Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Dukurikirane ibintu bihesha amahoro”

“Dukurikirane ibintu bihesha amahoro”

“Dukurikirane ibintu bihesha amahoro”

U MUHANDA wa kaburimbo umaze igihe gito ukozwe, uba usa n’ukomeye ku buryo umuntu aba abona nta cyawangiza. Ariko kandi, uko igihe gihita ushobora kwangirika usaduka kandi ukazamo ibinogo. Kuwusana biba ngombwa kugira ngo abawunyuramo batagira icyo baba cyangwa ngo udakomeza kwangirika.

Mu buryo nk’ubwo, hari igihe imishyikirano tugirana n’abandi ishobora kuzamo agatotsi ndetse ikaba yakwangirika. Intumwa Pawulo yemeraga ko Abakristo b’i Roma babonaga ibintu mu buryo butandukanye. Yagiriye Abakristo bagenzi be inama agira ati “nimucyo dukurikirane ibintu bihesha amahoro n’ibituma duterana inkunga” (Rom 14:13, 19). Kuki ari iby’ingenzi ‘gukurikirana ibintu bihesha amahoro’? Ni gute dushobora gukurikirana amahoro tubigiranye ubutwari kandi tukagira icyo tugeraho?

Kuki twagombye gukurikirana amahoro?

Iyo hari ahantu mu muhanda hasadutse ntihasanwe, amaherezo hashobora kwiyongera hakavamo ibinogo bishobora guteza akaga. Mu buryo nk’ubwo, turamutse tudakemuye ibyo tutumvikanaho na bagenzi bacu, bishobora guteza akaga. Intumwa Yohana yaranditse ati “umuntu navuga ati ‘nkunda Imana,’ ariko akaba yanga umuvandimwe we, aba ari umunyabinyoma. Kuko udakunda umuvandimwe we abona, adashobora gukunda Imana atabonye” (1 Yoh 4:20). Iyo Abakristo badakemuye ibyo batumvikanaho bishobora gutuma amaherezo umwe yanga undi.

Yesu Kristo yagaragaje ko Yehova adashobora kwemera ugusenga kwacu mu gihe twaba tutabanye amahoro n’abandi. Yesu yahaye abigishwa be amabwiriza agira ati “ku bw’ibyo rero, niba ujyanye ituro ryawe ku gicaniro, wagerayo ukibuka ko hari icyo umuvandimwe wawe akurega, siga ituro ryawe imbere y’igicaniro maze ugende ubanze wikiranure n’umuvandimwe wawe, hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe” (Mat 5:23, 24). Koko rero, impamvu y’ingenzi ituma dukurikirana amahoro ni uko dushaka gushimisha Yehova Imana. *

Indi mpamvu yagombye gutuma dukurikirana amahoro igaragazwa n’imimerere yigeze kuba mu itorero ry’i Filipi. Hari ikibazo kitavuzwe cyari kiri hagati y’Abakristokazi babiri, ari bo Ewodiya na Sintike, kandi uko bigaragara cyahungabanyije amahoro y’itorero ryose (Fili 4:2, 3). Iyo abantu badakemuye ibyo batumvikanaho, abandi bashobora kubimenya bidatinze. Kwifuza ko abagize itorero bakomeza gukundana kandi bakunga ubumwe, bizatuma dushaka uko twabana amahoro na bagenzi bacu duhuje ukwizera.

Yesu yagize ati “abagira ibyishimo ni abakunda amahoro” (Mat 5:9). Gukurikirana amahoro bituma abantu bishima kandi bakanyurwa. Byongeye kandi, amahoro atuma umuntu agira ubuzima bwiza kubera ko ‘umutima utuje ari wo bugingo bw’umubiri’ (Imig 14:30). Ibinyuranye n’ibyo, kubika inzika bishobora gutuma umuntu arwara.

Nubwo Abakristo benshi bemera ko gukurikirana amahoro ari ngombwa, ushobora kwibaza uko wakemura ibintu utumvikanaho na mugenzi wawe. Reka dusuzume amahame yo mu Byanditswe ashobora kutuyobora.

Kubiganiraho mutuje bigarura amahoro

Iyo mu muhanda hari ahantu hasadutse mu buryo bworoheje, akenshi bawukora bahasana. Ese birashoboka ko twababarira abavandimwe bacu mu gihe hari utuntu duto duto tutumvikanaho kandi tukadutwikira? Uko bigaragara, ubwo buryo bwo gukemura ibibazo, buzadufasha gukemura ibintu byinshi tutumvikanaho n’abandi, kuko intumwa Petero yanditse ati “urukundo rutwikira ibyaha byinshi.”—1 Pet 4:8.

Icyakora, hari igihe ikibazo gishobora gusa n’igikomeye ku buryo twumva tutapfa kucyirengagiza. Zirikana ibyabaye ku Bisirayeli nyuma gato y’uko bigaruriye Igihugu cy’Isezerano. Mbere y’uko “Abarubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase” bambuka Umugezi wa Yorodani, bubatse ‘igicaniro cy’amabuye cy’ikimenyabose.’ Indi miryango y’Abisirayeli yumvaga ko icyo gicaniro cyakoreshwaga mu gusenga ibigirwamana, kandi iyo miryango ntiyashoboraga gupfa kwirengagiza icyo kibazo. Bityo rero, yiteguye intambara.—Yos 22:9-12.

