Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Imana ni yo ikuza’!

‘Imana ni yo ikuza’!

‘Imana ni yo ikuza’!

“Utera nta cyo aba ari cyo cyangwa uwuhira, keretse Imana yo ikuza.”—1 KOR 3:7.

1. Turi “abakozi bakorana n’Imana “ mu wuhe murimo?

“INTUMWA Pawulo yasobanuye igikundiro buri wese muri twe ashobora kugira, avuga ko turi “abakozi bakorana n’Imana.” (Soma mu 1 Abakorinto 3:5-9.) Pawulo yerekezaga ku murimo wo guhindura abantu abigishwa. Yawugereranyije n’umurimo wo gutera imbuto no kuzuhira. Kugira ngo tugire icyo tugeraho muri uwo murimo w’ingenzi, dukeneye gufashwa na Yehova. Pawulo atwibutsa ko ‘Imana ari yo ikuza.’

2. Kuki kuba ‘Imana ari yo ikuza’ bidufasha kubona umurimo wacu mu buryo bukwiriye?

2 Kuba Imana ari yo ikuza bituma twicisha bugufi, maze bikadufasha kubona umurimo wacu mu buryo bukwiriye. Dushobora gukorana umwete umurimo wo kubwiriza no kwigisha, ariko amaherezo iyo hagize uhinduka umwigishwa, ikuzo ryose rihabwa Yehova. Kubera iki? Ni ukubera ko, uko twagerageza kose, nta n’umwe muri twe ushobora gusobanukirwa mu buryo bwuzuye uko umuntu ahinduka umwigishwa. Ku bw’ibyo, biragaragara ko nta bushobozi dufite bwo guhindura umuntu umwigishwa. Umwami Salomo yabivuze neza igihe yandikaga ati ‘ntuzi imirimo y’Imana ikora byose.’—Umubw 11:5.

3. Ni ibihe bintu umurimo wo kubiba imbuto uhuriyeho n’uwo guhindura abantu abigishwa?

3 Ese kuba tudashobora gusobanukirwa neza uko umuntu ahinduka umwigishwa, bituma umurimo wacu utadushimisha? Si ko biri. Ahubwo bituma udushimisha kandi ukadushishikaza. Umwami Salomo yaravuze ati “mu gitondo ujye ubiba imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe, kuko utazi ikizera ari iki cyangwa kiriya, cyangwa yuko byombi bizahwanya kuba byiza” (Umubw 11:6). Koko rero, iyo tubibye imbuto ntituba tuzi aho zizamera cyangwa se niba zizamera. Hari ibintu byinshi tutagiramo uruhare. Ibyo ni na ko bimeze ku murimo wo guhindura abantu abigishwa. Yesu yabyerekanye mu migani ibiri iri mu gice cya 4 cy’Ivanjiri ya Mariko, yandikiwe kudufasha. Nimucyo dusuzume icyo iyo migani ishobora kutwigisha.

Ubutaka bunyuranye

4, 5. Vuga mu magambo make umugani wa Yesu uvuga iby’umubibyi wabibye imbuto azinyanyagiza.

4 Nk’uko bivugwa muri Mariko 4:1-9, Yesu avuga iby’umubibyi wabibye cyangwa wanyanyagije imbuto zikagwa ahantu hatandukanye, agira ati “nimwumve. Umubibyi yagiye kubiba. Igihe yabibaga, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira maze inyoni ziraza zirazirya. Izindi mbuto zigwa ku rutare, ariko ntizahabona ubutaka bwinshi, maze zihita zimera kubera ko hatari ubutaka bwimbitse. Ariko izuba rivuye rirazibabura, kandi kubera ko nta mizi zari zifite, ziruma. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura araziniga ntizera imbuto. Ariko izindi zigwa mu butaka bwiza ziramera, zirakura, zitangira kwera imbuto, imwe yera mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana.”

