Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ufata iya mbere mu kugaragariza abandi icyubahiro?

Ese ufata iya mbere mu kugaragariza abandi icyubahiro?

Ese ufata iya mbere mu kugaragariza abandi icyubahiro?

“Ku birebana no kugaragarizanya icyubahiro, mufate iya mbere.”—ROM 12:10.

1. Ni iki kitagikunze kubaho mu duce twinshi tw’isi?

MU DUCE tumwe na tumwe tw’isi, biramenyerewe ko abana bato bagaragaza ko bubaha abantu bakuru bapfukama mu gihe bari kumwe na bo. Muri ubwo buryo, ntibagaragaza ko basumba abantu bakuru. Muri utwo duce nanone, iyo abana bateye umugongo abantu bakuru bigaragaza ko nta kinyabupfura bafite. Nubwo mu mico inyuranye abantu bubaha abandi mu buryo butandukanye, uburyo nk’ubwo bwo kubaha abandi butwibutsa Amategeko ya Mose. Muri ayo Mategeko harimo irigira riti “ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza” (Lewi 19:32). Ikibabaje ariko, ni uko usanga mu duce twinshi abantu batagikunda kubaha abandi. Mu by’ukuri, kutubaha abandi birogeye muri iki gihe.

2. Ni ba nde Ijambo ry’Imana ridusaba kubaha?

2 Ijambo ry’Imana riha agaciro kenshi ibirebana no kugaragarizanya icyubahiro. Ridusaba kubaha Yehova na Yesu (Yoh 5:23). Nanone, ridusaba kubaha abagize umuryango, bagenzi bacu duhuje ukwizera ndetse na bamwe mu bo hanze y’itorero (Rom 12:10; Efe 6:1, 2; 1 Pet 2:17). Bumwe mu buryo tugaragazamo ko twubaha Yehova, ni ubuhe? Ni gute tugaragariza abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo ko tububaha cyane? Nimucyo dusuzume ibyo bibazo hamwe n’ibindi bifitanye isano na byo.

Mujye mwubaha Yehova n’izina rye

3. Ni ubuhe buryo bumwe bw’ingenzi twubahamo Yehova?

3 Uburyo bumwe bw’ingenzi umuntu agaragazamo ko yubaha Yehova, ni ukubaha izina rye mu buryo bukwiriye. N’ubundi kandi, turi ‘ubwoko bwitirirwa izina rye’ (Ibyak 15:14). Mu by’ukuri, kwitirirwa izina ry’Imana ishoborabyose Yehova, bihesha ishema. Umuhanuzi Mika yagize ati “ubwoko bwose buzagendera mu izina ry’ikigirwamana cyabwo, natwe tuzagendera mu izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW] Imana yacu iteka ryose” (Mika 4:5). ‘Tugendera mu izina’ rya Yehova twihatira buri munsi kubaho mu buryo butuma izina twitirirwa rivugwa neza. Nk’uko Pawulo yabyibukije Abakristo b’i Roma, iyo tutabayeho mu buryo buhuje n’ubutumwa bwiza tubwiriza, izina ry’Imana ‘riratukwa,’ rikajyaho umugayo.—Rom 2:21-24.

4. Ubona ute igikundiro ufite cyo kubera Yehova umuhamya?

4 Nanone twubaha Yehova dukora umurimo wo kubwiriza. Mu gihe cyahise, Yehova yatumiriye abari bagize ishyanga rya Isirayeli kumubera abahamya, ariko bananiwe gusohoza iyo nshingano (Yes 43:1-12). Incuro nyinshi, bateye Yehova umugongo kandi ‘barakaza Iyera ya Isirayeli’ (Zab 78:40, 41). Amaherezo, Yehova yaretse iryo shyanga burundu. Ariko kandi, muri iki gihe twe twishimira igikundiro dufite cyo kubera Yehova abahamya no kumenyekanisha izina rye. Tubigenza dutyo kubera ko tumukunda kandi tukaba twifuza cyane ko izina rye ryezwa. Ubwo se ni gute twakwifata ntitubwirize, kandi tuzi ukuri ku bihereranye na Data wo mu ijuru ndetse n’imigambi ye? Twumva tumeze nk’intumwa Pawulo igihe yagiraga ati ‘ni byo ngomba gukora. Mu by’ukuri, ntatangaje ubutumwa bwiza nabona ishyano!’—1 Kor 9:16.

