Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova aratureba ngo adushakire ibyiza

Yehova aratureba ngo adushakire ibyiza

Yehova aratureba ngo adushakire ibyiza

“Amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye.”​—2 NGOMA 16:9.

1. Kuki Yehova atugenzura?

YEHOVA ni Umubyeyi uhebuje. Aratuzi neza ku buryo azi n’“ibyo imitima [yacu] yibwira” (1 Ngoma 28:9). Icyakora, ntabwo atugenzura agamije kudushakaho amakosa (Zab 11:4; 130:3). Ahubwo, bitewe n’uko adukunda, yifuza kuturinda ikintu cyose cyakwangiza imishyikirano dufitanye na we, cyangwa icyatubuza kugira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka.—Zab 25:8-10, 12, 13.

2. Ni ba nde Yehova agaragariza imbaraga ze?

2 Yehova ashobora byose kandi abona byose. Kubera iyo mpamvu, ashobora gufasha abantu bamubera indahemuka igihe cyose bamutabaje, kandi ashobora kubashyigikira mu gihe bahanganye n’ibigeragezo. Mu 2 Ngoma 16:9, hagira hati “amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye.” Zirikana ko Yehova akoresha imbaraga ze kugira ngo arengere abamukorera bafite umutima utunganye, ni ukuvuga umutima utanduye kandi ugambirira ibyiza. Ibyo ntabikorera abariganya cyangwa indyarya.—Yos 7:1, 20, 21, 25; Imig 1:23-33.

Jya ugendana n’Imana

3, 4. ‘Kugendana n’Imana’ bisobanura iki, kandi se ni izihe ngero zo muri Bibiliya zidufasha kubisobanukirwa?

3 Abantu benshi ntibashobora kwiyumvisha ukuntu Umuremyi w’ijuru n’isi yemerera abantu kugendana na we mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, ibyo ni byo Yehova ashaka ko dukora. Mu bihe bya Bibiliya, Enoki na Nowa ‘bagendanaga n’Imana’ (Itang 5:24; 6:9). Mose “yakomeje gushikama nk’ureba Itaboneka” (Heb 11:27). Umwami Dawidi yagendanye na Se wo mu ijuru yicishije bugufi. Yagize ati “[Yehova] ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa.”—Zab 16:8.

4 Birumvikana ko tudashobora kugendana na Yehova adufashe akaboko ibi bisanzwe. Ariko dushobora kubikora mu buryo bw’ikigereranyo. Mu buhe buryo? Asafu umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “ndi kumwe nawe iteka, umfashe ukuboko kw’iburyo. Uzanyoboza ubwenge bwawe” cyangwa inama zawe (Zab 73:23, 24). Muri make, tugendana na Yehova iyo dukurikije neza inama ze tubona binyuze mbere na mbere mu Ijambo rye no ku “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.”—Mat 24:45; 2 Tim 3:16.

5. Ni gute Yehova aba hafi y’indahemuka ze nk’umubyeyi ukunda abana be, kandi se ibyo byagombye gutuma tumubona dute?

5 Kubera ko Yehova akunda cyane abantu bagendana na we, abagenzura nk’umubyeyi ukunda abana be, akabitaho, akabarinda kandi akabigisha. Imana itanga isezerano igira iti “nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho” (Zab 32:8). Ibaze ibibazo bikurikira: ‘ese numva ngendana na Yehova amfashe ukuboko mu buryo bw’ikigereranyo, nteze amatwi ubwenge bwe kandi nzi ko anyitayeho abigiranye urukundo? Ese kumenya ko ngendana na Yehova bigira uruhare mu byo ntekereza, ibyo mvuga hamwe n’ibyo nkora? Kandi se igihe nkoze amakosa, mbona Yehova nk’Umubyeyi ugira imbabazi wifuza gufasha abantu bihannye kongera kugirana na we imishyikirano, aho kumubona nk’Umubyeyi w’umugome kandi utishyikirwaho?’—Zab 51:19.

