Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Amaso arabagirana’ ya Yehova agenzura byose

‘Amaso arabagirana’ ya Yehova agenzura byose

‘Amaso arabagirana’ ya Yehova agenzura byose

‘Amaso ya [Yehova] arabagirana agenzura abantu.’​—ZAB 11:4, NW.

1. Twumva twakwishyikira ku bantu bameze bate?

ESE wumva umeze ute iyo hagize abantu bakwitaho babivanye ku mutima, bakaguha ibitekerezo bizira uburyarya igihe ubibasabye, bakaba biteguye kugufasha igihe ubikeneye kandi waba ukeneye inama bakazikugira mu buryo burangwa n’urukundo (Zab 141:5; Gal 6:1)? Ese wumva utishyikira ku bantu nk’abo? Uko ni ko Yehova n’Umwana we bameze. Mu by’ukuri, bakwitaho kurusha undi muntu uwo ari we wese, kandi rwose ntibabikora babitewe n’ubwikunde. Bifuza kugufasha “kugundira ubuzima nyakuri.”—1 Tim 6:19; Ibyah 3:19.

2. Yehova yita ku bagaragu be mu rugero rungana iki?

2 Dawidi umwanditsi wa zaburi yagaragaje ko Yehova atwitaho cyane igihe yagiraga ati ‘amaso ya [Yehova] aritegereza; amaso ye arabagirana agenzura abantu’ (Zab 11:4NW). Koko rero, Imana ntitureba gusa; ahubwo iranatugenzura. Nanone Dawidi yaranditse ati “wagerageje umutima wanjye, wangendereye nijoro . . . ntiwambonana umugambi mubi” (Zab 17:3). Uko bigaragara, Dawidi yari azi neza ko Yehova amwitaho cyane. Yari azi ko yashoboraga kubabaza Yehova kandi ko mu gihe yari kuba ativanyemo ibitekerezo biganisha ku cyaha, cyangwa agacura imigambi mibisha mu mutima we byari gutuma atemerwa nawe. Ese ubona ko Yehova ariho koko nk’uko Dawidi yabibonaga?

Yehova areba mu mutima

3. Ni gute Yehova abona kudatungana kwacu mu buryo bushyize mu gaciro?

3 Yehova yita mbere na mbere ku muntu wacu w’imbere, ni ukuvuga abo mu by’ukuri turi bo mu mutima (Zab 19:15; 26:2). Kubera ko adukunda, ntiyita ku makosa yacu yoroheje. Urugero, igihe umugore wa Aburahamu Sara atabwizaga ukuri umumarayika wari wihinduye umuntu, uko bigaragara uwo mumarayika yabonye ko Sara yari afite ubwoba n’ikimwaro, maze amukosora mu buryo bworoheje (Itang 18:12-15). Igihe umukurambere Yobu yavugaga ko ‘akiranuka kurusha Imana,’ Yehova ntiyigeze amwima imigisha kuko yari azi ko Satani yari yamuteje imibabaro myinshi (Yobu 32:2; 42:12). Mu buryo nk’ubwo, Yehova ntiyigeze ababazwa n’amagambo adaciye ku ruhande umupfakazi w’i Sarefati yabwiye Eliya. Imana yari isobanukiwe ko uwo mupfakazi yari yishwe n’agahinda bitewe no gupfusha umwana umwe gusa yari afite.—1 Abami 17:8-24.

4, 5. Ni gute Yehova yitaye kuri Abimeleki abigiranye ubugwaneza?

4 Kubera ko Yehova agenzura imitima, yagaragaje ko yita no ku batizera. Reka turebe inkuru ivuga ibyo yagiriye Abimeleki, umwami wo mu mugi w’Abafilisitiya w’i Gerari. Kubera ko Abimeleki atari azi ko Aburahamu yari yarashyingiranywe na Sara, yafashe Sara ngo amugire umugore we. Ariko kandi, mbere y’uko Abimeleki aryamana na we, Yehova yamubwiye binyuze mu nzozi ati “koko nzi yuko ukoze ibyo ufite umutima ukiranutse, kandi nanjye nakubujije kuncumuraho, ni cyo cyatumye ntagukundira kumukoraho. Noneho subiza uwo mugabo umugore we, kuko ari umuhanuzi, azagusabira ukarama.”—Itang 20:1-7.