5. Ni gute kwizera Yehova bifitanye isano no kumwubaha?

5 Dawidi umwanditsi wa zaburi yagize ati “abazi izina ryawe bazakwiringira, kuko wowe Uwiteka, utareka abagushaka” (Zab 9:11). Niba mu by’ukuri tuzi Yehova kandi tukubaha izina rye kubera icyo rihagarariye, tuzamwiringira nk’uko abagaragu be bo mu bihe bya kera babigenje. Kwiringira Yehova no kumwizera dutyo, ni ubundi buryo bwo kugaragaza ko tumwubaha. Zirikana ukuntu Ijambo ry’Imana rishyira isano hagati yo kwiringira Yehova no kumwubaha. Igihe abagize Isirayeli ya kera bagaragazaga ko batiringiraga Yehova, yabajije Mose ati ‘ubu bwoko buzageza he kunsuzugura? Buzageza he kutanyizezwa n’ibimenyetso byose nakoreye hagati muri bo?’ (Kub 14:11). Ibinyuranye n’ibyo na byo ni ukuri, kuko iyo twiringiye ko Yehova aturinda kandi ko adushyigikira ndetse no mu bigeragezo, tuba tugaragaje ko tumwubaha.

6. Ni iki gituma twubaha Yehova cyane?

6 Yesu yagaragaje ko kubaha Yehova bigomba guturuka mu mutima. Igihe Yesu yavuganaga n’abantu basengaga Imana batabikuye ku mutima, yasubiyemo amagambo ya Yehova agira ati “aba bantu banyubahisha iminwa yabo, ariko imitima yabo iri kure yanjye” (Mat 15:8). Twubaha Yehova by’ukuri bitewe n’uko tumukunda tubivanye ku mutima (1 Yoh 5:3). Nanone kandi, tuzirikana isezerano rya Yehova rigira riti ‘abanyubaha ni bo nzubaha.’—1 Sam 2:30.

Uko abagenzuzi mu itorero bagaragaza ko bubaha abandi

7. (a) Kuki abavandimwe bafite inshingano bagombye kubaha abo bayobora? (b) Ni gute Pawulo yagaragaje ko yubaha abo bari bahuje ukwizera?

7 Intumwa Pawulo yateye bagenzi be bahuje ukwizera inkunga agira ati “ku birebana no kugaragarizanya icyubahiro, mufate iya mbere” (Rom 12:10). Abavandimwe bafite inshingano mu itorero bagombye gutanga urugero, ‘bafata iya mbere’ mu kubaha abo bayobora. Ku birebana n’ibyo, byaba byiza abafite inshingano ziremereye bakurikije urugero rwa Pawulo. (Soma mu 1 Abatesalonike 2:7, 8.) Abavandimwe bo mu matorero Pawulo yasuye, bari bazi ko atashoboraga kubasaba gukora ibyo we ubwe atifuzaga gukora. Pawulo yubahaga bagenzi be bahuje ukwizera, kandi ibyo byatumye na bo bamwubaha. Pawulo yagize ati “ku bw’ibyo rero, ndabinginga ngo mujye munyigana.” Kubera ko Pawulo yatanze urugero rwiza, dushobora kwiringira ko abantu benshi bamwiganye babikunze.—1 Kor 4:16.

8. (a) Ni ubuhe buryo bumwe bw’ingenzi Yesu yagaragajemo ko yubaha abigishwa be? (b) Ni gute muri iki gihe abagenzuzi bashobora kwigana urugero rwa Yesu?

8 Ubundi buryo umuvandimwe ufite inshingano agaragazamo ko yubaha abo ayobora, ni ukubabwira impamvu abasaba gukora ibintu runaka cyangwa impamvu abaha ubuyobozi runaka. Iyo abigenje atyo, aba yigana Yesu. Urugero, igihe Yesu yasabaga abigishwa be gusenga basaba ko hakoherezwa abakozi benshi mu murimo w’isarura, yababwiye impamvu. Yagize ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake. Nuko rero, mwinginge Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye” (Mat 9:37, 38). Mu buryo nk’ubwo, igihe yabwiraga abigishwa be ati “mukomeze kuba maso,” yabasobanuriye impamvu. Yagize ati “kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho” (Mat 24:42). Incuro nyinshi, Yesu ntiyabwiraga abigishwa be ibyo bagombaga gukora gusa, ahubwo yanababwiraga impamvu bagombaga kubikora. Muri ubwo buryo, Yesu yagaragaje ko abubaha. Mbega urugero rwiza abagenzuzi b’Abakristo bagombye gukurikiza!

