Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntuzi ikizera!

Ntuzi ikizera!

Ntuzi ikizera!

“Mu gitondo ujye ubiba imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe, kuko utazi ikizera.”—UMUBW 11:6.

1. Kuki kwibonera ukuntu imbuto zikura bidutangaza, kandi bigatuma twumva nta cyo turi cyo?

UMUHINZI aba agomba kwihangana (Yak 5:7). Iyo amaze kubiba imbuto, aba agomba gutegereza kugira ngo zimere kandi zikure. Buhoro buhoro, iyo ibihe ari byiza, imbuto zitangira kumera zikava mu butaka, hanyuma zigakura zikagera ubwo zera. Amaherezo igihe kiragera uwo muhinzi akaba ashobora gusarura imyaka ye. Mbega ukuntu bishimishije kwibonera ukuntu imbuto zikura mu buryo bw’igitangaza! Kandi se mbega ukuntu twumva nta cyo turi cyo iyo tumenye Uwatumye izo mbuto zikura! Dushobora kwita ku mbuto, tukagira uruhare mu kuzuhira, ariko Imana yonyine ni yo izikuza.—Gereranya na 1 Abakorinto 3:6.

2. Ni ibihe bintu Yesu yigishije ku bihereranye no gukura mu buryo bw’umwuka mu migani twasuzumye mu gice kibanziriza iki?

2 Nk’uko byavuzwe mu gice cyabanjirije iki, Yesu yagereranyije umurimo wo kubwiriza Ubwami n’umubibyi ubiba imbuto. Mu mugani uvuga iby’ubutaka bunyuranye, Yesu yagaragaje ko nubwo umubibyi abiba imbuto nziza, imimerere y’umutima w’umuntu ari yo ituma imbuto zikura cyangwa ntizikure (Mar 4:3-9). Mu mugani w’umubibyi waryamye, Yesu yagaragaje ko umubibyi adasobanukirwa neza uko imbuto zikura. Ibyo biterwa n’uko imbaraga z’Imana ari zo zikuza atari imihati y’abantu (Mar 4:26-29). Nimucyo noneho dusuzume indi migani itatu ya Yesu: uvuga iby’akabuto ka sinapi, uvuga iby’umusemburo n’uvuga iby’urushundura. *

Umugani w’akabuto ka sinapi

3, 4. Umugani uvuga iby’akabuto ka sinapi ugaragaza iki ku bihereranye n’ubutumwa bw’Ubwami?

3 Nanone kandi, muri Mariko igice 4 havugwamo umugani w’akabuto ka sinapi, uwo mugani ukaba ugaragaza ibintu bibiri: icya mbere ugaragaza, ni ukwiyongera gutangaje kw’abantu bitabira ubutumwa bw’Ubwami. Icya kabiri, ugaragaza uburinzi abantu bemera ubwo butumwa bahabwa. Yesu yagize ati “ubwami bw’Imana twabugereranya n’iki cyangwa twabusobanuza uwuhe mugani? Bugereranywa n’akabuto ka sinapi, kabibwa mu butaka ari akabuto gato cyane mu mbuto zose zo ku isi; ariko iyo kamaze kubibwa karakura kakaruta izindi mboga zose, kakagira amashami manini, ku buryo inyoni zo mu kirere zitura mu gicucu cyayo.”—Mar 4:30-32.

4 Aha harerekana uko “ubwami bw’Imana” bwagutse nk’uko bigaragazwa n’ukuntu ubutumwa bw’Ubwami bwageze hose, ndetse n’uko abagize itorero rya gikristo biyongereye, kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 gukomeza. Akabuto ka sinapi kaba ari akabuto gato cyane ku buryo gashobora kugereranya ikintu gito cyane. (Gereranya na Luka 17:6.) Amaherezo ariko, agati ka sinapi gashobora gukura kakagira uburebure bwa metero 3 kugeza kuri 5, kandi kakagira amashami akomeye, ku buryo umuntu ashobora kubona kameze nk’igiti.—Mat 13:31, 32.

