Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubahisha Yehova ugaragaza ko wiyubaha

Ubahisha Yehova ugaragaza ko wiyubaha

Ubahisha Yehova ugaragaza ko wiyubaha

“Umurimo [Yehova] akora ni icyubahiro n’ubwiza.”—ZAB 111:3.

1, 2. (a) Wasobanura ute ijambo “icyubahiro”? (b) Ni ibihe bibazo biri busuzumwe muri iki gice?

IGIHE umukobwa w’imyaka icumi witwa Madison yabazwaga icyo ijambo “kwiyubaha” risobanura, yahise asubiza ati “ni ukwambara neza.” Icyo uwo mukobwa ukiri muto ashobora kuba atari azi, ni uko Bibiliya ivuga ko Imana ‘yambaye icyubahiro’ (Zab 104:1). Dukurikije uko abantu babibona, rimwe na rimwe kwiyubaha bishobora kuba bikubiyemo kwambara neza. Urugero, intumwa Pawulo yifuzaga ko Abakristokazi “birimbishisha imyambaro ikwiriye, biyubaha kandi bashyira mu gaciro, batirimbishisha imideri yo kuboha umusatsi, izahabu n’amasaro cyangwa imyenda ihenze cyane” (1 Tim 2:9). Ariko imyifatire yiyubashye ituma “icyubahiro” cya Yehova n’“ubwiza” bwe bishyirwa hejuru, ikubiyemo ibirenze ibyo.—Zab 111:3.

2 Muri Bibiliya, ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “icyubahiro” rishobora no guhindurwamo “ubwiza” n’“ikuzo.” Hari inkoranyamagambo ivuga ko umuntu aba ari “umunyacyubahiro” iyo “akwiriye, yubashywe cyangwa ahabwa agaciro.” Kandi nta wundi muntu ukwiriye kubahwa no guhabwa agaciro kurusha Yehova. Bityo, kubera ko turi abagaragu be bamwiyeguriye, ibyo dukora n’ibyo tuvuga byagombye kumwubahisha. Ariko se, kuki abantu bashobora kwiyubaha? Ese icyubahiro cya Yehova n’ubwiza bwe bigaragazwa n’iki? Icyubahiro cy’Imana cyagombye gutuma dukora iki? Ni iki Yesu Kristo ashobora kutwigisha ku birebana no kugaragaza uwo muco? Kandi se ni gute dushobora guhesha Imana icyubahiro?

Impamvu dushobora kwiyubaha

3, 4. (a) Kuba twarambitswe icyubahiro byagombye gutuma dukora iki? (b) Amagambo yo muri Zaburi ya 8:6-10, yerekeza kuri nde mu buryo bw’ubuhanuzi? (Reba ibisobanuro ahagana hasi.) (c)  Mu gihe cyashize, ni ba nde Yehova yambitse icyubahiro?

3 Kubera ko abantu bose baremwe mu ishusho y’Imana, bafite ubushobozi bwo kwiyubaha. Yehova yahesheje umuntu wa mbere icyubahiro igihe yamuhaga inshingano yo kwita ku isi (Itang 1:26, 27). Ndetse na nyuma y’uko umuntu akoze icyaha, Yehova yongeye kuvuga iyo nshingano umuntu afite ku isi. Ku by’ibyo, Imana yakomeje ‘kwambika’ abantu icyubahiro nk’ikamba. (Soma muri Zaburi ya 8:6-10.) * Kuba Imana yaratwambitse icyubahiro, bidusaba ko natwe tuyubaha. Ibyo tubikora duhesha izina rikomeye rya Yehova ikuzo, tumutinya kandi tumwubaha.

4 Mu buryo bwihariye, Yehova yahesheje icyubahiro mu rugero runaka abantu bamukorera umurimo wera. Imana yahesheje Abeli icyubahiro igihe yemeraga igitambo cye, ikanga icy’umuvandimwe we Kayini (Itang 4:4, 5). Mose yahawe amabwiriza yo ‘guha [Yosuwa] ku cyubahiro cye.’ Uwo ni we wagombaga gusimbura Mose ku buyobozi bwa Isirayeli (Kub 27:20). Bibiliya ivuga ibirebana na Salomo, umwana wa Dawidi, igira iti “Uwiteka yogeza Salomo cyane imbere y’Abisirayeli bose, amuha icyubahiro cy’ubwami kitari cyabaye ku mwami wese wamubanjirije mu Bisirayeli” (1 Ngoma 29:25). Imana izambika icyubahiro kidasanzwe Abakristo basutsweho umwuka bazutse. Abo Bakristo bazaba baratangaje mu budahemuka ‘icyubahiro cy’ubwiza bw’ubwami bwayo’ (Zab 145:11-13). Igihe imbaga idasiba kwiyongera y’abagize “izindi ntama” za Yesu ibigenje ityo igasingiza Yehova, na yo iba ifite inshingano nziza cyane kandi yiyubashye.—Yoh 10:16.