6. Ni iki Yehova arusha ababyeyi bacu?

6 Hari igihe Yehova ashobora kudufasha na mbere y’uko dutangira kugira imyifatire mibi. Urugero, ashobora kubona ko umutima wacu, ufite ubushobozi bwo gushukana, utangiye kwifuza ibintu bidakwiriye (Yer 17:9). Mu mimerere nk’iyo, Yehova ashobora kugira icyo akora, ndetse vuba uko bishoboka kose, kurusha uko ababyeyi bacu babigenza, kubera ko ‘amaso ye arabagirana’ afite ubushobozi bwo kureba ibiri mu mitima yacu, kugira ngo agenzure ibitekerezo byacu by’imbere (Zab 11:4NW; 139:4; Yer 17:10). Reka dusuzume icyo Imana yakoze ku mimerere yigeze kubaho mu mibereho ya Baruki wari umwanditsi akaba n’incuti magara y’umuhanuzi Yeremiya.

Yabereye Baruki Umubyeyi nyakuri

7, 8. (a) Baruki yari muntu ki, kandi se ni ibihe byifuzo bibi bishobora kuba byari byaratangiye gushinga imizi mu mutima we? (b)  Ni gute Yehova yitaye kuri Baruki nk’uko umubyeyi yita ku mwana we?

7 Baruki yari umwanditsi wabigize umwuga, wakoranye na Yeremiya mu budahemuka mu gusohoza inshingano itoroshye yo gutangaza imanza Yehova yari yaraciriye u Buyuda (Yer 1:18, 19). Igihe kimwe, Baruki ushobora kuba yarakomokaga mu muryango ukomeye, yatangiye ‘kwishakira ibikomeye.’ Birashoboka ko yari yaratangiye kureka ibitekerezo byo kuba umuntu ukomeye cyangwa kwifuza kugira ubutunzi bigashinga imizi mu mutima we. Icyaba cyarabiteye cyose ariko, Yehova yabonye ko ibyo bitekerezo biteje akaga byarimo bishinga imizi mu mutima wa Baruki. Yehova akoresheje Yeremiya, yahise agira icyo akora kuri icyo kibazo, maze abwira Baruki ati “waravuze uti ‘yewe, mbonye ishyano kuko Uwiteka yanyongereye agahinda ku mubabaro wanjye, ndembejwe no kuganya simbona uko nduhuka!’” Hanyuma Imana yaramubajije iti “mbese nawe urishakira ibikomeye? Ntukabishake.”—Yer 45:1-5.

8 Nubwo Yehova atigeze ajenjekera Baruki, ntiyamurakariye ahubwo yamwitayeho abivanye ku mutima, nk’uko umubyeyi abigirira umwana we. Imana ishobora kuba yarabonye ko nubwo uwo mugabo yari afite ibyifuzo byashoboraga kumuteza akaga, atari afite umutima mubi. Nanone kandi, Yehova yari azi ko Yerusalemu n’u Buyuda byari hafi kurimbuka, kandi ntiyashakaga ko Baruki yateshuka muri ibyo bihe biteje akaga. Ku bw’ibyo, kugira ngo Imana ifashe umugaragu wayo kubona ibintu mu buryo bukwiriye, yamwibukije ko yari ‘igiye guteza abantu bose ibyago,’ maze yongeraho ko Baruki yari kurokoka ari uko akoze ibikorwa birangwa n’ubwenge (Yer 45:5). Mu by’ukuri, ni nk’aho Imana yabwiye Baruki iti ‘shyira mu gaciro Baruki, uzirikane ibintu bigiye kugera ku bantu b’abanyabyaha b’i Buyuda n’i Yerusalemu. Nukomeza kuba uwizerwa, uzarokoka. Nzakurinda.’ Uko bigaragara, amagambo ya Yehova yageze Baruki ku mutima kuko yahinduye uko yabonaga ibintu, maze arokoka irimbuka rya Yerusalemu ryabaye hashize imyaka 17 nyuma yaho.

