Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova yita ku bagaragu be bageze mu za bukuru abigiranye ubwuzu

Yehova yita ku bagaragu be bageze mu za bukuru abigiranye ubwuzu

Yehova yita ku bagaragu be bageze mu za bukuru abigiranye ubwuzu

‘Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo.’—HEB 6:10.

1, 2. (a) Kubona umuntu ufite imvi bishobora kukwibutsa iki? (b) Yehova abona ate Abakristo bageze mu za bukuru?

ESE iyo ubonye abageze mu za bukuru mu itorero ryanyu, imisatsi yarabaye imvi, uhita wibuka inkuru ya Bibiliya iri mu gitabo cya Daniyeli? Mu iyerekwa rya Daniyeli, yabonye Yehova Imana afite imisatsi y’imvi. Daniyeli yaranditse ati “nkomeza kwitegereza kugeza aho bashyiriyeho intebe z’ubwami, haza Umukuru nyir’ibihe byose aricara. Imyambaro ye yeraga nka shelegi, kandi umusatsi we wasaga n’ubwoya bw’intama bwera.”—Dan 7:9.

2 Ubusanzwe, ubwoya bw’intama akenshi buba ari umweru. Ku bw’ibyo, imvi hamwe n’izina ry’icyubahiro ry’“Umukuru nyir’ibihe byose” bituma twumva ko hashize igihe kirekire Imana iriho, kandi ko ifite ubwenge bwinshi, bityo tukaba tugomba kuyubaha cyane. None se, Yehova Umukuru nyir’ibihe byose, abona ate abagabo n’abagore bizerwa bageze mu za bukuru? Ijambo ry’Imana rigira riti “uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’icyubahiro, bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka” (Imig 16:31). Koko rero, iyo Umukristo wizerwa amaze kugira uruyenzi rw’imvi, kuba agaragara atyo ko akuze ni byiza mu maso y’Imana. Ese ubona abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru nk’uko Yehova ababona?

Kuki bafite agaciro kenshi?

3. Kuki bagenzi bacu duhuje ukwizera bageze mu za bukuru ari ab’agaciro cyane kuri twe?

3 Bamwe muri abo bagaragu b’Imana dukunda bageze mu za bukuru ni abagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, abahoze ari abagenzuzi basura amatorero ndetse n’abakiri bo, abapayiniya barangwa n’ishyaka, hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu b’ababwiriza b’Ubwami bageze mu za bukuru bo mu matorero yacu, bakorera Yehova mu budahemuka. Ushobora kuba uzi bamwe muri bo babwirizanyije ishyaka ubutumwa bwiza mu myaka ibarirwa muri za mirongo, kandi ingero zabo nziza zikaba zarateye inkunga abakiri bato, zikanagira ingaruka nziza ku mibereho yabo. Bamwe muri bagenzi bacu duhuje ukwizera bageze mu za bukuru, bashohoje inshingano zikomeye kandi bihanganira ibitotezo ku bw’inyungu z’ubutumwa bwiza. Yehova hamwe n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ baha agaciro cyane ibintu byose abo bavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru bakoze n’ibyo bakora ubu mu murimo w’Ubwami.—Mat 24:45.

4. Kuki twagombye kubaha Abakristo bageze mu za bukuru, kandi tugasenga tubasabira?

4 Abandi bagaragu ba Yehova Imana, bakwiriye gushimira abo bantu b’indahemuka bageze mu za bukuru kandi bakabubaha. Koko rero Amategeko Imana yatanze binyuze kuri Mose, yashyiraga isano hagati yo gutinya Yehova no kwita ku bageze mu za bukuru hamwe no kububaha (Lewi 19:32). Twagombye guhora dusabira abo bantu bizerwa, kandi tugashimira Imana ku bw’imirimo yabo igaragaza urukundo. Intumwa Pawulo yasenze asabira abantu yakundaga bari bakiri bato n’abari bakuze bafatanyaga na we umurimo.—Soma mu 1 Batesalonike 1:2, 3.

