Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Itoze kwitega ibintu bishyize mu gaciro kandi ugire ibyishimo

Itoze kwitega ibintu bishyize mu gaciro kandi ugire ibyishimo

Itoze kwitega ibintu bishyize mu gaciro kandi ugire ibyishimo

“BIRONGEYE birananiye we!” Ni kangahe wavuze amagambo nk’ayo kubera ko wananiwe kugera ku ntego wari wishyiriyeho? Umukristokazi ukiri muto ashobora kugaragaza ibyiyumvo nk’ibyo kubera ko ananizwa no guhora yita ku ruhinja rwe, bityo akababazwa no kuba atagishobora kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka. Undi Muvandimwe ashobora kumva ko hari ibyo atageraho kubera imimerere yakuriyemo, maze akumva ko ibyo akora mu itorero bidahagije. Umukristokazi ugeze mu za bukuru ashobora kumva abuze ibyishimo, kubera ko adashobora kwifatanya mu buryo bwuzuye mu bikorwa bya gikristo yahoze yifatanyamo igihe yari agifite imbaraga kandi nta kimuzitira. Mushiki wacu witwa Christiane, udashobora gukora ibintu byinshi mu murimo wa Yehova nk’uko abyifuza kubera ko agomba kwita ku muryango we, yagize ati “rimwe na rimwe kumva disikuru itera inkunga yo gukora umurimo w’ubupayiniya, birahagije kugira ngo ndire.”

Twakora iki mu gihe duhanganye n’ibyiyumvo nk’ibyo? Ni gute Abakristo bamwe bashoboye kwitoza kubona imimerere barimo mu buryo bushyize mu gaciro? Ni izihe nyungu zizanwa no kwitega ibintu bishyize mu gaciro?

Jya ushyira mu gaciro

Intumwa Pawulo yatweretse uko twakomeza kugira ibyishimo agira ati “buri gihe mujye mwishimira mu Mwami. Nongere mbivuge, nimwishime! Gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose” (Fili 4:4, 5). Kugira ngo tugire ibyishimo kandi tunyurwe mu murimo dukorera Imana, ni ngombwa ko twitoza kwitega ibintu bishyize mu gaciro dukurikije ubushobozi bwacu n’imimerere turimo. Niduhatanira kugera ku ntego zidashyize mu gaciro tutitaye ku cyo bidusaba, tuzikururira imihangayiko itari ngombwa. Ku rundi ruhande, twagombye kuba maso ntidukabye kumva ko nta cyo dushoboye, maze ngo ibyo tubona ko byatubera inzitizi tubigire urwitwazo rwo gukora bike mu bikwiriye gukorwa mu murimo wacu wa gikristo.

Uko imimerere twaba turimo yaba iri kose, Yehova adusaba ko tumuha ibyiza kurusha ibindi, tukamukorera n’umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose (Kolo 3:23, 24). Turamutse duhaye Yehova bike ku byo dushobora kumuha, ntitwaba tubaho mu buryo buhuje no kumwiyegurira kwacu (Rom 12:1). Byongeye kandi, tuba twivukije kunyurwa, ibyishimo nyakuri n’indi migisha ikungahaye dukesha gukorera Imana n’ubugingo bwacu bwose.—Imig 10:22.

Muri Bibiliya, ijambo ryahinduwemo “gushyira mu gaciro,” rikubiyemo igitekerezo cyo kwita ku bandi. Iryo jambo rifashwe uko ryakabaye, risobanura “kuva ku izima” (Yak 3:17). Nanone, rikubiyemo igitekerezo cyo kudakabya gutsimbarara ku kintu. Ku bw’ibyo rero, nidushyira mu gaciro, tuzabona imimerere turimo mu buryo bukwiriye. Ese ibyo biragoye? Kuri bamwe birabagora, nubwo iyo ari abandi byabayeho baba bashobora kwiyumvisha imimerere barimo. Urugero, ese uramutse ubonye ibintu bigaragaza ko incuti yawe magara inanizwa cyane no gukora akazi kenshi, ntiwagerageza kuyifasha maze ukayereka akamaro ko kugira ibyo ihindura mu mibereho yayo? Natwe dukeneye kumenya ibintu byatwereka ko dukora ibintu birenze ubushobozi bwacu.—Imig 11:17.

Gushyira mu gaciro tukamenya ibyo tudashobora kugeraho, bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi niba twararezwe n’ababyeyi bakabya kwitega ibintu byinshi ku bana babo. Hari bamwe mu bwana bwabo bumvaga buri gihe bagomba gukora byinshi cyangwa kwitwara neza cyane kugira ngo ababyeyi babo babakunde. Niba natwe ari uko twakuze, dushobora kwibeshya ko na Yehova ari byo yifuza ko dukora. Impamvu ituma Yehova adukunda, ni uko tumukorera tubigiranye ubugingo bwacu bwose. Ijambo ry’Imana ritwizeza ko Yehova “azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu” (Zab 103:14). Azi aho ubushobozi bwacu bugarukira kandi iyo dukoranye umwete umurimo we nubwo twaba dufite inzitizi, bituma adukunda. Kwibuka ko Imana yacu atari umukoresha ukagatiza, bizatuma twicisha bugufi mu gihe twitega ibyo dushobora kugeraho, tuzirikana aho ubushobozi bwacu bugarukira.—Mika 6:8.

