Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza “urukundo wari ufite mbere”

Komeza “urukundo wari ufite mbere”

Komeza “urukundo wari ufite mbere”

“Komeza ugundire ibyo ufite.”—IBYAH 3:11.

1, 2. Wumvise umeze ute ubwo wemeraga udashidikanya ko ibyo wigaga ku bihereranye na Yehova ari ukuri?

ESE waba wibuka igihe wamenyaga bwa mbere ibyiringiro bihebuje Yehova aha abantu bamwumvira? Niba warahoze mu rindi dini, wumvise umeze ute igihe wasobanurirwaga imigambi y’Imana hakoreshejwe Ibyanditswe, cyangwa ubwo wasobanukirwaga inyigisho zahoze zikugora? Wenda wiboneye ko wari warayobejwe. Mbega ukuntu kuba noneho waramenye ukuri bigushimisha! Niba wararezwe n’ababyeyi b’Abakristo, ese waba wibuka ukuntu wumvise umeze igihe wemeraga udashidikanya ko ibyo wigaga ku bihereranye na Yehova ari ukuri, kandi ukiyemeza kubaho mu buryo buhuje na byo?—Rom 12:2.

2 Abenshi mu bavandimwe bawe bo mu buryo bw’umwuka na bo bazakubwira ukuntu bishimye cyane, bakumva begereye Yehova, kandi bakamushimira kubera ko yabireherejeho (Yoh 6:44). Ibyishimo bagize byatumye bagira uruhare mu gusohoza inshingano za gikristo. Basazwe n’ibyishimo ku buryo bumvise bashaka kubigeza kuri buri muntu wese. Ese nawe ibyo byakubayeho?

3. Ni iyihe mimerere yari mu itorero rya Efeso igihe Yesu yaryohererezaga ubutumwa?

3 Igihe Yesu yohererezaga ubutumwa abari bagize itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere ryo muri Efeso, yababwiye iby’‘urukundo bari bafite mbere.’ Abakristo bo muri Efeso bari bafite imico myinshi myiza, ariko urukundo bakundaga Yehova mbere rwari rwaratangiye gukendera. Ku bw’ibyo, Yesu yarababwiye ati ‘nzi ibikorwa byanyu n’umwete wanyu no kwihangana kwanyu, kandi nzi ko mudashobora kwihanganira abantu babi, kandi ko abiyita intumwa nyamara atari zo mwabagerageje mugasanga ari abanyabinyoma. Nanone mwagaragaje ukwihangana kandi mwihanganiye ingorane nyinshi muzira izina ryanjye, ntimwacogora. Icyakora hari icyo mbagaya: ni uko mwaretse urukundo mwari mufite mbere.’—Ibyah 2:2-4.

4. Kuki ubutumwa Yesu yoherereje Abefeso ari ubw’ingenzi muri iki gihe?

4 Inama Yesu yagiriye abo Befeso n’andi matorero yoherereje ubutumwa avugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe, ihuje n’imimerere Abakristo basutsweho umwuka bari barimo mu mwaka wa 1914 na nyuma yaho (Ibyah 1:10). Nyamara no muri iki gihe Abakristo bamwe bashobora kubura ‘urukundo bari bafite mbere,’ urwo bakundaga Yehova n’ukuri kwa gikristo. Mu gihe tukizirikana ibyo, nimucyo dusuzume ukuntu kwibuka ibyakubayeho no kubitekerezaho bishobora gutuma urukundo n’ishyaka wari ufitiye Imana n’ukuri mbere, bikomeza, bigahemberwa kandi bikiyongera.

Ni iki kikwemeza ko wamenye ukuri?

5, 6. (a) Ni iki Umukristo wese agomba kuba yemera adashidikanya? (b) Ni iki cyakwemeje ko Abahamya ba Yehova bigisha ukuri? (c) Ni iki cyafasha umuntu guhembera urukundo yari afite mbere?

