Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko Yehova azasubiza isengesho ryavuzwe rivuye ku mutima

Uko Yehova azasubiza isengesho ryavuzwe rivuye ku mutima

Uko Yehova azasubiza isengesho ryavuzwe rivuye ku mutima

‘Kugira ngo bamenye yuko uwitwa UWITEKA [“Yehova,” “NW”] ari wowe wenyine Usumbabyose utegeka isi yose.’​—ZAB 83:19.

1, 2. Ni iki cyashimishije abantu benshi, kandi se ni ibihe bibazo dushobora kwibaza?

MU MYAKA runaka ishize, hari umugore wababajwe cyane n’amakuba yari yagwiririye agace yari atuyemo. Kubera ko uwo mugore yavukiye mu muryango w’Abagatolika, yagiye kureba umupadiri wo mu karere k’iwabo kugira ngo amufashe, ari ko uwo mupadiri ntiyemeye no kumuvugisha. Bityo, uwo mugore yasenze Imana ati “sinzi uwo uri we . . . , ariko nzi ko uriho. Ndakwinginze mfasha nkumenye.” Bidatinze, Abahamya ba Yehova baramusuye, nuko baramuhumuriza kandi bamufasha kugira ubumenyi yashakaga. Mu bintu byinshi bamwigishije, harimo no kumumenyesha ko Imana ifite izina bwite, ari ryo Yehova. Kumenya iryo zina, byaramushimishije cyane. Yagize ati “iyi ni yo Mana nifuzaga rwose kumenya kuva nkiri muto!”

2 Hari abantu benshi na bo bishimye cyane igihe bamenyaga izina ry’Imana. Akenshi, abantu babonye izina rya Yehova ku ncuro ya mbere igihe basomaga muri Zaburi ya 83:19. Uwo murongo wa 18 mu Buhinduzi bw’isi nshya, ugira uti “kugira ngo abantu bamenye ko wowe witwa Yehova ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.” Ariko se wigeze wibaza impamvu yatumye Zaburi ya 83 yandikwa? Ni ibihe bintu byatuma buri wese ahatirwa kwemera ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine? Ni iki iyo zaburi itwigisha muri iki gihe? Turi busuzume ibyo bibazo muri iki gice. *

Ubwoko bwa Yehova bugambanirwa

3, 4. Zaburi ya 83 yanditswe na nde, kandi yerekeza ku ki?

3 Iyo dukurikije amagambo abimburira Zaburi ya 83, dusanga iyo Zaburi ari ‘indirimbo ya Asafu.’ Birashoboka ko uwahimbye iyo zaburi yakomokaga mu muryango w’Umulewi witwa Asafu, umuririmbyi wari uzwi cyane mu gihe cy’ubutegetsi bw’Umwami Dawidi. Muri iyo zaburi, umwanditsi wayo yinginze Yehova amusaba kugira icyo akora kugira ngo ashyigikire ubutegetsi bwe bw’ikirenga, kandi atume izina rye rimenyekana. Iyo zaburi igomba kuba yarahimbwe nyuma y’igihe runaka Salomo apfuye. Kubera iki? Ni ukubera ko mu gihe cy’ubutegetsi bwa Dawidi n’ubwa Salomo, umwami w’i Tiro yari incuti ya Isirayeli. Igihe Zaburi ya 83 yandikwaga, abaturage b’i Tiro bari barahindutse abanzi ba Isirayeli, maze bifatanya n’abanzi bayo.

4 Uwo mwanditsi wa zaburi yashyize ku rutonde ibihugu icumi byagiye inama yo kurimbura abagize ubwoko bw’Imana. Abo banzi ba Isirayeli bari bayikikije kandi Bibiliya ibashyira ku rutonde igira iti “ni bo banyamahema ba Edomu n’Abishimayeli, kandi n’Abamowabu n’Abahagari, n’Abagebalu n’Abamoni n’Abamaleki, n’Abafilisitiya n’abatuye i Tiro. Abashuri na bo bafatanije na bo” (Zab 83:7-9). Ni ibihe bintu byabayeho mu mateka uwo mwanditsi wa zaburi yerekezagaho? Bamwe bavuga ko iyo zaburi ivuga iby’igitero ingabo zishyize hamwe z’Abamoni, iz’Abamowabu n’iz’abo ku musozi Seyiri, zagabye ku Bisirayeli mu gihe cya Yehoshafati (2 Ngoma 20:1-26). Abandi bo batekereza ko iyo zaburi ivuga ibyageze kuri Isirayeli mu mateka yayo yose, bitewe n’urwango amahanga yari ayikikije yari asanzwe ayifitiye.

