Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko zandikiwe Abakorinto

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko zandikiwe Abakorinto

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko zandikiwe Abakorinto

INTUMWA Pawulo yari ahangayikishijwe cyane n’imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’itorero ry’i Korinto. Yari yarumvise ko abavandimwe baho biciyemo ibice kandi ko bihanganiraga ubwiyandarike. Nanone, itorero ryari ryaramwandikiye rimubaza ibibazo bimwe na bimwe. Ku bw’ibyo, igihe Pawulo yari muri Efeso mu rugendo rwe rwa gatatu rw’ubumisiyonari ahagana mu mwaka wa 55, yanditse urwandiko rwa mbere mu nzandiko ebyiri yandikiye Abakorinto.

Uko bigaragara, urwandiko rwa kabiri rwanditswe nyuma y’amezi make gusa urwa mbere rwanditswe, kandi rwakomereje ku byo urwa mbere rwavugaga. Kubera ko mu kinyejana cya mbere imimerere yariho mu itorero ry’i Korinto no hanze yaryo ifite byinshi ihuriyeho n’iriho muri iki gihe, ubutumwa buri mu nzandiko Pawulo yandikiye Abakorinto, natwe budufitiye akamaro cyane.—Heb 4:12.

‘MUKOMEZE KUBA MASO, MUHAGARARE MUSHIKAMYE, MUKOMERE’

(1 Kor 1:1–16:24)

Pawulo yatanze inama agira ati “mwese mujye muvuga rumwe” (1 Kor 1:10). ‘Nta rundi rufatiro rutari urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo,’ imico ya gikristo yakubakwaho (1 Kor 3:11-13). Igihe mu itorero hari habonetse umusambanyi, Pawulo yagize ati “mukure uwo muntu mubi muri mwe” (1 Kor 5:13). Yaravuze ati “umubiri ntubereyeho gusambana, ahubwo ubereyeho Umwami.”—1 Kor 6:13.

Ku ‘birebana n’ibyo banditse,’ Pawulo yabahaye igisubizo gikubiyemo inama nziza ivuga iby’ishyingirwa n’ibyo kuba ingaragu (1 Kor 7:1). Pawulo amaze kugira icyo avuga ku birebana n’ihame rya gikristo ry’ubutware, kuri gahunda igomba kuba mu materaniro ya gikristo, ndetse no ku bihamya bigaragaza ko umuzuko uzabaho nta kabuza, yatanze inama igira iti “mukomeze kuba maso, muhagarare mushikamye mu kwizera, mube abagabo nyabagabo, mukomere.”—1 Kor 16:13.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:21—Ese koko Yehova akoresha ‘ubupfu’ kugira ngo akize abizera? Oya rwose. Ariko kandi, kubera ko “isi, binyuze ku bwenge bwayo, itamenye Imana,” ibona ko uburyo Imana ikoresha kugira ngo ikize abantu busa n’aho ari ubupfu.—Yoh 17:25.

5:5—‘Guha Satani umuntu [mubi] maze umwuka wo gukora ibyaha yazanye mu itorero ukarimburwa, kugira ngo imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’itorero idahungabana,’ bisobanura iki? Iyo umuntu ufite akamenyero ko gukora ibyaha bikomeye kandi ntiyihane aciwe mu itorero, aba yongeye kuba uw’iyi si mbi ya Satani (1 Yoh 5:19). Bityo, avugwaho kuba yahawe Satani. Iyo uwo muntu aciwe, imyifatire ye mibi yashoboraga kugira ingaruka mbi mu itorero irarimburwa cyangwa igakurwa mu itorero, maze bigatuma imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’itorero idahungabana.—2 Tim 4:22.

7:33, 34—“Iby’isi” umugabo cyangwa umugore washatse ahangayikira ni ibihe? Pawulo yerekezaga ku bintu byo mu buzima busanzwe Abakristo bashatse bahangayikira. Muri byo harimo ibyo kurya, imyambaro n’aho kuba. Ariko ntiharimo ibintu bibi byo muri iyi si Abakristo bahunga.—1 Yoh 2:15-17.

11:26—Pawulo yaravuze ati “igihe cyose” muzajya mwizihiza urupfu rwa Yesu. Icyo ‘gihe cyose’ cyari kuba incuro zingahe kandi ‘kikageza’ ryari? Pawulo yavugaga ko igihe cyose Abakristo basutsweho umwuka bafata ku bigereranyo, incuro imwe mu mwaka ku itariki ya 14 Nisani, baba ‘batangaza urupfu rw’Umwami.’ Ibyo babikora “kugeza igihe azazira,” ni ukuvuga kugeza igihe azabakirira mu ijuru binyuriye ku muzuko.—1 Tes 4:14-17.

