Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko zandikiwe Tito, Filemoni n’Abaheburayo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko zandikiwe Tito, Filemoni n’Abaheburayo

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko zandikiwe Tito, Filemoni n’Abaheburayo

MU MWAKA wa 61, intumwa Pawulo yafungiwe bwa mbere i Roma. Nyuma y’igihe runaka afunguwe, yasuye ikirwa cya Kirete. Amaze kubona imimerere yo mu buryo bw’umwuka yari mu matorero yaho, yasizeyo Tito kugira ngo akomeze abari bayagize. Nyuma yaho, icyo gihe Pawulo akaba ashobora kuba yari i Makedoniya, yandikiye Tito urwandiko kugira ngo amuhe ubuyobozi burebana n’inshingano ye kandi agaragaze ko yari yaramuhaye uburenganzira bwo gusohoza iyo nshingano.

Igihe gito mbere y’uko Pawulo afungurwa mu mwaka wa 61, yandikiye urwandiko Filemoni, Umukristo wabaga i Kolosayi. Muri urwo rwandiko, Pawulo yagize icyo asaba iyo ncuti ye ayinginga.

Nanone kandi, ahagana mu mwaka wa 61, Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo babaga i Yudaya. Urwo rwandiko rugaragaza ko Ubukristo buruta gahunda ya kiyahudi. Izo nzandiko uko ari eshatu zikubiyemo inama zidufitiye akamaro cyane.—Heb 4:12.

MUKOMEZE KUBA BAZIMA MU BURYO BW’UMWUKA

(Tito 1:1–3:15)

Pawulo amaze guha Tito amabwiriza ahereranye no ‘gushyiraho abasaza mu migi yose,’ yamugiriye inama yo ‘gukomeza gucyaha [abantu b’ibigande] atajenjetse, kugira ngo babe bazima mu byo kwizera.’ Yateye abari bagize ayo matorero y’i Kirete bose inkunga yo ‘kuzibukira kutubaha Imana n’[iyo] kubaho bagaragaza ubwenge.’—Tito 1:5, 10-13; 2:12.

Pawulo yatanze izindi nama zo gufasha abavandimwe b’i Kirete gukomeza kuba bazima mu buryo bw’umwuka. Yahaye Tito amabwiriza yo ‘kwamaganira kure ibibazo by’ubupfu n’intambara z’iby’Amategeko.’—Tito 3:9.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:15—Ni gute ‘ibintu byose bitanduye ku bantu batanduye,’ ariko bikaba byanduye “ku bantu banduye kandi batizera”? Kugira ngo tumenye igisubizo cy’icyo kibazo, tugomba gusobanukirwa icyo Pawulo yavugaga igihe yagiraga ati “ibintu byose.” Ntiyavugaga ibintu Ijambo ry’Imana riciraho iteka mu buryo bugaragara, ahubwo yavugaga ibintu Umukristo ashobora gufatira umwanzuro ahuje n’umutimanama we. Umuntu ufite imitekerereze ihuje n’amahame y’Imana, abona ko ibyo bintu biba bitanduye. Ibinyuranye n’ibyo ariko, umuntu ufite imitekerereze ikocamye kandi akaba afite umutimanama wanduye abona ko ibyo bintu biba byanduye. *

3:5—Ni gute Abakristo basutsweho umwuka ‘bakijijwe binyuze mu kuhagirwa’ kandi ‘bagahinduka bashya binyuze ku mwuka wera’? ‘Bakijijwe binyuze mu kuhagirwa’ mu buryo bw’uko Imana yabuhagiye cyangwa ikabejesha amaraso ya Yesu ishingiye ku gaciro k’igitambo cy’incungu. ‘Bahindurwa bashya binyuze ku mwuka wera’ kubera ko babaye “icyaremwe gishya,” bakaba abana b’Imana babyawe binyuze ku mwuka.—2 Kor 5:17.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:10-13; 2:15. Abagenzuzi b’Abakristo bagomba kugira ubutwari mu gihe bakosora ibitameze neza mu itorero.

2:3-5. Nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, muri iki gihe Abakristokazi bakuze bagomba ‘kugira imyifatire ikwiriye abera, badasebanya, batarabaswe n’inzoga nyinshi, bigisha ibyiza.’ Muri ubwo buryo, bashobora kugira icyo bageraho mu gihe bahugura, ari bonyine, “abagore bakiri bato” bo mu itorero.

3:8, 14. Gukomeza ‘kwerekeza ibitekerezo byacu ku gukora imirimo myiza’ ni ‘byiza kandi bifite akamaro,’ kuko bidufasha kwera imbuto mu murimo w’Imana kandi bigatuma dukomeza kwitandukanya n’iyi si mbi.

JYA ‘WINGINGA USHINGIYE KU RUKUNDO’

(FILE 1-25)

Pawulo yashimiye Filemoni kubera ko yagaragazaga ‘urukundo no kwizera’ mu buryo bw’intangarugero. Kuba yarabereye Abakristo bagenzi be isoko y’ihumure ‘byahumurije cyane [Pawulo], kandi bituma agira ibyishimo byinshi.’—File 4, 5, 7.

