Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bafashe kugaruka mu mukumbi batazuyaje!

Bafashe kugaruka mu mukumbi batazuyaje!

Bafashe kugaruka mu mukumbi batazuyaje!

“Twagenda dusanga nde? Ni wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka.”​—YOH 6:68.

1. Ni iki Petero yavuze igihe abigishwa benshi basigaga Yesu?

HARI igihe abigishwa ba Yesu Kristo benshi bamutaye bitewe no kutemera imwe mu nyigisho ze. Yabajije intumwa ze ati “mbese namwe murashaka kwigendera?” Petero yaramushubije ati “Mwami, twagenda dusanga nde? Ni wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka” (Yoh 6:51-69). Nta handi hantu bari kujya. Muri icyo gihe, idini rya kiyahudi ntiryari rifite “amagambo y’ubuzima bw’iteka.” Nta gushidikanya kandi, muri iki gihe amagambo nk’ayo ntashobora kuboneka muri Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Umuntu wese wavuye mu mukumbi w’Imana ariko akaba ashaka gushimisha Yehova, ‘igihe cyo gukanguka kirasohoye rwose,’ kugira ngo agaruke mu muteguro wa gikristo.—Rom 13:11, Bibiliya Yera.

2. Ni iki twagombye kuzirikana ku birebana n’ibibazo bisaba ko hashyirwaho komite y’urubanza cyangwa ibintu by’ibanga tuganira n’umuntu wakonje?

2 Yehova yagaragaje ko yari yitaye ku ntama zazimiye zo muri Isirayeli. (Soma muri Ezekiyeli 34:15, 16.) Mu buryo nk’ubwo, abasaza b’Abakristo baba bafite icyifuzo cyo gufasha umuntu ugereranywa n’intama wazimiye akava mu mukumbi, kandi ni inshingano yabo. Iyo basabye umubwiriza kuyoborera icyigisho umuntu wakonje wifuza gufashwa, ni iki uwo mubwiriza yakora igihe amenye ko uwo muntu yakoze icyaha gikomeye? Aho kugira ngo uwo mubwiriza amuhe inama ku kibazo gisaba ko hashyirwaho komite y’urubanza cyangwa ku kintu icyo ari cyo cyose cy’ibanga baganiriyeho, yagombye kumutera inkunga yo kubibwira abasaza. Aramutse atabikoze, uwo mubwiriza ubwe yagombye kubibamenyesha.—Lewi 5:1; Gal 6:1.

3. Umuntu wari ufite intama 100 yumvise ameze ate igihe yabonaga intama yari yazimiye?

3 Igice cyabanjirije iki, cyavuze ibirebana n’umugani wa Yesu w’umuntu wari ufite intama 100. Igihe imwe yaburaga mu mukumbi, yasize za zindi 99 maze ajya gushaka iyazimiye. Mbega ibyishimo uwo muntu yagize ayibonye (Luka 15:4-7)! Tugira ibyishimo nk’ibyo iyo imwe mu ntama z’Imana yari yaravuye mu mukumbi iwugarutsemo. Birashoboka ko abasaza n’abandi bagize itorero basuye uwo muntu wakonje babitewe n’urukundo bamukunda. Nanone bifuza kubona uwo muntu agaruka mu mukumbi maze akungukirwa n’ubufasha bw’Imana, uburinzi bwayo n’imigisha itanga (Guteg 33:27; Zab 91:14; Imig 10:22). None se bakora iki niba babonye uburyo bwo gufasha umuntu wakonje kugira ngo yongere kwifatanya n’itorero?

4. Mu Bagalatiya 6:2, 5, hagaragaza iki?

4 Wenda bashobora gutera umuntu wakonje inkunga yo kugaruka mu itorero bamwereka mu bugwaneza ko Yehova akunda intama ze, kandi ko adusaba gusa ibyo dushobora gukora. Ibyo bikubiyemo kwiyigisha Ibyanditswe, guterana amateraniro ya gikristo no kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Hari igihe byaba bikwiriye ko basomera hamwe mu Bagalatiya 6:2, 5, maze bakavuga ko Abakristo bashobora kwakirana ibibaremerera ariko ko “buri muntu wese aziyikorerera uwe mutwaro” w’inshingano ze zo mu buryo bw’umwuka. Nta muntu n’umwe ushobora kubera Imana indahemuka mu cyimbo cyacu.