13:13—Ni mu buhe buryo urukundo ruruta ukwizera n’ibyiringiro? Iyo “witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza,” hanyuma bikaba, kubyizera no kubyiringira ntibiba bikiri ngombwa (Heb 11:1). Urukundo ruruta ukwizera n’ibyiringiro kubera ko rwo ruhoraho.

15:29—Imvugo ngo “ababatizwa kugira ngo babe abapfuye” isobanura iki? Igihe Pawulo yavugaga ibyo, ntiyashakaga kuvuga ko abantu bazima babatirizwa abapfuye batarabatizwa. Yavugaga ibihereranye n’Abakristo basutsweho umwuka bibizwa cyangwa batangira kugira imibereho runaka, muri iyo mibereho bagakomeza kuba abizerwa kugeza bapfuye, hanyuma bakazazuka ari ibiremwa by’umwuka.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:26-31; 3:3-9; 4:7. Iyo twicishije bugufi tukirata Yehova aho kwirata ubwacu, bituma itorero ryunga ubumwe.

2:3-5. Igihe Pawulo yabwirizaga i Korinto, hakaba hari ihuriro ry’inyigisho na filozofiya bya Kigiriki, ashobora kuba yari ahangayikishijwe no kumenya niba yari gushobora kwemeza abari bamuteze amatwi. Icyakora, ntiyigeze yemera ngo intege nke cyangwa ubwoba bimubuze gusohoza umurimo yahawe n’Imana. Mu buryo nk’ubwo, ntitwagombye kwemera ko imimerere igoranye cyangwa iyo tutamenyereye itubuza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Dushobora gusenga Yehova tumusaba kudufasha kandi tukiringira ko azabikora nk’uko byagenze kuri Pawulo.

2:16. Kugira “imitekerereze ya Kristo” ni ukumenya uko atekereza n’impamvu ituma atekereza atyo, gutekereza nka we, gusobanukirwa neza kamere ye no kwigana urugero rwe (1 Pet 2:21; 4:1). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twiga ibirebana n’imibereho ya Yesu n’umurimo we tubyitondeye!

3:10-15; 4:17. Twagombye gusuzuma ubushobozi bwacu bwo kwigisha no guhindura abantu abigishwa kandi tukabunonosora (Mat 28:19, 20). Turamutse tutigishije neza umuntu tuyoborera icyigisho cya Bibiliya, ashobora kudatsinda ibigerageza ukwizera kwe, kandi icyo gihombo gishobora kutubabaza cyane ku buryo twazarokoka ‘nk’abakuwe mu muriro.’

6:18. ‘Guhunga ubusambanyi’ ntibikubiyemo kwirinda ibikorwa bya por·neiʹa gusa, ahubwo nanone bikubiyemo kwirinda porunogarafiya, ibikorwa byanduye by’ubwiyandarike, ibitekerezo by’ubwiyandarike, kugirana agakungu n’abo tudahuje igitsina, mbese tukirinda ibintu byose bishobora kutugusha mu busambanyi.—Mat 5:28; Yak 3:17.

7:29. Abashakanye bagomba kwitonda kugira ngo badahugira mu kwitanaho kugeza ubwo inyungu z’Ubwami ziza ku mwanya wa kabiri mu mibereho yabo.

10:8-11. Igihe Abisirayeli bitotomberaga Mose na Aroni, Yehova yarababaye cyane. Ni iby’ubwenge ko twirinda kugira akamenyero ko kwitotomba.

16:2. Kugira ngo tujye dutanga mu buryo budahindagurika impano z’amafaranga yo guteza imbere inyungu z’Ubwami, tugomba kubitegura mbere y’igihe kandi tukabikora kuri gahunda.

“MUKOMEZE KUGORORWA”

(2 Kor 1:1–13:14)

Pawulo yabwiye Abakorinto ko bagombaga ‘kuba biteguye kubabarira no guhumuriza’ umunyabyaha wari wahawe igihano hanyuma akihana. Nubwo urwandiko rwa mbere Pawulo yari yabandikiye rwari rwabababaje, yashimishijwe n’uko ‘bababaye bikabatera kwihana.’—2 Kor 2:6, 7; 7:8, 9.

