandatu y’ubuhungiro yari yarashyizweho. Naho ubundi ‘uhorera amaraso y’uwapfuye yari gukurikira gatozi uwo akirakaye, akamufata, akamukubita ikimwica.’—Guteg 19:6.

2. (a) Ni ikihe gihembo Imana itumirira Abakristo bamwe gukurikira? (b) Ni ibihe byiringiro Yehova aha abenshi mu Bakristo bo muri iki gihe?

2 Mu buryo bunyuranye n’izo ngero zo muri Bibiliya tumaze kubona, zirikana uko intumwa Pawulo yabonaga ibintu mu buryo burangwa n’icyizere. Yagize ati “nkomeza gukurikira ngana ku ntego ngo mpabwe igihembo cyo guhamagarwa ko mu ijuru kuva ku Mana binyuze kuri Kristo Yesu” (Fili 3:14). Bibiliya igaragaza ko Abakristo 144.000 basutsweho umwuka, na Pawulo arimo, ari bo babona icyo gihembo cy’ubuzima bwo mu ijuru. Bazafatanya na Yesu Kristo kuba abami mu Butegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi, bategeke isi. Mbega ukuntu abo Bakristo batumiriwe n’Imana gukurikira intego ihebuje! Ariko kandi, muri iki gihe abenshi mu Bakristo b’ukuri bafite ibyiringiro cyangwa intego inyuranye n’iyo. Yehova abaha abigiranye urukundo icyo Adamu na Eva batakaje, ni ukuvuga ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka kandi butunganye ku isi izahinduka paradizo.—Ibyah 7:4, 9; 21:1-4.

3. Twagaragaza dute ko dushimira kubera ubuntu butagereranywa Imana yatugiriye?

3 Imihati abantu badatunganye bashyiraho ngo bakore ibyiza ntishobora gutuma babona ubuzima bw’iteka (Yes 64:5). Tuzabona ubuzima bw’iteka ari uko gusa twizeye uburyo bwuje urukundo bwo kubona agakiza Imana yateganyije binyuze kuri Yesu Kristo. Ni iki twakora kugira ngo tugaragaze ko dushimira kubera ubwo buntu butagereranywa Imana yatugiriye? Kimwe mu bintu dushobora gukora ni ukumvira itegeko rigira riti “ukurikire gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana no kwitonda” (1 Tim 6:11). Gusuzuma iyo mico bishobora kudufasha kwiyemeza kuyikurikira “mu buryo bwuzuye kurushaho.”—1 Tes 4:1.

‘Dukurikire gukiranuka’

4. Kuki dushobora kwizera rwose ko gukurikira “gukiranuka” ari iby’ingenzi, kandi se ni izihe ntambwe umuntu agomba kubanza gutera?

4 Mu nzandiko zombi Pawulo yandikiye Timoteyo, yashyize ku rutonde imico dukwiriye gukurikira kandi kuri buri rutonde, yabanzaga umuco wo “gukiranuka” (1 Tim 6:11; 2 Tim 2:22). Byongeye kandi, indi mirongo ya Bibiliya idutera inkunga kenshi yo gukurikira gukiranuka (Imig 15:9; 21:21; Yes 51:1). Uburyo bwo gutangira kubikora, ni ‘ugukomeza kunguka ubumenyi ku Mana y’ukuri yonyine, no ku wo yatumye, ari we Yesu Kristo’ (Yoh 17:3). Gukurikira gukiranuka bizatuma umuntu agira icyo akora maze yihane ibyaha yakoze kera kandi ‘ahindukire,’ kugira ngo akore ibyo Imana ishaka.—Ibyak 3:19.

5. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tube abakiranutsi mu maso y’Imana, kandi se ni iki twakora kugira ngo dukomeze kuba abakiranutsi?

5 Muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni bakurikira gukiranuka by’ukuri. Abo bantu beguriye ubuzima bwabo Yehova, kandi babigaragaza babatizwa. Niba uri Umukristo wabatijwe, ese waba waratekereje uko imibereho yawe yagombye kugaragaza ko uhora ukurikira gukiranuka? Wenda ni ko ubigenza. Bumwe mu buryo bwo kubikora, ni ukwifashisha Bibiliya kugira ngo umenye “icyiza n’ikibi” mu gihe ugiye gufata imyanzuro mu mibereho yawe. (Soma mu Baheburayo 5:14.) Urugero, niba uri Umukristo ugejeje igihe cyo gushaka, mbese wiyemeje umaramaje kutagirana ubucuti n’umuntu wese mudahuje igitsina utari Umukristo wabatijwe? Uko ni ko uzabigenza niba ukurikira gukiranuka.—1 Kor 7:39.