Ese “amaganya y’ubuzima” ni yo yatumye bakonja?

5, 6. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko dutega amatwi twitonze ibyo abantu duhuje ukwizera bakonje batubwira? (b) Ni gute wafasha abantu bakonje kubona ko kutifatanya n’abagize ubwoko bw’Imana byabagizeho ingaruka zikomeye?

5 Kugira ngo abasaza n’abandi babwiriza bakuze mu buryo bw’umwuka bamenye uko bafasha bagenzi babo bahuje ukwizera bakonje, bakeneye kubatega amatwi bitonze igihe bababwira ibibari ku mutima. Reka tuvuge ko uri umusaza wagiye gusura umugabo n’umugore we batacyifatanya n’itorero kubera ko “amaganya y’ubuzima” yatumye bakonja (Luka 21:34). Ibibazo by’amafaranga cyangwa inshingano z’umuryango zirushaho kwiyongera bishobora kuba byaratumye bagenda bareka inshingano zabo za gikristo buhoro buhoro. Bashobora kuba bumva ko bakeneye kuba bahagaritse izo nshingano kugira ngo baruhuke, ariko ushobora kubabwira ko kwitandukanya n’abandi atari wo muti. (Soma mu Migani 18:1.) Ushobora kubabaza ubigiranye amakenga uti “ese mwumva aho murekeye kuza mu materaniro mwararushijeho kugira ibyishimo? Ese imibereho yanyu yo mu muryango yarushijeho kuba myiza? Ese muracyafite ibyishimo umuntu akesha kuba yiringira Yehova?”—Neh 8:10.

6 Iyo abakonje batekereje ku bibazo nk’ibyo, bishobora kubafasha kubona ko kuba bararetse kwifatanya n’itorero byatumye bacika intege mu buryo bw’umwuka, kandi ko ibyishimo byabo byagabanutse (Mat 5:3; Heb 10:24, 25). Birashoboka ko wabafasha kubona ko kuba batagishobora kubwiriza ubutumwa bwiza byatumye babura ibyishimo (Mat 28:19, 20). Ku bw’ibyo se, ni ikihe kintu cyiza bakora?

7. Ni iyihe nkunga dushobora gutera abantu bavuye mu mukumbi?

7 Yesu yaravuze ati “mwirinde ubwanyu kugira ngo imitima yanyu itaremererwa no kurya no kunywa birenze urugero hamwe n’amaganya y’ubuzima. . . . Nuko rero, mukomeze kuba maso, kandi igihe cyose mujye musenga mwinginga kugira ngo muzashobore kurokoka ibyo bintu byose bigomba kubaho” (Luka 21:34-36). Abantu bavuye mu mukumbi ariko bakaba bifuza kugira ibyishimo nk’ibyo bari bafite mbere, bashobora guterwa inkunga yo gusenga basaba umwuka wera n’ubufasha bw’Imana kandi bagakora ibihuje n’ibyo basabye mu masengesho yabo.—Luka 11:13.

Ese haba hari uwabagushije cyangwa icyabagushije?

8, 9. Umusaza yafasha ate umuntu wagushijwe gutekereza?

8 Kubera ko abantu badatunganye, bashobora kugira ibintu batumvikanaho kandi ibyo hari uwo bishobora kugusha. Hari abantu bagushijwe n’uko umuntu wubahwaga mu itorero yakoze ibintu bidashimisha Imana. Niba ibyo ari byo byatumye umuntu akonja, umusaza wagiye kumusura ashobora kugaragaza ko nta muntu Yehova agusha. Ku bw’ibyo se, kuki umuntu yahagarika imishyikirano afitanye n’Imana n’iyo afitanye n’abagize ubwoko bwayo? Aho kubigenza atyo se, ntiyagombye gukomeza gukorera Imana, yiringiye ko yo “Mucamanza w’abari mu isi bose,” izi uko ibintu byagenze kandi ko izabikemura mu buryo bukwiriye (Itang 18:25; Kolo 3:23-25)? Ubundi se umuntu aramutse asitaye akagwa nyakugwa, yakwemera kuguma muri iyo mimerere ntagerageze no kubyuka?

