Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wemera ubutegetsi bwa Yehova

Jya wemera ubutegetsi bwa Yehova

Jya wemera ubutegetsi bwa Yehova

‘Gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo; kandi amategeko yayo si umutwaro.’—1 YOH 5:3.

1, 2. (a) Kuki muri iki gihe igitekerezo cyo kugandukira ubutegetsi gituma abantu benshi bumva babangamiwe? (b) Ese abantu batemera gutegekwa, koko barigenga? Sobanura.

“UBUTEGETSI” ni ijambo ridakundwa n’abantu benshi muri iki gihe. Abantu benshi bumva babangamiwe no kumvira ibyo undi muntu abasabye gukora. Abantu batemera gutegekwa bakunda kuvuga ngo “nta muntu untegeka ibyo nkora.” Ariko se koko, abo bantu barigenga? Reka da! Abenshi muri bo bagendera ku mahame y’abantu batabarika ‘bishushanya n’iyi si’ (Rom 12:2). Nk’uko intumwa Petero yabivuze, aho kugira ngo abo bantu bigenge, ni “imbata zo kubora” (2 Pet 2:19). Bagenda ‘bakurikiza gahunda y’ibintu y’iyi si, bagakurikiza umutegetsi w’ubutware bw’ikirere,’ ari we Satani.—Efe 2:2.

2 Hari umwanditsi wavuganye ubwirasi ati “sinjya nemerera ababyeyi banjye, umuyobozi w’idini uwo ari we wese cyangwa se Bibiliya, kumpitiramo ibyo ngomba kubona ko bikwiriye.” Ni byo koko, hari abantu bashobora gukoresha nabi ubutware bwabo, bityo ntibibe bikwiriye ko tubumvira. Ariko se, guhakana twivuye inyuma ko tudakeneye ubuyobozi na busa ni wo muti? Guterera akajisho ku ngingo z’ingenzi z’ibikubiye mu binyamakuru biduha igisubizo kidashimishije rwose. Birababaje kubona muri iki gihe, ubwo abantu bakeneye cyane ubutegetsi, ari bwo abenshi bagenda barushaho kutabwumvira.

Uko tubona ubutegetsi

3. Ni gute Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagaragaje ko batumvira buhumyi amategeko y’abantu?

3 Kubera ko turi Abakristo, ntitubona ibintu nk’uko isi ibibona. Ibyo ntibivuga ko dukora buhumyi ibyo dutegetswe byose. Ibinyuranye n’ibyo, hari igihe twanga gukora ibyo abandi badusaba, ndetse niyo baba ari abategetsi. Ibyo ni ko byari biri no ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Urugero, igihe intumwa zategekwaga kureka kubwiriza, ntizahiye ubwoba maze ngo zumvire umutambyi mukuru n’abandi bategetsi bari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Ntizaretse gukora ibikwiriye kugira ngo zumvire itegeko ry’abantu.—Soma mu Byakozwe 5:27-29.

4. Ni izihe ngero zo mu Byanditswe bya Giheburayo zigaragaza ko abenshi mu bari bagize ubwoko bw’Imana babayeho mu buryo budashimisha abantu benshi?

4 Abagaragu b’Imana benshi babayeho mbere ya Yesu na bo bari bariyemeje kubaho muri ubwo buryo. Urugero, Mose ‘yanze kwitwa umwana w’umukobwa wa Farawo, ahitamo kugirirwa nabi ari kumwe n’ubwoko bw’Imana,’ nubwo kubigenza atyo byabyukije “uburakari bw’umwami” (Heb 11:24, 25, 27). Yozefu yamaganiye kure amareshyo y’umugore wa Potifari wahoraga amusaba gusambana na we, nubwo yari azi ko uwo mugore afite ubushobozi bwo kumwihimuraho no kumugirira nabi (Itang 39:7-9). Daniyeli yari ‘yaragambiriye mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami,’ nubwo bitoroheye umutware w’inkone w’i Babuloni kwemera umwanzuro Daniyeli yari yarafashe kuri icyo kibazo (Dan 1:8-14). Izo ngero zigaragaza ko kuva kera abagize ubwoko bw’Imana bagiye bashikama bagakora icyiza, batitaye ku ngaruka zari kubageraho. Ntibigeze bumvira abantu gusa ngo ni ukugira ngo babemere, kandi natwe ni uko twagombye kubigenza.

5. Ni gute uko tubona ubutegetsi bitandukanye n’uko isi ibubona?

5 Kugira ubutwari bwo kugaragaza ibyo twemera n’ibyo tutemera, ntibyagombye kwitiranywa no kuba intagondwa cyangwa kutemera ubutegetsi. Ahubwo twiyemeje kumvira ubutegetsi bwa Yehova kuruta ubw’umuntu uwo ari we wese. Iyo amategeko y’abantu agonganye n’amategeko y’Imana, umwanzuro wacu uba wigaragaza. Kimwe n’uko byagendekeye intumwa zo mu kinyejana cya mbere, twumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.