5 Umuntu wese wiyegurira Yehova agomba mbere na mbere ‘kwigenzurira akamenya neza’ ibyo “Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye” (Rom 12:1, 2). Kimwe mu byamufasha kubigeraho, ni ukwiga ukuri kwa Bibiliya. Icyemeza umuntu ko Abahamya ba Yehova bigisha ukuri, gishobora gutandukana n’icyabyemeza undi. Bamwe bibuka ko bahindutse igihe babonaga izina ry’Imana muri Bibiliya cyangwa igihe basobanukirwaga imimerere abapfuye barimo (Yer 16:21; Umubw 9:5, 10). Abandi bo bashishikajwe n’urukundo babonye mu bwoko bwa Yehova (Yoh 13:34, 35). Naho abandi bo, batekereje ku cyo kutaba uw’isi bisobanura, bagera ku mwanzuro w’uko Abakristo b’ukuri bativanga mu bushyamirane bushingiye kuri politiki cyangwa mu ntambara izo ari zo zose.—Yes 2:4; Yoh 6:15; 17:14-16.

6 Gusobanukirwa ibyo tumaze kuvuga ndetse n’ibindi tutavuze, ni byo byatumye abantu benshi batangira gukunda Imana. Fata akanya wibuke ikintu cyatumye wowe wemera udashidikanya ko wabonye ukuri. Imimerere wakuriyemo n’imico yawe bitandukanye n’iby’abandi. Bityo, ibyo washingiyeho ukunda Yehova n’ibyatumye wemera amasezerano ye bishobora gutandukana n’iby’abandi. Kandi birashoboka cyane ko izo mpamvu washingiyeho wemera ukuri, zigifite agaciro nk’ako zari zifite igihe wakumenyaga. Ukuri ntikwahindutse. Ku bw’ibyo, kongera gutekereza kuri ibyo bintu n’ibyiyumvo wari ufite bishobora kugufasha guhembera urukundo rwawe rwa mbere wakundaga ukuri.—Soma muri Zaburi ya 119:151, 152; no muri Zaburi ya 143:5.

Shimangira urukundo wari ufite mbere

7. Kuki dukeneye gushimangira urukundo twari dufitiye ukuri mbere, kandi se twabigeraho dute?

7 Birashoboka ko hari byinshi byahindutse mu mibereho yawe kuva wiyeguriye Yehova. Urukundo wakundaga ukuri mbere rwari rwinshi, ariko uko igihe cyagiye gihita, wagiye ukenera kurwongera kugira ngo ubone uko uhangana n’ibigerageza ukwizera kwawe. Icyakora, Yehova yaragufashije (1 Kor 10:13). Ku bw’ibyo, ibyakugezeho muri iyo myaka na byo byakugiriye akamaro. Byagufashije gushimangira urukundo wari ufite mbere, kandi na byo bigufasha kwigenzurira ukamenya neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe.—Yos 23:14; Zab 34:9.

8. Ni gute Yehova yibwiye Mose, kandi ni gute Abisirayeli barushijeho kumenya Imana?

8 Urugero, tekereza ku mimerere Abisirayeli bari barimo igihe Yehova yamenyekanishaga umugambi we wo kubavana mu bubata bwo muri Egiputa. Imana yibwiye Mose iti “nzaba icyo nzashaka kuba cyo cyose” (Kuva 3:7, 8, 13, 14, gereranya na NW). Mu by’ukuri, Yehova yavugaga ko yari kuba icyari kuba gikenewe cyose kugira ngo arokore ubwoko bwe. Mu bihe byakurikiyeho, Abisirayeli biboneye ko, igihe byabaga ari ngombwa, Yehova yagaragazaga kamere ye mu buryo bunyuranye: akaba Ushoborabyose, Umucamanza, Umuyobozi, Umutabazi, Intwari mu ntambara na Nyir’ugutanga.—Kuva 12:12; 13:21; 14:24-31; 16:4; Neh 9:9-15.

