Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki kubwiriza ku nzu n’inzu ari iby’ingenzi muri iki gihe?

Kuki kubwiriza ku nzu n’inzu ari iby’ingenzi muri iki gihe?

Kuki kubwiriza ku nzu n’inzu ari iby’ingenzi muri iki gihe?

“Buri munsi zakomezaga kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo Yesu, haba mu rusengero no ku nzu n’inzu.”—IBYAK 5:42.

1, 2. (a) Abahamya ba Yehova bazwiho kuba bakoresha ubuhe buryo bwo kubwiriza? (b) Ni ibihe bintu turi busuzume muri iki gice?

HAFI muri buri gihugu, biramenyerewe kubona abantu babiri bambaye neza bajya ku nzu, maze bakihatira kugeza kuri nyir’inzu ubutumwa bwo muri Bibiliya burebana n’Ubwami bw’Imana mu magambo make. Iyo ashimishijwe n’ubwo butumwa, bashobora kumuha igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya kandi bakamusaba kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya ku buntu. Iyo barangije, bajya ku nzu ikurikiyeho. Niba wifatanya muri uwo murimo, ushobora kuba ubona ko incuro nyinshi abantu bahita bamenya ko uri Umuhamya wa Yehova ndetse na mbere y’uko ugira icyo uvuga. Koko rero, umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu wabaye ikintu kituranga.

2 Dukoresha uburyo butandukanye mu gusohoza inshingano twahawe na Yesu yo kubwiriza abantu no kubahindura abigishwa (Mat 28:19, 20). Tubwiriza mu masoko, mu mihanda ndetse n’ahandi hantu hahurira abantu benshi (Ibyak 17:17). Tugeza ubutumwa ku bantu benshi dukoresheje terefoni n’amabaruwa. Tugeza ukuri kwa Bibiliya ku bo duhura na bo mu mirimo yacu ya buri munsi. Ndetse dufite umuyoboro wa interineti wemewe utuma tugeza ku bantu ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya mu ndimi zisaga 300. * Ubwo buryo bwose bugera kuri byinshi. Ariko kandi mu duce twinshi, uburyo bw’ingenzi dukoresha kugira ngo dukwirakwize ubutumwa bwiza ni ukubwiriza ku nzu n’inzu. Dushingira kuki dukoresha ubwo buryo bwo kubwiriza? Ni gute ubwoko bw’Imana bwaje gukoresha ubwo buryo mu rugero rwagutse muri iki gihe? Kandi se kuki ari ubw’ingenzi muri iki gihe?

Uburyo bwakoreshwaga n’intumwa

3. Ni ayahe mabwiriza ahereranye no kubwiriza Yesu yahaye intumwa, kandi se ibyo bigaragaza iki ku bihereranye n’uko bari kubwiriza?

3 Uburyo bwo kubwiriza ku nzu n’inzu bushingiye ku Byanditswe. Igihe Yesu yoherezaga intumwa ze kubwiriza, yazihaye amabwiriza agira ati “umugi wose cyangwa umudugudu mwinjiyemo, mujye mushaka uwo muri wo ukwiriye.” Ni gute bari gushaka abakwiriye? Yesu yababwiye kujya mu ngo z’abantu agira ati “nimwinjira mu nzu, musuhuze bene urugo mubifuriza amahoro; niba iyo nzu ikwiriye, igire amahoro muyifuriza.” Ese bari kujya basura abantu batabatumiye? Zirikana amagambo Yesu yakomeje ababwira. Yagize ati “ahantu hose batazabakira cyangwa ngo batege amatwi amagambo yanyu, nimuva muri iyo nzu cyangwa muri uwo mugi, muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu” (Mat 10:11-14). Ayo mabwiriza agaragaza neza ko igihe cyose intumwa zari ‘kujya muri ako karere kose, ziva mu mudugudu umwe zijya mu wundi, zitangaza ubutumwa bwiza,’ zari gusura abantu batazitumiye.—Luka 9:6.

