Yehova ntazareka indahemuka ze
Yehova ntazareka indahemuka ze
“[Yehova] ntazareka indahemuka ze. Zizarindwa iteka ryose.”—ZAB 37:28, NW.
1, 2. (a) Ni ibihe bintu byabayeho mu kinyejana cya cumi Mbere ya Yesu, maze bikagerageza ubudahemuka bw’abagaragu b’Imana? (b) Ni mu bihe bihe bitatu Yehova yarinze indahemuka ze?
HARI mu kinyejana cya cumi Mbere ya Yesu, icyo gihe abagaragu ba Yehova bakaba baragombaga kugira umwanzuro bafata. Kugira ngo hatabaho intambara y’abenegihugu, ubwami bwigometse bw’amajyaruguru bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi, bwahawe ubwigenge. Yerobowamu, umwami wabwo mushya, yihutiye gukomeza ubutegetsi bwe maze ashyiraho idini rishya rya Leta. Yasabye abaturage be kumugandukira muri byose. Ni iki abagaragu ba Yehova b’indahemuka bari gukora? Ese bari gukomeza kubera Imana yabo indahemuka? Ababarirwa mu bihumbi ni ko babigenje kandi Yehova yabitagaho igihe cyose bakomezaga gushikama.—1 Abami 12:1-33; 2 Ngoma 11:13, 14.
2 Muri iki gihe na bwo, ubudahemuka bw’abagaragu b’Imana burageragezwa. Bibiliya itanga umuburo igira iti “mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso. Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.” Ese dushobora ‘kumurwanya dushikamye, dufite ukwizera gukomeye’ kandi tukamutsinda (1 Pet 5:8, 9)? Nimucyo dusuzume bimwe mu bintu byabayeho mbere y’uko Umwami Yerobowamu yima mu mwaka wa 997 Mbere ya Yesu, n’ibyabaye nyuma yaho, maze turebe isomo twabikuramo. Muri ibyo bihe bigoranye, abagaragu ba Yehova b’indahemuka barakandamizwaga. Nanone bari bugarijwe n’ibitekerezo by’abahakanyi, kandi bari bafite inshingano zitoroshye bagombaga gusohoza. Muri ibyo bihe byose, Yehova ntiyigeze areka indahemuka ze kandi no muri iki gihe ntazazireka.—Zab 37:28, NW.
Yehova ntareka indahemuka ze iyo zikandamizwa
3. Kuki ubutegetsi bw’Umwami Dawidi butakandamizaga abantu?
3 Reka tubanze dusuzume imimerere yariho igihe Yerobowamu yabaga umwami. Mu Migani 29:2 hagira hati “iyo hategeka umunyabyaha abantu bacura imiborogo.” Igihe Dawidi Umwami wa Isirayeli ya kera yategekaga, abaturage ntibacuraga imiborogo. Dawidi ntiyari atunganye ariko yari indahemuka ku Mana kandi yarayiringiraga. Ubutegetsi bwa Dawidi ntibwakandamizaga abantu. Yehova yagiranye isezerano na Dawidi agira ati “inzu yawe n’ubwami bwawe bizahoraho bidakuka iminsi yose kandi intebe y’ubwami bwawe izakomera iteka ryose.”—2 Sam 7:16.
4. Imigisha yabonekaga mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo yaterwaga n’iki?
4 Ubutegetsi bwa Salomo umuhungu wa Dawidi bwabanje kurangwa n’amahoro n’uburumbuke, ku buryo koko bwari bukwiriye kugereranya Ubutegetsi bwa Kristo Yesu bw’Imyaka Igihumbi buzaza (Zab 72:1, 17). Icyo gihe nta n’umwe muri ya miryango 12 ya Isirayeli wari ufite impamvu yo kwigomeka. Icyakora, kugira ngo Salomo n’abaturage be babone imigisha, hari icyo basabwaga. Yehova yari yarabwiye Salomo ati “nuko nugendera mu mateka yanjye, ugasohoza ibyo nategetse ukitondera amategeko yanjye yose akaba ari yo ugenderamo, nzakomeza ijambo ryanjye navuganye na so Dawidi, mbe mu Bisirayeli ne kureka ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.”—1 Abami 6:11-13.
