Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Guhangana n’inzitizi duhura na zo tubwiriza ku nzu n’inzu

Guhangana n’inzitizi duhura na zo tubwiriza ku nzu n’inzu

Guhangana n’inzitizi duhura na zo tubwiriza ku nzu n’inzu

“Imana yacu yaduhaye gushira amanga kugira ngo tubabwire ubutumwa bwiza bwayo turwana intambara ikomeye.”​—1 TES 2:2.

1. Ni izihe nzitizi Yeremiya yahuye na zo, kandi se ni gute yashoboye guhangana na zo?

YEREMIYA yari umuntu umeze nkatwe. Igihe Yehova yamumenyeshaga inshingano ye yo kuba “umuhanuzi uhanurira amahanga,” yaratakambye ati “nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!” Nyamara yiringiye Yehova, maze yemera iyo nshingano (Yer 1:4-10). Mu gihe cy’imyaka irenga 40, Yeremiya yahanganye n’abantu batitabiraga ukuri, abamwamaganaga, abamukobaga ndetse n’abababazaga umubiri we (Yer 20:1, 2). Rimwe na rimwe yumvaga yareka inshingano ye. Ariko kandi, yakomeje gutangaza ubutumwa abantu benshi batishimiraga. Yeremiya abifashijwemo n’imbaraga z’Imana, yageze ku bintu we ubwe atashoboraga kugeraho.—Soma muri Yeremiya 20:7-9.

2, 3. Abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bahanganye bate n’inzitizi zimeze nk’iza Yeremiya?

2 Muri iki gihe, abagaragu b’Imana bashobora kumva bameze nka Yeremiya. Igihe bamwe muri twe batekerezaga ko bashobora kuzabwiriza ku nzu n’inzu, baribwiye bati ‘niba hari ikintu ntashobora kuzigera nkora, ni ukubwiriza ku nzu n’inzu.’ Icyakora, igihe twamenyaga ko Yehova ashaka ko dutangaza ubutumwa bwiza, twashize ubwoba maze tubwirizanya ishyaka. Nubwo bimeze bityo ariko, abenshi muri twe bigeze guhangana n’imimerere yatumye, nibura mu gihe runaka, gukomeza kubwiriza bibagora. Koko rero, nta wahakana ko gutangira kubwiriza ku nzu n’inzu kandi tugakomeza kubwiriza kugeza ku iherezo, ari ikibazo cy’ingorabahizi.—Mat 24:13.

3 Bite se niba umaze igihe wigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova kandi ukaba umaze igihe runaka wifatanya mu materaniro, ariko ukaba utinya gutangira kubwiriza ku nzu n’inzu? Naho se niba uri Umuhamya wabatijwe ariko kubwiriza ku nzu n’inzu bikaba bikugora nubwo ufite amagara mazima? Izere udashidikanya ko abantu bari mu mimerere itandukanye, na bo bahanganye n’inzitizi duhura na zo mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Nawe ushobora kubigeraho ubifashijwemo na Yehova.

Dushire amanga

4. Ni iki cyafashije Pawulo kubwiriza ubutumwa bwiza ashize amanga?

4 Nta gushidikanya ko wabonye ko umurimo wo kubwiriza ku isi hose usohozwa bidaturutse ku bushobozi bw’abantu cyangwa ubwenge bwabo, ahubwo ko bituruka ku mwuka w’Imana (Zek 4:6). Ibyo ni na ko bimeze ku murimo wo kubwiriza buri Mukristo akora (2 Kor 4:7). Reka dufate urugero rw’intumwa Pawulo. Ubwo yibukaga igihe we na mugenzi we w’umumisiyonari bagirirwaga nabi n’ababarwanyaga, yaranditse ati “tumaze kubabarizwa i Filipi no kwandagarizwayo, . . . Imana yacu yaduhaye gushira amanga kugira ngo tubabwire ubutumwa bwiza bwayo turwana intambara ikomeye” (1 Tes 2:2; Ibyak 16:22-24). Bishobora kutugora kwiyumvisha ukuntu hari igihe Pawulo, wari umubwiriza urangwa n’ishyaka, yumvaga kubwiriza bimugoye. Nyamara kimwe natwe twese, Pawulo yagombaga kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza ashize amanga. (Soma mu Befeso 6:18-20.) Ni gute twakwigana urugero rwa Pawulo?