Pawulo yahaye abagenzuzi b’Abakristo bose urugero rwiza igihe yakemuraga ikibazo gikomeye cya Onesimo, adategeka ahubwo yinginga ‘ashingiye ku rukundo.’ Yabwiye Filemoni ati “nkwandikiye niringiye ko uzakora ibyo ngusabye, kandi nzi ko uzakora n’ibirenze ibyo mvuze.”—File 8, 9, 21.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

10, 11, 18—Ni gute Onesimo ‘utari ufite icyo amaze’ mbere, yaje ‘kugira akamaro’? Onesimo yari umugaragu wa Filemoni wabaga i Kolosayi wigometse maze aramutoroka, ahungira i Roma. Onesimo ashobora kuba yaribye shebuja amafaranga kugira ngo arihe urugendo yari gukora rungana n’ibirometero 1.400. Koko rero, nta cyo yari amariye Filemoni. Ariko kandi, Onesimo ageze i Roma, yafashijwe na Pawulo kuba Umukristo. Icyo gihe, ni ukuvuga nyuma y’aho Onesimo wari umugaragu ‘udafite icyo amaze’ abereye umuvandimwe w’Umukristo, ‘yagize akamaro.’

15, 16—Kuki Pawulo atasabye Filemoni guha Onesimo umudendezo? Pawulo yifuzaga kudatandukira inshingano ye yo ‘kubwiriza iby’ubwami bw’Imana [no] kwigisha iby’Umwami Yesu Kristo.’ Ku bw’ibyo, yahisemo kutivanga mu bibazo birebana n’imibanire y’abantu, urugero nk’ibihereranye n’abagaragu na ba shebuja.—Ibyak 28:31.

Icyo ibyo bitwigisha:

2. Bamwe mu bavandimwe bo mu kinyejana cya mbere bemeraga ko iwabo habera amateraniro ya gikristo. Iyo amateraniro y’umurimo wo kubwiriza abera iwacu, aba ari igikundiro.—Rom 16:5; Kolo 4:15.

4-7. Twagombye gufata iya mbere tugashimira bagenzi bacu duhuje ukwizera bagaragaza urukundo no kwizera mu buryo bw’intangarugero.

15, 16. Ntitwagombye kureka ngo ibintu bitari byiza duhura na byo mu buzima biduhangayikishe bikabije, kubera ko hari igihe byatugirira akamaro nk’uko byagendekeye Onesimo.

21. Pawulo yari yiringiye ko Filemoni yari kubabarira Onesimo. Mu buryo nk’ubwo, natwe twitezweho kubabarira umuvandimwe ushobora kudukosereza.—Mat 6:14.

“DUHATANIRE GUKURA MU BURYO BW’UMWUKA”

(Heb 1:1–13:25)

Kugira ngo Pawulo agaragaze ko kwizera igitambo cya Yesu biruta imirimo y’Amategeko, yatsindagirije ukuntu Uwashinze Ubukristo, gahunda ye y’ubutambyi, igitambo cye n’isezerano rishya, bihebuje (Heb 3:1-3; 7:1-3, 22; 8:6; 9:11-14, 25, 26). Nta gushidikanya ko kumenya ibyo bigomba kuba byarafashije Abakristo b’Abaheburayo guhangana n’ibitotezo batezwaga n’Abayahudi. Pawulo yateye bagenzi be b’Abaheburayo bari bahuje ukwizera inkunga yo ‘guhatanira gukura mu buryo bw’umwuka.’—Heb 6:1.

None se, ni uruhe ruhare ukwizera gufite mu Bukristo? Pawulo yaranditse ati ‘umuntu udafite ukwizera ntashobora gushimisha [Imana].’ Yateye Abaheburayo inkunga agira ati “nimucyo twiruke twihanganye mu isiganwa ryadushyizwe imbere,” tubikore dufite ukwizera.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

2:14, 15—Ese kuba Satani ‘afite ububasha bwo guteza urupfu,’ bigaragaza ko ashobora kwica imburagihe uwo ashaka wese? Si cyo ibyo bigaragaza. Ariko kandi kuva Satani yatangira kwigomeka muri Edeni, ibinyoma bye byateje urupfu kubera ko Adamu yakoze icyaha maze akaraga umuryango w’abantu icyaha n’urupfu (Rom 5:12). Byongeye kandi, abambari ba Satani bo ku isi batoteje abagaragu b’Imana kugeza n’ubwo babica, nk’uko babikoreye Yesu. Ariko ibyo ntibisobanura ko Satani afite ubushobozi bwose bwo kwica uwo ashatse wese. Nta gushidikanya, iyo ibyo biza kuba ari ko biri, aba yaramazeho abagaragu ba Yehova. Yehova arinda abagize ubwoko bwe mu rwego rw’itsinda, kandi ntiyemera ko Satani abamaraho. Nubwo Imana ireka bamwe muri twe bagapfa bazize ibitero bya Satani, dushobora kwizera ko Imana izakuraho ikintu kibi cyose kitugeraho.