5 Mu bihe bya Bibiliya, muri rusange babibaga imbuto bazinyanyagiza. Umubibyi yatwaraga imbuto mu mwenda we cyangwa mu kindi kintu, maze akazinyanyagiza impande zose. Bityo, muri uwo mugani umubibyi ntiyari agambiriye kubiba imbuto ku butaka bunyuranye. Ahubwo imbuto ni zo zaguye mu butaka bunyuranye.

6. Yesu yasobanuye ate umugani w’umubibyi?

6 Si ngombwa ko dukekeranya icyo uwo mugani usobanura. Yesu yarawusobanuye nk’uko bivugwa muri Mariko 4:14-20. Yaravuze ati “umubibyi abiba ijambo. Abagereranywa n’imbuto zabibwe iruhande rw’inzira aho ijambo ribibwa, ni abumva ijambo, ariko bamara kuryumva Satani akaza akabakuramo iryo jambo ryabibwe muri bo. Mu buryo nk’ubwo, abagereranywa n’imbuto zabibwe ku rutare, ni bo bumva iryo jambo bakaryakira bishimye. Ariko nta mizi baba bafite muri bo; ahubwo bamara igihe gito, hanyuma bahura n’imibabaro cyangwa ibitotezo bazira iryo jambo, bikabagusha. Hari n’izindi zabibwe mu mahwa; izo zigereranya abantu bumva iryo jambo, ariko imihangayiko yo muri iyi si n’imbaraga zishukana z’ubutunzi no kwifuza ibindi bintu, bikabacengeramo bikaniga iryo jambo maze ntiryere. Naho abagereranywa n’izabibwe mu butaka bwiza, ni abumva ijambo bakaryakira neza, maze bakera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana.”

7. Imbuto n’ubutaka bunyuranye bigereranya iki?

7 Zirikana ko Yesu atavuze ko habibwe imbuto zinyuranye. Ahubwo yavuze ko imbuto z’ubwoko bumwe zaguye ku butaka bunyuranye, buri butaka bugatanga umusaruro utandukanye n’uw’ubundi. Ubutaka bwa mbere bwari bukomeye, ubwa kabiri bwari agasi, ubwa gatatu bwari bwaramezemo amahwa, naho ubwa kane bwari bwiza kandi bwera cyane (Luka 8:8). Imbuto zigereranya iki? Zigereranya ubutumwa bw’Ubwami buri mu Ijambo ry’Imana (Mat 13:19). Naho se ubutaka bunyuranye bwo bugereranya iki? Bugereranya imitima y’abantu iri mu mimerere itandukanye.—Soma muri Luka 8:12, 15.

8. (a) Umubibyi agereranya nde? (b) Kuki abantu bitabira ubutumwa bw’Ubwami mu buryo butandukanye?

8 Umubibyi agereranya nde? Agereranya abakozi bakorana n’Imana batangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Kimwe na Pawulo na Apolo, abo bakozi baratera bakanuhira. Nyamara nubwo bakorana umwete, ibyo bageraho biratandukanye. Kubera iki? Ni ukubera ko imitima y’abantu batega amatwi ubwo butumwa iri mu mimerere itandukanye. Muri uwo mugani, uwo mubibyi nta cyo yari gukora ngo akuze izo mbuto. Mbega ukuntu ibyo bihumuriza cyane cyane abavandimwe na bashiki bacu bizerwa, wenda bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo babwiriza, ariko bakaba ari nta bintu bifatika bagezeho! * Kuki ibyo bintu bihumuriza?