5. Kimwe mu bintu byadufasha kubwiriza dushize amanga, ni ikihe?

5 Kimwe mu bintu byadufasha kubwiriza dushize amanga ni isengesho. Hari umupayiniya wagize ati “nsenga nsaba kuvugana icyizere, ngasaba kugera abantu ku mutima kandi ngasaba kubonera ibyishimo mu murimo wo kubwiriza. N’ubundi kandi, uyu murimo ni uwa Yehova si uwacu. Ku bw’ibyo, nta cyo twageraho atadufashije” (1 Tes 5:17). Ni ngombwa ko twese dukomeza gusenga dusaba Imana ubufasha bw’umwuka wera kugira ngo tubwirize dushize amanga.—Luka 11:9-13.

6, 7. (a) Ni irihe yerekwa Ezekiyeli yabonye, kandi se ni iki ryasobanuraga? (b) Ni irihe somo abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bavana ku iyerekwa rya Ezekiyeli?

6 Igitabo cya Ezekiyeli kigaragaza ikindi kintu cyadufasha kuvuga dushize amanga. Mu iyerekwa rya Ezekiyeli, Yehova yamuhaye umuzingo w’igitabo wanditseho imbere n’inyuma “amaganya n’umuborogo n’ibyago,” maze amubwira kuwurya agira ati “mwana w’umuntu, haza inda yawe, n’amara yawe uyuzuzemo uyu muzingo nguhaye.” Iryo yerekwa ryasobanuraga iki? Ezekiyeli yagombaga gusobanukirwa neza ubutumwa yagombaga gutangaza. Ni nk’aho ubwo butumwa bwari kuba kimwe mu bice bimugize, bukagira icyo buhindura ku byiyumvo bye. Uwo muhanuzi yakomeje agira ati “mperako ndawurya, mu kanwa undyohera nk’ubuki.” Gutangaza ubutumwa buturuka ku Mana mu ruhame, byashimishaga Ezekiyeli nk’uko kurya ubuki bishimisha. Yumvaga guhagararira Yehova no gusohoza iyo nshingano yamuhaye ari igikundiro cyihariye, nubwo ibyo byasobanuraga kugeza ubutumwa ku bantu batabwitabira.—Soma muri Ezekiyeli 2:8–3:4, 7-9.

7 Iryo yerekwa rikubiyemo isomo ry’ingenzi ku bagaragu b’Imana bo muri iki gihe. Natwe tugeza ubutumwa ku bantu akenshi batabwitabira, ntibite ku mihati dushyiraho. Kugira ngo dukomeze kubona ko umurimo wo kubwiriza ari igikundiro twahawe n’Imana, tugomba kwigaburira neza mu buryo bw’umwuka. Kugira akamenyero ko kwiyigisha duhushura cyangwa se kwiyigisha rimwe na rimwe ntibihagije kugira ngo dusobanukirwe neza Ijambo ry’Imana. Ese ushobora kugira icyo ukora kugira ngo gahunda yawe yo gusoma Bibiliya no kuyiga irusheho kuba nziza kandi ikorwe buri gihe? Birashoboka se ko warushaho kujya utekereza ku byo usoma?—Zab 1:2, 3.

Uburyo bwo gutangiza ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya

8. Ni ubuhe buryo bwafashije ababwiriza bamwe na bamwe gutangiza ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu?

8 Ikintu kigora cyane ababwiriza benshi mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, ni ukuvugana na nyir’inzu ku ncuro ya mbere. Mu mafasi amwe n’amwe, usanga gutangiza ibiganiro bitoroshye. Hari ababwiriza bumva barushijeho kwisanzura mu gihe baganira n’abantu basanze iwabo, iyo batangije ibiganiro bakoresheje amagambo batoranyije neza, hanyuma bagaha nyir’inzu Inkuru y’Ubwami, nk’uko byagaragajwe mu gasanduku. Umutwe w’Inkuru y’Ubwami cyangwa amashusho meza ayiriho bishobora gushishikaza nyir’inzu, bigatuma tuvuga muri make impamvu twamusuye kandi tukagira icyo tumubaza. Dushobora guhindura ubwo buryo twereka nyir’inzu Inkuru z’Ubwami eshatu cyangwa enye zitandukanye maze tukamusaba gutoranya imushishikaje. Birumvikana ko intego yacu atari iyo gutanga Inkuru z’Ubwami cyangwa kuzikoresha kuri buri rugo gusa; ahubwo ni iyo gutangiza ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya bizatuma tugira ibyigisho bya Bibiliya.

