Ibirimo
Ibirimo
15 Ukwakira 2008
Igazeti yo kwigwa
IBICE BYO KWIGWA BYO MU CYUMWERU CYA:
1-7 Ukuboza 2008
‘Amaso arabagirana’ ya Yehova agenzura byose
IPAJI YA 3
INDIRIMBO ZIZAKORESHWA: 160, 34
8-14 Ukuboza 2008
Yehova aratureba ngo adushakire ibyiza
IPAJI YA 7
INDIRIMBO ZIZAKORESHWA: 81, 80
15-21 Ukuboza 2008
Uko Yehova azasubiza isengesho ryavuzwe rivuye ku mutima
IPAJI YA 12
INDIRIMBO ZIZAKORESHWA: 74, 90
22-28 Ukuboza 2008
Ese ufata iya mbere mu kugaragariza abandi icyubahiro?
IPAJI YA 21
INDIRIMBO ZIZAKORESHWA: 216, 155
29 Ukuboza 2008–4 Mutarama 2009
Watanga iki kugira ngo uzabone ubugingo buhoraho?
IPAJI YA 25
INDIRIMBO ZIZAKORESHWA: 177, 212
Intego Y’ibice Byo Kwigwa
Igice cyo kwigwa cya 1 n’icya 2 IPAJI YA 3-11
Ibi bice byombi bitwizeza ko Yehova abona ikintu cyose kitubaho. Aha agaciro ukwihangana kwacu kandi azi ibiduhangayikishije. Azi neza umurimo tumukorera tubigiranye umwete kandi nta kintu kigera ku bagaragu be kimwisoba. Kumenya ibyo biraduhumuriza cyane.
Igice cyo kwigwa cya 3 IPAJI YA 12-16
Abenshi muri twe bamenyereye amagambo aboneka muri Zaburi ya 83:18, NW. Ariko se bite ku yindi mirongo igize iyo zaburi? Iki gice kigaragaza ukuntu Zaburi ya 83 irimo inkunga z’ingirakamaro zishobora gufasha Abakristo muri iki gihe.
Igice cyo kwigwa cya 4 IPAJI YA 21-25
Pawulo yagize ati “ku birebana no kugaragarizanya icyubahiro, mufate iya mbere.” Kugaragariza abandi icyubahiro bisobanura iki? Ni nde ugomba kugaragariza abandi icyubahiro, kandi se ni nde wagombye kubahwa? Ni izihe ngero zo muri Bibiliya dufite ku birebana n’ibyo? Iki gice gisuzuma iyo ngingo mu buryo bw’ingirakamaro.
Igice cyo kwigwa cya 5 IPAJI YA 25-29
Umunsi umwe Yesu yarabajije ati “umuntu yatanga iki kugira ngo acungure ubugingo bwe?” Wasubiza ute icyo kibazo? Yesu avuga ngo “ubugingo” yerekezaga ku ki? Ni iki imibereho yawe igaragaza ku bihereranye n’agaciro uha ubuzima bwawe? Iki gice kizagufasha gutekereza cyane kuri icyo kibazo gikangura ubwenge Yesu yabajije.
IBINDI:
“Koko rero, iri ni ryo zina ry’Imana ryera cyane kandi rikomeye kurusha ayandi”
IPAJI YA 16
IPAJI YA 17
IPAJI YA 30