4:9-11—Ni gute ‘twinjira mu buruhukiro bw’Imana’? Ku mpera y’umunsi wa gatandatu w’irema, Imana yaruhutse imirimo yayo y’irema yizeye ko umugambi wayo uhereranye n’isi n’abantu wari kuzasohora (Itang 1:28; 2:2, 3). ‘Twinjira muri ubwo buruhukiro’ tureka gukora ibikorwa twe ubwacu twumva ko ari byo byatuma tuba abakiranutsi mu maso y’Imana, ahubwo tukemera igitambo cy’incungu Imana yatanze kugira ngo tubone agakiza. Iyo twizeye Yehova kandi tugakurikira Umwana we twumvira aho gukurikirana inyungu zacu zirangwa n’ubwikunde, tubona imigisha itugarurira ubuyanja kandi igatuma twumva turuhutse buri munsi.—Mat 11:28-30.

9:16—Ni nde ‘muntu watanze’ isezerano rishya? Yehova ni we washyizeho isezerano rishya, naho “umuntu waritanze” ni Yesu. Ni we Muhuza w’iryo sezerano, kandi binyuze ku rupfu rwe, yatanze igitambo cyari gikenewe kugira ngo rigire agaciro.—Luka 22:20; Heb 9:15.

11:10, 13-16—Ni uwuhe ‘mugi’ Aburahamu yari ategereje? Uwo mugi si umugi uyu usanzwe ahubwo ni uw’ikigereranyo. Aburahamu yari ategereje “Yerusalemu yo mu ijuru” igizwe na Kristo hamwe n’abantu 144.000 bazafatanya gutegeka. Abo bazafatanya na Yesu gutegeka banavugwaho ko ari “umurwa wera, Yerusalemu nshya,” iyo bageze mu ikuzo ryabo mu ijuru (Heb 12:22; Ibyah 14:1; 21:2). Aburahamu yari ategerezanyije amatsiko kuzabaho ayobowe n’ubwo butegetsi bw’Ubwami bw’Imana.

12:2—Ni ibihe ‘byishimo byashyizwe imbere [ya Yesu]’ bigatuma ‘yihanganira igiti cy’umubabaro’? Ni ibyishimo byo kubona ibyo umurimo we wari gusohoza, ibyo bikaba bikubiyemo kwezwa kw’izina rya Yehova, kuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bw’Imana no gucungura umuryango w’abantu ukavanwa mu bubata bw’urupfu. Nanone kandi, Yesu yahangaga amaso ingororano yo kuzategeka ari Umwami n’Umutambyi Mukuru ku bw’inyungu z’abantu.

13:20—Kuki isezerano rishya rivugwaho kuba ari iry’“iteka”? Ibyo biterwa n’impamvu eshatu: (1) ntirizigera risimburwa, (2) ibyo rizageraho bizahoraho, kandi (3) abagize “izindi ntama” bazakomeza kungukirwa n’isezerano rishya nyuma ya Harimagedoni.—Yoh 10:16.

Icyo ibyo bitwigisha:

5:14. Twagombye kwiga Ijambo ry’Imana Bibiliya tubigiranye umwete, kandi tugashyira mu bikorwa ibyo twize. Nta bundi buryo twabona bwo kugira “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi” uretse ubwo.—1 Kor 2:10.

6:17-19. Nitugira ibyiringiro bihamye bishingiye ku isezerano ry’Imana n’indahiro yayo, bizadufasha kudateshuka kugendera mu nzira y’ukuri.

12:3, 4. Aho kugira ngo ‘turambirwe maze tugamburure’ bitewe n’ibitotezo cyangwa ibigeragezo byoroheje dushobora guhura na byo, twagombye gutera imbere mu buryo bw’umwuka kandi tukongera ubushobozi bwacu bwo kwihanganira ibigeragezo. Twagombye kwiyemeza gushikama ‘kugera ubwo tuvushwa amaraso,’ ni ukuvuga kugeza no ku gupfa.—Heb 10:36-39.

12:13-15. Ntitwagombye kwemera ko “umuzi ufite ubumara” cyangwa umuntu uwo ari we wese mu itorero unenga uburyo ibintu byakozwemo, atubuza ‘guharurira ibirenge byacu inzira zigororotse.’

12:26-28. “Ibintu bitakozwe” n’Imana, ni ukuvuga iyi gahunda yose y’ibintu ndetse n’“ijuru” ribi, bigomba kunyeganyezwa bikavaho. Ibyo nibimara kuba, “ibintu bidashobora kunyeganyezwa,” ari byo Ubwami n’ababushyigikiye, ni byo gusa bizagumaho. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko tubwiriza Ubwami tubigiranye umwete kandi tukabaho mu buryo buhuje n’amahame yabwo!

13:7, 17. Gukomeza kuzirikana iyo nama yo kumvira abagenzuzi b’itorero no kubagandukira bizadufasha kugaragaza umwuka w’ubufatanye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]