Icyubahiro cya Yehova n’ubwiza bwe biragaragara

5. Icyubahiro cya Yehova ni cyinshi mu rugero rungana iki?

5 Mu ndirimbo umwanditsi wa zaburi Dawidi yaririmbye, yagaragaje ukuntu abantu ari ubusa ubagereranyije n’uko Imana ikomeye. Yagize ati “Uwiteka Mwami wacu, erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose! Washyize icyubahiro cyawe hejuru y’ijuru” (Zab 8:2). Uhereye mbere y’iremwa ry’“ijuru n’isi” ukageza nyuma y’isohozwa rikomeye ry’umugambi w’Imana wo guhindura isi paradizo no kugeza abantu ku butungane, ni ukuvuga iteka ryose, Yehova Imana ni we ukomeye cyane kandi ukwiriye icyubahiro kuruta abandi mu ijuru no mu isi.—Itang 1:1; 1 Kor 15:24-28; Ibyah 21:1-5.

6. Kuki umwanditsi wa zaburi yavuze ko Yehova yambaye icyubahiro?

6 Mbega ukuntu umwanditsi wa zaburi watinyaga Imana, agomba kuba yarakozwe ku mutima no kwitegereza nijoro ijuru ritangaje rihunze inyenyeri zimeze nk’utubuye tw’agaciro turabagirana! Uwo mwanditsi wa zaburi yatangajwe n’ukuntu Imana ‘isanzura ijuru nk’ihema,’ maze yerekana Yehova nk’uwambaye icyubahiro kubera ubuhanga buhambaye bugaragara mu byo yaremye. (Soma muri Zaburi ya 104:1, 2.) Icyubahiro cy’Umuremyi ushoborabyose kandi utagaragara hamwe n’ubwiza bwe, bigaragarira mu byo yaremye tubona.

7, 8. Ni gute isanzure rigaragaza icyubahiro cya Yehova n’ubwiza bwe?

7 Urugero, reka turebe itsinda ry’inyenyeri ryitwa Inzira y’Amata. Muri iryo tsinda ririmo inyenyeri nyinshi, imibumbe, izuba n’imibumbe irigaragiye, usanga isi ari nto cyane imeze nk’agasenyi kamwe mu musenyi wo ku nkombe nini cyane. Koko rero, iryo tsinda ryonyine ririmo inyenyeri zirenga miriyari 100! Uramutse ubaze inyenyeri imwe buri sogonda udahagarara, mu gihe cy’amasaha 24 buri munsi, byazagutwara imyaka irenga 3.000 kugira ngo urangize kuzibara!

8 Niba iryo tsinda ry’Inzira y’Amata ubwaryo ririmo inyenyeri zirenga miriyari 100, ubwo igice gisigaye cy’isanzure ry’ikirere kirimo inyenyeri zingana iki? Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko ugereranyije Inzira y’Amata ari rimwe mu matsinda y’inyenyeri abarirwa hagati ya miriyari 50 na miriyari 125 ari hirya no hino mu isanzure ry’ikirere. None se ubwo isanzure ry’ikirere ryose ririmo inyenyeri zingahe? Mu by’ukuri, igisubizo cy’icyo kibazo kirenze ubwenge bwacu. Nyamara Yehova ‘abara inyenyeri, akazita amazina zose’ (Zab 147:4). Ese kuba usobanukiwe ukuntu Yehova yambaye icyubahiro n’ubwiza mu buryo nk’ubwo, ntibiguteye guhesha ikuzo izina rye rikomeye?

9, 10. Ni gute uburyo umugati ubonekamo bigaragaza ubwenge bw’Umuremyi?

