Ibirimo
Ibirimo
15 Kanama 2008
Igazeti yo kwigwa
IBICE BYO KWIGWA BYO MU CYUMWERU CYA:
29 Nzeri 2008–5 Ukwakira 2008
Yehova ntazareka indahemuka ze
IPAJI YA 3
INDIRIMBO ZIZAKORESHWA: 114, 223
6-12 Ukwakira 2008
Komeza kuba indahemuka ufite umutima umwe
IPAJI YA 7
INDIRIMBO ZIZAKORESHWA: 38, 8
13-19 Ukwakira 2008
Ubahisha Yehova ugaragaza ko wiyubaha
IPAJI YA 12
INDIRIMBO ZIZAKORESHWA: 48, 136
20-26 Ukwakira 2008
Yehova yita ku bagaragu be bageze mu za bukuru abigiranye ubwuzu
IPAJI YA 17
INDIRIMBO ZIZAKORESHWA: 58, 216
27 Ukwakira 2008–2 Ugushyingo 2008
Ese uvuga neza “ururimi rutunganye”?
IPAJI YA 21
INDIRIMBO ZIZAKORESHWA: 78, 169
Intego y’ibice byo kwigwa
Igice cyo kwigwa cya 1 n’icya 2 IPAJI YA 3-11
Mu gihe tuzaba dusuzuma uko Isirayeli yigabanyijemo ubwami bw’amajyaruguru n’ubw’amajyepfo, ibi bice bizatugaragariza ko Yehova atigera areka abamubera indahemuka. Bitsindagiriza ko dukeneye kwitoza kuba indahemuka tubivanye ku mutima uhereye ubu, kugira ngo tutazagwa mu mitego yo gukunda ubutunzi no kuba abibone.
Igice cyo kwigwa cya 3 IPAJI YA 12-16
Iki gice kigaragaza icyo guha agaciro icyubahiro cy’Imana byagombye kutumarira. Tuzasuzuma icyo dushobora kwiga ku bihereranye no kubaha abandi duhereye ku buryo Yesu yafataga abantu. Turagutumirira kwiga uko twagaragaza ko twiyubaha.
Igice cyo kwigwa cya 4 IPAJI YA 17-21
Iki gice kitwigisha icyo twakora kugira ngo tubone Abakristo bageze mu za bukuru nk’uko Yehova ababona. Zirikana uko Bibiliya idufasha guha agaciro ubumenyi bafite n’ibyababayeho, twita ku byiyumvo byabo kandi tukabafasha gukomeza kwifatanya mu bikorwa bya gikristo.
Igice cyo kwigwa cya 5 IPAJI YA 21-25
Yehova yakoresheje umuhanuzi we Zefaniya, maze aravuga ati “nzaha amoko ururimi rutunganye” (Zef 3:9). Uraterwa inkunga yo gusobanukirwa icyo “ururimi rutunganye” ari cyo no kureba intambwe ushobora gutera kugira ngo urumenye neza. Reba uko ushobora gukoresha urwo rurimi rwihariye kugira ngo usingize Yehova.
IBINDI:
IPAJI YA 26
IPAJI YA 29
Abamisiyonari bagereranywa n’inzige
IPAJI YA 30