9, 10. Ni iyihe mimerere ishobora gufasha umuntu kumenya Imana, kandi se kuki ari byiza kwibuka ibintu byakubayeho?

9 Imimerere urimo itandukanye n’iyo Abisirayeli bo mu gihe cya kera bari barimo. Nubwo bimeze bityo ariko, birashoboka ko hari ibintu byakubayeho bikwemeza ko Imana ikwitaho, kandi byakomeje ukwizera kwawe. Wenda mu buryo runaka Yehova yakubereye Nyir’ugutanga, Umuhumuriza, cyangwa Umwigisha. (Soma muri Yesaya 30:20b, 21; gereranya na NW.) Cyangwa se ushobora kuba wariboneye neza ko asubiza amasengesho. Birashoboka ko wahanganye n’ikibazo gikomeye, maze Umukristo mugenzi wawe akagufasha. Cyangwa se ukaba warabonye inkunga yo mu Byanditswe ikwiriye, binyuriye ku cyigisho cyawe cya bwite.

10 Uramutse ubwiye abandi ibyo bintu byakubayeho, hari bamwe bishobora kudatangaza. N’ubundi kandi, ibyo bintu byakubayeho si ibitangaza, ariko wowe ubiha agaciro cyane. Koko rero, Yehova yabaye icyo yagombaga kuba cyo kuri wowe. Tekereza ku myaka umaze umenye ukuri. Ese ushobora kwibuka incuro wiboneye ko Yehova ubwe yakwitayeho? Niba byarakubayeho, kubyibuka no kwibuka uko byatumye wumva umeze, bishobora gutuma wumva ukunze Yehova nk’uko byagenze igihe ibyo bintu byakubagaho. Jya uha agaciro ibyo bintu byakubayeho kandi ubitekerezeho. Ibyo bintu byemeza ko Yehova akwitaho, kandi nta we ushobora kukubuza kubyemera utyo.

Suzuma imimerere urimo

11, 12. Niba urukundo Umukristo akunda ukuri rwaragabanutse, ni iki gishobora kuba cyarabiteye, kandi se ni iyihe nama Yesu yatanze?

11 Niba wumva utagikunze Imana n’ukuri nk’uko byari biri mbere, ibyo ntibishaka kuvuga ko hari icyo Imana yahindutseho. Yehova ntahinduka (Mal 3:6; Yak 1:17). Akwitaho muri iki gihe nk’uko yakwitagaho kera. None se, ni iki gishobora kuba cyarahindutse mu mishyikirano yawe na Yehova? Byaba biterwa n’uko hari ibigutsikamiye, ukaba uhangayikishijwe n’imibereho yawe kurusha uko byari bimeze mbere? Wenda mu gihe cyashize, wakundaga gusenga ushyizeho umwete, ukiyigisha cyane, kandi ugafata igihe gihagije cyo gutekereza. Ese wagiraga ishyaka mu murimo wo kubwiriza kandi ukifatanya buri gihe mu materaniro kuruta uko bimeze ubu?—2 Kor 13:5.

12 Ushobora kuba wasanze nta kintu na kimwe wahindutseho mu byo tumaze kuvuga. Ariko se niba usanze hari icyahindutse, ni iki cyabiteye? Ese guhangayikira ibintu bishyize mu gaciro, urugero nko kubonera umuryango wawe ibyo ukeneye byose, kwita ku buzima bwawe, n’ibindi nk’ibyo, ntibyaba byaratumye utangira kubona ko umunsi wa Yehova utakiri bugufi? Yesu yabwiye intumwa ze ati “mwirinde ubwanyu kugira ngo imitima yanyu itaremererwa no kurya no kunywa birenze urugero hamwe n’amaganya y’ubuzima, maze mu buryo butunguranye uwo munsi ukabagwa gitumo, umeze nk’umutego. Kuko uzagera ku bantu bose batuye ku isi hose. Nuko rero, mukomeze kuba maso, kandi igihe cyose mujye musenga mwinginga kugira ngo muzashobore kurokoka ibyo bintu byose bigomba kubaho.”—Luka 21:34-36.

