Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu rwandiko rwandikiwe Abaroma

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu rwandiko rwandikiwe Abaroma

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu rwandiko rwandikiwe Abaroma

IGIHE Pawulo yari mu rugendo rwe rwa gatatu rw’ubumisiyonari ahagana mu mwaka wa 56, yageze mu mugi w’i Korinto. Yari yaramenye ko Abakristo b’i Roma b’Abayahudi n’ab’Abanyamahanga batavugaga rumwe. Kubera ko Pawulo yashakaga kubafasha kunga ubumwe muri Kristo mu buryo bwuzuye, yiyemeje kubandikira urwandiko.

Muri urwo rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma, yasobanuye uko abantu babarwaho gukiranuka, ndetse n’uko abo bantu bagombye kubaho. Urwo rwandiko rudufasha kurushaho kumenya Imana n’Ijambo ryayo, rugatsindagiriza ubuntu butagereranywa bw’Imana, kandi rugaha agaciro uruhare Kristo afite mu gucungurwa kwacu.—Heb 4:12.

NI GUTE UMUNTU ABARWAHO GUKIRANUKA?

(Rom 1:1–11:36)

Pawulo yaranditse ati “bose bakoze ibyaha, maze bananirwa kugera ku ikuzo ry’Imana, kandi kuba babarwaho gukiranuka babiheshejwe n’ubuntu bwayo butagereranywa binyuze ku kubohorwa gushingiye ku ncungu yatanzwe na Kristo Yesu, ni nk’impano.” Nanone Pawulo yavuze ko “umuntu abarwaho gukiranuka abiheshejwe no kwizera, atabiheshejwe n’imirimo y’amategeko” (Rom 3:23, 24, 28). Kwizera ‘igikorwa kimwe cyo gukiranuka,’ bituma Abakristo basutsweho umwuka hamwe n’abagize “imbaga y’abantu benshi” bo mu ‘zindi ntama,’ bashobora ‘kubarwaho gukiranuka.’ Bityo, Abakristo basutsweho umwuka bakagira ibyiringiro by’ubuzima bwo mu ijuru ari abaraganwa na Kristo, naho abagize imbaga y’abantu benshi bakaba incuti z’Imana bafite ibyiringiro byo kuzarokoka ‘umubabaro ukomeye.’—Rom 5:18; Ibyah 7:9, 14; Yoh 10:16; Yak 2:21-24; Mat 25:46.

Pawulo yarabajije ati “mbese dukore icyaha kubera ko tudatwarwa n’amategeko ahubwo dutwarwa n’ubuntu butagereranywa?” Arasubiza ati “ibyo ntibikabeho!” Hanyuma yarasobanuye ati ‘iyo mubaye imbata z’icyaha mugororerwa urupfu, mwaba izo kumvira mukagororerwa gukiranuka’ (Rom 6:15, 16). Yongeyeho ati “nimwica ibikorwa by’umubiri mubyicishije umwuka, muzabaho.”—Rom 8:13.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:24-32—Ese ibikorwa by’ubwiyandarike byavuzwe muri iyi mirongo byerekeza ku Bayahudi cyangwa ni ku Banyamahanga? Nubwo ibivugwamo bishobora kwerekezwa kuri buri tsinda, aha Pawulo yerekezaga gusa kuri Isirayeli ya kera y’abahakanyi. Nubwo bari bazi itegeko rikiranuka ry’Imana, ‘ntibashatse kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana.’ Ku bw’ibyo, bari bafite ibyo baryozwa.

3:24, 25—Ni gute ‘incungu yatanzwe na Kristo Yesu’ yashoboraga gutwikira “ibyaha byakozwe mu gihe cya kera,” mbere y’uko itangwa? Ubuhanuzi bwa mbere bwavuze ibihereranye na Mesiya buboneka mu Itangiriro 3:15. Ubwo buhanuzi bwasohoye mu mwaka wa 33, ubwo Yesu yapfiraga ku giti cy’umubabaro (Gal 3:13, 16). Ariko igihe Yehova yavugaga ibyerekeye ubwo buhanuzi, kuri we ni nk’aho incungu yari yamaze gutangwa, kuko nta kintu na kimwe gishobora kubuza Imana gusohoza imigambi yayo. Bityo rero, Yehova yashoboraga gushingira ku ncungu Yesu Kristo yari kuzatanga, maze akababarira ibyaha abakomoka kuri Adamu bari kwizera iryo sezerano. Nanone, iyo ncungu ituma hazabaho umuzuko w’abantu babayeho mbere y’Ubukristo.—Ibyak 24:15.