6. Gukurikira gukiranuka by’ukuri bikubiyemo iki?

6 Kuba umukiranutsi bitandukanye no kwigira umukiranutsi cyangwa ‘gukabya gukiranuka’ (Umubw 7:16). Yesu yatanze umuburo wo kwirinda kwibonekeza muri ubwo buryo, twerekana ko turi beza kurusha abandi (Mat 6:1). Gukurikira gukiranuka by’ukuri bibera mu mutima. Ibyo bisobanura gukosora ibitekerezo, imyifatire, impamvu zidutera gukora ibintu runaka ndetse n’ibyifuzo byacu. Dukomeje kubigenza dutyo, twakwizera ko tutazakora ibyaha bikomeye. (Soma mu Migani 4:23; gereranya na Yakobo 1:14, 15.) Byongeye kandi, Yehova azaduha imigisha kandi adufashe gukurikira indi mico y’ingenzi ya gikristo.

‘Dukurikire kubaha Imana’

7. “Kubaha Imana” bisobanura iki?

7 Kubaha Imana bisaba umuntu kwitanga atizigamye kandi akaba indahemuka. Hari igitabo gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya cyavuze ko ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kubaha Imana” ryumvikanisha “imyifatire yacu myiza yo kuba maso ntitwemere ko hari ikintu cyatuma tudohoka tukareka gutinya Imana.” Incuro nyinshi, Abisirayeli bananiwe kugaragaza uko kubaha Imana, nk’uko bigaragazwa n’ibikorwa byabo byo kutumvira, ndetse na nyuma y’uko Imana ibakuye muri Egiputa.

8. (a) Icyaha cya Adamu cyatumye havuka ikihe kibazo? (b) Ni gute igisubizo cy’iryo ‘banga ryera’ cyahishuwe?

8 Nyuma y’imyaka ibarirwa mu bihumbi Adamu acumuye, umuntu yashoboraga kwibaza ikibazo kigira kiti “ese hari umuntu ushobora kubaha Imana mu buryo butunganye?” Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, nta muntu w’umunyabyaha wigeze ashobora kubaha Imana mu buryo butunganye. Ariko mu gihe gikwiriye, Yehova yatanze igisubizo cy’iryo ‘banga ryera.’ Yimuriye ubuzima bw’Umwana we w’ikinege wo mu ijuru mu nda ya Mariya, kugira ngo avuke ari umuntu utunganye. Igihe Yesu yari ku isi ndetse n’igihe yapfaga urupfu rukojeje isoni, yagaragaje icyo kwiyegurira Imana y’ukuri utizigamye no kuyibera indahemuka mu buryo bwuzuye bisobanura. Amasengesho ye yahishuye ko yubahaga Se wo mu ijuru wuje urukundo (Mat 11:25; Yoh 12:27, 28). Ku bw’ibyo, Yehova yahumekeye Pawulo kugira ngo avuge ibyo “kubaha Imana” asobanura ukuntu Yesu yabaye intangarugero mu mibereho ye.—Soma muri 1 Timoteyo 3:16.

9. Ni gute twakurikira kubaha Imana?

9 Kubera ko turi abanyabyaha, ntidushobora kubaha Imana mu buryo butunganye. Ariko dushobora gukurikira kubaha Imana. Ibyo bidusaba kugera ikirenge mu cya Yesu uko bishoboka kose (1 Pet 2:21). Bityo rero, ntituzamera nk’abantu b’indyarya “bafite ishusho yo kubaha Imana ariko batemera imbaraga zako” (2 Tim 3:5). Ibyo ntibishaka kuvuga ko kubaha Imana by’ukuri bitagaragarira abantu. Biragaragara rwose. Urugero, twaba dutoranya imyenda twambara ku munsi w’ubukwe cyangwa iyo twambara tugiye guhaha, uko tugaragara byagombye guhora bihuje no kuba tuvuga ko ‘twubaha Imana’ (1 Tim 2:9, 10). Koko rero, gukurikira kubaha Imana bisaba ko tuzirikana amahame yayo akiranuka mu mibereho yacu ya buri munsi.

‘Dukurikire kwizera’

10. Twakora iki kugira ngo ukwizera kwacu guhore gukomeye?

10Soma mu Baroma 10:17. Kugira ngo Umukristo agire ukwizera gukomeye kandi agukomeze, agomba kutareka gutekereza ku kuri kw’agaciro kenshi dusanga mu Ijambo ry’Imana. ‘Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ yatwandikiye ibitabo byinshi kandi byiza. Nk’ubu hari ibitabo bitatu byihariye byandikiwe kudufasha kurushaho kumenya Kristo neza, kugira ngo dushobore kumwigana. Ibyo bitabo ni Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose, ‘Nkurikira’ (mu Gifaransa), na Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe (Mat 24:45-47). Nanone kandi, itsinda ry’umugaragu ridutegurira amateraniro n’amakoraniro, amenshi muri yo akaba atsindagiriza “ibya Kristo.” Ese ubona hari uburyo warushaho kungukirwa n’izo gahunda, ukita ku byo Imana iduteganyiriza ‘kurusha uko wari usanzwe ubikora’?—Heb 2:1.

