Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora kugira imbaraga nubwo waba ufite intege nke

Ushobora kugira imbaraga nubwo waba ufite intege nke

Ushobora kugira imbaraga nubwo waba ufite intege nke

INTEGE nke zishobora kukuganza. Zishobora kukwizirikaho nk’uko umusundwe ufata ku mubiri. Ushobora gutekereza ko utazigera uva muri iyo mimerere cyangwa ukumva nta cyo umaze wigereranyije n’abandi. Ku rundi ruhande, ushobora kuba uhanganye n’indwara yakunegekaje kandi igatuma utagira ibyishimo. Uko icyaba gitera izo ntege nke cyaba kiri kose, ushobora kumva nta cyo wabihinduraho. Ushobora kumva umeze nk’uko Yobu yumvaga ameze igihe yabwiraga Imana ati “icyampa ukampisha ikuzimu, ukandindira mu rwihisho kugeza ubwo uburakari bwawe buzashira, ukantegekera igihe kandi ukazanyibuka.”—Yobu 14:13.

Ni gute wava muri iyo mimerere yo kwiheba? Wagombye kwirinda gutekereza cyane ku bibazo byawe, nubwo bishobora kuba bitoroshye. Urugero, ushobora gutekereza ku bibazo byahumetswe Yehova yabajije umugaragu we wizerwa Yobu, agira ati “igihe nashingaga imfatiro z’isi wari he? Niba uzi ubwenge bivuge. Ni nde washyizeho urugero rwayo niba umuzi? Cyangwa se ni nde wayigeresheje umugozi?” (Yobu 38:4, 5). Gutekereza ku bisobanuro by’ibyo bibazo, bishobora gutuma tumenya ko Yehova afite ubwenge n’imbaraga bihambaye. Hari impamvu yumvikana yatumye areka imimerere yo muri iyi si igakomeza kubaho.

“Ihwa ryo mu mubiri”

Undi mugaragu w’indahemuka yasabye Yehova kumukuriraho ikibazo yari amaranye igihe. Icyo kibazo yacyise “ihwa ryo mu mubiri.” Intumwa Pawulo yinginze Imana incuro eshatu kugira ngo imukurireho icyo kigeragezo. Uko icyo kigeragezo cyari kiri kose, cyabuzaga Pawulo ibyishimo mu murimo yakoreraga Yehova, kimwe n’uko ihwa riri mu mubiri ribuza umuntu amahoro. Pawulo yagereranyije iryo hwa no guhora akubitwa ibipfunsi. Yehova yaramushubije ati “ubuntu bwanjye butagereranywa buraguhagije, kuko imbaraga zanjye zirimo zuzurira mu ntege nke.” Yehova ntiyamukijije iryo hwa ryo mu mubiri. Pawulo yagombaga kuryihanganira, ariko yakomeje agira ati ‘iyo mfite intege nke ni bwo ngira imbaraga’ (2 Kor 12:7-10). Ni iki yashakaga kuvuga?

Pawulo ntiyakuriweho ikigeragezo yari afite mu buryo bw’igitangaza. Ariko nticyamubujije gusohoza inshingano zikomeye mu murimo wa Yehova. Pawulo yishingikirije kuri Yehova kugira ngo amushyigikire, kandi buri gihe yamusabaga kumufasha (Fili 4:6, 7). Igihe Pawulo yari hafi kurangiza ubuzima bwe bwo ku isi, byari bikwiriye ko avuga ati “narwanye intambara nziza, narangije isiganwa, nakomeje ibyo kwizera.”—2 Tim 4:7.

Yehova akoresha abantu badatunganye kugira ngo bakore ibyo ashaka, nubwo baba ari abanyantege nke kandi bafite ibibazo. Ibyo bituma icyubahiro gihabwa Yehova. Ashobora kubaha ubuyobozi n’ubwenge kugira ngo bahangane n’ibibazo kandi bakomeze kugira ibyishimo mu murimo we. Koko rero, ashobora gukoresha abantu badatunganye bagakora imirimo ikomeye nubwo baba ari abanyantege nke.

Pawulo yavuze impamvu Imana itamukuriyeho ihwa ryo mu mubiri agira ati ‘[kwari] ukugira ngo ntishyira mu rwego ruhanitse cyane’ (2 Kor 12:7). “Ihwa” rya Pawulo ryamwibutsaga ko ubushobozi bwe bufite aho bugarukira kandi ryamufashaga gukomeza kwicisha bugufi. Ibyo bihuje n’ibyo Yesu yigishije agira ati “uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru” (Mat 23:12). Ibigeragezo bishobora kwigisha abagaragu b’Imana kwicisha bugufi, kandi bikabafasha kumenya ko kugira ngo bihangane ari indahemuka, bakeneye kwishingikiriza kuri Yehova. Bityo, kimwe n’iyo ntumwa, bashobora ‘kwirata Yehova.’—1 Kor 1:31.

