Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nta bwoba twari dufite kuko Yehova yari kumwe natwe

Nta bwoba twari dufite kuko Yehova yari kumwe natwe

Nta bwoba twari dufite kuko Yehova yari kumwe natwe

Byavuzwe na Egyptia Petridou

Mu mwaka wa 1972, Abahamya bo muri Chypre bateraniye mu mugi wa Nicosie kugira ngo bumve disikuru yihariye yatanzwe na Nathan H. Knorr, wari umaze igihe ayobora umurimo wo kubwiriza ukorwa n’Abahamya ba Yehova. Akimbona yahise amenya, maze mbere y’uko mwibwira arambaza ati “ese hari amakuru yo mu Misiri uheruka?” Hari hashize imyaka 20 mpuriye n’Umuvandimwe Knorr mu mugi nkomokamo wa Alegizandiriya mu Misiri.

NAVUKIYE muri Alegizandiriya, ku itariki ya 23 Mutarama 1914. Iwacu twari abana bane kandi ni jye wari imfura. Twakuriye hafi y’inyanja, mu mugi mwiza cyane wa Alegizandiriya wari utuwe n’abantu bakomoka mu bihugu bitandukanye, kandi wari uzwi cyane kubera imyubakire yawo n’amateka yawo. Kubera ko Abanyaburayi bashyikiranaga cyane n’Abarabu, twe abana twize Icyarabu, Icyongereza, Igifaransa, Igitaliyani ndetse n’Ikigiriki ari cyo cyari ururimi rw’ababyeyi bacu.

Igihe nari ndangije amashuri, nabonye akazi mu nzu y’Abafaransa yakoraga imyenda y’imideri. Nkaba narashimishwaga n’akazi nakoraga ko guhimba imideri y’imyambaro abagore bo mu rwego rwo hejuru bambaraga ku minsi mikuru, no kuyidoda. Nanone kandi, nagiraga ishyaka mu by’idini ryanjye kandi ngakunda gusoma Bibiliya, nubwo ibyo numvaga byari bike.

Icyo gihe, mu myaka ya za 30 rwagati, namenyanye na Theodotos Petrides, umuhungu mwiza cyane wavukaga muri Chypre. Yari umuhanga cyane muri siporo yo gukirana, ariko nanone akaba yari yarize gukora ibisuguti, n’ibindi bintu biryoherera nka byo, kandi yakoraga mu nzu izwi cyane yakorerwagamo ibyo bintu. Theodotos yankunze ndi agakobwa gato k’imisatsi yirabura. Yakundaga kujya munsi y’idirishya ryanjye akandirimbira indirimbo z’urukundo z’Ikigiriki. Twashyingiranywe ku itariki ya 30 Kamena 1940. Ibyo byari ibihe bishimishije. Twabaga mu nzu yari hafi y’iyo mama yabagamo. John, umwana wacu w’imfura yavutse mu mwaka wa 1941.

Twiga ukuri kwa Bibiliya

Theodotos yamaze igihe runaka atakishimiye idini ryacu, kandi akunda kubaza ibibazo byinshi kuri Bibiliya. Yari yaratangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova ntabizi. Umunsi umwe, ubwo nari imuhira ndi kumwe n’umwana wacu, hari umugore wakomanze ku rugi, maze ampa ikarita yariho ubutumwa bwa Bibiliya. Naramwubashye ndeka ibyo nakoraga ndayisoma. Hanyuma yampaye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Natangajwe no kubona ko byari bimeze nk’ibyo Theodotos yazanye mu rugo!

Nabwiye uwo Muhamya witwaga Eleni Nicolaou nti “ibi bitabo ndabifite, nimwinjire.” Nahise muhata ibibazo, maze arihangana ansubiza akoresheje Bibiliya, kandi ibyo narabikunze. Bidatinze, natangiye gusobanukirwa ubutumwa bwa Bibiliya. Igihe twari dutuje gato, Eleni yabonye ifoto y’umugabo wanjye maze aramumenya. Yaratangaye ati “uziko uriya mugabo muzi!” Ibyo byarantangaje kandi bituma menya ibyo Theodotos yari amaze iminsi ahugiyemo. Yajyaga mu materaniro y’Abahamya ba Yehova wenyine, atanambwiye! Uwo munsi Theodotos ageze mu rugo, naramubwiye nti “iki cyumweru tuzajyana aho wagiye ku Cyumweru gishize!”

