Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Koko rero, iri ni ryo zina ry’Imana ryera cyane kandi rikomeye kurusha ayandi”

“Koko rero, iri ni ryo zina ry’Imana ryera cyane kandi rikomeye kurusha ayandi”

“Koko rero, iri ni ryo zina ry’Imana ryera cyane kandi rikomeye kurusha ayandi”

Ayo magambo yavuzwe na Nicholas w’i Cusa, muri disikuru yatanze mu mwaka wa 1430. * Yari umuntu washishikazwaga n’ibintu byinshi. Urugero, yize Ikigiriki, Igiheburayo, filozofiya, tewolojiya, imibare n’ubumenyi bw’ikirere. Igihe yari afite imyaka 22, yabaye dogiteri mu by’amategeko ya Kiliziya Gatolika y’i Roma. Mu mwaka wa 1448 yabaye umukaridinali.

Ubu hashize imyaka igera kuri 550 Nicholas w’i Cusa ashinze ikigo cyita ku bageze mu za bukuru mu mugi wa Kues, uri ku birometero 130 mu majyepfo y’umugi wa Bonn mu Budage. Uwo mugi ubu witwa Bernkastel-Kues. Muri iki gihe, icyo kigo kirimo nanone ububiko bw’ibitabo bwa Cusa burimo inyandiko zandikishijwe intoki zisaga 310. Imwe muri izo nyandiko ni kodegisi ya Cusa (Codex Cusanus 220) irimo ya disikuru yatanzwe na Cusa mu mwaka wa 1430. Muri iyo disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Mu ntangiriro Jambo yariho” (In principio erat verbum), Nicholas w’i Cusa yakoresheje ijambo ry’Ikilatini Iehoua, ari ryo rivuga Yehova. * Ku ipaji ya 56, hari amagambo avuga iby’izina ry’Imana agira ati “ni izina Imana yiyise. Rigizwe n’inyuguti enye z’Igiheburayo. . . . Koko rero, iri ni ryo zina ry’Imana ryera cyane kandi rikomeye kurusha ayandi.” Amagambo ya Nicholas w’i Cusa ahamya ko na we yemeraga ko izina ry’Imana riboneka mu nyandiko y’umwimerere y’Ibyanditswe bya Giheburayo.—Yer 16:21.

Iyo kodegisi yo mu ntangiriro y’ikinyejana cya 15, ni imwe mu nyandiko za kera, aho inyuguti enye z’Igiheburayo zigize izina ry’Imana zahinduwemo “Iehoua.” Iyo nyandiko ni ikindi gihamya cy’uko uburyo izina ry’Imana rihindurwamo bujya gusa n’izina “Yehova,” ari bwo buryo bumenyerewe kurusha ubundi bwo kurihindura ijambo ku rindi, bwakoreshejwe mu gihe cy’ibinyejana byinshi.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Nanone Nicholas w’i Cusa yari afite andi mazina, ari yo: Nikolaus Cryfts (Krebs), Nicolaus Cusanus na Nikolaus von Kues. Kues ryari izina ry’umugi wo mu Budage yavukiyemo.

^ par. 3 Iyo disikuru yari igamije gushyigikira inyigisho y’Ubutatu.

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Inzu y’ibitabo ya Cusa