Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigana Yesu usenga Imana mu buryo yemera

Jya wigana Yesu usenga Imana mu buryo yemera

Jya wigana Yesu usenga Imana mu buryo yemera

Imana itumira mu buryo bwuje urukundo abantu “bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose” kugira ngo bayisenge (Ibyah 7:9, 10; 15:3, 4). Abemera iryo tumira bashobora ‘kureba ubwiza bw’Uwiteka’ (Zab 27:4; 90:17). Kimwe n’umwanditsi wa zaburi, barangurura amajwi yabo basingiza Imana bati “nimuze tumuramye twunamye, dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu.”—Zab 95:6.

Uburyo bwo gusenga Yehova aha agaciro cyane

Kubera ko Yesu ari Umwana w’Imana w’ikinege, yari afite uburyo buhagije bwo kumenya imitekerereze ya Se n’amahame ye. Ku bw’ibyo, Yesu yashoboraga kuvugana icyizere igihe yabwiraga abandi uburyo bukwiriye bwo gusenga Yehova. Yagize ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho.”—Yoh 1:14; 14:6.

Yesu yatanze urugero ruhebuje rwo kugandukira Se yicishije bugufi. Yagize ati “nta cyo nkora nibwirije, ahubwo ibyo bintu mbivuga nk’uko Data yabinyigishije.” Hanyuma yongeyeho ati “buri gihe nkora ibimushimisha” (Yoh 8:28, 29). Ni mu buhe buryo Yesu yashimishaga Se?

Uburyo bumwe, ni uko Yesu yari yariyeguriye Se mu buryo bwuzuye, kandi icyo ni ikintu cy’ibanze gikubiye muri gahunda yo gusenga Imana. Yesu yagaragaje ko yakundaga Se cyane amwumvira, akora ibyo ashaka, ndetse n’igihe byamusabaga kwigomwa cyane (Fili 2:7, 8). Ikintu cy’ingenzi cyarangaga gahunda ya Yesu yo gusenga, ni ukuntu yifatanyaga buri gihe mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, kugeza n’ubwo abizera n’abatizera bamwita Umwigisha (Mat 22:23, 24; Yoh 3:2). Byongeye kandi, Yesu yakoresheje igihe cye n’imbaraga ze mu gufasha abandi. Kubera ko yarangwaga n’umwuka wo kwitanga, byatumaga asigarana igihe gito cyo kwiyitaho, nyamara yishimiraga gukorera abandi (Mat 14:13, 14; 20:28). Nubwo Yesu yabaga afite byinshi byo gukora, yateganyaga igihe cyo gushyikirana na Se wo mu ijuru mu isengesho (Luka 6:12). Mbega ukuntu gahunda ya Yesu yo gusenga Imana yari iy’agaciro kenshi cyane!

Intambara yo gushimisha Imana

Yehova yitaye ku myifatire y’Umwana we kandi agaragaza ko amwemera (Mat 17:5). Ariko kandi, Satani na we yabonye ko Yesu yari uwizerwa mu mibereho ye. Ku bw’ibyo, Yesu yibasiwe na Satani mu buryo bwihariye. Kubera iki? Ni ukubera ko nta muntu wari warigeze akomeza kumvira Imana mu buryo butunganye, bityo ngo abe agaragaje ko asenga Imana mu buryo bwuzuye. Ubwo rero, Satani yashakaga ko Yesu areka gusenga Yehova kandi ari we ubikwiriye.—Ibyah 4:11.

Satani yashyizeho imihati kugira ngo atume Yesu atumvira, maze aramwegera amugerageza amusezeranya kugira icyo amuha. Yajyanye Yesu ku “musozi muremure bidasanzwe maze amwereka ubwami bwose bwo ku isi n’ikuzo ryabwo.” Hanyuma yaramubwiye ati “ibi byose ndabiguha niwikubita imbere yanjye ukandamya.” Yesu yabyifashemo ate? Yabwiye Satani ati “genda Satani! Kuko handitswe ngo ‘Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera’” (Mat 4:8-10). Koko rero, Yesu yari azi ko gupfukamira Satani byari kuba ari igikorwa cyo gusenga, uko inyungu yari kubikuramo zashoboraga kuba zingana kose. Ntiyifuzaga gukora igikorwa na kimwe cyo gusenga undi utari Yehova.

