Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova “ni we mbaraga zanjye”

Yehova “ni we mbaraga zanjye”

Yehova “ni we mbaraga zanjye”

Byavuzwe na Joan Coville

Navutse muri Nyakanga 1925, mvukira mu mugi wa Huddersfield ho mu Bwongereza. Nari ikinege kandi mfite amagara make. Kandi koko, papa yakundaga kumbwira ati “uko umuyaga uguhushyeho, urarwara.” Ibyo byasaga n’aho ari ukuri!

IGIHE nari umwana, abayobozi b’amadini basenganaga umwete basaba amahoro, ariko igihe intambara ya kabiri y’isi yose yabaga, basenze basaba gutsinda. Ibyo byanteye urujijo kandi bituma nshidikanya. Muri icyo gihe, Annie Ratcliffe wari Umuhamya wa Yehova wenyine mu gace twabagamo, yaje iwacu.

Uko namenye ukuri

Annie yadusigiye igitabo cyitwa Agakiza (Salut), maze atumira mama kujya mu kiganiro gishingiye kuri Bibiliya cyari kubera kwa Annie mu rugo. * Mama yansabye ko tujyana. Ndacyibuka ibyavugiwe muri icyo kiganiro cya mbere nagiyemo. Cyavugaga ibyerekeye incungu, kandi natangajwe nuko icyo kiganiro kitarambiranye. Cyashubije ibyinshi mu bibazo nibazaga. Icyumweru cyakurikiyeho, twasubiyeyo. Icyo gihe, hasobanuwe ubuhanuzi bwa Yesu buhereranye n’ikimenyetso cy’iminsi y’imperuka. Jye na Mama turebye ibintu bibabaje byaberaga ku isi, twahise tumenya ko ibyo byari ukuri. Uwo munsi twatumiriwe kujya mu Nzu y’Ubwami.

Mu Nzu y’Ubwami, nahuriyemo n’abapayiniya bakiri bato, muri bo hakaba harimo Joyce Barber (ubu witwa Ellis), muri iki gihe ukorana n’umugabo we Peter kuri Beteli y’i Londres. Nagize ngo buri wese akora umurimo w’ubupayiniya. Ku bw’ibyo, nahise ntangira kubwiriza amasaha 60 buri kwezi, nubwo nari nkiri umunyeshuri.

Amezi atanu nyuma yaho, ni ukuvuga ku itariki 11 Gashyantare 1940, jye na Mama twabatirijwe mu ikoraniro ry’akarere ryabereye i Bradford. Papa ntiyigeze arwanya ukwizera twari tumaze kugira, ariko ntiyigeze aba Umuhamya. Igihe nabatizwaga hatangijwe gahunda yo kubwiriza mu mihanda. Nayifatanyijemo, ngatwara isakoshi y’ibitabo n’ibyapa. Igihe kimwe ari ku wa Gatandatu, nasabwe guhagarara ahantu hakorerwaga imirimo y’ubucuruzi, hakundaga kuba abantu benshi. Nari ngitinya abantu, kandi ibyo natinyaga ni byo byambayeho, kuko byasaga n’aho abanyeshuri bose twiganaga bacaga aho nari mpagaze!

Mu mwaka wa 1940, byabaye ngombwa ko itorero narimo rigabanywamo kabiri. Rimaze kugabanywa, urungano rwanjye hafi ya rwose rwagiye mu rindi torero. Nabwiye umugenzuzi uhagarariye itorero ko ibyo bitanshimishije. Yarambwiye ati “niba wifuza bagenzi bawe bakiri bato, genda ubabwirize.” Kandi koko, uko ni ko nabigenje! Bidatinze, nahuye na Elsie Noble, yemera ukuri maze aba incuti yanjye igihe kirekire.

Umurimo w’ubupayiniya n’imigisha naboneyemo

Ndangije amashuri, nakoze umurimo w’ubucungamari. Ariko kandi, uko nabonaga ibyishimo abakozi b’igihe cyose babaga bafite, icyifuzo cyanjye cyo gukorera Yehova ndi umupayiniya cyariyongeraga. Muri Gicurasi 1945, nagize ibyishimo byo gutangira gukora umurimo w’ubupayiniya bwa bwite. Umunsi wa mbere natangiye umurimo w’ubupayiniya, imvura yaraguye cyane yiriza umunsi wose. Icyakora nari nashimishijwe cyane no kubwiriza, ku buryo imvura nta cyo yari imbwiye. Mu by’ukuri, kuba umurimo wo kubwiriza waratumaga buri munsi mva mu rugo, kandi nkagendera ku igare ryanjye, byatumaga ubuzima bwanjye bumererwa neza. Nubwo ntigeze mpima ibiro birenze 42, ntibyigeze na rimwe biba ngombwa ko mpagarika umurimo w’ubupayiniya. Mu gihe cy’imyaka myinshi, niboneye neza ukuri kw’amagambo agira ati “Uwiteka ni we mbaraga zanjye.”—Zab 28:7.