5. Ni ukuhe kwiyongera kwabayeho mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere?

5 Itorero rito rya gikristo ryatangiye kwaguka mu mwaka wa 33, ubwo abigishwa 120 basukwagaho umwuka wera. Mu gihe gito cyane, iryo torero ryari rigizwe n’abigishwa bake cyane ryaje kugira abigishwa babarirwa mu bihumbi. (Soma mu Byakozwe 2:41; 4:4; 5:28; 6:7; 12:24; 19:20.) Mu gihe cy’imyaka mirongo itatu, umubare w’abasaruzi wariyongereye cyane ku buryo intumwa Pawulo yashoboraga kubwira itorero ry’i Kolosayi ko ubutumwa bwiza bwamaze ‘kubwirizwa mu baremwe bose bari munsi y’ijuru’ (Kolo 1:23). Mbega ukwiyongera gutangaje!

6, 7. (a) Ni ukuhe kwiyongera kwabayeho kuva mu mwaka wa 1914? (b) Ni ukuhe kwiyongera kuruta uko kuzabaho?

6 Kuva Ubwami bw’Imana bwimikwa mu ijuru mu mwaka wa 1914, amashami y’“igiti” cya sinapi, yakuze mu buryo burenze uko abantu bari babyiteze. Abagize ubwoko bw’Imana biboneye isohozwa ry’ubuhanuzi Yesaya yanditse agira ati “umuto azagwira abe mo igihumbi, uworoheje azaba ishyanga rikomeye” (Yes 60:22). Itsinda rito ry’Abakristo basutsweho umwuka ryifatanyije mu murimo wo kubwiriza Ubwami mu ntangiro z’ikinyejana cya 20, ntiryari rizi ko umwaka wa 2008 uzagera, Abahamya bari hafi kugera kuri miriyoni zirindwi bifatanya mu murimo wo kubwiriza mu bihugu birenga 230. Koko rero, uko ni ukwiyongera gutangaje kwagereranywa no gukura kw’akabuto ka sinapi kavugwa mu mugani wa Yesu!

7 Ariko se, uko kwiyongera guhagararira aho? Oya rwose. Amaherezo, abayoboke b’Ubwami bw’Imana bazakwira ku isi hose. Ababurwanya bazaba barakuweho. Ibyo ntibizaterwa n’imihati abantu bashyiraho, ahubwo bizaterwa n’uko Umwami Yehova, Umutegetsi w’Ikirenga, azagira icyo akora ku bibera ku isi. (Soma muri Daniyeli 2:34, 35.) Icyo gihe tuzibonera isohozwa rya nyuma ry’ubundi buhanuzi bwanditswe na Yesaya. Ubwo buhanuzi bugira buti “isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.”—Yes 11:9.

8. (a) Ni ba nde bagereranywa n’inyoni zo mu mugani wa Yesu? (b) Ni ibihe bintu turindwa no muri iki gihe?

8 Yesu yavuze ko inyoni zo mu kirere zishobora gutura mu gicucu cy’ubwo Bwami. Izo nyoni ntizigereranya abanzi b’Ubwami bw’Imana bagerageza kurya imbuto nziza, nk’uko byari bimeze ku nyoni zavuzwe mu mugani uvuga iby’umuntu wanyanyagije imbuto zikagwa ku butaka bunyuranye (Mar 4:4). Ahubwo muri uyu mugani, inyoni zigereranya abantu b’imitima itaryarya bashakira uburinzi mu itorero rya gikristo. No muri iki gihe, abo bantu barindwa imyifatire mibi yo mu buryo bw’umwuka n’ibikorwa byanduye by’iyi si mbi. (Gereranya na Yesaya 32:1, 2.) Mu buryo nk’ubwo, Yehova yagereranyije Ubwami bwa Mesiya n’igiti, maze mu buryo bw’ubuhanuzi aravuga ati “ku musozi muremure wa Isirayeli ni ho nzaritera, na ryo rizagaba amashami yera imbuto ribe umwerezi mwiza, kandi ibiguruka by’amoko yose bizībera munsi yawo, mu gicucu cy’amashami yawo ni ho bizaba.”—Ezek 17:23.