Jya wubaha itorero rya Yehova kandi wumvire ubuyobozi ritanga

9. Ni nde tuba twubashye iyo twubashye itorero rya gikristo ryo ku isi hose n’abarihagarariye? Sobanura.

9 Kugira ngo tugaragaze ko twubaha Yehova, tugomba nanone kubaha itorero rya gikristo ryo ku isi hose hamwe n’abarihagarariye. Mu gihe twumviye inama zishingiye ku Byanditswe zitangwa n’itsinda ry’umugaragu wizerwa, tuba twubashye gahunda Yehova yashyizeho. Mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, intumwa Yohana yabonye ko byari ngombwa kwamagana abantu batubahaga abari bafite inshingano. (Soma mu 3 Yohana 9-11.) Amagambo Yohana yavuze, agaragaza ko abantu batasuzuguraga abagenzuzi gusa, ko ahubwo banasuzuguraga ibyo bigishaga n’ubuyobozi batangaga. Igishimishije ni uko Abakristo benshi batari bameze batyo. Nta gushidikanya ko igihe intumwa zari zikiriho, umuryango w’abavandimwe wose wubahaga cyane abafite ubuyobozi.—Fili 2:12.

10, 11. Sobanura ushingiye ku Byanditswe impamvu bikwiriye ko bamwe mu Bakristo bahabwa ubuyobozi runaka mu itorero rya gikristo.

10 Bamwe bagiye bibwira ko mu itorero rya gikristo hatagombye kubamo abayobora abandi, kuko Yesu yabwiye abigishwa be ati ‘mwese muri abavandimwe’ (Mat 23:8). Ariko kandi, Ibyanditswe bya Giheburayo n’ibya Kigiriki bikubiyemo ingero nyinshi z’abagabo bari bafite inshingano z’ubuyobozi bahawe n’Imana. Mu mateka avuga iby’abakurambere, abacamanza n’abami bo mu Baheburayo ba kera, harimo ibintu byemeza ko Yehova atanga ubuyobozi binyuze ku bantu bamuhagarariye. Iyo abantu batumviraga uko bikwiriye abo bantu babaga barashyizweho, Yehova yarabahanaga.—2 Abami 1:2-17; 2:19, 23, 24.

11 Mu buryo nk’ubwo, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bemeraga ubuyobozi bahabwaga n’intumwa (Ibyak 2:42). Urugero, intumwa Pawulo yahaye ubuyobozi abavandimwe be (1 Kor 16:1; 1 Tes 4:2). Nyamara, na we yagandukiraga abikunze abamuyoboraga (Ibyak 15:22; Gal 2:9, 10). Koko rero, Pawulo yabonaga ubuyobozi bwo mu itorero rya gikristo mu buryo bukwiriye.

12. Ni ibihe bintu bibiri bikubiye mu isomo dushobora kuvana mu ngero zo mu Byanditswe zivuga ibihereranye n’ubuyobozi?

12 Isomo dukura muri ibyo, rikubiyemo ibintu bibiri. Icya mbere ni uko bihuje n’Ibyanditswe ko ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ akoresheje Inteko Nyobozi, aha abagabo inshingano kandi ko abagabo bamwe bahabwa inshingano zo kugenzura abandi bafite inshingano (Mat 24:45-47; 1 Pet 5:1-3). Icya kabiri, ni uko twese, hakubiyemo n’abagabo bahawe inshingano, twagombye kubaha abantu batuyobora. None se ni mu buhe buryo bugaragara dushobora kubaha abafite inshingano z’ubuyobozi mu itorero rya gikristo ryo ku isi hose?

Jya wubaha abagenzuzi basura amatorero

13. Ni gute twagaragaza ko twubaha abahagarariye itorero rya gikristo muri iki gihe?

13 Pawulo yagize ati “bavandimwe, turabasaba kujya mwubaha abakorana umwete muri mwe kandi bakabayobora mu Mwami babagira inama, kandi murusheho kububaha cyane mubigiranye urukundo bitewe n’umurimo bakora. Mubane amahoro” (1 Tes 5:12, 13). Nta gushidikanya ko abagenzuzi basura amatorero bari muri abo bantu ‘bakorana umwete.’ Ku bw’ibyo, nimucyo ‘turusheho kububaha cyane.’ Bumwe mu buryo bwo kubigenza dutyo ni ukwitabira n’umutima wacu wose inama baduha n’inkunga badutera. Mu gihe umugenzuzi nk’uwo aduhaye ubuyobozi buvuye ku itsinda ry’umugaragu wizerwa, “ubwenge buva mu ijuru” buzatuma tuba ‘twiteguye kumvira.’—Yak 3:17.

14. Ni gute abagize itorero bagaragaza ko bubaha abagenzuzi basura amatorero babikuye ku mutima, kandi se ibyo bituma habaho iki?