Noherejwe gukora umurimo w’ubupayiniya bwa bwite mu migi itari irimo Abahamya ba Yehova, kugira ngo hashingwe amatorero mashya. Nabanje gukorera mu Bwongereza imyaka itatu, hanyuma nkora indi itatu muri Irilande. Igihe nari ndi i Lisburn ho muri Irilande, niganye Bibiliya n’umugabo wari wungirije pasiteri mu idini ry’Abaporotesitanti. Uko yagendaga amenya ukuri ku bihereranye n’inyigisho z’ibanze za Bibiliya, ni na ko yazigishaga abayoboke b’idini rye. Bamwe muri bo barabyitotombeye babibwira abayobozi b’idini maze nk’uko byumvikana, asabwa kwisobanura. Yababwiye ko kubera ko ari Umukristo, yumvaga afite inshingano yo kumenyesha umukumbi ko yari yarawigishije ibinyoma byinshi. Nubwo abagize umuryango we bamurwanyije cyane, yiyeguriye Yehova maze amukorera mu budahemuka kugeza apfuye.

Ahantu ha kabiri nakoreye umurimo w’ubupayiniya muri Irilande ni i Larne. Igihe nari muri ako gace, nakoze jyenyine mu gihe cy’ibyumweru bitandatu, kubera ko umupayiniya twakoranaga yari ari mu ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo ‘Ukwiyongera kwa Gitewokarasi’ ryabereye i New York mu mwaka wa 1950. Icyo gihe cyarangoye, kuko nifuzaga cyane kuba ndi muri iryo koraniro. Ariko kandi, muri ibyo byumweru hari ibintu byinshi byanteye inkunga igihe nabaga ndi mu murimo wo kubwiriza. Nahuye n’umugabo ugeze mu za bukuru wari umaze imyaka 20 abonye kimwe mu bitabo byacu. Muri iyo myaka, yari yaragisomye incuro nyinshi, ku buryo yari yarafashe mu mutwe hafi ibintu byose byari bigikubiyemo. We n’umuhungu we n’umukobwa we, bemeye ukuri.

Mbonera imyitozo mu Ishuri rya Galeedi

Mu mwaka wa 1951, jye n’abandi bapayiniya icumi baturutse mu Bwongereza, twatumiriwe kujya mu ishuri rya 17 rya Galeedi ryabereye i South Lansing ho muri New York. Mbega ukuntu nishimiye inyigisho za Bibiliya twabonye mu mezi twahamaze! Icyo gihe, Abakristokazi bari bataremererwa kwiyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi mu itorero. Ariko i Galeedi, natwe Abakristokazi twasabwe kujya dutegura ibiganiro bihabwa abanyeshuri kandi tukabitanga imbere yabo. Byaduteraga ubwoba cyane! Mu gihe cyose namaze ntanga ikiganiro cyanjye cya mbere, ukuboko kwari gufashe impapuro nateguriyeho kwaratitiraga. Umuvandimwe Maxwell Friend, wari umwarimu muri iryo shuri, yampaye inama yiterera urwenya ati “wowe ntiwagize ubwoba ugitangira gusa nk’uko bigenda ku bantu bamenyereye gutanga disikuru, ahubwo warinze urangiza ukibufite!” Mu gihe twamaze twiga, twese twarushijeho kongera ubushobozi bwo kuvugira imbere y’abanyeshuri bagenzi bacu. Ishuri ryacu ryarangiye vuba cyane kuruta uko twabyifuzaga. Twahawe impamyabumenyi maze twoherezwa mu bindi bihugu. Noherejwe muri Tayilande.

“Igihugu cy’abantu bikundira guseka”

Kuba Astrid Anderson ari we wabaye mugenzi wanjye twakoranye umurimo w’ubumisiyonari muri Tayilande, nabibonaga nk’impano iturutse kuri Yehova. Kugira ngo tugereyo, twamaze mu rugendo ibyumweru birindwi dutwawe n’ubwato butwara imizigo. Igihe twageraga mu murwa mukuru Bangkok, twasanze ari umugi urimo amasoko yuzuye abantu b’urujya n’uruza kandi hari imiyoboro myinshi y’amazi inyuramo amato atwara abantu n’ibintu mu cyimbo cy’imihanda minini. Mu mwaka 1952, muri Tayilandi hari ababwiriza batageze ku 150.