4. Ni hehe umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu uvugwa neza neza muri Bibiliya?

4 Bibiliya igaragaza neza ko intumwa zabwirije ku nzu n’inzu. Urugero, mu Byakozwe 5:42 havuga ibyo zakoze nyuma gato y’uko itorero rya gikristo rivuka mu mwaka wa 33, hagira hati “buri munsi [intumwa] zakomezaga kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo Yesu, haba mu rusengero no ku nzu n’inzu.” Hafi imyaka 20 nyuma yaho, intumwa Pawulo yibukije abasaza b’itorero ryo muri Efeso agira ati “sinaretse kubabwira ibintu byose bibafitiye akamaro, cyangwa kubigishiriza mu ruhame no ku nzu n’inzu.” Ese Pawulo yaba yarasuye abo basaza mbere y’uko bizera? Yego rwose. Impamvu ni uko mu byo yabigishije harimo no ‘kwihana bagahindukirira Imana kandi bakizera Umwami wacu Yesu’ (Ibyak 20:20, 21). Hari igitabo kimwe cyatanze ibisobanuro ku murongo wo mu Byakozwe 20:20 kigira kiti “birakwiriye ko tuzirikana ko uwo mubwiriza ukomeye cyane kuruta abandi bose yabwirizaga ku nzu n’inzu.”—Robertson’s Word Pictures in the New Testament.

Ingabo z’inzige muri iki gihe

5. Umurimo wo kubwiriza uvugwa ute mu buhanuzi bwa Yoweli?

5 Umurimo wo kubwiriza wakozwe mu kinyejana cya mbere wari umusogongero w’umurimo ukomeye kurushaho wagombaga gukorwa muri iki gihe. Umuhanuzi Yoweli yagereranyije umurimo wo kubwiriza w’Abakristo basutsweho umwuka n’icyago kirimbura cy’udukoko turimo n’inzige (Yow 1:4). Kimwe n’umutwe w’ingabo zigenda nta we uzikoma imbere, izo nzige zitsinda inzitizi, zikinjira mu mazu maze zikarya ikintu cyose zihuye na cyo. (Soma muri Yoweli 2:2, 7-9.) Mbega ukuntu urwo rugero rugaragaza neza ko muri iki gihe ubwoko bw’Imana butarambirwa kubwiriza, kandi bukabikora mu buryo bunonosoye! Uburyo bw’ibanze Abakristo basutsweho umwuka hamwe na bagenzi babo b’“izindi ntama” bakoresha mu gusohoza ubwo buhanuzi, ni ukubwiriza ku nzu n’inzu (Yoh 10:16). Ni gute twebwe Abahamya ba Yehova twaje gukoresha ubwo buryo bwo kubwiriza bwakoreshwaga n’intumwa?

6. Ni iyihe nkunga Abakristo batewe ku bihereranye no kubwiriza ku nzu n’inzu mu mwaka wa 1922, kandi se bamwe babyitabiriye bate?

6 Guhera mu mwaka wa 1919, hatsindagirijwe ko buri Mukristo afite inshingano yo kubwiriza. Urugero, ingingo yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1922 (mu Cyongereza) yari ifite umutwe uvuga ngo “Umurimo w’ingenzi,” yibukije Abakristo basutsweho umwuka akamaro ko “gushyira abantu inyandiko z’ubutumwa bwiza no kubabwiriza babasanze iwabo babahamiriza ko ubwami bwo mu ijuru buri hafi, kandi ibyo bakabikorana ishyaka.” Uburyo burambuye bwo gutangiza ibiganiro bwabonekaga mu kanyamakuru kitwa Bulletin (ubu ni Umurimo Wacu w’Ubwami). Icyakora, mu mizo ya mbere umubare w’abantu bifatanyaga by’ukuri mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, wari muke cyane. Hari abangaga kuwukora. Batangaga impamvu nyinshi zababuzaga kuwukora, ariko impamvu nyayo ni uko hari ababonaga ko kubwiriza ku nzu n’inzu bibatesha agaciro. Buhoro buhoro, bamwe muri bo bagiye bareka kwifatanya n’umuteguro wa Yehova, uko umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu warushagaho guhabwa agaciro.