9 Mu gihe umusaza ashyiraho imihati kugira ngo amufashe mu buryo bw’umwuka, ashobora kuvuga ko uko igihe gihita, bamwe babona ko ibyabagushije bitagifite agaciro cyane. Koko rero, ibyatumye bagwa bishobora kuba bitakiriho. Niba umuntu wakonje yari yarahawe inama maze ikamugusha, gutekereza kuri iyo nama abishyize mu isengesho bishobora gutuma abona ko mu buryo runaka yari ayikeneye, kandi ko atagombye kuba yaremeye ko imugusha.—Zab 119:165; Heb 12:5-13.

Ese baba barakonje bitewe n’inyigisho runaka?

10, 11. Ni ubuhe buryo bugera ku ntego wakoresha kugira ngo ufashe gutekereza umuntu wumvise inyigisho ya Bibiliya nabi?

10 Hari abashobora kuba barataye umukumbi w’Imana kubera ko batemera inyigisho runaka yo mu Byanditswe. Abisirayeli bakuwe mu bubata bwo mu Misiri ‘bibagiwe imirimo [Imana] yabakoreye’ kandi ‘ntibarindiriye ko isohoza imigambi yayo’ cyangwa inama zayo (Zab 106:13). Kwibutsa umuntu wakonje ko ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ atanga ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka ryiza cyane, bishobora kuba ingirakamaro (Mat 24:45). Uko ni ko mu mizo ya mbere uwo muntu yamenye ukuri. Ku bw’ibyo se, kuki atakwiyemeza kongera kugendera mu kuri?—2 Yoh 4.

11 Mu gihe umusaza yihatira gufasha umuntu wavuye mu mukumbi w’Imana, ashobora kwerekeza ku bigishwa basize Yesu kubera ko batemeye imwe mu nyigisho ze (Yoh 6:53, 66). Igihe barekaga kwifatanya na Kristo hamwe n’abigishwa be bizerwa, byatumye bakonja kandi babura ibyishimo. Ese hari ahandi hantu abantu baretse kwifatanya n’itorero rya gikristo babonye ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bikungahaye? Nta ho rwose, kubera ko nta handi byaboneka!

Ese byaba byaratewe n’uko bakoze ibyaha bikomeye?

12, 13. Niba umuntu wavuye mu mukumbi yemera ko yakoze icyaha gikomeye, ni gute ashobora gufashwa?

12 Hari abantu bareka kubwiriza no kujya mu materaniro kubera ko bakoze icyaha gikomeye. Bashobora kumva ko nibabibwira abasaza bazacibwa mu itorero. Ariko kandi niba bararetse gukora ibintu bidahuje n’Ibyanditswe kandi bakicuza babikuye ku mutima, ntibazacibwa mu itorero (2 Kor 7:10, 11). Ibinyuranye n’ibyo, bazakirwa neza kandi abasaza bazabaha ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka bakeneye.

13 Niba uri umubwiriza w’inararibonye wasabwe gufasha umuntu wakonje, wakora iki aramutse akubwiye ko yakoze icyaha gikomeye? Nk’uko byavuzwe mbere, aho kugira ngo wivange muri icyo kibazo cyane, mugire inama yo kubibwira abasaza. Naramuka abyanze, uzagaragaza ko uhangayikishijwe n’izina rya Yehova n’imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka y’itorero, maze ukore ibihuje n’ubuyobozi Imana itanga ku birebana n’ibibazo nk’ibyo. (Soma mu Balewi 5:1.) Abasaza bazi uko bafasha umuntu uwo ari we wese wifuza kugaruka no kubaho mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka. Bishobora kuba ngombwa ko ahabwa igihano kirangwa n’urukundo (Heb 12:7-11). Niba umuntu yemera ko yacumuye ku Mana, akaba yararetse gukora ibibi kandi akaba yicuza abivanye ku mutima, abasaza bazamufasha kandi Yehova azamubabarira.—Yes 1:18; 55:7; Yak 5:13-16.