5, 6. Ni iki cyabayeho bitewe n’uko Salomo yaretse kubera Imana indahemuka?
5 Igihe Salomo yari ageze mu za bukuru, yaretse kubera Yehova indahemuka maze atangira kwishora mu gusenga kw’ikinyoma (1 Abami 11:4-6). Buhoro buhoro, Salomo yaretse kumvira amategeko ya Yehova, kandi arushaho gukandamiza abantu. Yari yarakandamije abantu cyane ku buryo na nyuma y’urupfu rwe, abaturage bitotombeye ibikorwa bye babibwira umuhungu we Rehobowamu wamusimbuye, bamusaba kuborohereza uko gukandamizwa (1 Abami 12:4). Yehova yabigenje ate igihe Salomo yarekaga kumubera indahemuka?
6 Bibiliya iratubwira iti “Uwiteka arakarira Salomo, kuko umutima we wahindutse ukayoba . . . Imana ya Isirayeli yari yaramubonekeye kabiri.” Yehova yabwiye Salomo ati ‘kuko utitondeye isezerano ryanjye n’amategeko yanjye nagutegetse, ni ukuri nzakunyaga ubwami bwawe mbugabire umugaragu wawe.’—1 Abami 11:9-11.
7. Nubwo Yehova yaretse Salomo, yitaye ate ku ndahemuka Ze?
7 Hanyuma Yehova yohereje umuhanuzi Ahiya kugira ngo asuke amavuta ku muntu wari kubohora abantu akabavana ku gahato ka Salomo. Uwo muntu yari Yerobowamu, umugabo wari ushoboye wari ufite umwanya mu butegetsi bwa Salomo. Nubwo Yehova yakomeje isezerano ry’Ubwami yari yaragiranye na Dawidi, yemeye ko ubutegetsi bw’imiryango 12 bwicamo ibice. Imiryango icumi yari gutegekwa na Yerobowamu, naho ibiri igakomeza kuba mu gisekuruza cya Dawidi, icyo gihe kikaba cyari gihagarariwe n’Umwami Rehobowamu (1 Abami 11:29-37; 12:16, 17, 21). Yehova yabwiye Yerobowamu ati “nuko rero niwumvira ibyo nzagutegeka byose, ukagendera mu nzira zanjye ugakora ibitunganye mu maso yanjye, ukitondera amateka n’amategeko yanjye nk’uko umugaragu wanjye Dawidi yagenzaga, nzabana nawe nkubakire inzu idakuka nk’iyo nubakiye Dawidi, kandi nzaguha Abisirayeli” (1 Abami 11:38). Yehova yagize icyo akorera ubwoko bwe kandi ashyiraho uburyo bwari gutuma budakomeza gukandamizwa.
8. Ni ibihe bigeragezo bikandamiza abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe?
8 Muri iki gihe, akarengane no gukandamizwa birogeye cyane. Mu Mubwiriza 8:9 hagira hati “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi.” Abacuruzi b’abanyamururumba n’abategetsi bamunzwe na ruswa bashobora gutuma ubukungu bwifata nabi cyane. Abayobozi muri za leta, abo mu bigo by’ubucuruzi n’ab’amadini, akenshi batanga urugero rubi mu birebana n’umuco. Ku bw’ibyo, kimwe n’umukiranutsi Loti, indahemuka z’Imana muri iki gihe ‘zibabazwa cyane n’ukuntu abantu basuzugura amategeko bishora mu bikorwa by’ubwiyandarike’ (2 Pet 2:7). Byongeye kandi, nubwo twihatira kubaho mu buryo buhuje n’amahame y’Imana nta we tubangamira, akenshi twibasirwa n’ibitotezo bituruka ku bayobozi b’abibone.—2 Tim 3:1-5, 12.
9. (a) Ni iki Yehova yamaze gukora kugira ngo arokore ubwoko bwe? (b) Kuki dushobora kwizera tudashidikanya ko Yesu azakomeza kubera Imana indahemuka?