Pawulo yagiriye Abakorinto inama ko ‘nk’uko bari bakungahaye muri byose,’ bari ‘kwaguka [no mu] gutanga.’ Amaze gusubiza abamurwanyaga, yagiriye bose inama ya nyuma agira ati “mukomeze kwishima, mukomeze kugororwa, mukomeze guhumurizwa, mutekereze kimwe, mubane amahoro.”—2 Kor 8:7; 13:11.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

2:15, 16—Ni mu buhe buryo “turi impumuro nziza ya Kristo”? Ni mu buryo bw’uko twumvira ibyo Bibiliya ivuga kandi tukabwiriza ubutumwa buyikubiyemo. Mu gihe “impumuro” nk’iyo ishobora kubera mbi abantu badakiranuka, ihumurira neza Yehova n’abantu bafite imitima itaryarya.

5:16—Kuvuga ko Abakristo basutsweho umwuka ‘nta muntu bazi mu buryo bw’umubiri,’ bisobanura iki? Kuba batareba abantu mu buryo bw’umubiri bivuga ko batabarobanura bashingiye ku butunzi, ubwoko, cyangwa igihugu bakomokamo. Icyo abo Bakristo basutsweho umwuka baha agaciro ni imishyikirano yo mu buryo bw’umwuka bo ubwabo bagirana na bagenzi babo bahuje ukwizera.

11:1, 16; 12:11—Ese Pawulo yaba atarashyiraga mu gaciro nk’uko Abakorinto bamubonaga? Nta bwo ari ko biri. Ariko kandi, kubera ibyo yahatiwe kuvuga igihe yarwaniriraga uburenganzira bwe bwo kuba intumwa, bamwe bashobora kuba barabonaga yirata kandi adashyira mu gaciro.

12:1-4—Ni nde ‘wafashwe mu buryo butunguranye akajyanwa muri paradizo’? Kubera ko Bibiliya itavuga undi muntu wabonye iyerekwa nk’iryo, kandi uwo murongo ukaba ukurikira amagambo Pawulo yavuze asobanura ko ari intumwa, birashoboka ko Pawulo yavugaga ibyamubayeho. Ibyo iyo ntumwa yabonye bishobora kuba ari paradizo yo mu buryo bw’umwuka itorero rya gikristo ririmo muri iki ‘gihe cy’imperuka.’—Dan 12:4.

Icyo ibyo bitwigisha:

3:5. Muri rusange, uwo murongo uratubwira ko Yehova atuma Abakristo buzuza ibisabwa mu buryo bukwiriye, binyuze ku Ijambo rye, umwuka wera we n’igice cy’umuteguro we cyo ku isi, kugira ngo bakore umurimo wo kubwiriza (Yoh 16:7; 2 Tim 3:16, 17). Byaba byiza twize Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho byayo tubishishikariye, tugasenga buri gihe dusaba umwuka wera, tukajya mu materaniro ya gikristo kandi tukayifatanyamo.—Zab 1:1-3; Luka 11:10-13; Heb 10:24, 25.

4:16. Kubera ko Yehova ahindura ‘umuntu wacu w’imbere mushya uko bwije n’uko bukeye,’ twagombye guhora twiteguye kwakira ibyo aduteganyiriza, ntitureke ngo umunsi urangire tudasuzumye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.

4:17, 18. Kwibuka ko ‘amakuba ari ay’akanya gato kandi ataremereye’ bishobora kudufasha gukomeza kubera Yehova abizerwa mu bihe bigoranye.

5:1-5. Mbega ukuntu Pawulo agaragaza mu buryo bwiza cyane ibyiyumvo Abakristo basutsweho umwuka bagira ku birebana n’ibyiringiro byabo by’ubuzima bwo mu ijuru!

10:13. Muri rusange, twagombye kubwiriza gusa mu ifasi y’itorero ryacu, uretse igihe twoherejwe kujya kubwiriza ahantu ubufasha bukenewe kurusha ahandi.

13:5. Kugira ngo ‘twisuzume turebe niba tukiri mu kwizera,’ tugomba kureba niba imyifatire yacu ihuje n’ibyo twiga muri Bibiliya. Kugira ngo ‘twigerageze tumenye uko duhagaze,’ tugomba gusuzuma urugero dukuzemo mu buryo bw’umwuka, ibyo bikaba bikubiyemo kureba ko “ubushobozi [bwacu] bwo kwiyumvisha ibintu” bukora neza, no kureba uko ibikorwa bigaragaza ukwizera kwacu bingana (Heb 5:14; Yak 1:22-25). Nidushyira mu bikorwa inama irangwa n’ubwenge ya Pawulo iri muri uwo murongo, dushobora kuzakomeza kugendera mu nzira y’ukuri.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26, 27]

Ni iki amagambo avuga ngo “igihe cyose murya uyu mugati kandi mukanywera kuri iki gikombe” asobanura?​—1 Kor 11:26