5. Zaburi ya 83 ifasha ite Abakristo bo muri iki gihe?

5 Uko byaba biri kose, biragaragara ko Yehova Imana yahumekeye umwanditsi wa zaburi kugira ngo yandike iyo ndirimbo, igihe ishyanga rye ryari mu kaga. Nanone kandi, iyo zaburi itera inkunga abagaragu b’Imana bo muri iki gihe, kubera ko mu gihe cy’amateka yabo yose, bagiye bahura n’ibitero by’abanzi babo babaga biyemeje kubarimbura. Nta gushidikanya kandi ko izatuma dukomera mu gihe kiri imbere ubwo Gogi w’i Magogi azakoranya ingabo ze mu gitero cye cya nyuma cyo kugerageza gutsemba abantu bose basenga Imana mu mwuka no mu kuri.—Soma muri Ezekiyeli 38:2, 8, 9, 16.

Icyari kimuhangayikishije kurusha ibindi

6, 7. (a) Ni ibihe bintu by’ingenzi umwanditsi wa zaburi yasenze asaba biboneka mu magambo atangira Zaburi ya 83? (b)  Ni iki cyari gihangayikishije umwanditsi wa zaburi kurusha ibindi?

6 Iyumvire ukuntu uwo mwanditsi wa zaburi yagaragaje ibyiyumvo bye mu isengesho. Yagize ati “Mana ntuceceke, Mana, ntuhore ntiwirengagize, kuko abanzi bawe bagira imidugararo, abakwanga babyukije umutwe. Bagambirira imigambi y’uburiganya ngo bagirire nabi ubwoko bwawe . . . Kuko bahuje umutima wo kujya inama, ni wowe basezeraniye.”—Zab 83:2-4, 6.

7 Ni iki cyari gihangayikishije umwanditsi wa zaburi kuruta ibindi? Birumvikana ko agomba kuba yari ahangayikishijwe n’umutekano we ndetse n’uw’umuryango we. Icyakora, icyari kimuhangayikishije kurusha ibindi mu isengesho rye, ni umugayo washyirwaga ku izina rya Yehova n’ukuntu ishyanga ryitirirwaga izina rya Yehova ryashyirwagaho iterabwoba. Nimucyo twese, uko tugenda twihanganira ingorane duhura na zo muri iyi minsi ya nyuma y’isi ishaje, tubone ibintu mu buryo bushyize mu gaciro nk’uwo mwanditsi wa zaburi.—Soma muri Matayo 6:9, 10.

8. Ni iki amahanga yari agamije igihe yagambaniraga Isirayeli?

8 Umwanditsi wa zaburi yasubiyemo amagambo y’abanzi ba Isirayeli agira ati “nimuze tubarimbure bataba ishyanga, kugira ngo izina ry’Abisirayeli ritibukwa ukundi” (Zab 83:5). Mbega urwango ayo mahanga yari afitiye ubwoko Imana yari yaratoranyije! Ariko ayo mahanga yari afite indi mpamvu yayateraga kugambanira ubwoko bw’Imana. Yifuzaga igihugu cya Isirayeli maze akirata agira ati “twiyendere Ubuturo bw’Imana” (Zab 83:13). Ese hari ibintu nk’ibyo byagiye bibaho muri iki gihe? Yego rwose!

‘Ubuturo bwawe bwera’

9, 10. (a) Mu bihe bya kera, ubuturo bwera bw’Imana bwari ubuhe? (b) Ni iyihe migisha abasigaye basutsweho umwuka n’abagize “izindi ntama” babona muri iki gihe?

9 Mu bihe bya kera, Igihugu cy’Isezerano cyavugwagaho kuba ari ubuturo bwera bw’Imana. Ibuka indirimbo yo kunesha Abisirayeli baririmbye bamaze kurokorwa bakavanwa muri Egiputa, bagira bati “ku bw’imbabazi zawe wagiye imbere y’abantu wacunguye, wabayoboje imbaraga zawe inzira ijya mu buturo bwawe bwera” (Kuva 15:13). Nyuma yaho, ubwo ‘buturo’ bwaje kuba ahantu hari urusengero n’abatambyi barwo, hakaba n’umurwa mukuru Yerusalemu ariho habaga abami bakomokaga mu gisekuruza cya Dawidi bicaraga ku ntebe ya Yehova (1 Ngoma 29:23). Byari bikwiriye rero ko Yesu yita Yerusalemu “umurwa w’Umwami ukomeye.”—Mat 5:35.

