Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dukorere Imana ‘duhuje umutima’

Dukorere Imana ‘duhuje umutima’

Dukorere Imana ‘duhuje umutima’

ABAYAHUDI n’abandi bantu bari barahindukiriye idini rya kiyahudi bari bateraniye hamwe n’abigishwa ba Yesu Kristo. Hari ku munsi mukuru wa Pentekote, kandi abo bashyitsi bari baje i Yerusalemu baturutse kure cyane, urugero nk’i Roma mu burengerazuba n’i Pariti mu burasirazuba. Iyo mbaga y’abantu yavugaga indimi zitandukanye. Nyamara abigishwa ba Yesu bavugishaga iyo mbaga, bari Abanyagalilaya. Bamwe muri abo bashyitsi bari batangaye, barabajije bati “bishoboka bite ko buri wese muri twe yumva bavuga ururimi rwe kavukire?”—Ibyak 2:8.

Intumwa Petero yarahagurutse maze asobanura impamvu hari habaye icyo gitangaza. Abo bantu bahise bitabira ubwo butumwa maze abantu bashya babarirwa mu bihumbi barabatizwa (Ibyak 2:41)! Nubwo abagize itorero biyongereye vuba, bakomeje kunga ubumwe. Luka, umwanditsi wa Bibiliya, yagize ati “imbaga y’abantu bari barizeye bari bahuje umutima.”—Ibyak 4:32.

Abantu babarirwa mu bihumbi babatijwe ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka 33, bifuzaga gutinda i Yerusalemu kugira ngo bige byinshi ku bihereranye n’uko kwizera kwabo gushya. Ariko ntibari baraje biteze kuhamara igihe. Ku bw’ibyo, hashyizweho gahunda y’igihe gito yo gukusanya amafaranga. Bamwe mu bizera bagurishije imitungo yabo ku bushake maze bazanira intumwa ibivuyemo kugira ngo zibigabanye abari bakeneye ubufasha (Ibyak 2:42-47). Mbega umutima mwiza w’urukundo no kugira ubuntu!

Buri gihe Abakristo b’ukuri bagiye barangwa n’umutima nk’uwo w’urukundo no kugira ubuntu. Muri iki gihe, itorero rya gikristo rikomeje gukorera Yehova ryunze ubumwe kandi ‘rihuje umutima.’ Buri Mukristo atangana ubuntu igihe cye, imbaraga ze n’amafaranga ye kugira ngo ubutumwa bwiza bubwirizwe, kandi ateze imbere inyungu z’Ubwami bw’Imana.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo  “Uburyo bamwe bahitamo gukoresha mu kugira icyo batanga.”

[Agasanduku ko ku ipaji ya 6 n’iya 7]

 UBURYO BAMWE BAHITAMO GUKORESHA MU KUGIRA ICYO BATANGA

IMPANO ZO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE

Hari abantu benshi bazigama umubare runaka w’amafaranga cyangwa bakawugena mu ngengo y’imari yabo, maze bakayashyira mu dusanduku tw’impano tuba twanditsweho ngo “Umurimo ukorerwa ku isi hose.”

Buri kwezi, amatorero yohereza ayo mafaranga ku biro by’Abahamya ba Yehova bikorera mu bihugu arimo. Impano z’amafaranga mutanga ku bushake, zishobora no guhita zoherezwa ku biro by’umucungamari kuri aderesi ya Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., Attention Treasurer’s Office, 25 Columbia Heights, Brooklyn, New York 11201-2483, cyangwa ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu gihugu cyanyu. Sheki zoherezwa kuri izo aderesi, zagombye kwandikwaho ko zizabikuzwa na “Watchtower.” Ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro, na byo bishobora gutangwaho impano. Bene izo mpano zagombye guherekezwa n’akandiko kagufi gasobanura neza ko zitanzwe burundu.

IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU

Amafaranga ashobora guhabwa umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania ukayakoresha mu murimo ukorerwa ku isi hose. Icyakora, iyo uwayatanze abisabye arayasubizwa. Niba ukeneye ibisobanuro by’inyongera, bariza ku Biro by’Umucungamari, kuri aderesi yavuzwe cyangwa uterefone kuri (718) 560-7500.