Ariko kandi, usanga kwitoza kugira iyo mitekerereze ishyize mu gaciro hari abo bigora. Niba nawe ufite ikibazo nk’icyo, kuki utashakira ubufasha ku Mukristo w’inararibonye ukuzi neza (Imig 27:9)? Urugero, ese waba wifuza gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose? Iyo ni intego nziza rwose! Byaba se bikugora kuyigeraho? Birashoboka ko waba ukeneye umuntu ugufasha kumenya uko wakoroshya ubuzima. Cyangwa se ushobora kuganira n’Umukristo w’incuti yawe y’inkoramutima, kugira ngo murebere hamwe niba inshingano z’umuryango ufite muri iki gihe, zishobora kukwemerera gushyiraho intego yo kuba umupayiniya w’igihe cyose. Uwo Mukristo yagufasha kureba niba mu by’ukuri ushobora kongera umurimo w’ubupayiniya ku zindi nshingano wari usanganywe, cyangwa niba hari ibyo wahindura kugira ngo ukore byinshi kurushaho. Nanone umugabo ni we wafasha umugore we kumenya icyo yakora gihuje n’ubushobozi bwe kurusha undi muntu uwo ari we wese. Urugero, ashobora kumugira inama yo kuruhuka mbere y’uko ukwezi azaguramo umurimo we gutangira. Ibyo bishobora kumwongerera imbaraga, kandi bikamufasha gukomeza kugira ibyishimo mu murimo wo kubwiriza.

Jya ushakisha ibintu ushobora gukora

Imyaka y’iza bukuru cyangwa uburwayi bishobora kutubangamira mu murimo dukorera Yehova. Niba uri umubyeyi, ushobora kwibwira ko utungukirwa mu buryo bwuzuye na gahunda yawe y’icyigisho cya bwite cyangwa amateraniro ya gikristo, kubera ko igihe cyawe n’imbaraga zawe ubimara wita ku bana bawe bato. Ariko se, aho ntibyaba biterwa n’uko wibanda cyane ku byo udashobora kugeraho, bigatuma rimwe na rimwe utabona ko hari ibyo wageraho?

Mu myaka ibihumbi ishize, hari Umulewi wavuze ikintu yifuzaga ariko atashoboraga kugeraho. Yari afite igikundiro cyo gukora mu rusengero ibyumweru bibiri mu mwaka. Ariko yifuje igikundiro gihebuje cyo kwibera iteka hafi y’igicaniro (Zab 84:2-4). Ni iki cyafashije uwo muntu w’indahemuka kongera kugira ibyishimo? Yabonye ko n’umunsi umwe yamaraga mu bikari by’urusengero wari igikundiro cyihariye (Zab 84:5, 6, 11). Aho kwibanda ku byo tudashobora kugeraho, natwe twagombye kugerageza kumenya ibyo dushobora kugeraho no kubyishimira.

Reka dufate urugero rw’Umukristokazi wo muri Kanada witwa Nerlande. Yahoraga yicaye mu igare ry’abamugaye kandi yumvaga akora bike mu murimo wo kubwiriza. Nyamara yahinduye uko yabonaga ibintu, maze abona ko ahantu hakorerwaga imirimo y’ubucuruzi hafi y’iwabo ari ho hari ifasi ye yo kubwirizamo. Yarasobanuye ati “nicara mu igare ryanjye hafi y’intebe zo kuri ayo maduka. Nshimishwa no kubwiriza abantu baza kwicara kuri izo ntebe, bashaka kuruhuka.” Kwifatanya muri ubwo buryo bw’ingenzi bwo kubwiriza bituma Nerlande yumva anyuzwe cyane.

Niba ari ngombwa gira ibyo uhindura

Ubwato bukoresha ibitambaro kugira ngo bugende, bushobora kwihuta bitewe n’umuyaga uhuha mu bitambaro biburiho. Ariko kandi, iyo umusare uyoboye ubwo bwato ahuye n’inkubi y’umuyaga, aba agomba kugira icyo ahindura kuri bya bitambaro bituma ubwato bugenda. Nta cyo yakora kugira ngo ahagarike iyo nkubi y’umuyaga, ariko ashobora gukomeza kuyobora ubwato bwe bitewe n’uko yagize icyo ahindura. Incuro nyinshi natwe ntituba dufite ubushobozi bwo kugira icyo duhindura ku mimerere mibi duhura na yo mu buzima, yagereranywa n’inkubi y’umuyaga. Ariko kandi, dushobora gukora uko dushoboye tugakomeza gutuma imibereho yacu idahungabana, duhindura uko dukoresha imbaraga, ubwenge n’ibyiyumvo byacu. Nituzirikana imimerere mishya tugezemo, bizadufasha gukomeza kunyurwa, kandi dukomeze kugira ibyishimo mu murimo w’Imana.—Imigani 11:2.