5 Nta gushidikanya, Yehova yashoboraga kugirira nabi Abimeleki wasengaga ibigirwamana. Ariko icyo gihe, Imana yabonye ko Abimeleki yabikoze afite umutima utaryarya. Yehova yazirikanye ibyo, maze abigiranye ubugwaneza abwira uwo mwami icyo yari gukora ngo ababarirwe kandi ‘arame.’ Ese iyo Mana si yo wifuza gusenga?

6. Ni mu buhe buryo Yesu yiganye Se?

6 Yesu yiganye Se mu buryo buhebuje mu gihe yitaga ku mico myiza y’abigishwa be kandi akabababarira amakosa yabo (Mar 10:35-45; 14:66-72; Luka 22:31, 32; Yoh 15:15). Uko Yesu yitwaraga bihuza n’amagambo yavuze aboneka muri Yohana 3:17 agira ati ‘Imana ntiyatumye Umwana wayo mu isi gucira isi urubanza, ahubwo byari ukugira ngo isi ikizwe binyuze kuri we.’ Koko rero, urukundo Yehova na Yesu badukunda ni rwinshi kandi ruhoraho. Ibyo bigaragazwa n’uko batwifuriza kubaho (Yobu 14:15). Urukundo nk’urwo rugaragaza impamvu Yehova atugenzura, uko atubona n’uko agira icyo akora ku byo abona.—Soma muri 1 Yohana 4:8, 19.

Atugenzura abigiranye urukundo

7. Yehova atugenzura agamije iki?

7 Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu byaba ari ubupfapfa gutekereza ko Yehova ari umupolisi wo mu ijuru uhora atugenzura kugira ngo adufatire mu byaha! Satani ni we uturega kandi agahamya ko turangwa n’ubwikunde (Ibyah 12:10). Ndetse avuga ko abantu bakora ibintu babitewe n’impamvu mbi kandi atari ko biri (Yobu 1:9-11; 2:4, 5). Umwanditsi wa zaburi yavuze ibihereranye n’Imana agira ati “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa? Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?” (Zab 130:3). Igisubizo cy’icyo kibazo ni uko ari nta n’umwe (Umubw 7:20). Ahubwo Yehova atugenzura abigiranye imbabazi n’ubugwaneza, nk’uko umubyeyi wita ku bana be akunda yifuza kubarinda icyabagirira nabi. Incuro nyinshi, atumenyesha intege nke zacu no kudatungana kwacu kugira ngo dushobore kwirinda ibintu byatugirira nabi.—Zab 103:10-14; Mat 26:41.

8. Ni gute Yehova yigisha abagaragu be kandi akabaha inama?

8 Urukundo Imana idukunda rugaragarira ku nama n’amabwiriza iduha binyuze mu Byanditswe no mu byokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangwa n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ (Mat 24:45; Heb 12:5, 6). Nanone, Yehova adufasha binyuze ku itorero rya gikristo n’‘impano zigizwe n’abantu’ ziririmo (Efe 4:8). Ikirenze ibyo, Yehova yita ku kuntu twitabira imyitozo ya kibyeyi aduha, kandi agashaka uko yarushaho kudufasha. Muri Zaburi ya 32:8, hagira hati “nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho.” Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twumvira Yehova buri gihe! Tugomba gukomeza kwicisha bugufi imbere ye, tukamenya ko ari Umwigisha n’Umubyeyi wacu udukunda.—Soma muri Matayo 18:4.