Ibyishimo bitewe n’uko umwana yagarutse

14. Ukoresheje amagambo yawe, vuga umugani wa Yesu w’umwana w’ikirara.

14 Mu gihe umuntu asabwe gufasha intama yavuye mu mukumbi, ashobora kwerekeza ku mugani wa Yesu uvugwa muri Luka 15:11-24. Muri uwo mugani, umuhungu wari ukiri muto yapfushije ubusa umurage we yiyandarika. Amaherezo yaje kuzinukwa iyo mibereho y’ubwiyandarike yari yarishoyemo. Amaze kwicwa n’inzara no gukumbura iwabo, yiyemeje gusubirayo. Igihe yari akiri kure, se yamukubise amaso, ariruka amugwa mu ijosi, aramusoma cyane, maze asabwa n’ibyishimo. Uwo muntu wari warataye umukumbi atekereje kuri uwo mugani, bishobora gutuma yifuza kugaruka mu muteguro wa gikristo. Kubera ko iyi si iri hafi kurimbuka, yagombye kugaruka mu rugo, ni ukuvuga mu itorero, amazi atararenga inkombe.

15. Kuki bamwe bava mu itorero?

15 Abenshi mu bava mu itorero ntibameze neza neza nka wa mwana w’ikirara. Bamwe bagiye batembanwa buhoro buhoro nk’uko ubwato butagira umusare cyangwa ikibufashe, bugenda bwitarura inkombe buhoro buhoro. Abandi batsikamirwa n’amaganya bakagera ubwo bareka kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka. Abandi bo bemera kugushwa n’umwe mu bagize itorero, cyangwa bakareka kwifatanya na ryo kubera ko batemera inyigisho runaka y’Ibyanditswe. Hari bake noneho bakonja bitewe n’uko biroshye mu myifatire Ibyanditswe biciraho iteka. Icyakora, inama zatanzwe kuri buri mimerere, zishobora kukubera ingirakamaro mu gihe ufasha abantu bavuye mu mukumbi w’Imana kuwugarukamo bigishoboka, baba barabitewe n’imwe muri izo mpamvu cyangwa indi mpamvu runaka.

“Urakaza neza mu rugo mwana wa!”

16-18. (a) Ni gute umusaza umwe yafashije umuvandimwe wari umaze imyaka myinshi yarakonje? (b) Kuki uwo muvandimwe yari yarakonje? (c) Ni gute yafashijwe, kandi se yakiriwe ate mu itorero?

16 Hari umusaza w’Umukristo wagize ati “inteko yacu y’abasaza ishishikazwa no gusura abantu bakonje. Natekereje ku muvandimwe twari twariganye Bibiliya nkamufasha kumenya ukuri. Yari amaze imyaka hafi 25 yarakonje, kandi yari mu mimerere igoranye cyane. Ku bw’ibyo, namusobanuriye ukuntu gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya byashoboraga kumufasha. Nyuma y’igihe runaka, yatangiye kuza ku Nzu y’Ubwami kandi yemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya kugira ngo kimufashe gukomera ku cyemezo yari yafashe cyo kugaruka mu mukumbi.”

17 Kuki uwo muvandimwe yari yarakonje? Yagize ati “natangiye guha agaciro kenshi ibintu by’isi kurusha iby’umwuka. Hanyuma naretse kwiyigisha, kubwiriza no kujya mu materaniro. Naje gushiduka ntakiri umwe mu bagize itorero rya gikristo! Ariko icyamfashije kugaruka, ni uko hari umusaza wanyitayeho mu buryo bwa bwite kandi akabikora abikuye ku mutima.” Uwo muvandimwe amaze kwemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, ibibazo bye byatangiye kugabanuka. Yagize ati “naje kubona ko icyaburaga mu buzima bwanjye ari urukundo n’ubuyobozi bituruka kuri Yehova no ku muteguro we.”