9 Reka noneho tureke kuvuga ibihereranye n’ijuru ritangaje, twivugire ku birebana n’umugati tumenyereye. Yehova ‘ntiyaremye ijuru n’isi’ gusa, ahubwo nanone “agaburira abashonji ibyokurya” cyangwa umugati (Zab 146:6, 7 gereranya na NW). “Icyubahiro” cy’Imana n’“ubwiza” bwayo bigaragarira mu mirimo yayo ikomeye, harimo no kuba yararemye ibihingwa bivamo ibintu bikorwamo umugati. (Soma muri Zaburi ya 111:1-5.) Umugati wari ibyokurya by’ibanze ku bantu benshi bo mu bihe bya kera, harimo n’Abisirayeli. Nubwo abantu babona ko umugati ari ibyokurya byoroheje, uburyo bwo mu rwego rwa shimi butuma ibintu bike by’ibanze ukorwamo bihinduka umugati uryoshye cyane, bwo burahambaye.

10 Igihe Bibiliya yandikwaga, Abisirayeli bakoraga umugati bakoresheje ifu y’ingano zisanzwe cyangwa iy’ingano za sayiri n’amazi. Hari igihe bakoreshaga umusemburo mu gukora umugati. Ibyo bintu byoroheje birahura maze bigakora uruvange rutangaje rw’ibintu byo mu rwego rwa shimi bifite ukuntu bikorana. Uko mu by’ukuri ibyo bintu bikorana, ntibiramenyekana neza. Byongeye kandi, uburyo umubiri w’umuntu ukura mu mugati ibiwutunga, na byo biratangaje kandi ntibyoroshye kubisobanukirwa. Ntibitangaje kuba umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi! Yose wayikoresheje ubwenge” (Zab 104:24). Ese nawe, ibyo bigutera gusingiza Yehova?

Icyubahiro cy’Imana n’ubwiza bwayo bituma dukora iki?

11, 12. Gutekereza ku byo Imana yaremye bishobora kutumarira iki?

11 Si ngombwa ko tuba abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere kugira ngo dutangazwe n’ijuru rihunze inyenyeri nijoro, cyangwa ngo tube abahanga mu bya shimi kugira ngo umugati udushimishe. Icyakora, kugira ngo duhe agaciro ugukomera k’Umuremyi wacu, dukeneye gufata igihe cyo gutekereza ku mirimo y’amaboko ye. Gutekereza muri ubwo buryo bitumarira iki? Akamaro kabyo ni nk’ako tubonera mu gutekereza ku bindi bintu Yehova yakoze.

12 Dawidi yaririmbye yerekeza ku bintu bikomeye Yehova yakoreye ubwoko Bwe agira ati “nzavuga ubwiza bw’icyubahiro cyo gukomera kwawe, n’imirimo itangaza wakoze” (Zab 145:5). Tuzagaragaza ko twita kuri iyo mirimo Yehova yakoze twiga Bibiliya kandi tugafata igihe cyo gutekereza ku byo dusoma. Gutekereza dutyo bizatumarira iki? Ibyo bizatuma turushaho guha agaciro icyubahiro cy’Imana n’ubwiza bwayo. Nta gushidikanya rero ko bituma twunga mu rya Dawidi, we wahaye Yehova ikuzo agira ati “nanjye nzavuga gukomera kwawe” (Zab 145:6). Gutekereza ku mirimo itangaje y’Imana byagombye gutuma imishyikirano dufitanye na Yehova irushaho kuba myiza, kandi bigatuma twiyemeza kubwira abandi ibihereranye na we twishimye. Ese utangaza ubutumwa bwiza ubigiranye ishyaka kandi ugafasha abantu guha agaciro icyubahiro cya Yehova Imana n’ubwiza bwe?

Yesu yahesheje Imana icyubahiro mu buryo butunganye

13. (a) Dukurikije ibivugwa muri Daniyeli 7:13, 14, ni iki Yehova yahesheje Umwana we? (b) Yesu ni Umwami ufata ate abo ayobora?

13 Umwana w’Imana Yesu Kristo yatangaje ubutumwa bwiza abigiranye ishyaka kandi yahesheje icyubahiro Se wo mu ijuru. Yehova yahesheje Umwana we w’ikinege icyubahiro cyihariye igihe yamuhaga ‘ubutware n’ubwami.’ (Soma muri Daniyeli 7:13, 14.) Ariko Yesu si umwibone cyangwa umuntu utishyikirwaho. Ahubwo ni Umuyobozi w’umunyambabazi, uzi aho ubushobozi bw’abo ayobora bugarukira, kandi akabubaha mu rugero runaka. Reka turebe urugero rumwe rw’ukuntu Yesu wari waratoranyirijwe kuzaba Umwami, yafataga abantu yahuraga na bo cyane cyane abantu batakundwaga hamwe n’abari baragizwe ibicibwa.