7. Mu ntangiriro y’imyaka ya za 50, byagaragaye ko hari hakenewe iki?

7 Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, abantu benshi barushijeho kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Ariko nanone, byaje kugaragara ko buri Mukristo yari akeneye kurushaho gutozwa umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Reka dufate urugero rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu ntangiriro y’imyaka ya za 50, Abahamya bagera kuri 28 ku ijana bo muri icyo gihugu babwirizaga batanga gusa impapuro z’itumira cyangwa bagahagarara ku mihanda batanga amagazeti. Abarenga 40 ku ijana ntibabwirizaga buri gihe ku buryo bamaraga amezi runaka batabwirije na busa. Ni iki cyari gukorwa kugira ngo Abakristo bose bitanze, bafashwe kubwiriza ku nzu n’inzu?

8, 9. Ni iyihe gahunda yo gutoza ababwiriza yatangijwe mu mwaka wa 1953, kandi se yageze ku ki?

8 Mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye mu mugi wa New York mu mwaka wa 1953, umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu wibanzweho mu buryo bwihariye. Umuvandimwe Nathan H. Knorr, icyo gihe wari uyoboye umurimo wo kubwiriza ku isi hose, yatangaje ko umurimo w’ingenzi w’abagenzuzi bose b’Abakristo wagombye kuba uwo gufasha buri Muhamya kubwiriza ku nzu n’inzu buri gihe. Yagize ati “buri wese yagombye kuba afite ubushobozi bwo kubwiriza ubutumwa bwiza ku nzu n’inzu.” Kugira ngo iyo ntego igerweho, hatangijwe gahunda yo mu rwego rw’isi yose yo gutoza Abakristo kubwiriza ku nzu n’inzu. Abatarabwirizaga ku nzu n’inzu, batojwe gusanga abantu mu ngo bakungurana na bo ibitekerezo bakoresheje Bibiliya kandi bagasubiza ibibazo byabo.

9 Iyo gahunda yo gutoza abantu yageze ku bintu bitangaje. Mu gihe cy’imyaka icumi, ku isi hose umubare w’ababwiriza wiyongereyeho 100 ku ijana, gusubira gusura byiyongeraho 126 ku ijana, naho umubare w’ibyigisho bya Bibiliya wiyongeraho 150 ku ijana. Muri iki gihe, ababwiriza b’Ubwami bagera hafi kuri miriyoni zirindwi babwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose. Uko kwiyongera gutangaje ni kimwe mu bihamya bigaragaza ko Yehova yahaye umugisha abagize ubwoko bwe kubera imihati bashyizeho babwiriza ku nzu n’inzu.—Yes 60:22.

Gushyira ikimenyetso cyo kurokoka ku bantu

10, 11. (a) Ni irihe yerekwa Ezekiyeli yabonye riri muri Ezekiyeli igice cya 9? (b) Iryo yerekwa risohozwa rite muri iki gihe?

10 Akamaro ko kubwiriza ku nzu n’inzu kagaragarira mu iyerekwa umuhanuzi Ezekiyeli yabonye. Muri iryo yerekwa, Ezekiyeli yabonye abantu batandatu bafite intwaro mu ntoki, n’uwa karindwi wambaye imyenda y’ibitare afite ihembe ririmo wino. Umuntu wa karindwi yabwiwe ‘kugenda akanyura mu murwa’ maze ‘agashyira ikimenyetso mu gahanga k’abantu banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha.’ Nyuma y’icyo gikorwa cyo gushyira ikimenyetso ku bantu, ba bantu batandatu bafite intwaro zo kwica, bategetswe kwica abantu bose badafite ikimenyetso.—Soma muri Ezekiyeli 9:1-6.