9. Ni iyihe myifatire twagombye kwirinda, kandi kuki?

9 Ku rundi ruhande, ntituzigere na rimwe twinangira tubitewe n’ubwibone, kubura ukwizera cyangwa “imbaraga z’icyaha zishukana” (Heb 3:13; Yak 4:6). Akenshi, iyo myifatire itangira iyo umuntu aretse ibitekerezo cyangwa ibyifuzo bibi bigashinga imizi mu mutima we. Ashobora no kugera ubwo yanga inama ikwiriye iboneka mu Byanditswe. Ikibabaje kurushaho, ashobora kurushaho gusaya muri iyo myifatire ye mibi cyangwa inzira ze, ku buryo yihindura umwanzi w’Imana, iyo akaba ari imimerere iteye ubwoba rwose (Imig 1:22-31)! Reka dufate urugero rwa Kayini, imfura ya Adamu na Eva.

Yehova abona byose kandi akagira icyo abikoraho

10. Kuki Yehova yanze ituro rya Kayini, kandi se Kayini yabyifashemo ate?

10 Igihe Kayini na Abeli bahaga Yehova ituro buri wese ku giti cye, ntiyitaye gusa ku maturo bari bamutuye, ahubwo yitaye no ku cyabateye kubikora. Kubera ko Imana yari izi ibibari ku mutima, yemeye ituro rya Abeli kuko yari yarituye abitewe no kwizera, ariko yanga irya Kayini mu rugero runaka ryagaragazaga ko abuze ukwizera (Itang 4:4, 5; Heb 11:4). Aho kugira ngo Kayini akure isomo kuri ibyo maze ahindure imyifatire ye, yarakariye cyane umuvandimwe we.—Itang 4:6.

11. Ni gute Kayini yashutswe n’umutima we, kandi ni irihe somo tubikuramo?

11 Yehova yabonye ko iyo myifatire ya Kayini yari iteje akaga maze amubwirana ubugwaneza ko gukora ibyiza byari gutuma yemerwa. Ikibabaje ni uko Kayini yirengagije iyo nama yari ahawe n’Umuremyi we, maze akica umuvandimwe we. Ikindi cyarushijeho kugaragaza ko Kayini yari afite umutima mubi, ni ukuntu yashubije Imana abigiranye agasuzuguro igihe yamubazaga ikibazo kigira kiti “Abeli murumuna wawe ari he?” Kayini yasubizanyije uburakari ati “ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye?” (Itang 4:7-9). Mbega ukuntu umutima w’umuntu ushobora kumushuka, kugeza n’ubwo yanga inama yiherewe n’Imana ubwayo (Yer 17:9)! Nimucyo rero dukure isomo ku nkuru nk’izo, kandi tube twiteguye kwamaganira kure ibitekerezo n’ibyifuzo bibi. (Soma muri Yakobo 1:14, 15.) Nimucyo nanone tujye twishimira inama duhawe zivuye mu Byanditswe kandi tubone ko ari ikimenyetso kigaragaza ko Yehova adukunda.

Nta cyaha Yehova adashobora kubona

12. Ni gute Yehova agenzereza abantu bakora ibibi?

12 Hari abantu bamwe bumva ko niba nta muntu wababonye bakora icyaha, batazahanwa (Zab 19:13). Mu rugero runaka, nta cyaha gihishwa. Bibiliya igira iti “ibintu byose byambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’amaso y’uzatubaza ibyo twakoze” (Heb 4:13). Yehova ni Umucamanza ugenzura impamvu nyazo zidutera gukora ibintu, kandi uko agenzereza abakora ibibi bigaragaza ubutabera nyakuri. Yehova ni “Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi.” Icyakora, Yehova ‘ntabura guhana’ abantu batihana, ‘bagira akamenyero ko gukora ibyaha nkana’ cyangwa bakariganya (Kuva 34:6, 7NW; Heb 10:26). Ibyo byagaragariye mu byo yakoreye Akani ndetse na Ananiya na Safira.

