Komeza kuba indahemuka ufite umutima umwe
Komeza kuba indahemuka ufite umutima umwe
“Nzagendera mu kuri kwawe. Mpa umutima umwe, kugira ngo wubahe izina ryawe.”—ZAB 86:11, NW.
1, 2. (a) Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 86:2, 11, ni iki kizadufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka mu gihe duhanganye n’ibigeragezo cyangwa ibishuko? (b) Ni ryari twagombye kwitoza kuba indahemuka tubikuye ku mutima?
KUKI bamwe mu Bakristo babaye indahemuka mu gihe cy’imyaka myinshi nubwo bafunzwe cyangwa bagatotezwa, amaherezo bagwa mu mutego wo gukunda ubutunzi? Igisubizo cy’icyo kibazo gifitanye isano n’umutima wacu w’ikigereranyo, ni ukuvuga abo mu by’ukuri turi bo imbere. Zaburi ya 86 ishyira isano hagati yo kuba indahemuka no kugira umutima umwe, ni ukuvuga umutima wose, ari byo bisobanura kutagira imitima ibiri. Dawidi umwanditsi wa zaburi yarasenze ati “rinda ubugingo bwanjye kuko ndi indahemuka. Uri Imana yanjye, kiza umugaragu wawe ukwiringira.” Nanone Dawidi yarasenze ati “Yehova nyigisha inzira zawe, nzagendera mu kuri kwawe. Mpa umutima umwe, kugira ngo wubahe izina ryawe.”—Zab 86:2, 11, NW.
2 Nitutiringira Yehova n’umutima wacu wose, ibindi bintu duhangayikira n’ibyo dukunda bizatuma kubera Imana y’ukuri indahemuka bitugora. Ibyifuzo bishingiye ku bwikunde bimeze nka mine ziteze mu muhanda tugendamo. Nubwo twaba twarakomeje kubera Yehova indahemuka mu bigeragezo, dushobora kugwa mu mitego ya Satani. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twitoza kubera Yehova indahemuka tubikuye ku mutima uhereye ubu, mbere y’uko ibigeragezo cyangwa ibishuko bitugeraho! Bibiliya igira iti “rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa” (Imig 4:23). Dushobora kuvana amasomo y’ingirakamaro ku bihereranye n’ibyo, nidusuzuma ibyabaye ku muhanuzi w’i Buyuda Yehova yatumye ku Mwami Yerobowamu wa Isirayeli.
Reka “nkugororere”
3. Yerobowamu yakiriye ate ubutumwa bw’urubanza umuhanuzi w’Imana yari amaze kumugezaho?
3 Dore uko byagenze: umuntu w’Imana yari amaze gutangariza Umwami Yerobowamu ubutumwa bumuciraho iteka. Uwo mwami yari yarashyizeho gahunda yo gusenga inyana mu bwami bw’amajyaruguru bwari bugizwe n’imiryango icumi ya Isirayeli. Uwo mwami yazabiranyijwe n’uburakari maze ategeka abantu be gufata uwo muhanuzi. Ariko Yehova yari kumwe n’umugaragu we. Ako kanya ukuboko uwo mwami wari warakaye yatunze uwo muntu, kwahise kunyunyuka mu buryo bw’igitangaza, n’igicaniro cyakoreshwaga muri gahunda yo gusenga kw’ikinyoma gisadukamo kabiri. Yerobowamu yahise ahindura imyifatire ye, maze yinginga uwo muntu w’Imana agira ati “inginga Uwiteka Imana yawe, unsabire ukuboko kwanjye gukire.” Uwo muhanuzi yarasenze, nuko ukuboko k’umwami kurakira.—1 Abami 13:1-6.
4. (a) Kuki mu by’ukuri ubutumire bw’umwami bwari ikigeragezo kirebana n’ubudahemuka bw’uwo muhanuzi? (b) Ni ikihe gisubizo uwo muhanuzi yatanze?