5. Twakungukirwa dute no kwifatanya n’abasenga Yehova bageze mu za bukuru?

5 Byongeye kandi, abagize itorero bose bashobora kungukirwa no gushyikirana n’Abakristo bageze mu za bukuru. Abo bantu basenga Yehova bageze mu za bukuru kandi b’indahemuka, bafite ubumenyi bw’agaciro kenshi babonye binyuze mu kwiyigisha, ku byo babonye ndetse n’ibyababayeho. Bitoje kwihangana no kwishyira mu mwanya w’abandi, kandi iyo babwira abakiri bato ibyo bamenye, bibatera ibyishimo byinshi no kumva banyuzwe (Zab 71:18). Mwa bakiri bato mwe, nimube abanyabwenge maze muvome kuri iyo soko y’ubwenge, nk’uko mwavoma amazi mu iriba rirerire.—Imig 20:5.

6. Wagaragariza ute abageze mu za bukuru ko ubaha agaciro by’ukuri?

6 Ese ugaragariza abageze mu za bukuru ko ubakunda cyane nk’uko Yehova abakunda? Uburyo bumwe ushobora kubigeraho ni ukubabwira ukuntu ubakunda bitewe n’ubudahemuka bwabo, no kubabwira ukuntu uha agaciro ibitekerezo byabo. Byongeye kandi, iyo ushyira mu bikorwa ibyo ubigiraho, uba ugaragaje ko ububaha ubivanye ku mutima. Abakristo benshi bageze mu za bukuru bashobora kwibuka inama zirangwa n’ubwenge bahawe n’abandi Bakristo b’indahemuka babarutaga, kandi bakibuka ukuntu kuzishyira mu bikorwa byabagiriye akamaro mu mibereho yabo. *

Bagaragarize ubwuzu ukora ibikorwa bifatika

7. Ni ba nde mbere na mbere Yehova aha inshingano yo kwita ku bageze mu za bukuru?

7 Imana iha mbere na mbere imiryango irimo abageze mu za bukuru inshingano yo kubitaho. (Soma muri 1 Timoteyo 5:4, 8.) Yehova arishima iyo abagize imiryango bashohoje inshingano bafite ku birebana na bene wabo bageze mu za bukuru, bityo bakaba bagaragaje ko babitaho nk’uko Yehova abikora. Imana ifasha iyo miryango kandi ikayiha imigisha ku bw’imihati ishyiraho n’ibyo yigomwa byose. *

8. Kuki amatorero yagombye kugaragaza ko ahangayikira Abakristo bageze mu za bukuru?

8 Nanone Yehova arishima iyo amatorero afasha abantu b’indahemuka bayarimo bageze mu za bukuru bafite ibyo bakeneye, ariko bakaba badafite abantu bizera mu miryango yabo bashobora kubitaho, cyangwa abagize imiryango yabo bakaba badashaka kubitaho (1 Tim 5:3, 5, 9, 10). Bityo iyo amatorero yita ku bageze mu za bukuru, aba ahuza n’ibyo Bibiliya ivuga igira iti “mujye mwishyira mu mwanya w’abandi, mukundane urukundo rwa kivandimwe, mugirirane impuhwe” (1 Pet 3:8). Pawulo yagaragaje neza ukuntu amatorero ahangayikira abageze mu za bukuru bayarimo, igihe yavugaga ko iyo urugingo rumwe rw’umubiri rubabara “izindi zose zibabarana na rwo” (1 Kor 12:26). Kugira ikintu gifatika umuntu akorera abageze mu za bukuru abigiranye impuhwe, bigaragaza ihame rikubiye mu nama Pawulo yatanze agira ati “nimukomeze kwakirana ibibaremerera, bityo musohoze amategeko ya Kristo.”—Gal 6:2.