6. Kuki ari byiza cyane kumvira buri gihe amategeko ya Yehova?

6 Ni iki cyadufashije kwemera ubutegetsi bw’Imana? Twemeranya n’ibivugwa mu Migani 3:5, 6, ahagira hati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.” Twemera ko ikintu cyose Imana ishaka ko dukora amaherezo kizatugirira akamaro. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 10:12, 13.) Koko rero, Yehova yasobanuriye Abisirayeli ati ‘ni jyewe ubigisha ibibagirira umumaro, nkabajya imbere mu nzira mukwiriye kunyuramo.’ Hanyuma yongeyeho ati ‘iyaba mwarumviye amategeko yanjye muba mwaragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwanyu kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja’ (Yes 48:17, 18). Twemera ko ayo magambo ari ukuri. Twemera tudashidikanya ko buri gihe kumvira amategeko y’Imana ari twe bigirira umumaro.

7. Ni iki twagombye gukora igihe tudasobanukiwe neza impamvu tugomba kumvira itegeko runaka riri mu Ijambo ry’Imana?

7 Twemera ubutegetsi bwa Yehova kandi tukamwumvira kabone n’iyo twaba tudasobanukiwe neza impamvu za bimwe mu byo adusaba mu Ijambo rye. Uko si ukwizera buhumyi, ahubwo ni uko tumwiringira. Bigaragaza ko tuba twizeye tubivanye ku mutima ko Yehova azi icyatubera cyiza. Nanone kandi, iyo twumviye bigaragaza urukundo dukunda Imana, kuko intumwa Yohana yanditse ati ‘gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo’ (1 Yoh 5:3). Ariko kandi, kumvira bikubiyemo ikindi kintu tutagombye kwirengagiza.

Dutoze ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu

8. Ni gute kugira “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe” bifitanye isano no kwemera ubutegetsi bwa Yehova?

8 Bibiliya itubwira ko twagombye kugira “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi” (Heb 5:14). Ku bw’ibyo, intego yacu si iyo kumvira amategeko y’Imana buhumyi. Ahubwo twifuza kugira ubushobozi bwo “gutandukanya icyiza n’ikibi” twifashishije amahame ya Yehova. Twifuza kumenya ukuntu inzira za Yehova zihuje n’ubwenge, kugira ngo dushobore kunga mu ry’umwanditsi wa zaburi wagize ati “amategeko yawe ari mu mutima wanjye.”—Zab 40:9.

9. Ni gute dushobora guhuza umutimanama wacu n’amahame ya Yehova, kandi se kuki ari iby’ingenzi ko tubigenza dutyo?

9 Kugira ngo twishimire amategeko y’Imana nk’umwanditsi wa zaburi, dukeneye gutekereza ku byo dusoma muri Bibiliya. Urugero, igihe tumenye ikintu runaka Yehova adusaba, dushobora kwibaza tuti ‘kuki iri tegeko cyangwa iri hame rihuje n’ubwenge? Kuki kuryumvira ari jye bifitiye umumaro? Ni izihe ngaruka zibabaje zageze ku bantu batumviye inama yatanzwe n’Imana ku birebana na ryo?’ Iyo umutimanama wacu uhuje n’inzira za Yehova, gufata imyanzuro ihuje n’ibyo ashaka biratworohera. Tuba dufite ubushobozi bwo ‘gukomeza kwiyumvisha ibyo Yehova ashaka,’ maze tugakomeza kumvira (Efe 5:17). Ariko ibyo si ko buri gihe byoroha.

Satani ashaka gutesha agaciro ubutegetsi bw’Imana

10. Bumwe mu buryo Satani ateshamo agaciro ubutegetsi bw’Imana ni ubuhe?

10 Hashize igihe kirekire Satani ashaka gutesha agaciro ubutegetsi bw’Imana. Umwuka we w’ubwigomeke ugaragarira mu bintu byinshi. Reka dufate urugero rwo kutubaha gahunda y’ishyingiranwa yashyizweho n’Imana. Hari abahitamo kwibanira batarashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe hari abandi bashaka gutana n’abo bashakanye. Abo bose baba bashaka kwemeranya n’amagambo y’umukinnyi wa filimi uzwi cyane wagize ati “gushakana n’umuntu umwe gusa ntibyashoboka, haba ku mugabo cyangwa ku mugore.” Yakomeje agira ati “nta muntu nzi wabereye indahemuka uwo bashakanye cyangwa se ngo abyifuze.” Hari undi mukinnyi wa filimi ukundwa n’abantu watekereje ukuntu yagiye ananiranwa n’abo yashyingiranwaga na bo, maze agira ati “sinzi niba rwose biri muri kamere yacu kubana n’umuntu umwe ubuzima bwacu bwose.” Byaba byiza twibajije tuti ‘nemera ubutegetsi bwa Yehova mu birebana n’ishyingiranwa, cyangwa imitekerereze y’isi ivuga ko ishyingiranwa ritagomba kuramba yaba yarangizeho ingaruka?’