11 Tuzi ko mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi, umuntu ‘wambaye imyambaro y’ibitare’ agereranya Abakristo basutsweho umwuka bakiri ku isi. Itsinda ry’Abakristo basutsweho umwuka rishyira ikimenyetso mu buryo bw’ikigereranyo ku bantu baba bamwe mu bagize “izindi ntama” za Kristo binyuze ku murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa (Yoh 10:16). None se icyo kimenyetso ni ikihe? Ni ikimenyetso gihamya ko izo ntama ari abigishwa ba Yesu Kristo biyeguriye Yehova bakabatizwa kandi ko bafite kamere nshya nk’iya Kristo, mbese nk’aho icyo kimenyetso cyaba kigaragara mu ruhanga rwabo (Efe 4:20-24). Abo bantu bagereranywa n’intama hamwe n’Abakristo basutsweho umwuka baba umukumbi umwe, kandi bagafasha abo Bakristo basutsweho umwuka mu murimo w’ingenzi wo gushyira ikimenyetso ku bandi bantu, na bo baba bazifatanya muri uwo murimo.—Ibyah 22:17.

12. Iyerekwa rya Ezekiyeli rivuga ibihereranye no gushyirwaho ikimenyetso mu ruhanga, rigaragaza rite akamaro ko gukomeza gushaka abagereranywa n’intama?

12 Iyerekwa rya Ezekiyeli rigaragaza imwe mu mpamvu zituma umurimo wacu wo gukomeza gushaka abantu ‘baniha kandi bagataka’ wihutirwa cyane. Iyo mpamvu ni uko ubuzima bw’abantu buri mu kaga. Vuba aha, ingabo za Yehova zo mu ijuru zisohoza imanza ze, izo ngabo zikaba zigereranywa na ba bantu batandatu batwaye intwaro, zizarimbura abantu bose badafite ikimenyetso cy’ikigereranyo. Intumwa Pawulo yanditse ibirebana n’urwo rubanza rwegereje, avuga ko Umwami Yesu ari kumwe n’‘abamarayika be b’abanyambaraga, azahora inzigo abatazi Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bwerekeye Umwami wacu Yesu’ (2 Tes 1:7, 8). Zirikana ko abantu bazacirwa urubanza hakurikijwe uko bitabiriye ubutumwa bwiza. Ku bw’ibyo, ubwo butumwa bw’Imana bugomba gukomeza gutangazwa ubutadohoka kugeza ku iherezo (Ibyah 14:6, 7). Ibyo bituma abagaragu ba Yehova bose bamwiyeguriye bagira inshingano ikomeye.—Soma muri Ezekiyeli 3:17-19.

13. (a) Ni iyihe nshingano Pawulo yumvaga afite, kandi kuki? (b) Wowe se ni iyihe nshingano wumva ufite ku bihereranye n’abantu bari mu ifasi yawe?

13 Intumwa Pawulo yumvaga ko afite inshingano yo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza. Yaranditse ati “ari Abagiriki n’abatari Abagiriki, ari abanyabwenge n’abaswa, bose mbarimo umwenda: ni cyo gituma nifuza cyane kubatangariza ubutumwa bwiza namwe abari aho i Roma” (Rom 1:14, 15). Kubera ko Pawulo yashimiraga ku bw’imbabazi yari yaragiriwe, yumvaga ahatirwa kugerageza gufasha abandi kungukirwa n’ubuntu bw’Imana butagereranywa nk’uko na we yari yarungukiwe na bwo (1 Tim 1:12-16). Ni nk’aho yari afitiye umwenda umuntu wese bahuraga, akaba yarashoboraga kuwishyura ari uko gusa agejeje ubutumwa bwiza kuri uwo muntu. Ese nawe wumva ufitiye umwenda nk’uwo abantu bo mu ifasi yawe?—Soma mu Byakozwe 20:26, 27.