14. Ababembe bafatwaga bate muri Isirayeli ya kera?

14 Mu bihe bya kera, akenshi abantu babaga barwaye ibibembe byabicaga bibazambije. Buhoro buhoro, ibibembe byakwiraga umubiri wose. Kuvura ibibembe bigakira ntibyari byoroshye, ku buryo abantu babonaga ko byari nko kuzura umuntu (Kub 12:12; 2 Abami 5:7, 14). Ababaga barwaye ibibembe babaga bahumanye, bakangwa cyane kandi bagacibwa mu bandi. Iyo ababembe babaga bagiye kugera aho abandi bantu bari, bagombaga kubaburira bavuga cyane bati “ndahumanye, ndahumanye” (Lewi 13:43-46). Umuntu wabaga arwaye ibibembe yafatwaga nk’uwapfuye. Dukurikije inyandiko za ba rabi, umubembe yagombaga kugendera kure Umuyahudi, ku buryo hagati yabo hagombaga kuba hari intera igera kuri metero 1,7. Bavuga ko iyo umuyobozi w’idini yabonaga umubembe, kabone n’iyo yamuboneraga kure, uwo muyobozi yamuteraga amabuye kugira ngo atamwegera.

15. Ni mu buhe buryo Yesu yitaye ku mubembe?

15 Ariko kandi, ikintu gishishikaje ni ukuntu Yesu yabyifashemo igihe umubembe yamusangaga maze akamwinginga ngo amukize. (Soma muri Mariko 1:40-42.) Aho kugira ngo Yesu yirukane uwo mubembe, yagiriye impuhwe uwo muntu wangwaga n’abandi kandi aramwubaha. Yesu yabonye ko ari umuntu ukwiriye kugirirwa imbabazi wari ukeneye guhumurizwa. Impuhwe yamugiriye zatumye ahita agira icyo akora. Yarambuye ukuboko akora kuri wa mubembe, maze aramukiza.

16. Ni irihe somo wavanye ku buryo Yesu yafataga abandi?

16 None se ko turi abigishwa ba Yesu, twakwigana dute uburyo yahesheje Se icyubahiro? Uburyo bumwe ni ukumenya ko abantu bose bakwiriye kubahwa mu buryo bukwiriye, tutitaye ku gihagararo cyabo, ku buzima baba bafite cyangwa ku myaka yabo (1 Pet 2:17). By’umwihariko, abantu bafite inshingano z’ubugenzuzi, urugero nk’abagabo, ababyeyi n’abasaza mu itorero, bakwiriye kubaha abo bashinzwe kwitaho, bakabafasha gukomeza kumva ko bafite agaciro. Bibiliya yatsindagirije ko ibyo ari byo Abakristo bose basabwa, igira iti “ku birebana n’urukundo rwa kivandimwe, buri wese agaragarize mugenzi we urukundo rurangwa n’ubwuzu. Ku birebana no kugaragarizanya icyubahiro, mufate iya mbere.”—Rom 12:10.

Twiyubahe mu gihe turi muri gahunda yo gusenga

17. Ni iki Ibyanditswe bitwigisha ku birebana no kwiyubaha igihe umuntu ari muri gahunda yo gusenga Yehova?

17 Twagombye kwiyubaha mu buryo bwihariye mu gihe turi muri gahunda yo gusenga Yehova. Mu Mubwiriza 4:17 hagira hati “nujya mu nzu y’Imana ujye urinda ikirenge cyawe.” Mose na Yosuwa bategetswe gukuramo inkweto igihe bari ahantu hera (Kuva 3:5; Yos 5:15). Ibyo bagombaga kubikora kugira ngo bibe ikimenyetso cy’uko bubaha Imana cyangwa bayitinya. Abatambyi b’Abisirayeli bagombaga kwambara amakabutura kugira ngo “batagaragaza ubwambure” (Kuva 28:42, 43). Ibyo byatumaga abandi bantu batabona ubwambure bwabo mu gihe babaga bakorera imirimo yabo ku gicaniro. Byongeye kandi buri muntu wese mu babaga bagize umuryango w’umutambyi yagombaga gukomeza kumvira ihame ry’Imana rirebana no kwiyubaha.