GUTEGANYA UBURYO BWO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE

Uretse impano z’amafaranga atanzwe burundu, hari n’ubundi buryo bwo gutanga kugira ngo umuntu ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Bumwe muri bwo ni ubu:

Ubwishingizi: Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania ishobora gushyirwa ku nyandiko y’amasezerano y’ubwishingizi bw’ubuzima, cyangwa mu masezerano arebana n’ikiruhuko cy’iza bukuru ikazaba ari yo ihabwa amafaranga ajyana na byo.

Konti zo muri banki: konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga, cyangwa konti z’umuntu zigenewe kuzamugoboka mu gihe cy’iza bukuru, zishobora kwandikwaho ngo “byeguriwe” cyangwa ngo “nindamuka mfuye bizahabwe Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania,” ibyo bigakorwa hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.

Inguzanyo zunguka n’imigabane: amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka ndetse n’imigabane, bishobora kwegurirwa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania mu buryo bw’impano itanzwe burundu.

Imitungo itimukanwa: imitungo itimukanwa ishobora kugurishwa, ishobora gutangwa burundu. Mu gihe ari isambu umuntu atuyemo, ashobora gusigarana agapande kazakomeza kumutunga igihe cyose azaba akiriho. Mbere yo gukora inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza ko utanze isambu cyangwa inzu, banza ubiganireho n’ibiro by’ishami bikorera mu gihugu utuyemo.

Impano za buri mwaka: muri gahunda y’impano za buri mwaka, umuntu aha umwe mu miryango ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova inyungu z’amafaranga cyangwa imigabane ya buri mwaka. Utanga izo mpano cyangwa umuntu ushyizweho na we, buri mwaka ahabwa amafaranga yumvikanyweho yo kumutunga igihe cyose akiriho. Utanze impano agabanyirizwa imisoro ku nyungu zo muri uwo mwaka.

Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe: umuntu ashobora kuraga Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania amasambu n’amazu cyangwa amafaranga, binyuriye ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania ari yo igomba kuzahabwa umutungo wabikijwe ahandi binyuriye ku masezerano yakozwe. Umutungo ubikijwe kandi uzanira inyungu umuryango wo mu rwego rw’idini, ushobora gutuma uwo muryango usonerwa imisoro imwe n’imwe.

Nk’uko amagambo ngo “guteganya uburyo bwo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose” abyumvikanisha, abatanga izo mpano bagomba kubiteganya mbere y’igihe. Hateguwe agatabo kanditswe mu rurimi rw’Icyongereza n’Icyesipanyoli kugira ngo kunganire abantu bifuza gutera inkunga umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose, binyuriye mu buryo runaka bwo gushyigikira umurimo (Charitable Planning to Benefit Kingdom Service Worldwide). Ako gatabo kandikiwe gutanga ibisobanuro ku buryo bunyuranye umuntu ashobora gutangamo impano haba muri iki gihe, cyangwa mu gihe cyo kuraga. Abantu benshi bamaze gusoma ako gatabo no kuganira n’abajyanama babo mu by’amategeko n’imisoro, bashoboye gushyigikira ibikorwa byo mu rwego rw’idini n’iby’ubutabazi bikorwa n’Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, kandi ibyo byatumye basonerwa imisoro. Ushobora kubona ako gatabo uramutse ugatumije ku Biro Bishinzwe Guteganya Uburyo bwo Gushyigikira Umurimo Ukorerwa ku Isi Hose.

Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera, wabariza ku Biro Bishinzwe Guteganya Uburyo bwo Gushyigikira Umurimo Ukorerwa ku Isi Hose, ukoresheje inyandiko cyangwa telefoni kuri aderesi iri muri paragarafu ya kabiri, cyangwa ukabariza ku biro by’Abahamya ba Yehova bikorera mu gihugu cyanyu.

Abahamya ba Yehova

B.P. 529, Kigali-Rwanda

Telefoni: (250) 586300/586301