9. Ni ukuhe kuri guhumuriza, intumwa Pawulo na Yesu batsindagirije?

9 Kuba umubibyi ari uwizerwa, ntibipimirwa ku byo yagezeho mu murimo yakoze. Pawulo yabikomojeho igihe yavugaga ati “buri wese azahabwa ingororano ye ihuje n’umurimo we” (1 Kor 3:8). Umubibyi ahabwa ingororano bitewe n’umurimo we, ntibiterwa n’umusaruro yabonye. Yesu na we yatsindagirije iyo ngingo igihe abigishwa be bari bavuye kubwiriza. Bari banezerewe cyane bitewe n’uko bakoresheje izina rya Yesu abadayimoni bakabumvira. Uko ibyo bishobora kuba byari bishimishije kose, Yesu yarababwiye ati “ntimwishimire ko imyuka ibumvira, ahubwo mwishimire ko amazina yanyu yanditswe mu ijuru” (Luka 10:17-20). Ndetse n’iyo umubibyi yaba atabonye abigishwa bashya benshi, ntibiba bisobanura ko atakoranye umwete nk’abandi cyangwa ko atabaye uwizerwa nka bo. Ahanini ibigerwaho biterwa n’imimerere y’umutima y’uwumva. Nyamara amaherezo Imana ni yo ikuza!

Inshingano abumva ijambo bafite

10. Ni iki gituma umuntu wumva ijambo aba nk’ubutaka bwiza cyangwa ntabe nka bwo?

10 Byifashe bite se ku bihereranye n’abumva ijambo? Ese uko bitabira ijambo biba byaragenwe mbere y’igihe? Oya rwose. Kugira ngo bamere nk’ubutaka bwiza cyangwa ntibamere nka bwo, ni bo biturukaho. Koko rero, imimerere y’umutima w’umuntu ishobora guhinduka myiza cyangwa mibi (Rom 6:17). Mu mugani wa Yesu yavuze ko iyo bamwe ‘bamaze kumva’ ijambo, Satani aza akaribakuramo. Ariko ibyo si ko biba bigomba kugenda byanze bikunze. Muri Yakobo 4:7 hatera inkunga Abakristo havuga ko ‘nibarwanya Satani,’ na we azabahunga. Yesu avuga ko hari abandi babanza kwemera ijambo bishimye, ariko nyuma bakagwa kubera ko “nta mizi baba bafite muri bo.” Ariko abagaragu b’Imana baterwa inkunga yo ‘gushinga imizi kandi bakubakwa ku rufatiro ruhamye,’ kugira ngo bashobore kwiyumvisha ‘ubugari n’uburebure n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu [kandi] bamenye urukundo rwa Kristo ruruta kure cyane ubumenyi.’—Efe 3:17-19; Kolo 2:6, 7.

11. Ni gute umuntu wumva ijambo yakwirinda ko imihangayiko n’ubutunzi biriniga?

11 Hari abandi bumva ijambo, bavugwaho ko bareka “imihangayiko yo muri iyi si n’imbaraga zishukana z’ubutunzi” bigashinga imizi mu mitima yabo bikaniga iryo jambo (1 Tim 6:9, 10). Ibyo babyirinda bate? Intumwa Pawulo arasubiza ati “imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko yavuze iti ‘sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.’”—Heb 13:5.

12. Kuki abagereranywa n’ubutaka bwiza beze imbuto zitangana?

12 Yesu yarangije avuga ko abagereranywa n’izabibwe ku butaka bwiza ‘bera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana.’ Nubwo abitabira ijambo baba bafite imimerere myiza yo mu mutima kandi bakera imbuto, ibyo bageraho mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza biratandukana bitewe n’imimerere barimo. Urugero, umuntu ugeze mu za bukuru cyangwa ufite indwara yamunegekaje, ashobora gukora bike mu murimo wo kubwiriza. (Gereranya na Mariko 12:43, 44.) No muri iyo mimerere ariko, umubibyi ashobora kubigiramo uruhare ruto cyangwa ntanarugire rwose. Ariko iyo abonye Yehova akujije iyo mbuto, biramushimisha.—Soma muri Zaburi 126:5, 6.

Umubibyi waryamye

13, 14. (a) Vuga mu magambo make umugani wa Yesu w’umuntu wabibye imbuto. (b) Umubibyi agereranya nde, kandi se imbuto ni iki?