14. Ni iyihe mpamvu y’ibanze ituma tubwiriza mu ruhame no ku nzu n’inzu?

14 Nubwo kurokora abantu ari iby’ingenzi, hari indi mpamvu ikomeye cyane kurushaho ituma tubwiriza ku nzu n’inzu. Mu buhanuzi bwanditswe muri Malaki 1:11, Yehova aravuga ati ‘uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera izina ryanjye rirakomeye mu banyamahanga, kandi baturira [izina ryanjye] amaturo aboneye kuko izina ryanjye rikomeye mu banyamahanga.’ Mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi, abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye bahesha izina rye ikuzo mu ruhame ku isi hose, igihe basohoza umurimo wo kubwiriza bicishije bugufi (Zab 109:30; Mat 24:14). Impamvu y’ibanze ituma tubwiriza mu ruhame no ku nzu n’inzu, ni ukugira ngo duture Yehova “igitambo cy’ishimwe.”—Heb 13:15.

Ibintu bikomeye bizabaho mu gihe kiri imbere

15. (a) Ni gute igihe Abisirayeli bazengurukaga Yeriko ku munsi wa karindwi, bakajije umurego? (b) Ibyo byerekana iki ku bihereranye n’umurimo wo kubwiriza?

15 Mu gihe kiri mbere, ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza uzaguka? Inkuru ivuga iby’igotwa rya Yeriko yanditswe mu gitabo cya Yosuwa iduha urugero rw’uko bizagenda. Wibuke ko mbere gato y’uko Imana irimbura Yeriko, Abisirayeli bahawe amabwiriza yo kuzenguruka uwo mugi incuro imwe ku munsi mu gihe cy’iminsi itandatu. Icyakora ku munsi wa karindwi, icyo gikorwa cyari gukaza umurego. Yehova yabwiye Yosuwa ati “muzazenguruke umudugudu karindwi, maze abatambyi bavuze amahembe. Amahembe navuga cyane, . . . abantu bose bazavugire icyarimwe baranguruye amajwi yabo, inkike z’amabuye zigose umudugudu zizaherako ziriduke” (Yos 6:2-5). Birashoboka ko umurimo wacu wo kubwiriza uzaguka muri ubwo buryo. N’iyo bitagenda bityo ariko, iyi si mbi izajya kurimbuka, twariboneye ukuntu izina ry’Imana n’Ubwami bwayo bizaba byaratangajwe mu rugero rwagutse cyane mu mateka y’isi.

16, 17. (a) Ni iki kizaba cyaragezweho mbere y’uko “umubabaro ukomeye” urangira? (b) Ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?

16 Hari igihe ubutumwa tubwiriza bushobora kuzaba bumeze nk’‘amajwi aranguruye’ y’intambara. Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, ubutumwa bukomeye bw’urubanza bugereranywa n’‘amahindu manini, buri hindu ripima italanto imwe.’ * Nanone mu Byahishuwe 16:21 hagira hati “icyo cyago cyari gikomeye bidasanzwe.” Ntituramenya uruhare umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu uzagira mu gutangaza ubwo butumwa bwa nyuma bw’urubanza. Ariko dushobora kwizera tudashidikanya ko mbere y’uko “umubabaro ukomeye” urangira, izina rya Yehova rizaba ryaramenyekanishijwe kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho mu mateka.—Ibyah 7:14; Ezek 38:23.

17 Mu gihe tugitegereje ibyo bintu bikomeye bigiye kuba, nimucyo dukomeze gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami tubigiranye ishyaka. None se, ni izihe nzitizi duhura na zo mu gihe dusohoza inshingano yo kubwiriza ku nzu n’inzu kandi se ni gute twahangana na zo? Ibyo bibazo bizasuzumwa mu ngingo ikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Umuyoboro wacu wa interineti ni www. watchtower.org.

^ par. 16 Niba italanto ivugwa ari iyakoreshwaga mu Bugiriki, buri hindu ryaba ripima nk’ibiro 20.

Ni gute wasubiza?

• Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe dushingiraho dukora umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu?

• Ni gute gukora umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu byatsindagirijwe muri iki gihe?

• Kuki abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye bafite inshingano yo kubwiriza?

• Mu gihe kiri imbere, ni ibihe bintu bikomeye bizabaho?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 4]

Ese kimwe n’intumwa Pawulo, wumva ufite inshingano yo kubwiriza abandi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Umuvandimwe Knorr mu mwaka wa 1953