Mu materaniro ya mbere nagiyemo, nasanze itsinda ry’abantu bagera ku icumi baganira ku gitabo cyo muri Bibiliya cya Mika. Nakurikiranye nshishikaye ikintu cyose cyahavugiwe! Kuva icyo gihe, buri wa Gatanu, George Petraki n’umugore we Katerini baradusuraga tukigana Bibiliya. Data na benshi mu bo tuvukana baraturwanyije kubera ko twiganaga Bibiliya n’Abahamya, ariko murumuna wanjye we yaratworoheraga nubwo atigeze aba Umuhamya. Icyakora mama we yemeye ukuri kwa Bibiliya. Mu mwaka wa 1942, jye na mama na Theodotos twabatirijwe mu nyanja mu mugi wa Alegizandiriya, tugaragaza ko twiyeguriye Yehova.

Imibereho yacu izamo kirogoya

Mu mwaka wa 1939, Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yaratangiye, kandi bidatinze ikwira hose. Mu ntangiriro y’imyaka ya za 40, hafi aho mu gace ka El Alamein, hari Umujenerali w’Umudage witwa Erwin Rommel n’ibimodoka bye by’abasirikare, kandi umugi wa Alegizandiriya wari wuzuyemo abasirikare b’Abongereza. Twakusanyije ibiribwa byumye. Hanyuma, Theodotos yasabwe kwita ku nzu nshya yakorerwagamo ibisuguti n’ibindi bintu biryoherera nka byo umukoresha we yari yafunguye i Port Taufiq hafi y’ikigobe cya Suez, maze twimukirayo. Abahamya babiri bavuga Ikigiriki batangiye kudushaka. Nubwo batari bazi aderesi zacu, babwirije ku nzu n’inzu kugeza igihe batuboneye.

Igihe twari i Port Taufiq, twayoboreraga icyigisho cya Bibiliya Stavros Kypraios n’umugore we Giula hamwe n’abana babo, ari bo Totos na Georgia, maze batubera incuti magara. Stavros yakundaga kwiga Bibiliya cyane, ku buryo yashoboraga kuvana ku gihe amasaha yose yo mu nzu akayasubiza inyuma ho isaha imwe, kugira ngo tuze kubura gariyamoshi maze tumarane na bo igihe kirekire. Ibiganiro byacu byarakomezaga bikageza mu gicuku.

Twamaze i Port Taufiq amezi 18, hanyuma dusubira muri Alegizandiriya igihe mama yari arwaye. Yapfuye mu mwaka wa 1947 akiri indahemuka kuri Yehova. Icyo gihe na bwo twiboneye ukuntu Yehova yadukomeje binyuze ku nkunga twatewe n’Abakristo b’incuti zacu bakuze mu buryo bw’umwuka. Nanone, twashoboye kujya ducumbikira abamisiyonari mu gihe gito amato yabaga yabazanye yamaraga i Alegizandiriya, berekeje mu bihugu boherejwemo.

Ibihe by’ibyishimo n’umubabaro

Mu mwaka wa 1952, twabyaye James, umuhungu wacu wa kabiri. Kubera ko twari ababyeyi b’Abakristo, twari tuzi akamaro ko kurerera abana bacu ahantu hari gutuma batera imbere mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, twemeye ko iwacu hajya habera amateraniro, kandi incuro nyinshi twatumiraga abantu bari mu murimo w’igihe cyose. Ibyo byatumye umwana wacu John akunda ukuri cyane, maze akigera mu myaka y’ubugimbi atangira umurimo w’ubupayiniya. Icyo gihe kandi yanigaga nijoro kugira ngo arangize amashuri ye.

Bidatinze, abaganga basanze Theodotos arwaye indwara ikomeye y’umutima maze bamusaba guhagarika akazi. Icyo gihe umwana wacu James yari afite imyaka ine gusa. Ese twari kubigenza dute? None se Yehova ntiyatanze isezerano rigira riti “ntutinye kuko ndi kumwe nawe” (Yes 41:10)? Tekereza ukuntu mu mwaka wa 1956, twatangaye kandi tukishima igihe twatumirirwaga gukora ubupayiniya mu mugi wa Ismaïlia hafi y’Umuyoboro wa Suez! Imyaka yakurikiyeho yaranzwe n’akaduruvayo mu Misiri, kandi abavandimwe bacu b’Abakristo bari bakeneye guterwa inkunga.

Mu mwaka wa 1960, byabaye ngombwa ko tuva mu Misiri buri wese afite ivarisi imwe gusa. Twagiye muri Chypre, ikirwa umugabo wanjye yakomokagaho. Muri icyo gihe Theodotos yari arwaye cyane ku buryo atashoboraga gukora. Icyakora, hari umuryango w’Abakristo watugiriye neza uduha aho tuba. Ikibabaje ni uko nyuma y’imyaka ibiri, umugabo wanjye yapfuye ngasigara jyenyine, na James wari ukiri muto. John na we yari yaraje i Chypre, ariko yari yarubatse afite umuryango agomba kwitaho.