6:3-5—Kubatirizwa muri Kristo Yesu, no kubatirizwa mu rupfu rwe bisobanura iki? Igihe Yehova yasukaga umwuka wera ku bigishwa ba Kristo, bunze ubumwe na Yesu kandi baba abagize itorero ry’Abakristo basutsweho umwuka, ari ryo mubiri wa Kristo, na we akaba umutwe waryo (1 Kor 12:12, 13, 27; Kolo 1:18). Icyo ni cyo kubatizwa muri Kristo bisobanura. Nanone kandi, Abakristo basutsweho umwuka ‘babatirizwa mu rupfu rwa [Kristo],’ mu buryo bw’uko bagira imibereho irangwa no kwigomwa, kandi bagahara ibyiringiro ibyo ari byo byose byo kuzabaho iteka ku isi. Bityo rero, urupfu rwabo ni igitambo nk’uko urwa Yesu rwari ruri, nubwo urupfu rwabo rwo rudafite agaciro k’incungu. Uwo mubatizo wo mu rupfu rwa Kristo wuzura iyo bapfuye maze bakazurirwa ubuzima bwo mu ijuru.

7:8-11—Ni gute “icyaha cyatijwe umurindi n’itegeko”? Amategeko yatumye abantu basobanukirwa neza icyaha, bamenya rwose ko ari abanyabyaha. Kubera iyo mpamvu, bamenye ibyaha byinshi bari barakoze, kandi abantu benshi biboneye ko ari abanyabyaha kuruta uko babibonaga mbere. Ni muri ubwo buryo bishobora kuvugwa ko icyaha cyatijwe umurindi n’Itegeko.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:14, 15. Dufite impamvu nyinshi zituma tubwirizanya ishyaka ubutumwa bwiza. Imwe muri zo ni uko dufitiye umwenda abantu bose baguzwe amaraso ya Yesu, kandi tukaba tugomba kubafasha kumenya Imana n’umugambi wayo.

1:18-20. Abantu batubaha Imana kandi bakiranirwa ‘ntibagira icyo kwireguza,’ kuko imico itaboneka y’Imana igaragarira mu byaremwe.

2:28; 3:1, 2; 7:6, 7. Pawulo amaze kuvuga amagambo yashoboraga gukomeretsa Abayahudi, yakurikijeho andi yo kugabanya uburemere bwayo. Urwo ni urugero rwadufasha kugira amakenga n’ubuhanga mu gihe tuvuga ibintu bishobora gukomeretsa abandi.

3:4. Iyo ibyo abantu bavuga binyuranye n’ibiri mu Ijambo ry’Imana, tureka ‘Imana ikagaragara ko ari inyakuri,’ twemera ko ubutumwa buri muri Bibiliya ari ubwo kwiringirwa kandi tugakora ibihuje n’ibyo Imana ishaka. Iyo dukoranye ishyaka umurimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa, dushobora gufasha abandi kubona ko Imana ari inyakuri.

4:9-12. Ukwizera kwa Aburahamu kwamuhwanyirijwe no gukiranuka mbere cyane y’uko akebwa afite imyaka 99 (Itang 12:4; 15:6; 16:3; 17:1, 9, 10). Uko ni ko Imana yagaragaje mu buryo bukomeye igituma umuntu ashobora kubarwaho gukiranuka mu maso yayo.

4:18. Ibyiringiro ni igice cy’ingenzi kigize ukwizera. Ukwizera kwacu gushingiye ku byiringiro.—Heb 11:1.

5:18, 19. Pawulo yasobanuye mu buryo bworoshye ukuntu Yesu yari ameze nka Adamu kandi abikora akoresheje amagambo make. Yasobanuye uko umuntu umwe ashobora “gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi” (Mat 20:28). Gufasha abantu gutekereza mu buryo buhuje n’ubwenge no gukoresha amagambo make, ni uburyo bwiza bwo kwigisha twagombye kwigana.—1 Kor 4:17.

7:23. Ingingo z’umubiri wacu, urugero nk’amaboko, amaguru n’ururimi, zishobora ‘kutujyana turi imbohe zikadushyikiriza itegeko ry’icyaha.’ Bityo rero, twagombye kwirinda kuzikoresha mu buryo budakwiriye.

8:26, 27. Iyo tugeze mu mimerere igoye cyane ku buryo tutamenya icyo dusaba mu isengesho, “umwuka ubwawo winginga ku bwacu.” Icyo gihe, Yehova ‘we wumva ibyo asabwa,’ yemera amasengesho ahuje n’imimerere turimo yanditswe mu Ijambo rye, nk’aho ari twe tuyavuze.—Zab 65:3.

8:38, 39. Amakuba, ibiremwa by’umwuka bibi, ndetse n’ubutegetsi bw’abantu, ntibishobora kubuza Yehova kudukunda, kandi natwe ntibyagombye kutubuza kumukunda.