18 Ni gute uwo muvandimwe yakiriwe mu itorero? Yagize ati “numvise meze nk’umwana w’ikirara Yesu Kristo yavuze. Kandi koko, umwe muri bashiki bacu bageze mu za bukuru akaba yari amaze muri iryo torero imyaka 30, kandi akaba yari agikorera Yehova mu budahemuka yarambwiye ati ‘urakaza neza mu rugo mwana wa!’ Mu by’ukuri ayo magambo yankoze ku mutima. Nari ngeze mu rugo rwose! Ndifuza gushimira mbikuye ku mutima uwo musaza n’abagize itorero bose kubera ko bangaragarije urukundo, bakanyakirana urugwiro, bakanyihanganira kandi bakanyitaho. Urukundo bakunda Yehova na bagenzi babo rwamfashije rwose kugaruka mu mukumbi.”

Batere inkunga yo kugira icyo bakora batazuyaje!

19, 20. Ni gute watera inkunga abakonje kugaruka mu mukumbi batazuyaje, kandi se ni gute wabereka ko Imana itatwitegaho gukora ibyo tudashoboye?

19 Turi mu minsi y’imperuka, kandi iherezo ry’iyi si mbi riregereje cyane. Ku bw’ibyo rero, mujye mutera inkunga abakonje kugira ngo bifatanye mu materaniro ya gikristo. Mubagire inama yo kubikora batazuyaje. Mubereke ko Satani agerageza kwangiza imishyikirano bafitanye n’Imana, kandi ko atuma bibwira ko nibareka ugusenga k’ukuri ari bwo bazumva baruhutse imitwaro yabo. Mushobora kubizeza ko bashobora kumva baruhutse by’ukuri, ari uko gusa babaye abigishwa ba Yesu b’indahemuka.—Soma muri Matayo 11:28-30.

20 Mujye mwibutsa abantu bakonje ko Imana itwitezeho gukora ibyo dushoboye. Igihe abantu banengaga mushiki wa Lazaro witwa Mariya bitewe nuko yasutse amavuta ahumura neza kandi ahenda cyane kuri Yesu mbere gato y’uko apfa, Yesu yagize ati “nimumureke. . . . Akoze uko ashoboye” (Mar 14:6-8). Yesu yashimye wa mupfakazi w’umukene watuye ituro ry’agaciro gake cyane mu rusengero. Na we yakoze ibyo yari ashoboye (Luka 21:1-4). Abenshi muri twe bashoboye kujya mu materaniro ya gikristo no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza Ubwami. Abakonje bashobora kubigenza batyo babifashijwemo na Yehova.

21, 22. Ni iki wakwizeza abantu bagarukira Yehova?

21 Niba umuntu wakonje akava mu mukumbi atinya kongera guhura n’abavandimwe be, mushobora kumwibutsa ibyishimo byabayeho igihe umwana w’ikirara yagarukaga mu rugo. Abantu bagaruka mu itorero batuma habaho ibyishimo nk’ibyo. Mujye mubatera inkunga yo kugira icyo bakora badatinze kugira ngo barwanye Satani kandi begere Imana.—Yak 4:7, 8.

22 Abantu bagarukira Yehova bakiranwa ibyishimo (Amag 3:40). Nta gushidikanya ko igihe bakoreraga Imana bagiraga ibyishimo byinshi. Abantu bagaruka mu mukumbi batazuyaje bazagira imigisha myinshi!

Ni gute wasubiza?

• Ni gute ushobora gufasha Umukristo wagushijwe agakonja?

• Ni ibihe bitekerezo bishobora gufasha umuntu wataye umukumbi w’Imana bitewe n’uko atemera inyigisho runaka?

• Ni gute umuntu ufite ubwoba bwo kugaruka mu itorero ashobora gufashwa?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Jya utega amatwi witonze mugenzi wawe muhuje ukwizera wakonje mu gihe akubwira ibimuri ku mutima

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Bamwe mu bakonje baramutse batekereje ku mugani wa Yesu w’umwana w’ikirara, bashobora kugaruka mu mukumbi