13 Muri Mariko 4:26-29, tubona undi mugani uvuga iby’umubibyi. Aho hagira hati “muri ubwo buryo, ubwami bw’Imana bugereranywa n’umuntu uteye imbuto mu butaka: nijoro araryama bwacya akabyuka, maze imbuto zikamera zigakura, atazi uko zikura. Buhoro buhoro, ubutaka ubwabwo bugera aho bukera imbuto: zibanza kuba utwatsi, hanyuma zikaba imigengararo, amaherezo zikazana amahundo yuzuye imbuto. Ariko iyo imbuto zeze, yahuramo umuhoro kuko igihe cy’isarura kiba kigeze.”

14 Uwo mubibyi ni nde? Hari abantu bari mu madini yiyita aya gikristo bizera ko uwo mubibyi ari Yesu ubwe. Ariko se bishoboka bite ko Yesu aryama, maze ntamenye uko imbuto zikura? Birumvikana rwose ko Yesu azi neza uko imbuto zikura! Ahubwo, uwo mubibyi kimwe n’uwo twigeze kuvuga, agereranya ababwiriza b’Ubwami babiba imbuto z’Ubwami mu gihe babwirizanya ishyaka. Imbuto babiba mu butaka, ni ijambo babwiriza. *

15, 16. Mu mugani w’umubibyi Yesu yaciye, ni ukuhe kuri yagaragaje ku bihereranye no gukura kw’imbuto n’uko mu buryo bw’umwuka?

15 Yesu avuga ko umubibyi ‘nijoro aryama bwacya akabyuka.’ Ibyo nta bwo ari uburangare bw’uwo mubibyi. Byerekana gusa ibintu bisanzwe bibaho mu mibereho y’abantu benshi. Imvugo yakoreshejwe muri uwo murongo igaragaza ukuntu abantu bakora imirimo ku manywa, hanyuma nijoro bakaryama mu gihe runaka. Yesu yasobanuye ibyabaye igihe umubibyi yari aryamye. Yagize ati ‘imbuto ziramera zirakura.’ Hanyuma Yesu yongeyeho ati “[umubibyi] atazi uko zikura.” Igitsindagirizwa muri uwo mugani ni uko imbuto zikura ‘ubwazo.’ *

16 Ni iki Yesu yashakaga kuvuga muri uwo murongo? Zirikana ko imikurire y’imbuto n’uburyo zikura buhoro buhoro ari byo bitsindagirizwa. “Buhoro buhoro, ubutaka ubwabwo bugera aho bukera imbuto: zibanza kuba utwatsi, hanyuma zikaba imigengararo, amaherezo zikazana amahundo yuzuye imbuto” (Mar 4:28). Izo mbuto zikura buhoro buhoro kandi mu byiciro. Nta wabihata cyangwa ngo abyihutishe. No gukura mu buryo bw’umwuka ni uko bigenda. Ibyo bibaho mu byiciro uko Yehova atuma ukuri gukurira mu mutima w’umuntu witeguye kukwemera.—Ibyak 13:48; Heb 6:1.

17. Ni bande bishimana igihe imbuto y’ukuri itanze umusaruro?

17 Ni gute umubibyi agira uruhare mu gusarura “iyo imbuto zeze”? Iyo Yehova atumye ukuri k’Ubwami gukurira mu mitima y’abigishwa bashya, amaherezo bagera ubwo urukundo bakunda Imana rubahatira kuyiyegurira. Bagaragaza ko biyeguriye Imana babatirizwa mu mazi. Iyo abavandimwe bakomeje kugira amajyambere bagakura mu buryo bw’umwuka, buhoro buhoro bashobora kurushaho guhabwa inshingano mu itorero. Yaba uwabanje kubiba iyo mbuto, ndetse n’abandi babwiriza b’Ubwami bashobora kuba bataragize uruhare mu kubiba iyo mbuto yatumye uwo muntu aba umwigishwa, bose basarura izo mbuto z’Ubwami. (Soma muri Yohana 4:36-38.) Koko rero, ‘umubibyi n’umusaruzi barishimana.’