9. Kuki gutegura neza ari iby’ingenzi?

9 Uko uburyo wakoresha bwaba bumeze kose, gutegura neza bizagufasha guhora witeguye kandi bigufashe kugira ibyishimo mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Hari umupayiniya wagize ati “gutegura neza bituma ndushaho kugira ibyishimo. Bituma numva nshaka kubwiriza abantu nkoresheje uburyo bwo gutangiza ibiganiro nateguye.” Undi mupayiniya yagize ati “nshimishwa no gutanga ibitabo iyo nzi neza ibikubiyemo.” Nubwo gusubiramo bucece ibyo uri buvuge bigira akamaro, bamwe babona ko birushaho kubafasha iyo bitoje uburyo bwo gutangiza ibiganiro mu ijwi riranguruye. Iyo babigenje batyo, bibafasha guha Yehova ibyiza cyane kurusha ibindi.—Kolo 3:23; 2 Tim 2:15.

10. Ni iki cyakorwa kugira ngo iteraniro rya porogaramu yo kujya kubwiriza rigirire abantu akamaro?

10 Amateraniro ya porogaramu y’umurimo wo kubwiriza ateguwe neza, agira uruhare mu gutuma tugira icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu kandi tukagira ibyishimo mu gihe tuwukora. Niba isomo ry’umunsi rifitanye isano n’umurimo wo kubwiriza, rishobora gusomwa kandi rikaganirwaho muri make. Ariko kandi, umuvandimwe uyobora iryo teraniro yagombye gufata igihe gihagije cyo gusuzuma uburyo runaka bwo gutangiza ibiganiro buhuje n’ifasi, cyangwa akabutangamo icyerekanwa, cyangwa se agasuzuma ibindi bisobanuro byagirira akamaro abari bubwirize uwo munsi. Ibyo bizafasha abateranye kurushaho kuzuza ibisabwa kugira ngo bagire icyo bageraho mu murimo wo kubwiriza. Iyo abasaza hamwe n’abandi bayobora ayo materaniro biteguye neza mbere y’igihe, bashobora gukora ibyo byose neza kandi bagasoza iryo teraniro mu gihe cyateganyijwe.—Rom 12:8.

Akamaro ko gutega amatwi

11, 12. Ni gute gutega amatwi mu buryo burangwa n’impuhwe bidufasha kugeza ubutumwa bwiza ku bantu? Tanga ingero.

11 Kugira ngo dutangize ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya kandi tugere ku mitima y’abo tubwiriza, ntibidusaba gutegura neza gusa, ahubwo nanone bidusaba kubitaho cyane buri wese ku giti cye. Bumwe mu buryo tugaragazamo ko tubitaho ni ukuntu tubatega amatwi. Hari umugenzuzi usura amatorero wabonye ko “kwihangana no kugaragaza ko witeguye gutega amatwi abantu, bifite imbaraga zitangaje zo kubarehereza ku butumwa bwiza, kandi ko ari uburyo buhebuje bwo kugaragaza ko wita ku bandi.” Gutega amatwi mu buryo burangwa n’impuhwe bishobora kuba nk’urufunguzo rufungura umutima wa nyir’inzu akemera ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya, nk’uko inkuru ikurikira ibigaragaza.

12 Mu ibaruwa igenewe abantu bose yasohotse mu kinyamakuru (Le Progrès) cyo mu mugi wo mu Bufaransa (Saint-Étienne), umugore yavuze iby’ukuntu abantu babiri bakomanze iwe, nyuma gato y’urupfu rubabaje rw’agakobwa ke kari kamaze ameze atatu kavutse. Yaranditse ati “nahise menya ko ari Abahamya ba Yehova. Nari niteguye kubirukana mu kinyabupfura ariko nza kubona agatabo batangaga kavugaga ibihereranye n’impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho. Ku bw’ibyo nabemereye kwinjira mu nzu ngamije gusenya ibitekerezo byabo. . . . Abo Bahamya twamaranye isaha n’iminota mike. Banteze amatwi babigiranye impuhwe kandi igihe bagendaga numvise meze neza cyane ku buryo nabemereye kuzagaruka” (Rom 12:15). Nyuma yaho, uwo mugore yaje kwemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Kuba ikintu uwo mugore yibuka igihe Abahamya bamusuraga bwa mbere atari ibyo bamubwiye ahubwo ari ukuntu bamuteze amatwi, byatwigisha byinshi.