Umugani w’umusemburo

9, 10. (a) Ni iki Yesu yatsindagirije mu mugani uvuga iby’umusemburo? (b) Muri Bibiliya incuro nyinshi umusemburo ugereranya iki, kandi se, ni ikihe kibazo tugiye gusuzuma gihereranye n’icyo Yesu yerekezagaho igihe yavugaga umusemburo?

9 Gukura si ko buri gihe bigaragarira abantu. Mu mugani Yesu yakurikijeho yatsindagirije ibyo. Yagize ati “ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umusemburo umugore yafashe maze akawushyira mu myariko itatu minini y’ifu, kugeza aho imyariko yose ikwiriyemo umusemburo” (Mat 13:33). Uwo musemburo ugereranya iki, kandi se uhuriye he no kwaguka k’Ubwami?

10 Muri Bibiliya, incuro nyinshi umusemburo ugereranya icyaha. Intumwa Pawulo yerekeje ku musemburo muri ubwo buryo igihe yavugaga ingaruka zangiza zatewe n’umunyabyaha wo mu itorero ry’i Korinto ya kera (1 Kor 5:6-8). Ese Yesu yaba yarakoresheje umusemburo kugira ngo ugereranye ukwiyongera kw’ikintu kibi?

11. Umusemburo wakoreshwaga ute muri Isirayeli ya kera?

11 Mbere yo gusubiza icyo kibazo, dukeneye kuzirikana ibintu bitatu by’ingenzi. Icya mbere: nubwo Yehova atemeraga umusemburo mu gihe cy’umunsi mukuru wa Pasika, mu bindi bihe yemeraga ibitambo birimo umusemburo. Umusemburo wakoreshwaga mu bitambo umuntu yatambaga by’uko ari amahoro, agamije gushimira. Umuntu watambaga igitambo nk’icyo, yagitangaga ku bushake ashimira Yehova imigisha yamuhaye. Iryo funguro ryashimishaga abaryifatanyagaho.—Lewi 7:11-15.

12. Ni iki dushobora kwigira ku buryo Bibiliya igereranya ibintu n’ibindi?

12 Icya kabiri: nubwo mu Byanditswe ikintu gishobora gukoreshwa kigereranya ikintu kibi, mu kindi gihe gishobora kugereranya ikintu cyiza. Urugero, muri 1 Petero 5:8, Satani yagereranyijwe n’intare, ibyo bikaba byumvikanisha ukuntu ashobora guteza akaga kandi bikagaragaza kamere ye ya kinyamaswa. Ariko mu Byahishuwe 5:5, Yesu agereranywa n’intare, ari yo ‘Ntare yo mu muryango wa Yuda.’ Muri urwo rugero rwa nyuma, intare ikoreshwa igereranya ubutabera burangwa n’ubutwari.

13. Ni iki umugani wa Yesu w’umusemburo ugaragaza ku bihereranye no gukura mu buryo bw’umwuka?

13 Icya gatatu: mu mugani wa Yesu ntiyigeze avuga ko umusemburo wangije umwariko. Yerekeje gusa ku buryo busanzwe bwo gukora umugati. Wa mugore yongeyemo umusemburo abishaka, kandi byagenze neza. Umusemburo wahishwe mu mwariko w’ifu. Ku bw’ibyo, uwo mugore ntiyabonye uko uwo musemburo wakoraga. Ibyo bitwibutsa wa muntu ubiba imbuto maze akaryama nijoro. Yesu yavuze ko ‘imbuto zimera zigakura, [wa muntu] atazi uko zikura’ (Mar 4:27). Mbega uburyo bworoshye bwo kugaragaza ko gukura mu buryo bw’umwuka bitabonwa n’abantu! Mu mizo ya mbere, dushobora kudahita tubona uko umuntu akura mu buryo bw’umwuka, ariko amaherezo ibikorwa bye birabigaragaza.

14. Kuba umusemburo ukwira mu mwariko wose bigereranya iki mu murimo wo kubwiriza?

14 Uretse kuba uko gukura kutabonwa n’abantu, nanone gukwira ku isi hose. Icyo ni ikindi kintu gitsindagirizwa muri uwo mugani uvuga iby’umusemburo. Uwo musemburo ukwira hose, mu “myariko itatu minini y’ifu” (Luka 13:21). Kimwe n’umusemburo, umurimo wo kubwiriza Ubwami wagiye utuma habaho ukwiyongera mu buryo bw’umwuka, waragutse ku buryo muri iki gihe Ubwami bubwirizwa “kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8; Mat 24:14). Mbega ukuntu kugira uruhare muri uko kwaguka gutangaje k’umurimo w’Ubwami ari igikundiro gihebuje!