9. Ni ibihe bintu bishobora kuremerera abageze mu za bukuru?

9 Ni ibihe bintu biremerera abageze mu za bukuru? Abenshi bananirwa vuba. Ndetse bashobora kumva batagishoboye no gukora ibintu by’ibanze, urugero nko kujya kwa muganga, kujya kwishyura za fagitire, gusukura inzu no gutegura amafunguro. Kubera ko gushaka kurya no kunywa bigenda bigabanuka uko umuntu asaza, abageze mu za bukuru bashobora kumva ko badakeneye kurya no kunywa nk’uko mu by’ukuri bakagombye kubikora. Ibyo ni na ko bishobora kugenda ku mafunguro yo mu buryo bw’umwuka. Amaso y’umuntu ugeze mu za bukuru ashobora gutuma gusoma bimugora, kandi amatwi ye na yo ashobora gutuma adakurikira neza porogaramu z’iby’umwuka. Ndetse no kwitegura kujya mu materaniro ya gikristo bishobora kumunaniza cyane. Ku bw’ibyo se, ni iki abandi bakorera abantu nk’abo bageze mu za bukuru?

Uko twabafasha

10. Ni iki abasaza bashobora gukora kugira ngo bizere ko abageze mu za bukuru babona ubufasha bakeneye?

10 Mu matorero menshi, abageze mu za bukuru bitabwaho mu buryo bw’intangarugero. Abavandimwe na bashiki bacu babafasha guhaha, guteka no gukora isuku. Bafasha abageze mu za bukuru kwiyigisha, kwitegura amateraniro no gukomeza kubwiriza buri gihe. Abahamya bakiri bato barabaherekeza kandi bakabafasha kugera aho bajya. Iyo abageze mu za bukuru batagishobora kuva mu rugo, bakurikiranira amateraniro kuri telefoni cyangwa ku bindi byuma yafatiweho. Igihe cyose bishoboka, abasaza bareba niba gahunda z’ingirakamaro zo kwita ku byo abageze mu za bukuru bari mu itorero bakeneye zisohozwa. *

11. Vuga ukuntu umuryango umwe wafashije umuvandimwe ugeze mu za bukuru.

11 Abakristo ku giti cyabo, na bo bashobora kubakira kandi bakabagirira ubuntu. Nyuma y’uko umuvandimwe ugeze mu za bukuru apfushije umugore we, ntiyari agishobora kwishyura inzu kuko atari akibona amafaranga ya pansiyo y’umugore we. We n’umugore we bari bariganye Bibiliya n’umuryango wari ufite inzu nini. Wari umuryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abakobwa babiri b’abangavu. Bamuhaye ibyumba bibiri muri iyo nzu. Mu gihe cy’imyaka 15, bagiye basangira ibyokurya, bakishimira hamwe kandi bakagaragarizanya urukundo rwa kivandimwe. Abakiri bato muri uwo muryango bungukiwe n’ukwizera kwe, ndetse no kumenya ibintu byinshi byamubayeho, maze na we yungukirwa n’ibihe bishimishije bamaranye. Uwo muvandimwe ugeze mu za bukuru yabanye na bo kugeza igihe apfiriye afite imyaka 89. Na n’ubu, abagize uwo muryango baracyashimira Imana kubera imigisha babonye binyuriye mu kubana n’uwo muvandimwe. Kubera ko bafashije umwigishwa wa Yesu Kristo mugenzi wabo, ‘ntibabuze ingororano yabo.’—Mat 10:42. *

12. Ni iki wakora kugira ngo ugaragaze ko wita mu buryo burangwa n’ubwuzu ku bavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru?

12 Birashoboka ko imimerere urimo ishobora kutakwemerera gufasha umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ugeze mu za bukuru nk’uko uwo muryango wabigenje, ariko wenda ushobora gufasha abageze mu za bukuru kujya mu materaniro no kubwiriza. Ushobora nanone kubatumira mu rugo kandi mushobora kujyana gutembera. Ushobora kubasura, cyane cyane igihe barwaye cyangwa batagishobora kuva aho bari. Byongeye kandi, ushobora kubitaho buri gihe kubera ko ari abantu bakuze, kandi uko ni na ko wagombye kubigenza. Igihe cyose ubwenge bw’Abakristo bageze mu za bukuru bugikora neza, bagombye kugira uruhare mu myanzuro yose ibareba. Ndetse n’abo ubwenge bwabo butagikora neza, bashobora kumenya niba bubashywe.