4 Hanyuma Yerobowamu yabwiye uwo muntu w’Imana y’ukuri ati “ngwino tujyane mu rugo uruhuke kandi nkugororere” (1 Abami 13:7). Ese icyo gihe, uwo muhanuzi yari kubyifatamo ate? Ese yari kwanga ko uwo mwami amwakira kubera ko yari amaze kumugezaho ubutumwa bumuciraho iteka (Zab 119:113)? Cyangwa se yari kwemera ubwo butumire kubera ko uwo mwami yasaga n’uwicujije? Nta gushidikanya ko Yerobowamu yari afite ubushobozi bwo guhundagaza impano zihenze ku ncuti ze. Iyo uwo muhanuzi w’Imana aza kuba yararetse irari ryo gukunda ubutunzi rigashinga imizi mu mutima we mu ibanga, ubwo butumire bw’umwami bwashoboraga kumubera ikigeragezo gikomeye. Icyakora, Yehova yari yategetse uwo muhanuzi ati “ntugire icyo urya ntunywe n’amazi, kandi ntusubize inzira yakuzanye.” Bityo, uwo muhanuzi yahise amuha igisubizo adaciye ku ruhande kandi atajenjetse, agira ati “naho wampa igice cya kabiri cy’ibintu byo mu nzu yawe, ntabwo twajyana iwawe. Sindira ino, kandi simpanywa n’amazi.” Nuko uwo muhanuzi ava i Beteli, anyura indi nzira (1 Abami 13:8-10). Umwanzuro uwo muhanuzi yafashe, utwigisha iki ku bihereranye no kuba indahemuka tubikuye ku mutima?—Rom 15:4.
‘Jya unyurwa’
5. Ni mu buhe buryo gukunda ubutunzi ari ikibazo kirebana n’ubudahemuka?
5 Gukunda ubutunzi bishobora gusa n’aho atari ikibazo kirebana n’ubudahemuka bwacu, ariko rwose ni cyo. Ese twiringira isezerano rya Yehova ryo kuduha ibyo dukeneye koko (Mat 6:33; Heb 13:5)? Ese birashoboka ko twabaho tudafite bimwe mu bintu byitwa ko ari byiza mu buzima tudashobora kugeraho muri iki gihe, aho kugira ngo duhatanire byanze bikunze kubibona? (Soma mu Bafilipi 4:11-13.) Ese tujya tugira agatima ko kwanga uburyo tubonye bwo gukora byinshi mu itorero cyangwa mu murimo w’Imana kugira ngo tubone ibyo twifuza ubu? Ese gukorera Yehova mu budahemuka ni byo bifite umwanya wa mbere mu mibereho yacu? Ibisubizo twatanga kuri ibyo bibazo, bizaterwa ahanini no kuba dukorera Imana n’umutima wacu wose cyangwa se atari ko biri. Intumwa Pawulo yaranditse ati “kubaha Imana birimo inyungu nyinshi, iyo bijyanye no kugira umutima unyuzwe. Kuko nta cyo twazanye mu isi, kandi nta n’icyo dushobora kuyivanamo. Nuko rero, niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo.”—1 Tim 6:6-8.
6. Ni ibihe bintu byagereranywa n’ingororano dushobora guhabwa, kandi se ni iki kizadufasha gufata umwanzuro wo kubyemera cyangwa kutabyemera?
6 Reka dufate urugero: umukoresha wacu ashobora kutuzamura mu ntera kandi akaduha umushahara ushimishije hamwe n’ibindi bintu bijyanirana na byo. Cyangwa se dushobora kumenya ko tuzabona amafaranga menshi nitujya gukorera mu kindi gihugu cyangwa mu kandi karere. Mu mizo ya mbere, ibyo bishobora gusa n’aho ari imigisha Yehova aduhaye. Ariko se mbere y’uko dufata umwanzuro, ntitwagombye kureba impamvu ziduteye gufata uwo mwanzuro? Ikibazo cy’ingenzi twagombye gutekerezaho ni iki: “ni izihe ngaruka umwanzuro mfashe uzagira ku mishyikirano mfitanye na Yehova?”