Umugani uvuga iby’urushundura

15, 16. (a) Vuga muri make umugani uvuga iby’urushundura? (b) Urushundura rugereranya iki, kandi se ni ikihe kintu kiranga ukwaguka k’Ubwami uwo mugani werekezaho?

15 Ikintu gifite agaciro kuruta ubwinshi bw’abagaragaza ko bashimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami ni ibintu byiza bibaranga. Yesu yakomoje kuri icyo kintu kiranga ukwaguka k’Ubwami, igihe yacaga umugani uvuga iby’urushundura. Yaravuze ati “nanone ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’urushundura bajugunya mu nyanja rugafata amafi y’ubwoko bwose.”—Mat 13:47.

16 Urushundura rufata amafi y’ubwoko bwose rugereranya umurimo wo kubwiriza Ubwami. Yesu yakomeje avuga ko iyo ‘[urushundura] rumaze kuzura barukururira ku nkombe, maze bakicara hasi bagakusanya amafi meza bakayashyira mu bitebo, naho amafi mabi bakayajugunya. Uko ni ko bizamera ku mperuka y’isi: abamarayika bazasohoka barobanure ababi mu bakiranutsi, babajugunye mu itanura ryaka umuriro. Aho ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.’—Mat 13:48-50.

17. Kurobanura bivugwa mu mugani w’urushundura byerekeza ku kihe gihe?

17 Ese uko kurobanurwa kw’amafi kwerekeza ku rubanza rwa nyuma rw’intama n’ihene Yesu yavuze ko rwagombaga kubaho mu gihe yari kuza afite ikuzo (Mat 25:31-33)? Oya rwose. Urwo rubanza rwa nyuma ruzaba igihe Yesu azaba aje mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Ibinyuranye n’ibyo, uko kurobanura kwerekejweho mu mugani w’urushundura kuba muri iki gihe cy’iminsi y’‘imperuka y’isi’ *. Icyo ni cyo gihe turimo, ni ukuvuga iminsi izarangirana n’umubabaro ukomeye. None se, ni gute iryo robanura rikorwa muri iki gihe?

18, 19. (a) Ni gute umurimo wo kurobanura ukorwa muri iki gihe? (b) Ni izihe ntambwe abantu b’imitima itaryarya bagomba gutera? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji 21.)

18 Abantu babarirwa muri za miriyoni bagereranywa n’amafi bava mu nyanja y’abantu, bareherezwa kuza mu itorero rya Yehova muri iki gihe. Bamwe baza mu Rwibutso, abandi bakaza mu materaniro ndetse hari n’abandi bishimira kwiga Bibiliya. Ariko se abo bose baba Abakristo nyakuri? Bashobora kuba ‘barakururiwe ku nkombe,’ ariko Yesu yatubwiye ko ‘amafi meza’ gusa ari yo ashyirwa mu bitebo, bigereranya amatorero ya gikristo. Amafi y’ikigereranyo mabi arajugunywa, amaherezo akazajugunywa mu itanura ryaka umuriro rigereranya irimbuka rizabaho.

19 Abantu benshi bahoze bigana Bibiliya n’abagize ubwoko bwa Yehova ariko bakabihagarika, bagereranywa n’amafi mabi. Bamwe bafite ababyeyi b’Abakristo, ariko ntibigeze bashaka gukurikira Yesu ngo bagere ikirenge mu cye. Ntibashatse gufata umwanzuro wo gukorera Yehova, cyangwa se bamukoreye mu gihe gito hanyuma barabihagarika * (Ezek 33:32, 33). Ariko ni ngombwa ko abantu bose b’imitima itaryarya bemera gukoranyirizwa mu matorero agereranywa n’ibitebo mbere y’uko umunsi wa nyuma w’urubanza ugera, kandi bakaguma ahantu hari umutekano.