13. Ni iki Yakobo yagereranyije n’Ijambo ry’Imana?

13 Umwanditsi wa Bibiliya wahumekewe Yakobo, yateye bagenzi be inkunga yo kwisuzuma batibereye, bakabikora bakoresheje Ijambo ry’Imana. Yakobo yaranditse ati “mujye mushyira iryo jambo mu bikorwa, atari ukuryumva gusa, mwishukisha ibitekerezo bidahuje n’ukuri. Kuko iyo umuntu yumva iryo jambo ntarishyire mu bikorwa, aba ameze nk’urebera mu maso he mu ndorerwamo. Arireba, maze yagenda ako kanya akibagirwa uko asa. Ariko ucukumbura mu mategeko atunganye atera umudendezo kandi agakomeza kuyibandaho, uwo azagira ibyishimo nabigenza atyo, kuko azaba ayashyira mu bikorwa, atari ukuyumva gusa akibagirwa.”—Yak 1:22-25.

14, 15. (a) Ni gute Bibiliya ishobora kugufasha kunonosora imimerere yawe yo mu buryo bw’umwuka? (b) Ni ibihe bibazo ukwiriye gutekerezaho?

14 Umuntu ashobora gukoresha indorerwamo kugira ngo arebe niba asa neza. Urugero, iyo umugabo abonye ko karavate ye ihengamye, ashobora kuyitunganya. Iyo umugore abonye ko umusatsi we udatunganyije neza, ashobora kuwutunganya. Mu buryo nk’ubwo, Ibyanditswe bidufasha kwisuzuma tukamenya abo turi bo. Igihe tugereranyije uko turi n’uko Bibiliya ivuga ko twagombye kumera, tuba tuyikoresha nk’uko umuntu akoresha indorerwamo. Ariko se byaba bimaze iki kwirebera mu ndorerwamo, niba tutari bukosore aho dusanze tutameze neza? Iyo dukoze ibihuje n’ibyo dusanga mu “mategeko atunganye” y’Imana, tukaba abayashyira “mu bikorwa,” bitugirira akamaro. Ku bw’ibyo, umuntu wese wasuzuma agasanga urukundo akunda Yehova n’ukuri rwaragabanutse, byaba byiza atekereje kuri ibi bibazo: ‘ni ibihe bintu binsikamira mpanganye na byo, kandi mbyitwaramo nte? Nabyitwayemo nte mu gihe cyashize? Ese hari ikintu cyahindutse?’ Niba wisuzumye ugasanga hari ibintu ufitemo intege nke, ntukabyirengagize. Niba hari ibyo wanonosora, icyo byagusaba cyose, bikore utazuyaje.—Heb 12:12, 13.

15 Gutekereza muri ubwo buryo, bishobora no gutuma wishyiriraho intego zishyize mu gaciro, zagufasha gutera imbere mu buryo bw’umwuka. Inama yahumetswe intumwa Pawulo yagiriye Timoteyo, mugenzi we bakoranaga umurimo, yamuteraga inkunga yo kuwugiramo amajyambere. Yabwiye Timoteyo wari ukiri muto ati “ibyo bintu ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe agaragarire bose.” Byaba byiza natwe dutekereje twifashishije Ijambo ry’Imana, tukareba aho dukwiriye kugira amajyambere.—1 Tim 4:15.