9. Ni gute wasubiza ibibazo byabajijwe muri iyi paragarafu?

9 Mu gihe ugitekereza kuri iyo nkuru ya Baruki, zirikana ibibazo n’imirongo bikurikira: uko Imana yitaye kuri Baruki bigaragaza iki kuri Yehova no ku byiyumvo agirira abagaragu be? (Soma mu Baheburayo 12:9.) Tuzirikanye ko turi mu bihe bigoranye, ni irihe somo twakura ku nama Imana yagiriye Baruki n’ukuntu yayitabiriye? (Soma muri Luka 21:34-36.) Ni gute abasaza b’Abakristo bakwigana Yeremiya bakita ku bagaragu ba Yehova nk’uko na we abigenza?—Soma mu Bagalatiya 6:1.

Umwana yiganye urukundo rwa Se

10. Ni gute Yesu yujuje ibisabwa byose kugira ngo asohoze inshingano ye yo kuba Umutware w’itorero rya gikristo?

10 Mu gihe cya mbere y’Ubukristo, urukundo Yehova akunda ubwoko bwe rwagaragaye binyuze ku bahanuzi no ku bandi bagaragu be bizerwa. Ikirenze byose, muri iki gihe rugaragara binyuze ku Mutware w’itorero rya gikristo, ari we Yesu Kristo (Efe 1:22, 23). Bityo, mu gitabo cy’Ibyahishuwe Yesu agaragazwa nk’umwana w’intama ufite “amaso arindwi, ayo maso akaba agereranya imyuka irindwi y’Imana yatumwe mu isi yose” (Ibyah 5:6). Koko rero, kubera ko Yesu yuzuye umwuka wera w’Imana, afite ubushishozi bwuzuye. Na we abona abo turi bo imbere kandi nta kintu na kimwe kimwisoba.

11. Ni iyihe nshingano Kristo afite, kandi se ni gute adufata nk’uko Se adufata?

11 Icyakora kimwe na Yehova, Yesu si umupolisi utugenzura ari mu ijuru. Atugenzura nk’uko umubyeyi ukunda abana be abigenza. Rimwe mu mazina y’icyubahiro ya Yesu, ari ryo “Data wa twese Uhoraho,” ritwibutsa uruhare azagira mu guha ubuzima bw’iteka abantu bose bamwizera (Yes 9:5). Byongeye kandi, kubera ko Kristo ari Umutware w’itorero rya gikristo, ashobora gutuma Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka kandi babishaka, cyane cyane abasaza, bahumuriza ababikeneye cyangwa bakabagira inama.—1 Tes 5:14; 2 Tim 4:1, 2.

12. (a) Ni iki inzandiko zandikiwe amatorero arindwi yo muri Aziya Ntoya zigaragaza ku bihereranye na Yesu? (b) Ni gute ibyo abasaza bakorera umukumbi w’Imana bigaragaza ko Kristo awitaho?

12 Inzandiko Kristo yandikiye abasaza bo mu matorero arindwi yo muri Aziya Ntoya, zigaragaza ukuntu yita cyane ku mukumbi (Ibyah 2:1–3:22). Muri izo nzandiko, Yesu yagaragaje ko yari azi neza ibyaberaga muri buri torero, n’ukuntu yabaga ahangayikiye cyane ababaga bayagize. Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe, ndetse cyane kurushaho, kubera ko iyerekwa ryo mu Byahishuwe risohozwa “ku munsi w’Umwami” * (Ibyah 1:10). Incuro nyinshi, urukundo rwa Kristo rugaragara binyuze ku basaza, bo bungeri bo mu buryo bw’umwuka mu itorero. Ashobora gutuma izo ‘mpano zigizwe n’abantu’ zihumuriza abantu, zikabatera inkunga cyangwa zikabagira inama mu gihe bikenewe. (Efe 4:8; Ibyak 20:28; soma muri Yesaya 32:1, 2.) Ese ubona imihati bashyiraho nk’ikimenyetso kigaragaza ko Kristo akwitaho ku giti cyawe?