Intege nke zidahita zigaragara

Hari abantu bashobora kugira intege nke ntibabimenye cyangwa ntibemere ko bazifite. Urugero, umuntu ashobora kuba akabya kwiyizera, akishingikiriza ku bushobozi bwe (1 Kor 10:12). Nanone, abantu badatunganye bakunze kugaragaza intege nke bifuza gukomera kuruta abandi.

Yowabu wari umugaba w’ingabo z’Umwami Dawidi, yari intwari, azi gufata imyanzuro kandi azi gukemura ibibazo. Ariko Yowabu yakoze igikorwa kibi cyane cyaje kugaragaza ko yari umwibone kandi ko yifuzaga cyane kuba umuntu ukomeye. Yishe abigiranye ubugome abagaba b’ingabo babiri. Ubwa mbere yishe Abuneri yihorera. Nyuma yaho, Yowabu yitwaje gusuhuza Amasa umuhungu wa nyina wabo, afata ubwanwa bwe n’ukuboko kw’iburyo nk’ugiye kumusoma, maze amutikura inkota akoresheje ukuboko kwe kw’ibumoso (2 Sam 17:25; 20:8-10). Amasa yari yaragizwe umugaba w’ingabo, asimbura Yowabu. Icyo gihe Yowabu yakoresheje ubwo buryo yari abonye yikiza Amasa, kuko yabonaga amubangamiye, yiringiye ko ahari byari gutuma asubizwa kuri uwo mwanya. Biragaragara ko Yowabu atashoboye gutegeka ibyiyumvo bye, hakubiyemo na kamere yo kwifuza kuba umuntu ukomeye. Yakoze ibikorwa by’ubugome kandi ntiyababazwa na byo. Igihe Umwami Dawidi yari ageze mu marembera y’ubuzima bwe, yategetse umuhungu we Salomo kuzareba niba Yowabu yarahaniwe ibibi yakoze.—1 Abami 2:5, 6, 29-35.

Ntitwagombye rwose kwemera ko ibyifuzo bibi bituganza. Kurwanya intege nke zacu birashoboka. Mbere na mbere tugomba kuzimenya kandi tukemera ko tuzifite. Hanyuma tukagira icyo dukora kugira ngo tuzineshe. Dushobora gusenga Yehova buri gihe tumusaba kudufasha gutsinda izo ntege nke, tukiga Ijambo rye dushyizeho umwete kugira ngo tumenye uko twazitsinda (Heb 4:12). Bishobora kuba ngombwa ko dukomeza kurwanya intege nke zacu, ariko ibyo ntibyagombye kuduca intege. Ndetse iyo ntambara ishobora gukomeza igihe cyose tukiri abantu badatunganye. Pawulo yari azi ko yari mu mimerere nk’iyo igihe yandikaga ati ‘ibyo nifuza si byo nkora; ahubwo ibyo nanga ni byo nkora.’ Ariko nk’uko ubizi, Pawulo ntiyigeze anamuka nk’aho gutegeka ibikorwa bye bimunaniye burundu. Ahubwo yakomezaga kurwanya intege nke ze, yishingikirije ku bufasha Imana yamuhaga binyuze kuri Yesu Kristo (Rom 7:15-25). Nanone Pawulo yavuze ati “umubiri wanjye nywukubita ibipfunsi kandi nkawutegeka nk’uko umuntu ategeka imbata, kugira ngo nimara kubwiriza abandi, nanjye ubwanjye ntagaragara ko mu buryo runaka ntemewe.”—1 Kor 9:27.

Abantu bakunda kwikuraho amakosa. Ibyo dushobora kubirwanya twitoza kubona ibintu nk’uko Yehova abibona, tugakora ibihuje n’inama Pawulo yagiriye Abakristo agira ati “nimwange ikibi urunuka, mwizirike ku cyiza” (Rom 12:9). Mu ntambara turwana tugira ngo tuneshe intege nke zacu, tuzakenera kuba inyangamugayo, kutarambirwa no kwirinda. Dawidi yasabye Yehova ati “gerageza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye” (Zab 26:2). Yari azi ko Yehova ashobora kumenya neza ibintu tugambirira kandi akadufasha igihe tubikeneye. Nitwitabira ubuyobozi Yehova aduha binyuze ku Ijambo rye no ku mwuka wera we, tuzarushaho kunesha intege nke zacu.

Bamwe bashobora guhangayikishwa n’ibibazo bumva ko badashobora kwikemurira. Abasaza b’itorero bashobora rwose kubafasha mu buryo bwuje urukundo kandi bakabatera inkunga (Yes 32:1, 2). Ariko ni byiza ko twitega ibintu bishyize mu gaciro. Hari ibibazo bidashobora gukemuka burundu muri iyi si mbi. Icyakora, abantu benshi bamenye uburyo bwo guhangana na byo, kandi ibyo byabafashije kugira imibereho irangwa no kunyurwa.