13. Ni gute dushobora guhuza ubutumwa bwiza tubwiriza n’imimerere y’abantu duhura na bo?

13 Iyo duteze amatwi abantu mu buryo burangwa n’impuhwe, tuba mu by’ukuri tubahaye uburyo bwo kutubwira impamvu bakeneye Ubwami. Ibyo biduha uburyo bwiza cyane bwo kubagezaho ubutumwa bwiza. Ushobora kuba warabonye ko ababwiriza bagira icyo bageraho, incuro nyinshi ari abafite ubuhanga bwo gutega amatwi (Imig 20:5). Bagaragaza ko bita koko ku bantu bahura na bo mu murimo wo kubwiriza. Ntibazirikana gusa amazina yabo na aderesi zabo, ahubwo banita ku bibashishikaza n’ibyo bakeneye. Iyo hari ugaragaje ko hari ikimuhangayikishije mu buryo bwihariye, bakora ubushakashatsi maze bakazagaruka vuba kumumenyesha ibyo bagezeho. Kimwe n’intumwa Pawulo, bahuza ubutumwa bw’Ubwami babwiriza n’imimerere y’abantu bahura na bo. (Soma mu 1 Abakorinto 9:19-23.) Kwita ku bantu mu buryo nk’ubwo buzira uburyarya, bituma bitabira ubutumwa bwiza kandi bigaragaza mu buryo buhebuje “impuhwe z’Imana yacu zirangwa n’ubwuzu.”—Luka 1:78.

Komeza kurangwa n’icyizere

14. Ni gute twagaragaza imico ya Yehova mu gihe dusohoza umurimo wo kubwiriza?

14 Yehova yagaragaje ko aha agaciro buri wese muri twe, aduha umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye. Nubwo Yehova ari Imana Ishoborabyose, nta we ahatira kumukorera ahubwo urukundo rwe ni rwo rutuma yireherezaho abantu, maze agaha imigisha abitabira babikunze ibintu bihebuje aduteganyiriza (Rom 2:4). Kubera ko turi abakozi be, igihe cyose tubwiriza twagombye kuba twiteguye kugeza ku bantu ubutumwa bwiza mu buryo buhuje n’uko Imana yacu irangwa n’imbabazi ibishaka (2 Kor 5:20, 21; 6:3-6). Kugira ngo tubigereho, ni ngombwa ko dukomeza kubona mu buryo burangwa n’icyizere abantu bari mu ifasi tubwirizamo. Ni iki cyadufasha guhangana n’iyo nzitizi?

15. (a) Yesu yabwiye intumwa ze ko zagombaga gukora iki igihe abantu bari kuba banze kumva ubutumwa? (b) Ni iki cyadufasha kwibanda ku murimo wo gushaka abakwiriye?

15 Yesu yahaye abigishwa be amabwiriza yo kwirinda guhangayika bitari ngombwa igihe abantu bamwe bari kuba banze ubutumwa. Aho kubigenza batyo, bagombaga kwibanda ku murimo wo gushaka abakwiriye. (Soma muri Matayo 10:11-15.) Kwishyiriraho intego zimara igihe gito kandi dushobora kugeraho bishobora kubidufashamo. Hari umuvandimwe ujya wigereranya n’umuntu ushaka ubutunzi buhishwe mu butaka, naho abo abwiriza akabagereranya na zahabu. Akunda kuvuga ati “niringiye ko uyu munsi ndi bubone zahabu.” Undi muvandimwe yishyiriyeho intego yo “gushaka umuntu ushimishijwe buri cyumweru kandi nyuma y’iminsi mike agasubira kumusura kugira ngo atume arushaho gushimishwa.” Igihe bishoboka, ababwiriza bamwe bihatira gusomera, nibura isomo rimwe ryo mu Byanditswe, buri muntu babwiriza ku nzu n’inzu. None se, ni iyihe ntego ishyize mu gaciro ushobora kwishyiriraho?