7. Kuki ari iby’ingenzi kurandura irari ry’ubutunzi mu mitima yacu?
7 Isi ya Satani ntihwema guteza imbere ibyo gukunda ubutunzi. (Soma muri 1 Yohana 2:15, 16.) Icyo Satani agamije ni ukwangiza imitima yacu. Ku bw’ibyo, tugomba kuba maso kugira ngo dutahure irari ryo gukunda ubutunzi riri mu mitima yacu kandi turiranduremo (Ibyah 3:15-17). Ntibyagoye Yesu kwamaganira kure Satani igihe yamusezeranyaga kumuha ubwami bwose bwo mu isi (Mat 4:8-10). Yatanze umuburo agira ati “mukomeze mube maso, kandi mwirinde kurarikira k’uburyo bwose, kuko niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze” (Luka 12:15). Ubudahemuka buzadufasha kwishingikiriza kuri Yehova, aho kwiyiringira.
Umuhanuzi w’umusaza ‘yaramubeshye’
8. Ni gute ubudahemuka bw’umuhanuzi w’Imana bwageragejwe?
8 Biba byaragendekeye neza wa muhanuzi w’Imana iyo akomeza urugendo rwe kurinda ageze imuhira. Ariko bidatinze, yahise ahura n’ikindi kigeragezo. Bibiliya igira iti “hari umuhanuzi w’umusaza i Beteli. Umwe wo mu bahungu be araza amurondorera” ibyabaye uwo munsi byose. Uwo musaza akimara kumva iyo nkuru, yasabye abahungu be kumushyirira amatandiko ku ndogobe kugira ngo ashobore gufata wa muhanuzi w’Imana. Bidatinze, yamusanze aho yari yicaye munsi y’igiti kinini aruhuka maze aramubwira ati “ngwino dusubirane imuhira ufungure.” Igihe uwo muntu w’Imana yangaga ubwo butumire, uwo musaza yaramubwiye ati “nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi marayika utumwe n’Uwiteka avuganye nanjye ati ‘jya kumugarura umujyane iwawe, arye kandi anywe.’” Ariko Ibyanditswe bivuga ko ‘yamubeshyaga.’—1 Abami 13:11-18.
9. Ni iki Ibyanditswe bivuga ku bihereranye n’abashukanyi, kandi se bangiza imishyikirano ya ba nde?
9 Ntituzi impamvu zatumye umuhanuzi w’umusaza akora ibyo, ariko icyo tuzi cyo ni uko yabeshye. Birashoboka ko uwo muhanuzi w’umusaza yaba yarigeze kubera Yehova umuhanuzi w’indahemuka. Ariko igihe yaganiraga n’umuhanuzi w’Imana bwo, yarabeshyaga. Ibyanditswe byamaganira kure imyifatire nk’iyo. (Soma mu Migani 3:32. *) Abashukanyi ntibangiza imishyikirano bafitanye n’Imana gusa, ahubwo akenshi banatuma imishyikirano abandi bafitanye n’Imana yangirika.
“Asubiranayo” na wa musaza
10. Umuhanuzi w’Imana yabyifashemo ate igihe wa musaza yamutumiraga, kandi se byaje kumugendekera bite?
10 Wa muhanuzi w’i Buyuda yagombye kuba yarashoboye gutahura uburyarya bw’uwo muhanuzi w’umusaza. Yashoboraga kwibaza ati ‘kuki Yehova yatumye marayika ku wundi muntu kugira ngo angezeho amabwiriza mashya?’ Uwo muhanuzi yashoboraga kubaza Yehova kugira ngo amusobanurire neza iby’ayo mabwiriza mashya. Ariko Ibyanditswe ntibigaragaza ko ari ko 1 Abami 13:19-25. *
yabigenje. Ahubwo ‘yasubiranyeyo na [wa musaza], bageze iwe ararya aranywa.’ Ibyo byababaje Yehova. Ubwo amaherezo uwo muhanuzi wari washutswe yafataga inzira asubira i Buyuda, yahuye n’intare iramwica. Mbega ukuntu umurimo we w’ubuhanuzi warangiye nabi!—11. Ni uruhe rugero rwiza Ahiya yatanze?