9 Ariko kandi, dushobora kwemera tudashidikanya uku kuri kw’ibanze: Yehova ntazareka indahemuka ze. Tekereza ku bintu yatangiye gukora kugira ngo avaneho abayobozi babi b’isi. Ubwami bw’Imana bwa kimesiya buyobowe na Kristo Yesu bwamaze kwimikwa. Yesu Kristo amaze hafi imyaka ijana ategekera mu ijuru. Vuba aha, azazanira abubaha izina ry’Imana bose ihumure risesuye. (Soma mu Byahishuwe 11:15-18.) Yesu yakomeje kubera Imana indahemuka ageza n’ubwo apfa. Ntazigera atenguha abayoboke be, nk’uko byagenze kuri Salomo.—Heb 7:26; 1 Pet 2:6.
10. (a) Ni gute twagaragaza ko duha agaciro Ubwami bw’Imana? (b) Ni iki dushobora kwizera mu gihe duhanganye n’ibigeragezo?
10 Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi nyakuri buzakuraho imibabaro yose. Tugomba kugandukira Yehova Imana n’Ubwami bwe. Kwizera ubwo Bwami mu buryo bwuzuye bituma tuzibukira isi itubaha Imana kandi tukagira ishyaka ryo gukora imirimo myiza (Tito 2:12-14). Twihatira gukomeza kubaho tutarangwaho ikizinga cy’iyi si (2 Pet 3:14). Uko ibigeragezo twahura na byo muri iki gihe byaba bimeze kose, dushobora kwizera ko Yehova azaturinda ikintu gishobora kutwangiza mu buryo bw’umwuka. (Soma muri Zaburi ya 97:10.) Ikindi kandi, Zaburi ya 116:15 itwizeza ko “urupfu rw’abakunzi be” cyangwa indahemuka ze, ‘ari urw’igiciro cyinshi mu maso ye.’ Abagaragu ba Yehova ni ab’agaciro kenshi kuri we, ku buryo mu rwego rw’itsinda, atazigera yemera ko bashiraho.
Yehova ntareka indahemuka ze iyo zugarijwe n’ibitekerezo by’abahakanyi
11. Ni gute Yerobowamu yabaye umuhemu?
11 Ubutegetsi bw’Umwami Yerobowamu bwagombye kuba bwarazaniye ubwoko bw’Imana ihumure mu rugero runaka. Ibinyuranye n’ibyo, ibikorwa bye byarushijeho kugerageza ubudahemuka bwabo ku Mana. Kubera ko Yerobowamu atanyuzwe n’icyubahiro hamwe n’umwanya wihariye wo kuba umwami yari yarahawe, yatangiye gushaka uko yakomeza uwo mwanya yari afite. Yaribwiye ati “aba bantu nibazamuka bakajya bajya i Yerusalemu gutambira mu nzu y’Uwiteka, imitima yabo izagarukira shebuja Rehobowamu umwami w’Abayuda, maze banyice bisubirire kuri Rehobowamu, umwami w’Abayuda.” Ku bw’ibyo, Yerobowamu yashinze idini rishya ryari rishingiye ku gusenga ibishushanyo bibiri by’inyana za zahabu. Bibiliya igira iti “maze kimwe agishyira i Beteli, ikindi agishyira i Dani. Nuko ibyo bishushanyo biba ikigusha kuko abantu bajyaga baza kubiramya, ndetse bakagera no ku cy’i Dani. Kandi yubaka n’ingoro ku tununga, atoranya mu bantu bandi bose batari Abalewi, abagira abatambyi.” Ndetse Yerobowamu yihimbiye umunsi wo ‘kuremeraho ibirori by’Abisirayeli’ kandi “ajya ku gicaniro ahosereza imibavu.”—1 Abami 12:26-33.
12. Indahemuka z’Imana zari mu bwami bw’amajyaruguru zakoze iki igihe Yerobowamu yashyiragaho gahunda yo gusenga inyana muri Isirayeli?
12 Icyo gihe, ni iki indahemuka z’Imana zari mu bwami bw’amajyaruguru zari gukora? Abalewi babaga mu midugudu bari barahawe mu bwami bw’amajyaruguru bahise bagira icyo bakora nta kuzuyaza nk’uko abakurambere babo b’indahemuka babigenje (Kuva 32:26-28; Kub 35:6-8; Guteg 33:8, 9). Basize gakondo zabo, maze bimukana imiryango yabo berekeza mu majyepfo mu gihugu cy’u Buyuda, aho bashoboraga gusenga Yehova nta kirogoya (2 Ngoma 11:13, 14). Abandi Bisirayeli bari bamaze igihe gito bari i Buyuda, bahisemo kugumayo burundu, aho gusubira iwabo (2 Ngoma 10:17). Yehova yagize icyo akora kugira ngo abantu bo mu bwami bw’amajyaruguru bari kuzavuka nyuma yaho bakifuza guhindukirira ugusenga k’ukuri, bashobore kureka gahunda yo gusenga inyana maze bajye mu Buyuda bitabagoye.—2 Ngoma 15:9-15.