Yehova atwizeza kudufasha

Uko ibibazo duhanganye na byo muri ibi bihe birushya byaba biri kose, dushobora kwizera tudashidikanya ko Yehova azaduha ubuyobozi kandi akadufasha. Bibiliya idutera inkunga igira iti “ku bw’ibyo rero mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo izabashyire hejuru mu gihe gikwiriye; kandi muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”—1 Pet 5:6, 7.

Igihe Kathy, wakoze kuri Beteli imyaka myinshi, yamenyaga ko umugabo we yafashwe n’indwara ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo gutekereza bitewe no kwangirika k’ubwonko, yumvise atazashobora kubyihanganira. Yasengaga Yehova buri munsi amusaba ubwenge n’imbaraga zo gutegeka ibyiyumvo bye. Uko umugabo we yagendaga arushaho kuremba, abavandimwe buje urukundo bashyizeho imihati kugira ngo bamenye uburyo bwo kurwaza iyo ndwara, kandi hari bashiki bacu babitayeho mu buryo bw’ibyiyumvo. Abo Bakristo bamubereye bumwe mu bufasha bukomeza Yehova yamuhaye, bityo Kathy ashobora kwita ku mugabo we kugeza apfuye, nyuma y’imyaka igera kuri 11 yamaze arwaye. Yaravuze ati “nashimiye Yehova ndira kandi mbikuye ku mutima ku bw’ubufasha bwose yampaye. Byatumye nkomeza kwihangana. Sinari nzi ko nashobora gukora ibyo nsabwa mu gihe kingana kuriya kandi icyo gihe nari mfite intege nke cyane!”

Icyadufasha kunesha intege nke zidahita zigaragara

Igihe abantu bumva ko nta cyo bamaze, bashobora gutekereza ko Yehova atazabumva nibamusaba ubufasha bageze mu kaga. Icyo gihe, biba bikwiriye ko batekereza mu buryo bwihariye ku byo Dawidi yavuze igihe yari ababajwe n’icyaha gikomeye yari yakoranye na Batisheba. Dawidi yaravuze ati “umutima umenetse ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura” (Zab 51:19). Dawidi yari yihannye bimuvuye ku mutima, kandi yari azi ko yashoboraga kwegera Imana ikamubabarira. Yesu yagaragaje uko Yehova yita ku bantu binyuze ku bikorwa bye. Umwanditsi w’Ivanjiri witwa Matayo yasubiyemo amagambo yavuzwe na Yesaya, ayerekeza kuri Yesu ati “urubingo rusadutse ntazarujanjagura, n’urutambi rucumba ntazaruzimya” (Mat 12:20; Yes 42:3). Igihe Yesu yari ku isi, yagiriye impuhwe aboroheje n’abakandamizwa. Mu buryo bw’ikigereranyo, ntiyigeze azimya agashashi ka nyuma k’ubuzima bw’umuntu bwagereranywa n’urutambi rw’itara rwenda kuzima. Ahubwo yitaga mu buryo burangwa n’impuhwe ku bantu bababara, agatuma bagarura intege mu mibereho yabo. Uko ni ko yabanaga n’abantu igihe yari ku isi. Ese ntiwemera ko Yesu atigeze ahinduka kandi ko ashobora kwiyumvisha intege nke zawe? Zirikana ko mu Baheburayo 4:15 hagaragaza ko Yesu ashobora “kwiyumvisha intege nke zacu.”

Igihe Pawulo yandikaga ibihereranye n’“ihwa ryo mu mubiri” yari afite, yabonye ko imbaraga za Kristo zari “zimeze nk’ihema” rimutwikira (2 Kor 12:7-9). Yumvaga Imana imurinda binyuze kuri Kristo, mbese nk’uko umuntu uri mu ihema yumva arinzwe ibihe bibi biterwa n’imihindagurikire y’ikirere. Kimwe na Pawulo, ntitugomba kureka kurwanya intege nke zacu hamwe n’ibibazo duhura na byo. Kugira ngo dukomeze gukomera mu buryo bw’umwuka, dushobora gukoresha ibintu byose Yehova aduha binyuze ku itorero rye ryo ku isi. Dushobora gukora ibyo dushoboye byose, hanyuma tukiringira mu buryo bwuzuye ko Yehova azayobora intambwe zacu. Kwibonera ukuntu imbaraga z’Imana zidufasha guhangana n’intege nke zacu, bizatuma twunga mu rya Pawulo, we wagize ati ‘iyo mfite intege nke ni bwo ngira imbaraga.’—2 Kor 12:10.

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

Pawulo yakomezaga gusenga Yehova kugira ngo ashobore gusohoza umurimo we

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Umwami Dawidi agira Yowabu umugaba w’ingabo

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Yowabu yikiza Amasa yabonaga ko amubangamiye

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Abasaza batanga ubuyobozi bwuje urukundo bwo mu Byanditswe bushobora kudufasha guhangana n’ibibazo dufite