14 Ariko se tuzabyifatamo dute nidusabwa gukora ibintu mu buryo butandukanye n’uko twari dusanzwe tubikora? Hari igihe kubaha bishobora kudusaba ko twirinda kwanga ubuyobozi wenda tuvuga tuti “twe hano si uko tubikora” cyangwa ngo “wenda ibyo byagira akamaro ahandi, ariko mu itorero ryacu ntibyashoboka.” Aho kubigenza dutyo, tuzihatira kumvira. Guhora tuzirikana ko itorero ari irya Yehova, kandi ko Yesu ari we Mutware waryo, bizadufasha kubigeraho. Iyo abagize itorero bemeye bishimye ubuyobozi butanzwe n’umugenzuzi usura amatorero kandi bakabukurikiza, bigaragaza ko bumvira babivanye ku mutima. Intumwa Pawulo yashimiye abavandimwe bo mu itorero ry’i Korinto, kubera ko bumviye ubuyobozi bahawe na Tito, umusaza wari wabasuye (2 Kor 7:13-16). Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, kuba twiteguye gushyira mu bikorwa ubuyobozi duhabwa n’abagenzuzi basura amatorero, bigira uruhare rukomeye mu byishimo tugira mu murimo wo kubwiriza.—Soma mu 2 Abakorinto 13:11.

Jya ‘wubaha abantu b’ingeri zose’

15. Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe twubahamo abo duhuje ukwizera?

15 Pawulo yaranditse ati “ntugakangare umuntu usheshe akanguhe. Ahubwo ujye umwinginga nka so, n’abakiri bato ubinginge nk’abavandimwe bawe, abakecuru ubinginge nka ba nyoko, abagore bakiri bato ubinginge nka bashiki bawe, ufite imyifatire izira amakemwa. Wubahe abapfakazi nyabapfakazi” (1 Tim 5:1-3). Koko rero, Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo kubaha buri wese mu bagize itorero rya gikristo. Bite se niba hari ibyo utumvikanaho n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu? Ese ibyo bizakubuza gusohoza inshingano yo kubaha uwo Mukristo mugenzi wawe? Cyangwa se ushobora guhindura uko ubona uwo mugaragu w’Imana binyuze mu kumenya imico myiza ya gikristo afite? By’umwihariko, abafite inshingano z’ubuyobozi bagombye gukomeza kubaha abavandimwe babo, ntibigere ‘batwaza igitugu umukumbi’ (1 Pet 5:3). Koko rero, mu itorero rya gikristo rirangwa n’urukundo ruzira uburyarya ruba mu barigize, dufite uburyo bwinshi bwo kubahana.—Soma muri Yohana 13:34, 35.

16, 17. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko tutubaha gusa abo tubwiriza, ahubwo nanone ko twubaha abaturwanya? (b) Ni gute ‘twubaha abantu b’ingeri zose’?

16 Birumvikana ko tutubaha gusa abagize itorero rya gikristo. Pawulo yandikiye Abakristo bo mu gihe cye ati “igihe cyose dufite uburyo bwo gukora ibyiza, nimucyo tujye tubikorera bose” (Gal 6:10). Ni iby’ukuri ko gushyira mu bikorwa iryo hame bishobora kutugora mu gihe umukozi mugenzi wacu cyangwa umunyeshuri twigana adufata nabi. Icyo gihe, tuba dukeneye kwibuka amagambo agira ati “ntugahagarikwe umutima n’abakora ibyaha” (Zab 37:1). Gushyira mu bikorwa iyo nama bizadufasha gukomeza kubaha ndetse n’abaturwanya. Nanone, kwicisha bugufi bishobora kudufasha gusubiza abantu ‘mu bugwaneza kandi twubaha cyane’ mu gihe tubwiriza (1 Pet 3:15). Imyambarire yacu n’uko tugaragara na byo bishobora kugaragaza ko twubaha abo tubwiriza.

17 Koko rero, twaba turi kumwe n’abo duhuje ukwizera cyangwa abo hanze y’itorero, twifuza kwihatira gushyira mu bikorwa inama igira iti “mwubahe abantu b’ingeri zose, mukunde umuryango wose w’abavandimwe, mutinye Imana, mwubahe umwami.”—1 Pet 2:17.

Ni gute wasubiza?

Ni gute wagaragaza ko wubaha:

• Yehova?

• Abasaza b’itorero n’abagenzuzi basura amatorero?

• Buri wese mu bagize itorero?

• Abo ubwiriza?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bumviraga ubuyobozi bw’inteko nyobozi

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Abasaza bo muri buri gihugu bubaha abagenzuzi basura amatorero bashyizweho n’Inteko Nyobozi