13. Muri iki gihe, ni gute ibitekerezo by’abahakanyi bibera abagize ubwoko bw’Imana ikigeragezo?
13 Muri iki gihe, abagize ubwoko bw’Imana bugarijwe n’abahakanyi ndetse n’ibitekerezo byabo. Hari abategetsi bamwe bagerageje gushyiraho idini rya Leta, maze bagahatira abo bayobora kuryumvira. 1 Pet 2:9; Ibyah 14:1-5.
Abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo n’abandi bantu b’abibone bagerageje kwihandagaza bavuga ko ari bo bagize itsinda ry’abatambyi b’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, mu Bakristo b’ukuri ni ho honyine dusanga abasutsweho umwuka by’ukuri, bagize itsinda ry’“abatambyi n’abami.”—14. Twagombye kwitwara dute ku birebana n’ibitekerezo by’abahakanyi?
14 Muri iki gihe, indahemuka z’Imana ntizishukwa n’ibitekerezo by’abahakanyi, kimwe n’uko byari bimeze ku Balewi b’indahemuka bo mu kinyejana cya cumi Mbere ya Yesu. Abasutsweho umwuka n’Abakristo bagenzi babo birinda ibitekerezo by’abahakanyi bakabyamaganira kure, kandi ibyo bakabikora nta kuzuyaza. (Soma mu Baroma 16:17.) Nubwo mu bintu bisanzwe tugandukira abategetsi tubikunze kandi tugakomeza kutagira aho tubogamira mu makimbirane y’iyi si, dukomeza kubera indahemuka Ubwami bw’Imana (Yoh 18:36; Rom 13:1-8). Twamaganira kure ibinyoma by’abavuga ko bakorera Imana ari na ko bayisuzuguza imyifatire yabo.—Tito 1:16.
15. Kuki dukwiriye kubera indahemuka ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’?
15 Tekereza nanone ku bihereranye no kuba Yehova yaratumye abantu b’imitima itaryarya bashobora kuva mu isi mbi, maze mu buryo bw’ikigereranyo, bakinjira muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka yashyizeho (2 Kor 12:1-4). Dukomeza kuba bugufi bw’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, shebuja yashinze abo mu rugo rwe bose ngo ajye abaha ibyokurya mu gihe gikwiriye.’ Ibyo kandi tubikora tubigiranye umutima ushima. “Ibyo [Kristo] atunze byose” yabishinze uwo mugaragu (Mat 24:45-47). Ku bw’ibyo, nubwo ku giti cyacu twaba tudasobanukiwe neza impamvu itsinda ry’umugaragu ryafashe umwanzuro runaka, iyo ntiyaba ari impamvu yo kutawemera cyangwa ngo dusubire mu isi ya Satani. Ibinyuranye n’ibyo, ubudahemuka bwacu buzatuma twicisha bugufi maze dutegereze igihe Yehova azatuma ibyo bintu byumvikana neza.
Yehova ntareka indahemuka ze iyo zisohoza inshingano yazihaye
16. Ni iyihe nshingano umuhanuzi w’i Buyuda yahawe?
16 Yehova yaciriyeho iteka Yerobowamu kubera imyifatire ye y’ubuhakanyi. Yatumye umuhanuzi w’i Buyuda kujya i Beteli mu majyaruguru, maze agasanga Yerobowamu igihe yaturaga igitambo ku gicaniro cye. Uwo muhanuzi yagombaga gutangariza Yerobowamu ubutumwa buteye ubwoba bw’urubanza. Nta gushidikanya, iyo yari inshingano itoroshye.—1 Abami 13:1-3.