Ubwo twabonaga bwa mbere Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’Igitayilandi, twaribajije tuti ‘tuzashobora dute kuvuga uru rurimi rukomeye rutya?’ Kuvuga amagambo uko bikwiriye, ni byo cyane cyane byari ikibazo cy’ingorabahizi. Urugero, iyo umuntu avuze ijambo khaù akabanza kuzamura ijwi hanyuma akarimanura, aba avuze “umuceri,” ariko yarivuga mu ijwi rinize, akaba avuze “ubutumwa.” Bityo igihe twabwirizaga, mu mizo ya mbere twabwiraga abantu dushishikaye tuti “tubazaniye umuceri mwiza,” aho kubabwira tuti “tubazaniye ubutumwa bwiza”! Ariko buhoro buhoro, nyuma yo gusetsa abantu kenshi tuvuga amagambo mu buryo butari bwo, twamenye urwo rurimi.

Abaturage bo muri Tayilande bakunda abantu cyane. Ni yo mpamvu, mu buryo bukwiriye, igihugu cya Tayilandi bacyita igihugu cy’abantu bikundira guseka. Twoherejwe kubwiriza bwa mbere mu mugi wa Khorat (ubu hasigaye hitwa Nakhon Ratchasima), aho twamaze imyaka ibiri. Nyuma yaho, twoherejwe mu mugi wa Chiang Mai. Abaturage benshi bo muri Tayilandi ni Ababuda kandi ntibamenyereye gukoresha Bibiliya. Igihe twari i Khorat, niganye Bibiliya n’umuntu wari uhagarariye ibiro by’iposita. Twaganiriye ku mukurambere Aburahamu. Kubera ko uwo mugabo yari yarumvise iryo zina mbere yaho, yakoze ikimenyetso akoresheje umutwe yishimye, agaragaza ko amuzi. Ariko kandi, ako kanya nahise mbona ko Aburahamu navugaga atari we yari azi. Uwo mugabo yatekerezaga Abraham Lincoln, wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika!

Twashimishwaga no kwigisha Bibiliya abaturage bo muri Tayilandi bafite imitima itaryarya. Ariko na bo batwigishije uko umuntu yagira ibyishimo nubwo yaba afite imibereho iciriritse. Iryo ryari isomo ry’ingenzi kubera ko nta muriro cyangwa amazi twari dufite mu nzu y’abamisiyonari twabayemo bwa mbere i Khorat. Mu turere nk’utwo twoherejwemo, ‘twamenye ibanga ry’ukuntu umuntu agira byinshi n’uko aba mu bukene.’ Kimwe n’intumwa Pawulo, twamenye icyo amagambo ngo “ngira imbaraga binyuze ku Mana, yo impa imbaraga” asobanura.—Fili 4:12, 13.

Mbona uwo dukorana mushya n’aho gukorera hashya

Mu mwaka wa 1945, nasuye i Londres. Muri urwo ruzinduko, nasuye inzu ndangamurage y’u Bwongereza (British Museum) ndi kumwe na bamwe mu bapayiniya n’abakozi bakora kuri Beteli. Umwe muri bo yari Allan Coville, wize ishuri rya 11 rya Galeedi nyuma gato y’icyo gihe. Yoherejwe mu Bufaransa, maze nyuma yaho yoherezwa mu Bubiligi. * Hanyuma igihe nari ngikorera umurimo w’ubumisiyonari muri Tayilandi, yansabye ko twabana, nuko ndabimwemerera.

Twashyingiraniwe i Buruseli mu Bubiligi ku itariki ya 9 Nyakanga 1955. Buri gihe nifuzaga kuzajya i Paris mu gihe cyo kwishimira iminsi yanjye y’ubugeni. Ku bw’ibyo, Allan yashyizeho gahunda y’uko twajyayo mu gihe cy’ikoraniro ryari kuba mu cyumweru cyari gukurikiraho. Icyakora, tukigerayo abavandimwe bahise basaba Allan kubafasha gusemura mu gihe cyose ikoraniro ryari kumara. Buri munsi yagombaga kuva aho twari ducumbitse mu gitondo cya kare, kandi tukagaruka mu gicuku. Bityo, nubwo namaze iminsi yo kwishimira ubugeni bwanjye i Paris, akenshi nareberaga Allan kure yibereye kuri platifomu! Nubwo byari bimeze bityo ariko, nishimiye kubona umugabo wanjye twari tumaze igihe gito dushyingiranywe akorera abavandimwe na bashiki bacu, kandi sinashidikanyaga ko mu by’ukuri twari kuzagira ibyishimo mu gihe Yehova yari kugira uruhare rukomeye mu ishyingiranwa ryacu.