13. Uko bigaragara, ni gute ibitekerezo bibi byatumye Akani agira imyitwarire itari myiza?

13 Akani yishe itegeko ry’Imana nkana igihe yafataga umwe mu minyago yo mu mugi wa Yeriko maze akawuhisha mu ihema rye, bikaba bishoboka ko umuryango we wari ubimushyigikiyemo. Igihe icyaha cya Akani cyashyirwaga ahabona, yagaragaje ko yasobanukiwe uburemere bw’icyaha yari yakoze, kuko yagize ati “nacumuye ku Uwiteka” (Yos 7:20). Kimwe na Kayini, Akani na we yari yemeye ko ibitekerezo bibi bishinga imizi mu mutima we. Kuri Akani ariko, umururumba ni wo wabigizemo uruhare rukomeye, maze utuma ahemuka. Kubera ko iminyago y’i Yeriko yari iya Yehova, mu by’ukuri Akani yibye Imana, kandi ibyo byatumye we n’umuryango we batakaza ubuzima.—Yos 7:25.

14, 15. Kuki Ananiya na Safira batari bakwiye kwemerwa n’Imana, kandi se ibyababayeho bitwigisha iki?

14 Ananiya n’umugore we Safira, bari bamwe mu bari bagize itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere i Yerusalemu. Nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33, hashyizweho ikigega cyo kwita ku byo abigishwa bashya bari baraturutse kure bari bakiri i Yerusalemu bari bakeneye mu buryo bw’umubiri. Icyo kigega cyashyigikirwaga n’impano zitanzwe ku bushake. Ananiya yagurishije umurima, maze atanga igice kimwe cy’ikiguzi kugira ngo gishyirwe muri icyo kigega. Ariko kandi, Ananiya yumvikanishije ko yatanze amafaranga yose, kandi ibyo umugore we yari abizi neza. Nta gushidikanya ko uwo mugabo n’umugore we bifuzaga guhabwa icyubahiro cyihariye mu itorero. Ariko ibyo bakoze byari uburiganya. Yehova yahishuriye intumwa Petero ubwo buriganya mu buryo bw’igitangaza, maze iyo ntumwa ibaza Ananiya icyamuteye kubeshya. Ako kanya, Ananiya yahise yitura hasi umwuka urahera. Nyuma yaho gato, Safira na we yarapfuye.—Ibyak 5:1-11.

15 Ibyageze kuri Ananiya na Safira ntibyabagwiririye bitewe n’intege nke. Barabigambiriye kandi barabeshya kugira ngo bereke intumwa ko ari abantu beza cyane. Ikibabaje kurushaho, ‘babeshye umwuka wera n’Imana.’ Uko Yehova yitwaye bigaragaza neza ko aba yiteguye kurinda itorero abantu b’indyarya. Mu by’ukuri, “biteye ubwoba kugwa mu maboko y’Imana nzima!”—Heb 10:31.

Dukomeze kuba indahemuka ibihe byose

16. (a) Satani agerageza ate kugusha abagize ubwoko bw’Imana? (b) Ni ubuhe buryo Satani akoresha kugira ngo agushe abantu bo mu karere k’iwanyu?

16 Ubu Satani arakora uko ashoboye kose kugira ngo atugushe maze atume tudakomeza kwemerwa na Yehova (Ibyah 12:12, 17). Imigambi mibi ya Satani igaragarira muri iyi si ikabya gukora ibikorwa by’ubwiyandarike n’urugomo. Muri iki gihe, porunogarafiya iboneka mu buryo bworoshye binyuze kuri za orudinateri cyangwa ku bindi bikoresho byo mu rwego rwa elegitoroniki. Nimucyo ntituzigere na rimwe dutsindwa n’ibitero bya Satani. Ahubwo, nimucyo tugire ibyiyumvo nk’ibyo Dawidi umwanditsi wa zaburi yari afite igihe yandikaga ati “nzitondera kugendera mu nzira itunganye. . . . Nzajya ngendana mu nzu yanjye umutima utunganye.”—Zab 101:2.