11. Isengesho no kumvira bigira uruhe ruhare mu gukurikira ukwizera?

11 Nanone isengesho ridufasha kugira ukwizera gukomeye. Hari igihe abigishwa ba Yesu bamwinginze bamusaba ‘kubongerera ukwizera.’ Natwe dushobora kwinginga Imana twicishije bugufi tuyisaba kutwongerera ukwizera (Luka 17:5). Kugira ngo tubigereho, twagombye gusenga Imana tuyisaba ubufasha bw’umwuka wera, kubera ko ukwizera ari imwe mu ‘mbuto z’umwuka’ (Gal 5:22). Ikindi kandi, kumvira amategeko y’Imana bikomeza ukwizera kwacu. Urugero, dushobora kwihatira gukora byinshi kurushaho mu murimo wo kubwiriza. Ibyo bishobora gutuma tugira ibyishimo byinshi. Kandi uko dutekereza ku migisha tubona kubera ko ‘dushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo,’ ni na ko ukwizera kwacu kuziyongera.—Mat 6:33.

‘Dukurikire urukundo’

12, 13. (a) Itegeko rishya rya Yesu ni irihe? (b) Ni mu buhe buryo bw’ingenzi tugomba gukurikira urukundo nk’urwa Kristo?

12Soma muri 1 Timoteyo 5:1, 2. Pawulo yatanze inama y’ingirakamaro ku birebana n’uko Abakristo bagaragarizanya urukundo. Kugira ngo twubahe Imana, tugomba kumvira itegeko rishya rya Yesu ryo ‘gukundana’ nk’uko yadukunze (Yoh 13:34). Intumwa Yohana yaravuze ati “ariko umuntu wese ufite ubutunzi bwo muri iyi si akabona umuvandimwe we akennye, maze akanga kumugaragariza impuhwe, urukundo rw’Imana rwaguma muri we rute?” (1 Yoh 3:17). Ese waba wibuka ibihe wigeze kugaragaza urukundo mu buryo bufatika?

13 Nanone dukurikira urukundo tubabarira bagenzi bacu aho kubika inzika. (Soma muri 1 Yohana 4:20.) Ahubwo twifuza gukurikiza iyi nama yahumetswe igira iti “mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. Ndetse nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana” (Kolo 3:13). Ese mu itorero haba hari umuntu wababarira maze ukaba ushyize iyo nama mu bikorwa? None se uzamubabarira?

‘Dukurikire kwihangana’

14. Ni iki dushobora kwigira ku itorero ry’i Filadelifiya?

14 Gukora uko dushoboye kose kugira ngo tugere ku ntego runaka y’igihe gito ntibyoroshye. Ariko birushaho kugorana iyo intego dushaka kugeraho igoye, kandi ikamara igihe kirekire kurusha uko twari tubyiteze. Uko bigaragara, gukurikirana intego y’ubuzima bw’iteka bisaba kwihangana. Umwami Yesu yabwiye itorero ry’i Filadelifiya ati ‘kubera ko wakomeje ijambo ryo kwihangana, nanjye nzakurinda mu gihe cy’isaha yo kugeragezwa’ (Ibyah 3:10). Koko rero, Yesu yigishije akamaro ko kwihangana, uwo ukaba ari umuco udufasha kutanamuka mu gihe duhanganye n’ibigeragezo cyangwa ibishuko. Abavandimwe bo mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere ry’i Filadelifiya, bagomba kuba barabaye intangarugero mu kugaragaza ukwihangana mu bintu byinshi byagerageje ukwizera kwabo. Ku bw’ibyo, Yesu yabijeje ko yari kubafasha mu bigeragezo bikomeye kurushaho, bari bagiye guhangana na byo.—Luka 16:10.

15. Ni iki Yesu yigishije ku bihereranye no kwihangana?

15 Yesu yari azi ko abigishwa be bari kuzangwa na bene wabo badahuje ukwizera, ndetse n’isi muri rusange. Ku bw’ibyo, nibura incuro ebyiri, yabateye inkunga agira ati “uwihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa” (Mat 10:22; 24:13). Nanone, Yesu yagaragaje uko icyo gihe abigishwa be bari kubona imbaraga bari bakeneye kugira ngo bihangane. Hari umugani Yesu yaciye, agereranya abantu ‘bemera ijambo [ry’Imana] bishimye,’ ariko bahura n’ibigerageza ukwizera kwabo bakagwa, n’ubutaka bumeze nk’urutare. Ariko kandi, yagereranyije abigishwa be bizerwa n’ubutaka bwiza, kubera ko ‘bakomeza’ ijambo ry’Imana maze “bakera imbuto bihanganye.”—Luka 8:13, 15.