Yehova ntazibagirwa imirimo yawe

13. Kuki ari ngombwa kwita ku byiyumvo by’Abakristo bageze mu za bukuru?

13 Kwita ku byiyumvo by’abageze mu za bukuru ni ngombwa cyane. Ni ibisanzwe ko abageze mu za bukuru bababazwa cyane no kuba batagishobora gukora ibintu byose bashoboraga gukora igihe bari bakiri bato kandi bafite amagara mazima. Urugero, hari mushiki wacu wakoreye Yehova abigiranye ishyaka mu gihe cy’imyaka igera kuri 50, kandi akaba yari umupayiniya w’igihe cyose, warwaye indwara yamunegekaje, bityo akajya agera ku materaniro bimugoye. Iyo yagereranyaga ibyo yakoraga mbere mu murimo wo kubwiriza n’ibyo atagishobora kugeraho, yarariraga. Yubitse umutwe maze avuga arira ati “nta cyo nkimaze.”

14. Ni iyihe nkunga abagaragu ba Yehova bageze mu za bukuru bashobora gukura muri za zaburi?

14 Ese niba ugeze mu za bukuru, ujya wumva ubabaye utyo? Cyangwa hari igihe ujya wumva Yehova yaragutaye? Umwanditsi wa zaburi ashobora kuba yaragize ibyiyumvo nk’ibyo igihe yari ageze mu za bukuru, kubera ko yasenze Yehova agira ati “ntunte mu gihe cy’ubusaza, ntundeke mu gihe intege zanjye zishize. Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z’ubusaza” (Zab 71:9, 18). Koko rero, Yehova ntiyari guta umwanditsi w’iyo zaburi, kandi nawe ntazigera aguta. Mu yindi zaburi, Dawidi yagaragaje icyizere yari afite cy’uko Imana yari kuzamufasha. (Soma muri Zaburi ya 68:20.) Niba uri Umukristo ugeze mu za bukuru wizerwa, iringire ko Yehova ari kumwe nawe kandi ko azakomeza kugushyigikira buri munsi.

15. Ni iki cyafasha abageze mu za bukuru gukomeza kubona ibintu mu buryo burangwa n’icyizere?

15 Mwebwe Bahamya ba Yehova mugeze mu za bukuru, Imana ntijya na rimwe yibagirwa ibyo mwakoze byose mu gihe cyashize, ndetse n’ibyo mukora ubu mugamije kumuhesha ikuzo. Bibiliya ivuga ko “Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo” (Heb 6:10). Ku bw’ibyo, mujye murwanya imitekerereze idakwiriye yo kumva ko kuba mugeze mu za bukuru, nta cyo mukimariye Yehova. Mwihatire kwikuramo ibitekerezo byo kwiheba kandi bitarangwa n’icyizere, maze mubisimbuze ibirangwa n’icyizere. Mwishimire imigisha mufite hamwe n’ibyiringiro by’igihe kizaza! Ibyo ‘tuzabona hanyuma’ ni byiza cyane kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose, kandi Umuremyi wacu yadusezeranyije ko bizabaho nta kabuza (Yer 29:11, 12; Ibyak 17:31; 1 Tim 6:19). Mujye mutekereza ku byiringiro mufite, mwihatire guhora mwumva ko mukiri bato, kandi ntimuzigere na rimwe mupfobya agaciro kanyu mu itorero. *

16. Kuki umuvandimwe ugeze mu za bukuru yatekereje ko yagombye kureka kuba umusaza, ariko se ni gute inteko y’abasaza yamuteye inkunga?

16 Reka dufate urugero rwa Johan ufite imyaka 80 akaba yita buri gihe ku mugore we w’indahemuka, ubu utagishobora kuva aho ari witwa Sannie. * Bashiki bacu basimburana gusigara kuri Sannie kugira ngo Johan ashobore kujya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Ariko kandi vuba aha, Johan yumvise acitse intege burundu, maze atangira gutekereza ko atagombye gukomeza kuba umusaza mu itorero. Yavuze amarira amuzenga mu maso ati “kuba ndi umusaza bimaze iki? Nta cyo nkimariye itorero.” Bagenzi be b’abasaza bamwijeje ko kuba ari inararibonye kandi akaba agira ibitekerezo birangwa n’ubwenge, ari iby’agaciro kenshi. Bamuteye inkunga yo gukomeza kuba umusaza nubwo atashoboraga gukora byinshi. Kubera ko Johan yatewe inkunga cyane, aracyari umusaza kandi ibyo bituma itorero ryungukirwa.