20, 21. (a) Gusubiramo imigani ya Yesu ivuga ibyo gukura bitwigishije iki? (b) Ni iki wiyemeje gukora?

20 None se, gusubiramo muri make imigani ya Yesu ihereranye no gukura byatwigishije iki? Icya mbere, kimwe n’uko akabuto ka sinapi gakura, habayeho ukwiyongera gutangaje kw’abantu bitabira ubutumwa bw’Ubwami. Nta kintu na kimwe gishobora guhagarika ukwaguka k’umurimo wa Yehova (Yes 54:17)! Byongeye kandi, uburinzi bwo mu buryo bw’umwuka bwahawe abantu ‘batura mu gicucu cya [cya giti].’ Icya kabiri, Imana ni yo ikuza. Kimwe n’uko umusemburo uhishwe ukwira mu mwariko wose, uko kwiyongera si ko buri gihe kwagiye kugaragarira abantu cyangwa ngo bagusobanukirwe, ariko kuraba! Icya gatatu, abantu bose bagiye bitabira ubutumwa bwiza si ko bose babaye abakwiriye. Hari bamwe babaye nk’amafi mabi avugwa mu mugani wa Yesu.

21 Ariko mbega ukuntu kubona abantu beza kandi benshi bareshywa na Yehova bitera inkunga (Yoh 6:44)! Ibyo byatumye habaho ukwiyongera gutangaje mu bihugu binyuranye. Ikuzo ryose rijyanye n’uko kwiyongera ni irya Yehova Imana. Kuba buri wese muri twe yibonera ibyo, byagombye kumutera kumvira inama imaze ibinyejana byinshi yanditswe igira iti “mu gitondo ujye ubiba imbuto zawe, . . .  kuko utazi ikizera ari iki cyangwa kiriya, cyangwa yuko byombi bizahwanya kuba byiza.”—Umubw 11:6.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Ibisobanuro bikurikira ni ibyahindutse ku byigeze gusobanurwa mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 1993 ku ipaji ya 16-20 (ni uwo ku itariki ya 15 Kamena 1992, ku ipaji ya 17-22, mu Gifaransa) n’uwo ku itariki ya 15 Mutarama 1976, ku ipaji ya 45-60, mu Gifaransa.

^ par. 17 Nubwo muri Matayo 13:39-43 herekeza ku kindi kintu kiranga umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami, igihe ibivugwamo bisohorera gihuza n’igihe ibivugwa mu mugani w’urushundura bisohorera, ari cyo gihe cy’iminsi y’‘imperuka y’isi’. Kurobanura amafi y’ikigereranyo ni igikorwa gikomeza, kimwe n’uko kubiba no gusarura ari umurimo ukomeza gukorwa muri iki gihe.—Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 2000, ipaji ya 25-26; Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine, ipaji ya 178-181, paragarafu ya 8-11.

^ par. 19 Ese ibyo byumvikanisha ko umuntu wese wahagaritse kwiga Bibiliya cyangwa kwifatanya n’abagize ubwoko bwa Yehova, abamarayika bamujugunye nk’aho ari mubi? Si ko biri! Niba umuntu yifuza nta buryarya kugarukira Yehova, azasanga imiryango ikinguye.—Mal 3:7.

Ni gute wasubiza?

• Ni iki umugani wa Yesu uvuga iby’akabuto ka sinapi utwigisha ku bihereranye no kwaguka k’Ubwami no kurindwa mu buryo bw’umwuka?

• Umusemburo uvugwa mu mugani wa Yesu ugereranya iki, kandi se ni ukuhe kuri ko kwaguka k’Ubwami Yesu yatsindagirije?

• Ni ikihe kintu gihereranye no kwaguka k’Ubwami cyagaragajwe mu mugani uvuga iby’urushundura?

• Twakwizera dute ko tuzakomeza kuba mu ‘bashyizwe mu bitebo’ by’ikigereranyo?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Ni iki umugani uvuga iby’akabuto ka sinapi utwigisha ku bihereranye no kwaguka k’Ubwami?

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Umugani uvuga iby’umusemburo utwigisha iki?

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Kurobanura amafi meza n’amabi bigereranya iki?