Twe Satani ashobora kutadusezeranya kuduha ubwami bwose bwo ku isi n’ikuzo ryabwo kugira ngo tumusenge. Ariko kandi, aracyagerageza gutuma Abakristo bafite imitima itaryarya badakomeza kuyoboka Imana. Satani ashaka ko dusenga undi muntu cyangwa ikindi kintu.—2 Kor 4:4.

Kristo Yesu yagaragaje ko ari uwizerwa kugeza ku gupfa. Kubera ko Yesu yakomeje gushikama ku Mana, yahesheje Yehova ikuzo kurusha undi muntu uwo ari we wese. Muri iki gihe, twe Abakristo b’ukuri twihatira kwigana imibereho ya Yesu yaranzwe n’ubudahemuka, dushyira mu mwanya wa mbere gahunda yacu yo gusenga Umuremyi, kurusha ikindi kintu cyose. Koko rero, kugirana imishyikirano myiza n’Imana ni cyo kintu cy’agaciro katagereranywa dufite.

Imigisha tubona iyo dusenze Imana mu buryo yemera

Guteza imbere “uburyo bwo gusenga butanduye kandi budahumanye” imbere y’Imana, bihesha imigisha myinshi (Yak 1:27). Urugero, turi mu gihe ‘abantu bikunda, bakunda amafaranga, birarira’ kandi “badakunda ibyiza” bagenda barushaho kwiyongera (2 Tim 3:1-5). Icyakora, mu nzu y’Imana cyangwa itorero ryayo dufite igikundiro cyo kwifatanya n’abantu batanduye kandi beza, bihatira gukurikiza amahame y’Imana ahereranye no kuyisenga (1 Tim 3:15). Ese iyo si isoko y’ihumure?

Gukomeza kutanduzwa n’iyi si biduhesha undi mugisha, ari wo wo kugira umutimanama utaducira urubanza. Twifuza gukomeza kugira umutimanama utaducira urubanza tugandukira amahame akiranuka y’Imana kandi twumvira amategeko ya Kayisari adatandukira ay’Imana.—Mar 12:17; Ibyak 5:27-29.

Gusenga Imana n’ubugingo bwacu bwose biduhesha imigisha y’ubundi buryo. Iyo twibanze ku gukora ibyo Imana ishaka aho kwita ku bidushimisha, imibereho yacu irushaho kugira intego kandi ikarangwa no kunyurwa. Aho kugira ngo tuvuge ngo “mureke twirire twinywere kuko ejo tuzapfa,” dufite ibyiringiro bidashidikanywaho byo kuzabona ubuzima bw’iteka muri paradizo ku isi.—1 Kor 15:32.

Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga igihe abakomeza kuba abantu batanduye mu maso ya Yehova ‘bazava mu mubabaro ukomeye.’ Iyo nkuru igira iti “uwicaye ku ntebe y’ubwami azababambaho ihema rye” (Ibyah 7:13-15). Uwo wicaye ku ntebe nta wundi utari Yehova Imana, akaba ari we ufite ikuzo rikomeye kuruta abandi bose mu ijuru no mu isi. Gerageza gutekereza ukuntu bizaba bishimishije igihe azagutumira mu ihema rye, maze akakurinda kugira ngo hatagira ikintu kibi kikugeraho! Kandi mu rugero runaka, ashobora kuturinda no muri iki gihe kandi akatwitaho.

Byongeye kandi, abantu bose basenga Imana mu buryo yemera, bavugwaho ko bayoborwa “ku masoko y’amazi y’ubuzima.” Ayo masoko agarura ubuyanja ageranya ibintu byose Yehova ateganya kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka. Koko rero, “Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo” binyuze ku ncungu ya Kristo (Ibyah 7:17). Abantu bazafashwa kugera ku butungane, ibyo bikaba bizazanira ibyishimo bitagereranywa abantu bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi. Ndetse no muri iki gihe, abantu basenga Imana bishimye barangurura amajwi banezerewe bagaragaza ko bashimira Yehova babikuye ku mutima. Bifatanya muri gahunda yo gusenga Yehova n’abari mu ijuru baririmba bagira bati “Yehova, Mana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mwami w’iteka, inzira zawe ni izo gukiranuka kandi ni iz’ukuri. Yehova, ni nde mu by’ukuri utazagutinya, kandi ngo asingize izina ryawe, kuko ari wowe wenyine w’indahemuka? Amahanga yose azaza asengere imbere yawe, kubera ko amateka yawe akiranuka yagaragajwe.”—Ibyah 15:3, 4.

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Ni iki Satani asezeranya kuduha kugira ngo tumusenge?