Yehova abitaho rwose

17. Ni ikihe cyizere Bibiliya iha Abakristo bageze mu za bukuru?

17 Ibyanditswe bigaragaza neza ko abageze mu za bukuru bashobora gukomeza gukora byinshi mu murimo wa Yehova nubwo bahanganye n’ibibazo biterwa n’iza bukuru. Umwanditsi wa zaburi yagize ati ‘abatewe mu rugo rw’Uwiteka bazagumya kwera no mu busaza, bazagira amakakama menshi n’itoto’ (Zab 92:14, 15). Intumwa Pawulo ushobora kuba yaragiye ababazwa n’umubiri we, ‘ntiyacogoye, nubwo umuntu we w’inyuma yagendaga azahara.’—Soma mu 2 Abakorinto 4:16-18.

18. Kuki bagenzi bacu duhuje ukwizera bageze mu za bukuru n’ababitaho bakeneye ko abandi babafasha?

18 Ingero nyinshi zo muri iki gihe zigaragaza ko abageze mu za bukuru bashobora ‘kugumya kwera.’ Ariko ingorane ziterwa n’iza bukuru ndetse n’uburwayi bishobora gutuma abageze mu za bukuru bahangayika, kabone n’iyo baba bafite bene wabo babitaho kandi biyemeje kubafasha. Abita ku bageze mu za bukuru na bo bashobora kumva barambiwe. Itorero rifite igikundiro cyo gukorera abageze mu za bukuru n’ababitaho ibikorwa birangwa n’urukundo, kandi ni inshingano yaryo (Gal 6:10). Gufasha abo bantu dutyo bigaragaza ko mu by’ukuri tutababwira ngo nibagende, ‘basusuruke kandi bijute’ nta bufasha bugaragara tubahaye.—Yak 2:15-17.

19. Kuki Abakristo bizerwa bageze mu za bukuru bashobora kubona igihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere?

19 Imyaka y’iza bukuru ishobora kugira icyo ihindura mu rugero runaka ku byo Umukristo yakoraga, ariko ntigabanya urukundo abagaragu ba Yehova b’indahemuka bageze mu za bukuru bamukunda. Ibinyuranye n’ibyo, abo Bakristo bose bizerwa ni ab’igiciro cyinshi mu maso ye kandi ntazigera abareka (Zab 37:28; Yes 46:4). Yehova azabashyigikira, kandi abayobore mu myaka yabo yose y’iza bukuru.—Zab 48:15.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Reba igice cya 15, gifite umutwe uvuga ngo “Kubaha ababyeyi bacu bageze mu za bukuru” mu gitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango.

^ par. 10 Mu bihugu bimwe na bimwe, ibyo bishobora kuba bikubiyemo gufasha abageze mu za bukuru kubona ibyo leta ibagenera. Reba ingingo ivuga ngo “Imana yita ku bageze mu za bukuru,” yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kamena 2006.

^ par. 11 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Yehova atwitaho buri gihe,” yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 2003.

^ par. 15 Reba ingingo ivuga ngo “Ubwiza bw’uruyenzi rw’imvi,” yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 1993, mu Gifaransa.

^ par. 16 Amazina yarahinduwe.

Ni gute wasubiza?

• Kuki ubona ko Abakristo bizerwa bageze mu za bukuru ari ab’agaciro kenshi?

• Ni gute twagaragariza ubwuzu bagenzi bacu duhuje ukwizera bageze mu za bukuru?

• Ni iki cyafasha abagaragu ba Yehova bageze mu za bukuru kubona ibintu mu buryo burangwa n’icyizere?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Abagize itorero baha agaciro cyane abageze mu za bukuru