Uko dufashwa mu gihe gikwiriye

13-15. Imana ishobora gusubiza ite amasengesho yacu? Tanga ingero.

13 Ese waba warigeze usenga cyane usaba ubufasha, maze ukabona igisubizo cy’isengesho ryawe binyuze ku nkunga uhawe n’Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka ugusuye (Yak 5:14-16)? Cyangwa se wenda wabonye ubufasha binyuze kuri disikuru yatangiwe mu materaniro ya gikristo cyangwa ku byo wasomye muri kimwe mu bitabo byacu? Incuro nyinshi, Yehova asubiza amasengesho muri ubwo buryo. Urugero, igihe umusaza w’itorero yari amaze gutanga disikuru, mushiki wacu wari umaze ibyumweru runaka arenganyijwe cyane, yaramwegereye. Aho kugira ngo uwo mushiki wacu amubwire iby’akarengane ke, yaramushimiye cyane kubera ingingo zishingiye ku Byanditswe yavuze muri iyo disikuru ye. Izo ngingo zari zihuje n’imimerere uwo mushiki wacu yarimo kandi zaramuhumurije cyane. Mbega ukuntu yishimiye kuba yari yaje muri ayo materaniro!

14 Ku bihereranye n’ubufasha tubona tubikesheje isengesho, reka turebe urugero rw’abantu batatu bamenye ukuri kwa Bibiliya bafunzwe, maze bakaba ababwiriza batarabatizwa. Kubera urugomo rwari rwakorewe muri gereza, abagororwa bambuwe uburenganzira bumwe na bumwe bari bafite. Ibyo byatumye bakora imyigaragambyo. Abo bagororwa bafashe umwanzuro w’uko mu gitondo cyari bukurikireho, batari gusubiza amasahani yabo nyuma yo gufata amafunguro, kugira ngo bagaragaze ko batishimiye imyanzuro yari yabafatiwe. Abo babwiriza batatu bari batarabatizwa bayobewe uko bari bubyifatemo. Iyo bifatanya muri iyo myigaragambyo bari kuba batumviye inama ya Yehova iboneka mu Baroma 13:1. Nanone kandi, kutifatanya byari gutuma abandi bagororwa bari barakaye babihimuraho.

15 Kubera ko abo babwiriza batatu batashoboraga kuvugana, basenze basaba ubwenge. Igitondo cyakurikiyeho, bose uko ari batatu basanze bari bahurije neza neza ku mwanzuro umwe, ari wo wo kudafata ifunguro rya mu gitondo. Igihe ababarindaga bazaga gufata amasahani, ba bandi batatu nta masahani yo gusubiza bari bafite. Mbega ukuntu bishimiye ko ‘uwumva ibyo asabwa’ yari abari hafi!—Zab 65:3.

Tubone igihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere

16. Ni gute umurimo wo kubwiriza ugaragaza ko Yehova yita ku bantu bagereranywa n’intama?

16 Umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose ni ikindi gihamya kigaragaza ko Yehova yita ku bantu b’imitima itaryarya, aho baba bari hose (Itang 18:25). Incuro nyinshi, Yehova akoresheje abamarayika, ashobora kuyobora abagaragu be ku bantu bagereranywa n’intama, kabone n’iyo baba batuye ahantu hatari hagerwa n’ubutumwa bwiza (Ibyah 14:6, 7). Urugero, Imana yakoresheje marayika kugira ngo ayobore Filipo, umubwirizabutumwa wo mu kinyejana cya mbere, kujya kureba umutegetsi w’Umunyetiyopiya ngo amusobanurire Ibyanditswe. Ibyo byatanze iki? Uwo mugabo yemeye ubutumwa bwiza maze aba umwigishwa wa Yesu wabatijwe. *Yoh 10:14; Ibyak 8:26-39.