11, 12. (a) Kuki bishobora kugora abakiri bato kwemera ubutegetsi bwa Yehova? (b) Vuga urugero rw’ibyabaye rugaragaza ukuntu kutumvira amategeko ya Yehova ari ubupfapfa.

11 Ese waba uri umwe mu rubyiruko ruri mu muteguro wa Yehova? Niba ari uko biri, ushobora kuba wibasirwa mu buryo bwihariye n’ibitero bya Satani biba bigamije gutesha agaciro ubutegetsi bwa Yehova. “Irari rya gisore” hamwe n’amoshya y’urungano bishobora gutuma ubona ko amategeko ya Yehova ari umutwaro (2 Tim 2:22). Ntugatume ibyo bikugeraho. Ihatire kubona ko amahame y’Imana ahuje n’ubwenge. Urugero, Bibiliya ikubwira ‘guhunga ubusambanyi’ (1 Kor 6:18). Aha na ho ongera wibaze ibi bibazo: ‘kuki iri tegeko rihuje n’ubwenge? Ni gute kumvira iri tegeko byangirira akamaro?’ Ushobora kuba uzi abantu birengagije inama Imana itanga, maze bikabagiraho ingaruka mbi. Ese ubu koko barishimye? Ese baba bafite ubuzima bwiza buruta ubwo bari bafite igihe bifatanyaga n’umuteguro wa Yehova? Ese koko babonye ibyishimo abagaragu b’Imana basigaye mu muteguro bo babuze?—Soma muri Yesaya 65:14.

12 Zirikana amagambo Umukristokazi witwa Sharon aherutse kuvuga ati “kutumvira itegeko rya Yehova byatumye nandura sida. Incuro nyinshi njya nibuka ibyishimo nagize mu myaka myinshi namaze nkorera Yehova.” Yemera ko kutumvira amategeko ya Yehova ari ubupfapfa, kandi ko yagombye kuba yarayahaye agaciro cyane. Amategeko ya Yehova araturinda. Sharon yapfuye nyuma y’ibyumweru birindwi gusa yanditse ayo magambo. Nk’uko ibintu bibabaje byabaye kuri Sharon bibigaragaza, nta kintu cyiza Satani aha abantu bifatanya n’iyi si mbi. Kubera ko ari we “se w’ibinyoma,” asezeranya byinshi, ariko ntabisohoze, mbese nk’uko byagenze ku isezerano yahaye Eva (Yoh 8:44). Mu by’ukuri, kwemera ubutegetsi bwa Yehova buri gihe bitugirira akamaro.

Irinde umwuka wo kwigenga

13. Ni mu yihe mimerere dukeneye kwirinda umwuka wo kwigenga?

13 Kugira ngo twemere ubutegetsi bwa Yehova, dukeneye kwirinda umwuka wo kwigenga. Ubwibone bushobora gutuma twumva ko tudakeneye ko hagira uduha ubuyobozi. Urugero, dushobora kwanga inama duhawe n’abayobora ubwoko bw’Imana. Imana yashyizeho itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge kugira ngo ritange ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka igihe cyaryo (Mat 24:45-47). Twagombye kwicisha bugufi tukamenya ko ubwo ari uburyo Yehova yateganyije bwo kwita ku bwoko bwe muri iki gihe. Nimucyo twigane intumwa zabaye indahemuka. Igihe abigishwa bamwe ba Yesu basubiraga inyuma, yabajije intumwa ze ati “mbese namwe murashaka kwigendera?” Petero yarashubije ati “Mwami, twagenda dusanga nde? Ni wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka.”—Yoh 6:66-68.

14, 15. Kuki twagombye kumvira inama Bibiliya itanga twicishije bugufi?