17. Yehova yarinze ate umuhanuzi we?
17 Yerobowamu amaze kumva urubanza Yehova yari amuciriye, yazabiranyijwe n’uburakari. Yerobowamu yatunze ukuboko uwo muntu wari uhagarariye Imana, abwira abantu bari hafi aho ati “nimumufate.” Ariko ako kanya bataramufata, “ukuboko yari amutunze kuranyunyuka, bituma adashobora kukugarura. Igicaniro na cyo gisadukamo kabiri ivu ryacyo riraseseka.” Yerobowamu yahatiwe gusaba uwo muhanuzi kumwingingira Yehova, agasenga amusabira ko ukuboko kwe kwari kwanyunyutse gukira. Uwo muhanuzi yarabikoze, maze uko kuboko kurakira. Nguko uko Yehova yarinze umuhanuzi we kugirirwa nabi.—1 Abami 13:4-6.
18. Yehova aturinda ate mu gihe tumukorera umurimo we tudatinya?
18 Mu gihe dukora umurimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa mu budahemuka, rimwe na rimwe duhura n’abantu batabyishimiye cyangwa baturwanya (Mat 24:14; 28:19, 20). Ariko ntitugomba kureka ngo gutinya ko abantu batwamagana, bitume ishyaka tugira mu murimo wo kubwiriza ricogora. Kimwe n’uwo muhanuzi wo mu gihe cya Yerobowamu utaravuzwe izina, ‘[Yehova] yaradutonesheje aduha kumukorera umurimo wera tudatinya, mu budahemuka’ * (Luka 1:74, 75). Nubwo muri iki gihe tudashobora kwitega ko Yehova azajya adukiza mu buryo bw’igitangaza, twebwe Abahamya be aracyaturinda akoresheje umwuka wera we n’abamarayika. (Soma muri Yohana 14:15-17; Ibyahishuwe 14:6.) Imana ntizareka abantu bakomeza kuvuga ijambo ryayo badatinya.—Fili 1:14, 28.
Yehova azarinda indahemuka ze
19, 20. (a) Twakwizera dute ko Yehova atazigera na rimwe adutererana? (b) Ni ibihe bibazo tuzasuzuma mu gice gikurikira?
19 Yehova ni Imana yacu y’indahemuka (Ibyah 15:4; 16:5). Bibiliya ivuga ko ari “umunyarukundo” cyangwa indahemuka, “mu mirimo ye yose” (Zab 145:17). Nanone kandi, Bibiliya itwizeza ko Yehova ‘azatunganya inzira z’abera be’ cyangwa indahemuka ze (Imig 2:8). Mu gihe indahemuka z’Imana zihanganye n’ibigeragezo cyangwa ibitekerezo by’abahakanyi, cyangwa se mu gihe zisohoza inshingano zitoroshye, zishobora kwizera ko Yehova azaziha ubuyobozi kandi akazishyigikira.
20 Ubu noneho, ikibazo buri wese muri twe akeneye gutekerezaho ni iki gikurikira: ni iki kizamfasha gukomeza kubera Yehova indahemuka uko ibigeragezo cyangwa ibishuko nahura na byo byaba bimeze kose? Mu yandi magambo, ni gute nashimangira ubudahemuka bwanjye ku Mana?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 18 Mu gice gikurikira, tuzareba niba uwo muhanuzi yarakomeje kumvira Yehova cyangwa atarabikomeje, kandi dusuzume n’ibyamubayeho.
Ni gute wasubiza?
• Yehova yagaragaje ate ko atajya areka indahemuka ze mu gihe zikandamizwa?
• Twagombye kwitwara dute ku bahakanyi n’ibitekerezo byabo?
• Yehova arinda ate indahemuka ze mu gihe zikora umurimo wo kubwiriza?
[Ibibazo]
[Ikarita/Ifoto yo ku ipaji ya 5]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
UBWAMI BW’AMAJYARUGURU (Yerobowamu)
Dani
SHEKEMU
Beteli
UBWAMI BW’AMAJYEPFO (Rehobowamu)
YERUSALEMU
[Ifoto]
Yehova ntiyigeze areka indahemuka ze igihe Yerobowamu yashyiragaho gahunda yo gusenga inyana
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Kugira ngo Salomo n’abo yayoboraga babone imigisha, hari icyo basabwaga