17. Kuki tutagombye guhangayikira cyane igihe kizaza?

17 Uko iyi si igenda yegereza iherezo ryayo, “kuramukwa” kwahanuwe kuzakomeza kubaho (Mat 24:8). Urugero, ibiciro by’ibiribwa bishobora kwiyongera mu buryo bugaragara kubera ko ababikeneye biyongera, hashobora kubaho ihindagurika rikomeye ry’ibihe cyangwa guhungabana k’ubukungu. Kubona akazi bishobora kurushaho kugorana, kandi abakozi bashobora kurushaho guhatirwa gukora amasaha y’ikirenga. Uko byagenda kose, abantu bose bashyira iby’umwuka mu mwanya wa mbere kandi bagakomeza kugira ‘ijisho riboneza ku kintu kimwe,’ ntibagomba guhangayika birenze urugero. Bazi ko Yehova abakunda kandi ko azabitaho (Mat 6:22-34). Reka turebe urugero rugaragaza uko Yehova yahaye Yeremiya ibyo yari akeneye igihe Yerusalemu yari mu bihe bivurunganye, iri hafi kurimbuka mu wa 607 Mbere ya Yesu.

18. Ni gute Yehova yagaragarije Yeremiya urukundo mu gihe cy’igotwa rya Yerusalemu?

18 Mu minsi ya nyuma y’igihe ingabo z’Abanyababuloni zamaze zigose Yerusalemu, Yeremiya yari afungiye mu rugo rw’inzu y’imbohe. Ni gute yari kubona ibyokurya? Iyo aza kuba adafunzwe, yari kubishaka. Ariko abari kumwe na we ni bo bonyine bari kumwitaho, kandi abenshi muri bo baramwangaga. Nyamara, Yeremiya ntiyigeze yiringira abantu, ahubwo yiringiye Imana, yo yari yaramusezeranyije kumwitaho. Ese Yehova yaba yarubahirije iryo sezerano? Yego rwose! Yatumye buri munsi Yeremiya abona ‘irobe ry’umutsima . . . kugeza ubwo imitsima yose yashiriye mu murwa’ (Yer 37:21). Yeremiya, Baruki, Ebedimeleki n’abandi, barokotse icyo gihe cy’inzara, indwara n’urupfu.—Yer 38:2; 39:15-18.

19. Twagombye kwiyemeza gukora iki mu gihe duhanze amaso igihe kiri imbere?

19 Koko rero “amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye akumva ibyo basaba binginga” (1 Pet 3:12). Ese wishimira uko So wo mu ijuru akwitaho? Ese kumenya ko amaso ye akureba kugira ngo agushakire ibyiza, bituma wumva ufite umutekano? Ku bw’ibyo rero, iyemeze gukomeza kugendana n’Imana, uko igihe kizaza cyazaba kimeze kose. Dushobora kwizera ko Yehova azahora hafi y’indahemuka ze zose, azitaho nk’uko umubyeyi yita ku bana be.—Zab 32:8; soma muri Yesaya 41:13.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 12 Nubwo izo nzandiko zerekeza mbere na mbere ku bigishwa ba Kristo basutsweho umwuka, muri rusange zerekeza no ku bagaragu b’Imana bose.

^ par. 16 Urundi rugero rugaragaza ubuyobozi Imana itanga, ruboneka mu Byakozwe 16:6-10. Aho havuga ko ‘umwuka wera wabujije’ Pawulo na bagenzi be kubwiriza muri Aziya n’i Bituniya. Ahubwo batewe inkunga yo kujya kubwiriza i Makedoniya, aho abantu benshi bicisha bugufi bitabiriye ubutumwa bagejejweho.

Mbese ushobora gusobanura?

• Ni gute dushobora kugaragaza ko ‘tugendana n’Imana’?

• Ni gute Yehova yagaragaje ko akunda Baruki?

• Ni gute Kristo, we Mutware w’itorero rya gikristo, agaragaza imico ya Se?

• Ni gute dushobora kugaragaza ko twiringira Imana muri ibi bihe bigoye?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 9]

Muri iki gihe, abasaza bigana uko Yehova yita ku bantu nk’uko Yeremiya yabigiriye Baruki

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ni gute Yehova ashobora gufasha abantu mu gihe gikwiriye?