Twitaweho mu bihe bigoranye

Nyuma yaho, Stavros Kairis n’umugore we Dora batwemereye kuguma mu nzu yabo. Narapfukamye nshimira Yehova ko yongeye kwita ku byo twari dukeneye (Zab 145:16). Igihe Stavros na Dora biyemezaga kugurisha inzu yabo bakubaka indi nshya irimo Inzu y’Ubwami mu igorofa rya mbere, jye na James batugiriye neza batwubakira ku ruhande akazu gafite ibyumba bibiri.

Amaherezo, James yararongoye maze we n’umugore we baba abapayiniya kugeza igihe umwana wabo w’imfura muri bane babyaye yavukaga. Mu mwaka wa 1974, hashize imyaka ibiri uruzinduko rutazibagirana rw’Umuvandimwe Knorr rubaye, muri Chypre habaye imivurungano ishingiye kuri politiki. * Abantu benshi, hakubiyemo n’Abahamya barahunze, bajya gutura ahandi. Muri abo harimo n’umuhungu wanjye John. We n’umugore we n’abana babo batatu bagiye muri Kanada. Nubwo abantu benshi bahungaga ariko, twishimiye kubona umubare w’ababwiriza b’Ubwami bo muri Chypre wiyongera.

Igihe natangiraga guhabwa amafaranga y’ikiruhuko cy’iza bukuru, nashoboye kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza. Ariko imyaka mike nyuma yaho, nafashwe n’indwara yoroheje ifata imitsi yo mu bwonko, maze njya kubana n’umuhungu wanjye James n’umuryango we. Hanyuma, igihe ubuzima bwanjye bwarushagaho kuzahara, namaze igihe kirekire mu bitaro maze njyanwa mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru. Nubwo buri gihe mba mbabara, mbwiriza abakozi bo muri icyo kigo, abarwayi n’abashyitsi. Nanone mara amasaha menshi niyigisha, kandi nshobora kujya mu Cyigisho cy’Igitabo cy’ltorero kiri hafi y’icyo kigo mbifashijwemo n’abavandimwe banjye b’Abakristo.

Ihumure nabonye ngeze mu myaka y’iza bukuru

Iyo numvise amakuru y’abantu jye na Theodotos twafashije, birampumuriza. Abenshi mu bana babo n’abuzukuru babo bari mu murimo w’igihe cyose, bamwe bakaba bakorera muri Ositaraliya, muri Kanada, mu Bwongereza, mu Bugiriki no mu Busuwisi. Muri iki gihe, umuhungu wanjye John, umugore we ndetse n’umwana wabo baba muri Kanada. Umukobwa wabo w’imfura n’umugabo we ni abapayiniya. Umukobwa wabo muto Linda n’umugabo we Joshua Snape, batumiriwe kwiga mu Ishuri rya Galeedi rya 124.

Ubu umuhungu wanjye James n’umugore we baba mu Budage. Babiri mu bahungu babo bakora kuri Beteli. Umwe aba kuri Beteli yo muri Atene mu Bugiriki, naho undi akaba ku y’i Selters mu Budage. Umuhungu wabo w’umuhererezi, umukobwa wabo n’umugabo we, ni abapayiniya mu Budage.

Mbega ukuntu tuzaba dufite inkuru nyinshi zo kubwira mama n’umugabo wanjye nkunda Theodotos nibazuka! Bazashimishwa cyane no kubona ukuntu basigiye umurage mwiza abagize umuryango wabo. *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 21 Reba Réveillez-vous ! yo ku itariki ya 8 Gashyantare 1975, ku ipaji ya 12-15.

^ par. 26 Mu gihe iyi nkuru yategurwaga, Mushiki wacu Petridou yarapfuye, afite imyaka 93.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 24]

Twongeye kubona ukuntu Yehova yadukomeje binyuze ku nkunga twatewe n’Abakristo b’incuti zacu bakuze mu buryo bw’umwuka

[Ikarita yo ku ipaji ya 24]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

CHYPRE

NICOSIE

INYANJA YA MEDITERANE

MISIRI

KAYIRO

El Alamein

Alegizandiriya

Ismaïlia

Suez

Port Taufiq

Umuyoboro wa Suez

[Aho ifoto yavuye]

Based on NASA/Visible Earth imagery

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ndi kumwe na Theodotos mu mwaka wa 1938

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Umuhungu wanjye James n’umugore we

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Umuhungu wanjye John n’umugore we