14 Kwemera ubutegetsi bwa Yehova bikubiyemo gukora ibihuje n’inama ziboneka mu Ijambo rye. Urugero, umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge yagiye aduha inama yo ‘gukomeza kuba maso kandi tukagira ubwenge’ (1 Tes 5:6). Iyo nama irakwiriye muri iyi minsi y’imperuka aho abantu benshi ‘bikunda, [kandi] bagakunda amafaranga’ (2 Tim 3:1, 2). Ese ibyo bintu byogeye bishobora kutugiraho ingaruka? Yego rwose. Gukurikirana intego zitari izo mu buryo bw’umwuka bishobora gutuma dusinzira mu buryo bw’umwuka cyangwa bigatuma tugira imitekerereze yo gukunda ubutunzi (Luka 12:16-21). Ku bw’ibyo, mbega ukuntu ari iby’ubwenge kwemera iyo nama ya Bibiliya kandi tukirinda umwuka w’ubwikunde wogeye mu isi ya Satani!—1 Yoh 2:16.

15 Ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangwa n’itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, bigezwa ku bagize itorero binyuze ku basaza b’itorero bashyizweho. Bibiliya itugira inama igira iti “mwumvire ababayobora kandi muganduke, kuko bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwanyu nk’abazabibazwa, kugira ngo babikore bishimye, aho kubikora basuhuza umutima, kuko ibyo ari mwe byagiraho ingaruka mbi” (Heb 13:17). Ese ibyo byaba byumvikanisha ko abasaza badakora amakosa? Birumvikana ko atari ko biri. Imana ibona kudatungana kwabo kuruta undi muntu wese. Ariko iba yiteze ko tubagandukira. Kumvira abasaza b’itorero nubwo badatunganye bigaragaza ko twemera ubutegetsi bwa Yehova.

Akamaro ko kwicisha bugufi

16. Ni gute dushobora kugaragaza ko twubaha Yesu we Mutwe w’itorero rya gikristo?

16 Tugomba guhora twibuka ko mu by’ukuri Yesu ari we Mutwe w’itorero (Kolo 1:18). Iyo ni imwe mu mpamvu zituma tugandukira ubuyobozi bw’abasaza bashyizweho twicishije bugufi, ‘tukarushaho kububaha cyane’ (1 Tes 5:12, 13). Birumvikana ko abasaza b’itorero na bo bashobora kugaragaza ko bumvira, igihe baba maso bakageza ku itorero ubutumwa buturutse ku Mana, aho kwigisha ibitekerezo byabo ubwabo. ‘Ntibatandukira ibyanditswe’ kugira ngo babone uko bumvikanisha ibitekerezo byabo.—1 Kor 4:6.

17. Kuki umwuka wo kwishakira ibyubahiro uteza akaga?

17 Abagize itorero bose bakeneye kuba maso bakirinda kwishakira icyubahiro (Imig 25:27). Uko bigaragara, uwo ni wo mutego umwigishwa wahuye n’intumwa Yohana, yari yaraguyemo. Yohana yaranditse ati “Diyotirefe ukunda kuba uw’imbere muri bo, nta kintu giturutse kuri twe yubaha. Ni yo mpamvu ninza nzakwibutsa ibikorwa byose akomeje gukora, n’ukuntu agenda avuga amagambo mabi yo kudusebya” (3 Yoh 9, 10). Muri iki gihe, ibyo dushobora kubikuramo isomo. Dufite impamvu zumvikana zo kurandura ibitekerezo byose bishobora gutuma twishakira ibyubahiro. Bibiliya itubwira ko “kwibona kubanziriza kurimbuka, kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa.” Abantu bemera ubutegetsi bw’Imana bagomba kunanira uwo mutego w’ubwibone, kuko batabigenje batyo bishobora kubatesha agaciro.—Imig 11:2; 16:18.

18. Ni iki kizadufasha kwemera ubutegetsi bwa Yehova?

18 Koko rero, iyemeze kunanira umwuka w’isi wo kwigenga, maze wemere ubutegetsi bwa Yehova. Jya uhora utekereza kandi ushimire Yehova igikundiro gikomeye ufite cyo kumukorera. Kuba uri umwe mu bagize ubwoko bw’Imana ni igihamya cy’uko yakwireherejeho ikoresheje umwuka wera wayo (Yoh 6:44). Ntukigere upfobya imishyikirano ufitanye n’Imana. Mu mibereho yawe yose, ihatire kugaragaza ko wanga umwuka wo kwigenga kandi ko wemera ubutegetsi bwa Yehova.

Mbese uribuka?

• Kwemera ubutegetsi bwa Yehova bikubiyemo iki?

• Ni gute gutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu bifitanye isano no kwemera ubutegetsi bwa Yehova?

• Ni mu bihe bintu Satani agerageza gutesha agaciro ubutegetsi bw’Imana?

• Kuki kwicisha bugufi ari ikintu cy’ingenzi kugira ngo umuntu yemere ubutegetsi bwa Yehova?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

“Tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu”

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Bihuje n’ubwenge guhora umuntu yumvira amahame y’Imana