Icyo ibyo bitwigisha muri iki gihe

18, 19. (a) Ni gute kongera gusuzuma imigani ya Yesu byaguteye inkunga ku giti cyawe? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

18 Ni irihe somo twavanye mu kongera gusuzuma imigani ibiri iri muri Mariko igice cya 4? Twamenye neza ko dufite umurimo dukora, ari wo wo kubiba. Ntitwagombye na rimwe kureka ngo impamvu z’urwitwazo n’ibibazo bishobora kuvuka cyangwa ingorane, bitubuze gukora uwo murimo (Umubw 11:4). Twanamenye neza ko dufite igikundiro gihebuje cy’uko turi abakozi bakorana n’Imana. Yehova ni we utuma abantu bakura mu buryo bw’umwuka, akaduha imigisha mu mihati dushyiraho, ndetse akayiha n’abayishyiraho ngo bemere ubutumwa. Twabonye ko tudashobora guhatira umuntu uwo ari we wese guhinduka umwigishwa. Ku bw’ibyo, twamenye ko tutagomba gucika intege mu gihe umwigishwa akuze buhoro buhoro mu buryo bw’umwuka cyangwa ntanakure. Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko kuba abizerwa kuri Yehova n’igikundiro dufite cyo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya,’ ari byo bigaragaza ko twagize icyo tugeraho!—Mat 24:14.

19 Ni iki kindi Yesu yigishije ku bihereranye no gukura kw’abigishwa bashya ndetse no kwaguka k’umurimo w’Ubwami? Igisubizo cy’icyo kibazo kiboneka mu yindi migani iboneka mu nkuru z’Amavanjiri. Tuzasesengura imwe muri iyo migani mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Reba inkuru ivuga iby’umurimo Umuvandimwe Georg Fjölnir Lindal yakoreye mu gihugu cya Islande, iri muri Annuaire des Témoins de Jéhovah 2005 ku ipaji ya 210-211, n’inkuru z’ibyabaye ku bagaragu bizerwa bakoreye umurimo bihanganye muri Irlande mu gihe cy’imyaka myinshi, ariko ntibahite bagira icyo bageraho nk’uko bivugwa muri Annuaire des Témoins de Jéhovah 1988, ku ipaji ya 82-99.

^ par. 14 Hari igihe iyi gazeti yasobanuye ko imbuto zigereranya imico iranga kamere y’umuntu igomba kurushaho kuba myiza, imimerere abantu babamo ikabigiramo uruhare. Ariko kandi, twagombye kuzirikana ko mu mugani wa Yesu imbuto zidakura ngo zibe mbi cyangwa ngo zibore. Zo zirakura gusa.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 1980, ipaji ya 17-19, mu Gifaransa.

^ par. 15 Ahandi hantu honyine hakoreshejwe ayo magambo ni mu Byakozwe 12:10, aho urugi rw’icyuma ruvugwaho kwikingura “nta wurukozeho,” cyangwa kwikingura ubwarwo.

Mbese uribuka?

• Kubiba imbuto n’umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bihuriye he?

• Kugira ngo Yehova abone ko umubwiriza w’ubwami ari uwizerwa, abipimira ku ki?

• Ni irihe sano riri hagati yo gukura kw’imbuto no gukura mu buryo bw’umwuka Yesu yatsindagirije?

• Ni gute ‘umubibyi n’umusaruzi bishimana’?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 13]

Kuki Yesu yagereranyije umubwiriza w’Ubwami bw’Imana n’umubibyi?

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Abagereranywa n’ubutaka bwiza bifatanya n’umutima wabo wose mu murimo wo kubwiriza Ubwami uko imimerere barimo ibibemerera

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Imana ni yo ikuza