Reka dufate ingero zimwe na zimwe. Mu gihe dufite imbaraga nke, dushobora kubona ko byaba byiza twirinze gukora imirimo idutwara imbaraga nyinshi ku munsi dufite amateraniro ya gikristo nimugoroba, kugira ngo tuze kuyifatanyaho dufite imbaraga. Ibyo bituma twungukirwa no kwifatanya n’Abakristo bagenzi bacu. Nanone mu gihe umubyeyi adashobora kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu kubera ko arwaje umwana, ashobora kubona ko byaba byiza atumiye undi Mukristokazi iwe mu rugo bagafatanya kuyobora abigishwa ba Bibiliya mu gihe uwo mwana asinziriye.

Bite se niba imimerere urimo itakwemerera gutegura mbere y’igihe ingingo zose zizasuzumwa mu materaniro y’itorero? Ushobora kureba ingingo ushobora gutegura kandi ukazitegura neza uko bishoboka kose. Kugira icyo duhindura ku ntego dufite, bishobora kudufasha gukomeza gukorera Yehova twishimye.

Kugira ngo dushobore kugira ibyo duhindura ku ntego zacu, bishobora kudusaba gushyiraho imihati no kwiyemeza. Umugabo witwa Serge n’umugore we Agnès bo mu Bufaransa, bagombaga guhindura ibintu byinshi mu byo bateganyaga gukora. Serge yagize ati “tumaze kumenya ko Agnès atwite, icyifuzo cyacu cyo kuba abamisiyonari cyashiriye aho.” Serge, ubu ufite abana b’abakobwa babiri bameze neza, yasobanuye uko we n’umugore we bishyiriyeho intego nshya. Yaravuze ati “kubera ko gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu kindi gihugu bitari bigishobotse, twishyiriyeho intego yo gukora nk’abamisiyonari mu gihugu cyacu maze twifatanyije n’itsinda rikoresha urundi rurimi.” Ese haba hari icyo iyo ntego nshya yabamariye? Serge yagize ati “twumva dufitiye akamaro itorero.”

Umukristokazi wo mu Bufaransa witwa Odile uri mu kigero cy’imyaka 70, arwaye indwara yo mu bwoko bwa rubagimbande, ku buryo amavi ye atuma adashobora guhagarara igihe kirekire. Yari yaracitse intege kubera ko uburwayi bwatumaga atifatanya mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Ariko kandi, ntiyigeze anamuka. Yagize icyo ahindura ku bikorwa bye, maze yifatanya mu murimo wo kubwiriza kuri terefoni. Yaravuze ati “biranyorohera kandi bikanshimisha cyane kurusha uko nabitekerezaga!” Ubwo buryo bwo kubwiriza, bwatumye yongera kugira ibyishimo mu murimo.

Kwitega ibintu bishyize mu gaciro bihesha imigisha

Kwitoza gushyira mu gaciro ku birebana n’ibyo dushobora gukora, bizaturinda imihangayiko myinshi. Kwishyiriraho intego zishyize mu gaciro bizatuma twumva hari icyo twagezeho, nubwo twaba dufite inzitizi. Bityo twishimira ibyo dushobora kugeraho, nubwo mu rugero runaka biba ari bikeya.—Gal 6:4.

Nitwitoza gushyira mu gaciro mu byo tuba twiteze ko twashobora, tuzarushaho guha agaciro Abakristo bagenzi bacu. Kubera ko tuba tuzi ko hari ibyo badashobora gukora, buri gihe tuzishimira ibyo badukorera. Nitubashimira ibyo badukorera, bizimakaza umwuka w’ubufatanye n’ubwumvikane (1 Pet 3:8). Wibuke ko Yehova Umubyeyi wuje urukundo, atajya na rimwe adusaba ibirenze ubushobozi bwacu. Kandi iyo twiteze ibintu bishyize mu gaciro maze tugashyiraho intego dushobora kugeraho, ibikorwa byacu bya gikristo bituma tunyurwa kandi tukagira ibyishimo.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 29]

Kugira ngo tugire ibyishimo kandi tunyurwe mu murimo dukorera Imana, ni ngombwa ko twitega ibintu bishyize mu gaciro, duhuje n’imimerere turimo ndetse n’ubushobozi bwacu

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Nerlande abonera ibyishimo mu gukora ibyo ashoboye mu murimo wo kubwiriza

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Itoze kugira ‘icyo uhindura ku bitambaro by’ubwato’ bwawe bw’ikigereranyo

[Aho ifoto yavuye]

© Wave Royalty Free/age fotostock

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Serge na Agnès bungukiwe no kwishyiriraho intego nshya