11 Ku rundi ruhande, umuhanuzi Ahiya woherejwe kujya gusuka amavuta ku mwami Yerobowamu yakomeje kuba indahemuka, ndetse n’igihe yari ageze mu za bukuru. Igihe Ahiya yari ashaje kandi atakibasha kureba, Yerobowamu yatumye umugore we kumubaza uko byari kugendekera umuhungu wabo wari urwaye. Ahiya yahanuye ashize amanga ko umuhungu wa Yerobowamu yari gupfa (1 Abami 14:1-18). Mu migisha myinshi Ahiya yabonye, harimo n’igikundiro cyo kuba yaragize uruhare mu kwandikwa kw’Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Mu buhe buryo? Nyuma yaho igihe umutambyi Ezira yandikaga, yifashishije inyandiko za Ahiya.—2 Ngoma 9:29.
12-14. (a) Ni irihe somo tuvana ku byabaye ku muhanuzi wari ukiri muto? (b) Tanga ingero zigaragaza ukuntu ari ngombwa kwita ku nama zishingiye kuri Bibiliya duhabwa n’abasaza tubishyize mu isengesho.
12 Bibiliya ntivuga impamvu wa muhanuzi ukiri muto atabajije Yehova mbere y’uko asubiranayo na wa musaza akarya kandi akanywa. Ese byaba byaratewe n’uko uwo musaza yamubwiye ibyo yifuzaga kumva? Ni irihe somo dushobora gukuramo? Ni ngombwa ko twemera tudashidikanya ko ibyo Yehova adusaba biba bikwiriye. Kandi tugomba kwiyemeza kubikurikiza uko byagenda kose.
13 Bamwe biyumvira ibyo bifuza kumva mu gihe bahabwa inama. Urugero, umubwiriza ashobora kubona akazi kagabanya igihe yamaranaga n’umuryango we n’icyo yamaraga akora ibikorwa bya gikristo. Ashobora gusaba inama umusaza. Uwo musaza ashobora gutangira yemera ko adafite ubushobozi bwo kubwira uwo muvandimwe uko yatunga umuryango we. Hanyuma uwo musaza ashobora gusuzumira hamwe n’uwo muvandimwe akaga ko mu buryo bw’umwuka katerwa no kwemera akazi yabonye. Ese uwo muvandimwe azibuka gusa amagambo wa musaza yahereyeho cyangwa azafatana uburemere ibyo yamubwiye nyuma? Uko bigaragara, uwo muvandimwe akeneye kumenya icyarushaho kumubera cyiza mu buryo bw’umwuka.
14 Reka turebe indi mimerere ishobora kubaho. Mushiki wacu ashobora kubaza umusaza niba yagombye kwahukana agata umugabo we utizera. 1 Kor 7:10-16). Ese uwo mushiki wacu azita mu buryo bukwiriye ku byo uwo musaza amubwira? Cyangwa yarangije gufata umwanzuro wo kwahukana? Mu gihe uwo mushiki wacu afata umwanzuro, byaba byiza yitaye ku nama zishingiye kuri Bibiliya abishyize mu isengesho.
Nta gushidikanya ko umusaza azamusobanurira ko umwanzuro wo kwahukana cyangwa kutahukana ari we ureba. Hanyuma uwo musaza ashobora kwibutsa mushiki wacu inama zishingiye kuri Bibiliya zirebana n’icyo kibazo (Jya wicisha bugufi
15. Ni irihe somo tuvana ku ikosa ryakozwe n’umuhanuzi w’Imana?
15 Ni iki kindi dushobora kwigira ku ikosa ryakozwe n’umuhanuzi w’i Buyuda? Mu Migani 3:5 hagira hati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe.” Aho kugira ngo uwo muhanuzi w’i Buyuda akomeze kwishingikiriza kuri Yehova nk’uko yari yabigenje mbere, icyo gihe noneho yishingikirije ku bwenge bwe. Ikosa yakoze ryatumye atakaza ubuzima kandi ntiyakomeza kwemerwa n’Imana. Mbega ukuntu ibyamubayeho bitsindagiriza akamaro ko kwicisha bugufi no kuba indahemuka mu murimo dukorera Yehova!