16. Ni izihe mpamvu zituma dukomeza kubwiriza?

16 Kugira ngo umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu ugire icyo ugeraho, ntibiterwa gusa n’ukuntu abantu bo mu ifasi tubwiriza bitabira ibyo tubabwira. Nubwo umurimo wo kubwiriza ugira uruhare rw’ingenzi mu kurokora abantu bafite imitima itaryarya, ugamije nanone izindi ntego z’ingenzi. Umurimo wa gikristo uduha uburyo bwo kugaragaza urukundo dukunda Yehova (1 Yoh 5:3). Uturinda kugibwaho n’umwenda w’amaraso (Ibyak 20:26, 27). Uburira abatubaha Imana ko “igihe cyayo cyo guca urubanza cyageze” (Ibyah 14:6, 7). Ibirenze ibyo, umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza utuma izina rya Yehova rihabwa ikuzo ku isi hose (Zab 113:3). Ku bw’ibyo, abantu bakumva batakumva, tugomba gukomeza gutangaza ubutumwa bw’Ubwami. Koko rero, imihati yose dushyiraho dutangaza ubutumwa bwiza ishimisha Yehova.—Rom 10:13-15.

17. Ni iki vuba aha abantu bazahatirwa kumenya?

17 Nubwo muri iki gihe abantu benshi batita ku murimo dukora wo kubwiriza, bari hafi kuzawubona mu buryo butandukanye n’uko bawubona (Mat 24:37-39). Yehova yijeje Ezekiyeli ko igihe imanza yatangazaga zari kuzasohozwa, inzu y’abagome ya Isirayeli yari ‘kumenya ko umuhanuzi yari abarimo’ (Ezek 2:5). Mu buryo nk’ubwo, igihe Imana izasohoreza imanza zayo kuri iyi si mbi, abantu bazahatirwa kumenya ko mu by’ukuri ubutumwa bwiza Abahamya ba Yehova babwirije mu ruhame no ku nzu n’inzu, bwavaga ku Mana imwe y’ukuri Yehova, kandi ko bari bamuhagarariye rwose. Mbega igikundiro dufite cyo kwitirirwa izina rye no gutangaza ubutumwa bwe muri ibi bihe bikomeye! Nimucyo twiyemeze gukomeza guhangana n’inzitizi duhura na zo mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu tubifashijwemo na we.

Ni gute wasubiza?

• Twakora iki kugira ngo tubwirize dushize amanga?

• Ni iki cyadufasha gutangiza ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu?

• Twagaragaza dute ko twita ku bandi by’ukuri?

• Ni iki cyadufasha gukomeza kubona mu buryo burangwa n’icyizere abantu bari mu ifasi tubwirizamo?

[Ibibazo]

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Uburyo bumwe bwo gutangiza ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya

Uko watangira:

◼ Mu gihe umaze gusuhuza nyir’inzu, ushobora kumuha Inkuru y’Ubwami maze ukavuga uti “icyatumye ngusura uyu munsi, ni ukugira ngo nkugezeho igitekerezo gitera inkunga kuri iyi ngingo y’ingenzi.”

◼ Cyangwa se ushobora kumuha Inkuru y’Ubwami, maze ukavuga uti “uyu munsi ngusuye akanya gato kubera ko nari nshishikajwe no kumenya icyo utekereza kuri iyi ngingo.”

Niba nyir’inzu yemeye Inkuru y’Ubwami:

◼ Mubaze udatinze ikibazo gishingiye ku mutwe w’iyo Nkuru y’Ubwami kiri butume agira icyo ayivugaho.

◼ Mutege amatwi witonze ugamije gusobanukirwa uko abona ibintu. Mushimire ibitekerezo atanze kandi ubyiteho mu kiganiro mugirana.

Uko wakomeza ikiganiro:

◼ Soma umurongo umwe cyangwa myinshi yo mu Byanditswe kandi muyiganireho, ari na ko uhuza ikiganiro cyawe n’ibimushishikaje ndetse n’ibyo akeneye.

◼ Igihe nyir’inzu agaragaje ugushimishwa, muhe igitabo kandi umwereke uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa niba bishoboka. Shyiraho gahunda yo kuzagaruka kumusura.