9:22-28; 11:1, 5, 17-26. Ubuhanuzi bwinshi buhereranye no kugarurwa kwa Isirayeli bwasohoreye ku itorero ry’Abakristo basutsweho umwuka. Abagize iryo torero ‘bahamagawe [n’Imana] itabavanye mu Bayuda gusa, ahubwo ibavanye no mu banyamahanga.’

10:10, 13, 14. Kwizera Yehova n’amasezerano ye mu buryo butajegajega n’urukundo dukunda Imana n’abantu, bishobora gutuma tugira ishyaka mu murimo wa gikristo.

11:16-24, 33. Mbega ukuntu kuba “ineza y’Imana no kutajenjeka kwayo” bishyize mu gaciro bihebuje! Koko rero, “icyo Gitare umurimo wacyo uratunganye rwose, ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka.”—Guteg 32:4.

TUGIRE IMIBEREHO IGARAGAZA KO TUBARWAHO GUKIRANUKA

(Rom 12:1–16:27)

Pawulo yagize ati “nuko rero bavandimwe, ndabinginga ku bw’impuhwe z’Imana ngo mutange imibiri yanyu ibe igitambo kizima cyera cyemerwa n’Imana” (Rom 12:1). “Nuko rero,” cyangwa mu yandi magambo tuzirikanye ko Abakristo babarwaho gukiranuka kubera ukwizera kwabo, ibyo Pawulo yakomeje avuga byagombye kugira uruhare ku myitwarire Abakristo bagira hagati yabo, iyo bagira ku bo badahuje ukwizera n’iyo bagira ku bategetsi.

Pawulo yaranditse ati “ndabwira buri wese muri mwe ko atagomba kwitekerezaho ibirenze ibyo agomba gutekereza.” Yatanze inama igira iti “urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya” (Rom 12:3,  9). “Umuntu wese agandukire abategetsi bakuru” (Rom 13:1). Ku bihereranye n’imyanzuro umuntu ashobora gufata akoresheje umutimanama we, Pawulo yagiriye Abakristo inama yo ‘kudacirana imanza.’—Rom 14:13.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

12:20—Ni gute ‘turunda amakara yaka’ ku mutwe w’umwanzi? Mu bihe bya Bibiliya, bashyiraga ubutare mu ifuru, bakaburundaho amakara hasi no hejuru. Uko ubushyuhe bwiyongeraga, byatumaga ubutare n’imyanda bitandukana. Mu buryo nk’ubwo, turunda amakara yaka ku mutwe w’umwanzi, tumukorera ibikorwa byiza ku buryo ubukana bwe bushira, maze agatangira kugaragaza imico myiza.

12:21—Ni gute ‘tuneshesha ikibi icyiza’? Uburyo bumwe tubikoramo, ni ukwiyemeza gukora umurimo twahawe n’Imana wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami dushize amanga, kugeza igihe Yehova azabonera ko bihagije.—Mar 13:10.

13:1—Ni mu buhe buryo abategetsi bakuru ‘bashyizwe mu nzego ziciriritse uzigereranyije n’ubutegetsi bw’[Imana]’? Abategetsi ba za leta ‘bashyizwe n’Imana mu nzego ziciriritse uzigereranyije n’ubutegetsi bw’[Imana],’ kubera ko Imana ibareka bagategeka, kandi mu bihe bimwe na bimwe Imana yagiye ivuga mbere y’igihe ibihereranye n’ubutegetsi bwabo. Ibyo bigaragazwa n’ibyo Bibiliya yahanuye ku bategetsi bamwe na bamwe.

Icyo ibyo bitwigisha:

12:17, 19. Iyo twihoreye tuba twihaye gukora ibintu Yehova wenyine afitiye uburenganzira. Mbega ukuntu twaba tubaye abibone turamutse ‘twituye [umuntu] inabi yatugiriye’!

14:14, 15. Ntitwagombye kubabaza umuvandimwe wacu cyangwa kumugusha bitewe n’ibyokurya cyangwa se ibyokunywa tumuha.

14:17. Kugirana n’Imana imishyikirano myiza ahanini ntibiterwa n’ibyo umuntu arya cyangwa anywa, cyangwa se ibyo yirinda kurya cyangwa kunywa. Ahubwo bifitanye isano no gukiranuka, amahoro n’ibyishimo.

15:7. Twagombye kwakira mu itorero abantu bose b’imitima itaryarya bashaka ukuri nta kurobanura ku butoni, kandi twagombye gutangariza ubutumwa bw’Ubwami abantu bose duhura na bo.

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

Mbese incungu ishobora gukiza ibyaha byakozwe itaratangwa?