18. Twagaragaza dute ko twiyubaha muri gahunda yo gusenga Yehova?

18 Kubera ko dusenga Yehova twagombye kugaragaza ko twiyubaha mu bice byose bigize imibereho yacu. Kugira ngo tube abantu bakwiriye kubahwa, tugomba gukora ibintu mu buryo bwiyubashye. Ntitwagombye kugaragaza ko twiyubaha bya nyirarureshwa cyangwa se dushaka kwibonekeza. Ibyo byagombye kurenga ibyo abantu babona, bikabonwa n’Imana, mu yandi magambo byagombye kuba bivuye ku mutima (1 Sam 16:7; Imig 21:2). Kwiyubaha byagombye kuba kimwe mu bintu bituranga, bikagira ingaruka ku myitwarire yacu, ku mitekerereze yacu, ku mishyikirano tugirana n’abandi no ku buryo tubona abo turi bo. Koko rero, twagombye kwiyubaha igihe cyose, ndetse no muri buri kintu cyose tuvuga n’icyo dukora. Ku birebana n’uko twitwara, uko twambara n’uko twirimbisha, tuzirikana amagambo y’intumwa Pawulo agira ati “mu buryo ubwo ari bwo bwose, ntiduha urwaho ikintu icyo ari cyo cyose cyabera abandi igisitaza, kugira ngo umurimo wacu utabonekaho umugayo. Ahubwo mu buryo bwose, tugaragaza ko dukwiriye kuba abakozi b’Imana” (2 Kor 6:3, 4). Natwe ‘muri byose turimbisha inyigisho z’Imana Umukiza wacu.’—Tito 2:10.

Komeza guhesha Imana icyubahiro

19, 20. (a) Ni ubuhe buryo bwiza bwo kugaragaza ko twubaha abandi? (b) Ku bihereranye no kugaragaza ko twiyubaha, twagombye kwiyemeza iki?

19 Abakristo basutsweho umwuka, bakaba ari “ba ambasaderi mu cyimbo cya Kristo,” bagaragaza icyubahiro (2 Kor 5:20). Abagize “izindi ntama” babashyigikira mu budahemuka, ni intumwa zifite icyubahiro z’Ubwami bwa Mesiya. Ambasaderi cyangwa intumwa avuganira ubutegetsi ahagarariye ashize amanga, kandi mu buryo bwiyubashye. Ku bw’ibyo, mu gihe dushyigikira ubutegetsi bw’Imana, ari bwo Bwami bwayo, twagombye kuvuga mu buryo bwiyubashye kandi dushize amanga (Efe 6:19, 20). Kandi se igihe tugeza ku bandi “inkuru z’ibyiza,” ntituba tugaragaza ko tububashye?—Yes 52:7.

20 Twagombye kwiyemeza guhesha Imana ikuzo twitwara mu buryo buyubahisha (1 Pet 2:12). Nimucyo duhore tugaragaza ko twubaha Imana cyane, gahunda yayo yo gusenga na bagenzi bacu duhuje ukwizera. Kandi twifuza ko Yehova wambaye icyubahiro n’ubwiza, ashimishwa n’uko tugaragaza ko twiyubaha muri gahunda yo kumusenga.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Nanone, amagambo ya Dawidi ari muri Zaburi ya 8, yerekeza mu buryo bw’ubuhanuzi ku muntu utunganye Yesu Kristo.—Heb 2:5-9.

Ni gute wasubiza?

• Kumenya ko icyubahiro cya Yehova gitangaje byagombye gutuma dukora iki?

• Uburyo Yesu yitaye ku mubembe, bwatwigisha iki ku birebana no kubaha abandi?

• Ni gute twakubaha Yehova dukora ibintu mu buryo burangwa no kwiyubaha?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Ni gute Yehova yahesheje Abeli icyubahiro?

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Imirimo ikomeye ya Yehova igaragarira no mu buryo umugati ukorwamo

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Uburyo Yesu yitaye ku mubembe, bwakwigishije iki ku birebana no kubaha abandi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Gahunda yo gusenga yiyubashye ikubiyemo kubaha Yehova