10 Byifashe bite muri iki gihe? Mu mwaka wa 33, havutse ishyanga rishya, ari ryo “Isirayeli y’Imana” (Gal 6:16). Iryo shyanga rigizwe n’abavandimwe ba Yesu Kristo basutsweho umwuka, ryashohoje inshingano Isirayeli yo mu buryo bw’umubiri yananiwe gusohoza, ari yo yo guhamya izina ry’Imana (Yes 43:10; 1 Pet 2:9). Na bo Yehova yabahaye isezerano nk’iryo yari yarahaye Isirayeli ya kera. Iryo sezerano rigira riti “nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye” (2 Kor 6:16; Lewi 26:12). Mu mwaka wa 1919, Yehova yatumye abasigaye mu bagize “Isirayeli y’Imana” bagirana na we imishyikirano yihariye. Icyo gihe, bahawe “igihugu,” ari cyo mimerere yo mu buryo bw’umwuka bakoreramo umurimo, aho bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka (Yes 66:8). Guhera mu myaka ya za 30, abantu babarirwa muri za miriyoni bagize “izindi ntama” bifatanyije na bo (Yoh 10:16). Kuba Abakristo bo muri iki gihe bishimye kandi bafite uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka, bigaragaza neza ko ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bukiranuka. (Soma muri Zaburi ya 91:1, 2.) Mbega ukuntu ibyo birakaza Satani!

11. Intego y’ibanze y’abanzi b’Imana ikomeje kuba iyihe?

11 Muri iki gihe cya nyuma, Satani yagiye atuma abambari be bo ku isi barwanya abasigaye basutsweho umwuka na bagenzi babo bagize izindi ntama. Ibyo byabaye mu Burayi bw’i Burengerazuba mu gihe cya Nazi, no mu Burayi bw’i Burasirazuba mu gihe cy’ubutegetsi bwa gikomunisiti bwo mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Byageze no mu bindi bihugu byinshi, kandi bizongera kubaho, cyane cyane mu gihe cy’igitero cya nyuma cya Gogi wa Magogi. Mu gihe cy’icyo gitero, abarwanya ubwoko bwa Yehova bashobora kuzigarurira babigiranye umururumba umutungo wabwo, nk’uko abanzi babigenje mu gihe cyahise. Ariko kandi, buri gihe intego y’ibanze ya Satani yakomeje kuba iyo gucamo ibice abagize ubwoko bw’Imana kugira ngo izina ryacu ry’Abahamya ba Yehova ryibagirane burundu. Yehova abigenza ate iyo abantu basuzuguye ubutegetsi bwe bw’ikirenga bene ako kageni? Reka twongere dusuzume amagambo y’umwanditsi wa zaburi.

Ingero zigaragaza gutsinda kwa Yehova

12-14. Ni izihe ntambara ebyiri zabereye hafi y’umugi wa Megido umwanditsi wa zaburi yanditse muri zaburi ye?

12 Zirikana ukuntu umwanditsi wa zaburi yizeraga cyane ko Yehova afite ubushobozi bwo kuburizamo imigambi y’amahanga yangaga ubwoko bwe. Muri iyo zaburi yavuze iby’intambara ebyiri Abisirayeli batsinzemo abanzi babo mu buryo budasubirwaho, zikaba zarabereye hafi y’umugi wa kera witwa Megido wari ku gasozi kari mu kibaya cyitirirwa iryo zina. Mu gihe cy’icyi, Umugezi Kishoni urakama ku buryo umuntu ashobora kubona inzira unyuramo muri icyo kibaya. Iyo imvura y’itumba iguye, uwo mugezi uruzura maze icyo kibaya kikarengerwa. Birashoboka ko ari yo mpamvu ituma nanone uwo mugezi witwa “amazi y’i Megido.”—Abac 4:13; 5:19NW.