Nanone kandi, ishyingiranwa ryatumye mpabwa indi fasi yo kubwirizamo, ari yo y’u Bubiligi. Ikintu cyonyine nari nzi ku Bubiligi, ni uko habereye intambara nyinshi. Ariko kandi, sinatinze kumenya ko rwose Ababiligi benshi bakunda amahoro. Kuba naroherejwe aho hantu byatumye niga ururimi rw’Igifaransa, rukoreshwa mu majyepfo y’icyo gihugu.

Mu mwaka wa 1955, mu Bubiligi hari ababwiriza 4.500. Mu myaka igera hafi kuri 50, jye na Allan twakoreye umurimo kuri Beteli no mu murimo w’ubugenzuzi. Mu myaka ibiri n’igice yabanje, twakoraga umurimo w’ubugenzuzi tugendera ku igare, tukazamuka imisozi tukayimanuka, uko ibihe byabaga bimeze kose. Mu gihe cy’imyaka myinshi, twaraye mu mazu asaga 2.000 y’Abahamya bagenzi bacu! Incuro nyinshi twahuraga n’abavandimwe na bashiki bacu batari bafite imbaraga nyinshi ariko bakoreraga Yehova n’imbaraga zose bari bafite. Urugero rwabo rwanteye inkunga yo kutanamuka mu murimo. Mu mpera za buri cyumweru twamaraga dusura itorero, twumvaga buri gihe dutewe inkunga (Rom 1:11, 12). Allan yambereye mugenzi wanjye nyawe. Mbega ukuntu amagambo ari mu Mubwiriza 4:9, 10 ari ay’ukuri! Ayo magambo agira ati “ababiri baruta umwe, . . . kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we.”

Imigisha ibonerwa mu gukorera Yehova twishingikirije ku “mbaraga” ze

Mu gihe cy’imyaka myinshi, jye na Allan twishimiye gufasha abandi bantu benshi gukorera Yehova. Urugero, mu mwaka wa 1983 twasuye itorero rivuga ururimi rw’Igifaransa ry’i Anvers, aho twacumbitse mu muryango wari ucumbikiye nanone umuvandimwe wari ukiri muto witwa Benjamin Bandiwila, ukomoka muri Zayire (ubu akaba ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo). Benjamin yari yaraje mu Bubiligi kwiga amashuri ya kaminuza. Yaratubwiye ati “nifuza cyane rwose imibereho nk’iyanyu yo gukorera Yehova mu buryo bwuzuye.” Allan yaramushubije ati “uravuga ko wifuza umurimo nk’uwacu, ariko ugakurikirana intego z’isi. Ubwo se urumva ibyo bidahabanye?” Ayo magambo adaciye ku ruhande yatumye Benjamin atekereza ku mibereho ye. Nyuma yaho igihe yari asubiye muri Zayire, yatangiye umurimo w’ubupayiniya, kandi ubu ni umwe mu bavandimwe bagize Komite y’Ishami muri icyo gihugu.

Mu mwaka wa 1999, narabazwe kubera igisebe nari mfite mu muhogo. Kuva icyo gihe mfite ibiro 30 gusa. Mu by’ukuri ndi ‘urwabya rw’ibumba’ rworoshye. Icyakora, nshimira Yehova kuba yarampaye “imbaraga zirenze izisanzwe.” Maze kubagwa, Yehova yatumye nongera guherekeza Allan mu murimo wo gusura amatorero (2 Kor 4:7). Hanyuma muri Werurwe 2004, Allan yapfuye asinziriye. Ndamukumbura cyane, ariko kumenya ko ari mu bo Yehova azirikana, birampumuriza.

Muri iki gihe mfite imyaka 83, njya nibuka imyaka irenga 63 maze mu murimo w’igihe cyose. Ndacyashobora kubwiriza, nkayobora icyigisho cya Bibiliya, kandi buri munsi nkoresha uburyo bwose mbonye kugira ngo mbwire abantu umugambi wa Yehova uhebuje. Hari igihe njya nibaza nti ‘ubuzima bwanjye bwari kumera bute iyo ntatangira umurimo w’ubupayiniya mu mwaka 1945?’ Kuba nari mfite amagara make icyo gihe, byari impamvu yumvikana yo kutawukora. Ariko se mbega ukuntu nshimira kuba naratangiye umurimo w’ubupayiniya nkiri muto! Jye ubwanjye nagize igikundiro cyo kwibonera ko iyo dushyize Yehova mu mwanya wa mbere atubera imbaraga.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Icyo gitabo cyasohotse mu wa 1939. Ubu ntikigicapwa.

^ par. 22 Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho y’umuvandimwe Coville, yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku ya 15 Werurwe 1961.

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Ndi kumwe na Astrid Anderson, umumisiyonari twakoranaga (iburyo)

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Ndi kumwe n’umugabo wanjye mu murimo wo gusura amatorero mu mwaka wa 1956

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Jye na Allan mu mwaka wa 2000