16, 17. Ni iki kizadufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka?
16 Kamere y’umutima wacu ibogamira ku bwikunde ihora ishaka kutuyobya. Bibiliya igira iti “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira” (Yer 17:9). Kugira ngo dukomeze kubera Yehova indahemuka, tugomba gukomeza kwiyambura kamere ya kera ibogamira ku bwibone no kwiyiringira. Kandi tugomba kwambara kamere nshya “yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka kandi ikaba ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri.”—Soma mu Befeso 4:22-24.
17 Mu Migani 11:2 hagira hati “ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi.” Kwishingikiriza kuri Yehova twicishije bugufi, bidufasha kwirinda amakosa yaduteza akaga gakomeye. Urugero, gucika intege bishobora gutuma tubangukirwa no kubona ibintu mu buryo budakwiriye (Imig 24:10). Dushobora kurambirwa kwifatanya mu gusohoza inshingano zimwe na zimwe mu murimo wera, maze tugatangira kumva ko ibyo twakoze mu myaka tumaze bihagije, wenda tugatekereza ko igihe kigeze ngo bikorwe n’abandi. Cyangwa se dushobora kwifuza kwiberaho mu buzima bwitwa ko busanzwe. Ariko kandi, ‘guhatana cyane’ maze ‘buri gihe [tukaba] dufite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami,’ bizarinda umutima wacu.—Luka 13:24; 1 Kor 15:58.
18. Twakora iki niba tutazi umwanzuro dukwiriye gufata?
18 Hari igihe dushobora gukenera gufata imyanzuro igoranye maze ntiduhite tubona neza ikintu gikwiriye twakora. Ese icyo gihe, tuzagerageza gukemura ikibazo mu buryo twe dutekereza ko ari bwo bwiza kurusha ubundi? Igihe cyose tugeze mu mimerere nk’iyo, byaba byiza dusabye Yehova kudufasha. Muri Yakobo 1:5, hagira hati “niba rero muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze asabe Imana kuko iha bose ititangiriye itama.” Data wo mu ijuru azaduha umwuka wera dukeneye kugira ngo dushobore gufata imyanzuro myiza.—Soma muri Luka 11:9, 13.
Iyemeze gukomeza kuba indahemuka
19, 20. Twagombye kwiyemeza gukora iki?
19 Igihe Salomo yarekaga gahunda yo gusenga k’ukuri, imyaka y’umuvurungano yakurikiyeho yagerageje cyane ubudahemuka bw’abagaragu b’Imana. Ni iby’ukuri ko benshi bihakanye mu buryo runaka. Ariko kandi, hari bamwe bakomeje rwose kubera Yehova indahemuka.
20 Buri munsi tuba tugomba kugira amahitamo kandi tugafata imyanzuro, ibyo bikaba bigerageza ubudahemuka bwacu. Natwe rero dushobora kugaragaza ko turi indahemuka. Nimucyo dukomeze kubera Yehova indahemuka ari na ko dukomeza kugira umutima umwe, twizeye rwose ko azakomeza guha imigisha indahemuka ze.—2 Sam 22:26, NW.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 9 Imigani 3:32 (NW): “kuko umushukanyi ari ikizira kuri Yehova, ariko abakiranutsi bagirana na we ubucuti.”
^ par. 10 Ntituzi niba Yehova yarishe wa muhanuzi w’umusaza, kuko Bibiliya itagize icyo ibivugaho.
Ni gute wasubiza?
• Kuki twagombye gushyiraho imihati kugira ngo turandure irari ry’ubutunzi mu mitima yacu?
• Ni iki kizadufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka?
• Ni gute kwicisha bugufi bidufasha gukomeza kubera Imana indahemuka?
[Ibibazo]
[Amafoto yo ku ipaji ya 9]
Ese kunanira ibishuko bijya bikugora?
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Ese uzita ku nama zishingiye kuri Bibiliya ubishyize mu isengesho?