13 Ku birometero cumi na bitanu uvuye i Megido ukanyura muri icyo kibaya, hari agasozi kitwa More. Aho ni ho ingabo zishyize hamwe z’Abamidiyani, Abamaleki n’iz’ab’iburasirazuba, zakoraniye mu gihe cy’Umucamanza Gideyoni kugira ngo zimurwanye (Abac 7:1, 12). Ingabo nke za Gideyoni amaherezo zaje kubarirwa kuri 300 gusa, zaje gutsinda ingabo nyinshi z’abanzi babo zibifashijwemo na Yehova. Zabigenje zite? Zakurikije ubuyobozi zahawe n’Imana, maze zigota inkambi y’abanzi babo nijoro zifashe mu ntoki ibibindi byari birimo imuri. Igihe Gideyoni yahaga ingabo ze ikimenyetso, zamennye ibibindi maze imuri zari zirimo zihita zigaragara, ari na ko izo ngabo zivuza amakondera yazo zisakuza ziti “inkota y’Uwiteka na Gideyoni.” Ibyo byatumye abanzi bagwa mu rujijo, batangira kwicana, nuko abarokotse bahungira hakurya y’Umugezi wa Yorodani. Hagati aho, abandi Bisirayeli benshi bifatanyije mu gukurikira umwanzi, kandi ingabo zigera ku 120.000 z’abanzi zarishwe.—Abac 7:19-25; 8:10.

14 Ku birometero bigera kuri bitandatu uvuye kuri ako gasozi ka More ugakomeza muri cya kibaya cya Megido, hari Umusozi wa Tabora. Aho ni ho Umucamanza Baraki n’ingabo 10.000 z’Abisirayeli bakambitse mbere yaho, kugira ngo barwanye ingabo za Yabini, umwami w’i Kanani wategekaga i Hasori, zari ziyobowe n’umugaba w’ingabo we Sisera. Izo ngabo z’Abanyakanani zari zifite amagare 900 y’intambara yariho inziga zifite ibyuma bityaye cyane. Mu gihe ingabo z’Abisirayeli zitari zifite ibikoresho bihagije zateraniraga ku Musozi Tabora, ingabo za Sisera zo zagiye mu kibaya, kubera ko zumvaga zifite icyizere ko ziri butsinde. Hanyuma “Uwiteka atatanyiriza imbere ya Baraki Sisera n’amagare ye yose, n’ingabo ze zose.” Birashoboka ko haguye imvura nyinshi itunguranye, ibyo bigatuma amagare asaya mu byondo kubera ko Umugezi wa Kishoni wari wuzuye ukarenga inkombe. Izo ngabo zose zishwe n’Abisirayeli.—Abac 4:13-16; 5:19-21.

15. (a) Umwanditsi wa zaburi yasenze Yehova amusaba gukora iki? (b) Izina ry’intambara ya nyuma y’Imana ritwibutsa iki?

15 Umwanditsi wa zaburi yinginze Yehova amusaba gukorera ibintu nk’ibyo amahanga yo mu gihe cye yashakaga ko ubwoko bwa Isirayeli butabaho. Yasenze agira ati “ubagirire nk’ibyo wagiriye Abamidiyani, nk’ibyo wagiriye Sisera na Yabini ku mugezi Kishoni. Barimbukiye Endoru, bahindutse ifumbire ry’ubutaka” (Zab 83:10, 11). Mu buryo bwumvikana rero, intambara ya nyuma Imana izateza isi ya Satani yitwa Harimagedoni (ni ukuvuga “Umusozi wa Megido”). Iryo zina ritwibutsa intambara zabereye hafi ya Megido, aho uwatsindaga yabaga atsinze mu buryo budasubirwaho. Kuba Yehova yaranesheje muri izo ntambara za kera, bitwizeza ko azanatsinda rwose mu ntambara ya Harimagedoni.—Ibyah 16:13-16.

Jya usenga usaba ko ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova buvanwaho umugayo

16. Muri iki gihe, ni gute mu maso h’abarwanya ubwoko bw’Imana ‘huzuye ipfunwe ry’igisuzuguriro’?

16 Muri iyi “minsi y’imperuka,” Yehova agenda aburizamo imihati yose abantu bashyiraho kugira ngo batsembeho abagize ubwoko bwe (2 Tim 3:1). Ibyo byatumye ababarwanya bakorwa n’isoni. Zaburi ya 83:17 yari yarabivuze mbere y’igihe igira iti “wuzuze mu maso habo ipfunwe ry’igisuzuguriro, kugira ngo bashake izina ryawe, Uwiteka.” Mu bihugu binyuranye, imihati ishyirwaho n’abarwanya Abahamya ba Yehova bagira ngo babacecekeshe yabaye imfabusa rwose. Kuba abasenga Imana y’ukuri yonyine baba muri ibyo bihugu baragiye bashikama kandi bakihangana, byabereye abantu bafite imitima itaryarya ubuhamya, kandi abenshi ‘bashatse izina’ rya Yehova. Mu bihugu bitari bike aho Abahamya ba Yehova bahoze batotezwa bikabije, ubu hari Abahamya babarirwa mu bihumbi mirongo, ndetse mu bihumbi amagana, basingiza Yehova bishimye. Mbega ukuntu Yehova yanesheje! Kandi se mbega ukuntu abanzi be bakozwe n’isoni!—Soma muri Yeremiya 1:19.