16. Ni akahe kaga ugomba gutekerezaho igihe wisuzuma ukoresheje urumuri rw’Ibyanditswe?

16 Kwisuzuma utibereye bishobora gutuma ubona ko hari aho ufite intege nke. Ibyo bishobora kuguca intege, ariko ntugatume ibyo bikubaho. Ibyo ari byo byose, impamvu ituma wisuzuma ni ukugira ngo umenye aho ushobora kunonosora. Birumvikana ko Satani yifuza ko Umukristo yumva nta cyo amaze kubera ko hari aho afite intege nke. Mu by’ukuri, Satani yavuze ko Imana itita ku mihati abantu bashyiraho kugira ngo bayikorere (Yobu 15:15, 16; 22:3). Icyo kinyoma Yesu yacyamaganye yivuye inyuma. Imana ibona ko buri wese muri twe afite agaciro. (Soma muri Matayo 10:29-31.) Ahubwo kumenya ko hari aho ufite intege nke, byagombye gutuma wicisha bugufi, ukiyemeza kugira ibyo unonosora ubifashijwemo na Yehova (2 Kor 12:7-10). Niba uburwayi cyangwa iza bukuru ari byo bikubuza gukora ibyo wifuza gukora, noneho ishyirireho intego zishyize mu gaciro, ariko ntunamuke cyangwa ngo ureke urukundo rwawe rucogore.

Hari byinshi byagutera gushimira

17, 18. Ni izihe nyungu ubonera mu gushimangira urukundo rwawe rwa mbere?

17 Hari inyungu nyinshi uzabona nukomeza gushimangira urukundo wari ufite mbere. Ushobora kongera ubumenyi ufite ku byerekeye Imana kandi ukarushaho kuyishimira kubera ko iguha ubuyobozi bwuje urukundo. (Soma mu Migani 2:1-9; 3:5, 6.) Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati ‘kwitondera [amategeko ya Yehova] harimo ingororano ikomeye. Ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge.’ Byongeye kandi, yaravuze ati “hahirwa abagenda batunganye, bakagendera mu mategeko y’Uwiteka.”—Zab 19:8, 12; 119:1.

18 Nta gushidikanya ko wemera ko hari ibintu byinshi byatuma ushimira. Usobanukiwe impamvu z’ibintu bibera mu isi muri iki gihe. Wungukirwa n’ukuntu Imana yita ku bwoko bwayo muri iki gihe. Birumvikana nanone ko ushimira Yehova ko yakurehereje mu itorero rye ryo ku isi hose, kandi akaguha igikundiro cyo kuba Umuhamya we. Mbega ukuntu ukwiriye gushimira ku bw’iyo migisha yose ufite! Uramutse ukoze urutonde rwayo, rushobora kuba rurerure cyane. Kubigenza utyo incuro nyinshi, bizagufasha rwose gushyira mu bikorwa inama igira iti “komeza ugundire ibyo ufite.”—Ibyah 3:11.

19. Uretse gutekereza ku mishyikirano ufitanye n’Imana, ni ibihe bintu by’ingenzi byagufasha gukomeza kuba muzima mu buryo bw’umwuka?

19 Gutekereza ukuntu ukwizera kwawe kwagiye gukomera uko igihe cyagiye gihita, ni intambwe imwe ishobora kugufasha gukomeza kugundira ibyo ufite. Incuro nyinshi, iyi gazeti yagiye yerekeza ibitekerezo byawe ku bindi bintu by’ingenzi byagufasha gukomeza kuba muzima mu buryo bw’umwuka. Muri byo twavuga nk’isengesho, kujya mu materaniro ya gikristo buri gihe kandi ukayifatanyamo, no kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Ibyo bintu byagufasha gukomeza guhembera no gushimangira urukundo wari ufite mbere.—Efe 5:10; 1 Pet 3:15; Yuda 20, 21.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute ibintu byatumye ukunda Yehova byakubera isoko y’inkunga muri iki gihe?

• Gutekereza ku byakubayeho mu gihe cyashize, bishobora kukwemeza iki?

• Kuki wagombye gusuzuma ibihereranye n’urukundo ukunda Imana?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ni ibihe bintu byatumye wemera ko wabonye ukuri?

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Ese hari ibintu waba ubona ko ukwiriye kunonosora?