17. (a) Ni iki gituma amaherezo Yehova ashyira ahagaragara ibyaha byari bihishwe? (b) Twagomye kwiyemeza gukora iki?

17 Muri iki gihe, Yehova ntagaragaza mu buryo bw’igitangaza ibyaha bikomeye n’imyifatire y’uburyarya nk’uko yagiye abigenza mu gihe cyashize. Icyakora, Yehova areba byose kandi mu gihe abona ko bikwiriye ashyira ahagaragara ibyari bihishwe, kandi akabikora mu buryo yumva ko bukwiriye. Pawulo yagize ati “ibyaha by’abantu bamwe bijya ahagaragara bigahita bibashyira mu rubanza, ariko abandi bo, ibyaha byabo na byo bizagaragara hanyuma” (1 Tim 5:24). Urukundo ni yo mpamvu y’ibanze itera Yehova gushyira ahagaragara ibikorwa bibi. Akunda itorero kandi yifuza kuririnda kwandura. Byongeye kandi, ababarira abakoze ibyaha ariko bakihana by’ukuri (Imig 28:13). Ku bw’ibyo, nimucyo twihatire gukomeza kugira umutima utunganiye Imana kandi twamagane amoshya yose yangiza.

Komeza kugira umutima utunganye

18. Ni gute Umwami Dawidi yifuzaga ko umuhungu we abona Imana?

18 Umwami Dawidi yabwiye umuhungu we Salomo ati “umenye Imana ya so, ujye uyikorera n’umutima utunganye kandi ukunze, kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose” (1 Ngoma 28:9). Dawidi yifuzaga ko umuhungu we akora ibirenze ibyo kwemera Imana gusa. Yifuzaga ko Salomo yishimira ukuntu Yehova yita cyane ku bagaragu be. Ese nawe wishimira Yehova muri ubwo buryo?

19, 20. Dukurikije Zaburi ya 19:8-12, ni iki cyafashije Dawidi kwegera Imana, kandi twamwigana dute?

19 Yehova azi ko abantu bifuza kugirana na we imishyikirano bazamugana kandi ko nibamenya imico ye myiza bizabatera kumwegera. Ku bw’ibyo, Yehova yifuza ko tumumenya kandi tukamenya neza kamere ye ihebuje. Ibyo tubigeraho dute? Tubigeraho twiga Ijambo rye kandi tugatekereza ku migisha aduha mu mibereho yacu.—Imig 10:22; Yoh 14:9.

20 Ese usoma Bibiliya buri munsi uzirikana ko ituruka ku Mana, kandi ugasenga usaba ubufasha bwo gushyira mu bikorwa ibyo usoma? Ese ubona agaciro ko kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya? (Soma muri Zaburi ya 19:8-12.) Niba ari uko biri, uzarushaho kwizera Yehova no kumukunda. Kandi na we azakwegera, bise n’aho agendana nawe agufashe ukuboko (Yes 42:6; Yak 4:8). Ni koko, Yehova azakugaragariza urukundo rwe aguha imigisha, kandi akurinde mu buryo bw’umwuka igihe cyose ukigendera mu nzira nto cyane ijya ku buzima.—Zab 91:1, 2; Mat 7:13, 14.

Ni gute wasubiza?

• Kuki Yehova atugenzura?

• Ni iki cyatumye abantu bamwe baba abanzi b’Imana?

• Twagaragaza dute ko tuzi ko Yehova ariho koko?

• Ni gute twakomeza kugira umutima utunganiye Imana?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Ni gute Yehova atugenzura nk’umubyeyi wita ku bana be?

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Ni irihe somo dukura ku byabaye kuri Ananiya?

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Ni iki kizadufasha gukomeza gukorera Yehova n’umutima utunganye?