17. Ni ikihe gihe kiri hafi kurangira, kandi se ni ayahe magambo tuzibuka?

17 Birumvikana ko tuzi ko intambara yo kuturwanya itararangira. Kandi dukomeje kubwiriza ubutumwa bwiza, ndetse tukabugeza no kubaturwanya (Mat 24:14, 21). Icyakora, igihe abaturwanya bafite ubu cyo kwihana maze bakabona agakiza, kiri hafi kurangira. Kwezwa kw’izina rya Yehova ni cyo kintu cy’ingenzi cyane kuruta ko abantu bakizwa. (Soma muri Ezekiyeli 38:23 *.) Igihe amahanga yose yo ku isi azishyira hamwe ngo agerageze gutsemba abagize ubwoko bw’Imana, tuzibuka amagambo akubiye mu isengesho ry’umwanditsi wa zaburi agira ati “bakorwe n’isoni batinye iteka ryose, bamware barimbuke.”—Zab 83:18.

18, 19. (a) Ni iki kizagera ku bantu biyemeje kurwanya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova? (b) Kuba ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bugiye kuvanwaho umugayo bwa nyuma, byagombye gutuma ukora iki?

18 Abantu biyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Yehova bazagerwaho n’iherezo rikojeje isoni. Ijambo ry’Imana rigaragaza ko abantu ‘batumvira ubutumwa bwiza,’ iyo akaba ari yo mpamvu bazicwa kuri Harimagedoni, ‘bazarimbuka iteka ryose’ (2 Tes 1:7-9). Kuba abo bantu bazarimbuka ariko abasenga Yehova bakarokoka, bizaba igihamya kidashidikanywaho kigaragaza ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine. Uko gutsinda ntikuzibagirana mu isi nshya. Abazazuka mu ‘muzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa’ bazamenya iby’icyo gikorwa gikomeye cya Yehova (Ibyak 24:15). Mu isi nshya, bazabona ibintu bibemeza ko ari iby’ubwenge kuyoborwa n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Kandi abicisha bugufi ntibazatinda kwemera ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine.

19 Mbega igihe kizaza gihebuje Data wo mu ijuru yateguriye abantu b’indahemuka bamusenga! Ese ibyo ntibyagombye kugutera gusenga Yehova umusaba ko vuba aha yasubiza bwa nyuma isengesho umwanditsi wa zaburi yamutuye agira ati ‘[abanzi bawe] bakorwe n’isoni batinye iteka ryose, bamware barimbuke, kugira ngo bamenye yuko uwitwa UWITEKA [“Yehova,” NW], ari wowe wenyine Usumbabyose utegeka isi yose’?—Zab 83:18, 19.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Mbere y’uko usuzuma iki gice, byaba byiza ubanje gusoma Zaburi ya 83 kugira ngo umenye ibikubiyemo.

^ par. 17 Ezekiyeli 38:23, (NW): “kandi nzagaragaza icyubahiro cyanjye, nzeza izina ryanjye kandi nimenyekanishe imbere y’amaso y’amahanga menshi, maze amenye yuko izina ryanjye ari Yehova.”

Mbese ushobora gusobanura?

• Ni iyihe mimerere Abisirayeli bari barimo igihe Zaburi ya 83 yandikwaga?

• Ni iki cyari gihangayikishije umwanditsi wa Zaburi ya 83 kurusha ibindi?

• Muri iki gihe, ni ba nde Satani yibasiye?

• Amaherezo ni gute Yehova azasubiza isengesho riboneka muri Zaburi ya 83:19?

[Ibibazo]

[Ikarita yo ku ipaji ya 15]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Ni gute intambara zabereye hafi ya Megido ya kera zifitanye isano n’igihe kizaza?

Umugezi wa Kishoni

Harosheti

Umusozi wa Karumeli

Ikibaya cy’i Yezereli

Megido

Tanaki

Umusozi wa Gilibowa

Isoko ya Harodi

More

Endoru

Umusozi wa Tabora

Inyanja ya Galilaya

Umugezi wa Yorodani

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Ni iki cyatumye umwanditsi wa zaburi ahimba zaburi irimo isengesho rivuye ku mutima?