16. Ni iyihe mpano yuje urukundo twateganyirijwe yafashije abantu babarirwa muri za miriyoni kwihangana?

16 Ese waba wabonye ibanga ryo kwihangana? Tugomba ‘gukomeza’ ijambo ry’Imana, tugatuma rikomeza kuba rizima mu mitima yacu no mu bwenge bwacu. Kuba dufite Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe Byera, ihinduye neza, yoroshye gusoma kandi igenda irushaho kuboneka mu ndimi nyinshi, byatumye gukomeza iryo jambo bishoboka kandi biroroha. Gutekereza ku gace runaka k’Ijambo ry’Imana buri munsi bizadufasha kubona imbaraga dukeneye kugira ngo dukomeze kwera imbuto ‘twihanganye.’—Zab 1:1, 2.

‘Dukurikire kwitonda’ n’amahoro

17. (a) Kuki umuco wo “kwitonda” ari ingenzi cyane? (b) Yesu yagaragaje ate ko yitondaga?

17 Nta muntu ujya wishimira gushinjwa icyo atavuze cyangwa icyo atakoze. Ni ibisanzwe ko iyo umuntu arezwe ibinyoma, ahita ahakana arakaye. Mbega ukuntu “kwitonda” ari byo byaba byiza kurushaho! (Soma mu Migani 15:1.) Kwitonda mu gihe umuntu arenganywa, bisaba imbaraga nyinshi. Ku bihereranye n’ibyo, Yesu Kristo yatubereye urugero rutunganye. Bibiliya igira iti “yaratutswe ntiyasubiza. Igihe yababazwaga ntiyabakangishije, ahubwo yakomeje kwishyira mu maboko y’uca imanza zikiranuka” (1 Pet 2:23). Ntidushobora kwitega ko twagera ku rugero rwa Yesu mu bihereranye n’ibyo. Ariko se nta cyo twakora kugira ngo turusheho kugaragaza umuco wo kwitonda kurusha uko twari dusanzwe tubikora?

18. (a) Kwitonda bituma tugera ku bihe bintu byiza? (b) Ni uwuhe muco wundi dushishikarizwa gukurikira?

18 Mu gihe twigana Yesu, nimucyo ‘duhore twiteguye gusobanurira umuntu wese utubajije impamvu z’ibyiringiro dufite, ariko tubikore mu bugwaneza kandi twubaha cyane’ (1 Pet 3:15). Koko rero, nituba abantu bitonda, ntituzatuma ibintu tutumvikanaho bikomera kugeza ubwo dutongana n’abantu tubwiriza cyangwa abo duhuje ukwizera (2 Tim 2:24, 25). Kwitonda bidufasha kugira amahoro. Birashoboka ko iyo ari yo mpamvu mu ibaruwa ya kabiri Pawulo yandikiye Timoteyo, yashyize “amahoro” ku rutonde rw’imico tugomba gukurikira. (2 Tim 2:22; gereranya na 1 Timoteyo 6:11.) Ni koko, “amahoro” ni undi muco Ibyanditswe bidushishikariza gukurikira.—Zab 34:15; Heb 12:14.

19. Nyuma yo gusuzuma imico irindwi ya gikristo, ni iki wiyemeje gukurikira, kandi kuki?

19 Twasuzumye mu magambo make imico irindwi ya gikristo duterwa inkunga yo gukurikira. Iyo mico ni ugukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana, kwitonda n’amahoro. Mbega ukuntu buri torero rigira imigisha iyo abavandimwe na bashiki bacu bihatiye kurushaho kugaragaza mu buryo bwuzuye iyo mico y’agaciro kenshi! Ibyo bizahesha ikuzo Yehova kandi bitume aduhindura abantu bo kumusingiza.

Ibintu byo gutekerezaho

• Gukurikira gukiranuka no kubaha Imana bikubiyemo iki?

• Ni ibiki bizadufasha gukurikira kwizera no kwihangana?

• Ni gute kugaragaza urukundo byagombye kugira uruhare mu mibanire yacu n’abandi?

• Kuki dukeneye gukurikira amahoro no kwitonda?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Yesu yatanze umuburo wo kwirinda kwibonekeza tugaragaza ko turi abakiranutsi kugira ngo abantu baturebe

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Dushobora gukurikira kwizera dutekereza ku kuri ko mu Ijambo ry’Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Dushobora gukurikira urukundo no kwitonda