Abisirayeli bamwe bashobora kuba barumvaga ko bari bafite gihamya y’uko hakozwe igikorwa kibi, kandi ko kubera iyo mpamvu kubatera babatunguye byari gutuma badapfusha ingabo nyinshi. Ariko kandi, aho kugira ngo iyo miryango yo mu burasirazuba bwa Yorodani ikore ibintu ihubutse, yabatumyeho intumwa kugira ngo ziganire n’abavandimwe babo kuri icyo kibazo. Izo ntumwa zarababajije ziti “iki gicumuro mwacumuye ku Mana y’Abisirayeli mwagicumuriye iki, ko muretse kuyoborwa n’Uwiteka?” Mu by’ukuri, iyo miryango yari yubatse icyo gicaniro ntiyari yacumuye rwose. Ariko se, yari kubyitwaramo ite ikimara kumva icyo kirego? Ese yari kubwira nabi abo bayiregaga cyangwa ikanga kuvugana na bo? Iyo miryango yaregwaga yasubije mu bugwaneza igaragaza neza ko mu by’ukuri ibyo yakoze yabitewe n’icyifuzo yari ifite cyo gukorera Yehova. Icyo gisubizo batanze cyatumye imishyikirano bari bafitanye n’Imana idahungabana kandi gituma hatameneka amaraso. Kuba baraganiriye batuje byatumye ikibazo gikemuka kandi bigarura amahoro.—Yos 22:13-34.

Mbere y’uko abo Bisirayeli bandi bagira ikintu gikomeye bakora, bagaragaje ubwenge maze baganira n’imiryango y’Abarubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase kuri icyo kibazo. Ijambo ry’Imana rigira riti “ntukihutire kurakara mu mutima, kuko uburakari buba mu mutima w’umupfapfa” (Umubw 7:9). Uburyo buhuje n’Ibyanditswe bwo gukemura ibibazo bikomeye abantu batumvikanaho, ni ukubiganiraho batuje kandi nta cyo bakingana. Mu by’ukuri se twakwitega ko Yehova aduha imigisha, niba tubika inzika maze tukananirwa gusanga umuvandimwe twumva ko yadukoshereje ngo tubimumenyeshe?

Ku rundi ruhande se, byagenda bite niba Umukristo mugenzi wacu atumenyesheje ikosa twamukoreye, ndetse wenda ibyo adushinja bikaba atari ukuri? Bibiliya igira iti “gusubizanya ineza guhosha uburakari” (Imig 15:1). Imiryango ya Isirayeli yari yabeshyewe yasobanuye mu bugwaneza uko yabonaga ibintu, ariko ibikora mu buryo bwumvikana. Nta gushidikanya, ibyo byaburijemo uburakari bwashoboraga kurangwa mu kiganiro bari kugirana n’abavandimwe babo. Twaba ari twe twafashe iya mbere mu kwegera umuvandimwe wacu cyangwa ari we udusanze ngo atubwire ikibazo dufitanye, byaba byiza twibajije tuti ‘ni ayahe magambo nakoresha, ijwi nayavugamo n’imyifatire nagira bikaba byatuma habaho amahoro?’

Koresha ururimi mu buryo bukwiriye

Yehova azi ko dukeneye kuvuga ibiduhangayikishije. Ariko kandi, iyo tunaniwe gukemura ibyo tutumvikanaho na mugenzi wacu, dushobora kubangukirwa no kubibwira undi muntu. Iyo tubitse inzika bishobora gutuma dukoresha amagambo asebanya mu buryo bworoshye. Mu Migani 11:11 havuga ibihereranye no gukoresha ururimi nabi, hagira hati “[umudugudu] usenywa n’akanwa k’umunyabyaha.” Mu buryo nk’ubwo, gukoresha amagambo tutatekerejeho tuvuga Umukristo mugenzi wacu, bishobora guhungabanya amahoro y’itorero rigereranywa n’umudugudu.

Icyakora, gukurikira amahoro ntibivuga kwirinda kugira ikintu icyo ari cyo cyose twavuga ku bavandimwe na bashiki bacu. Intumwa Pawulo yagiriye inama bagenzi be bahuje ukwizera agira ati “ntihakagire ijambo ribi riva mu kanwa kanyu.” Ariko yongeyeho ati “ahubwo hajye hava ijambo ryiza ryahumuriza abandi, rikagirira akamaro abaryumva. . . . Nimugirirane ineza n’impuhwe, mubabarirane ibyaha” (Efe 4:29-32, Bibiliya Ntagatifu). Niba umuvandimwe agusanze akakumenyesha ko yababajwe n’amagambo wamuvuzeho cyangwa imyifatire yawe, ese kumusaba imbabazi ntibizarushaho kukorohera maze ukagirana amahoro na we niba mbere yaho nta kintu kibi yigeze akuvugaho? Mu buryo nk’ubwo, kuba tuzwiho kuvuga neza Abakristo bagenzi bacu, bizatuma kugarura amahoro hagati yacu n’abandi bitworohera igihe havutse ibyo tutumvikanaho.—Luka 6:31.

Dukorere Imana ‘duhuje inama’

Kuba turi abantu badatunganye bituma twihutira kwitarura abantu badukoshereje, tukitandukanya na bo. Ariko kandi, kubigenza dutyo si byiza (Imig 18:1). Kubera ko turi ubwoko bwunze ubumwe bwambaza izina rya Yehova, twiyemeje ‘kumukorera duhuje inama.’—Zef 3:9.

Amagambo mabi yavuzwe n’abandi cyangwa imyifatire yabo idakwiriye, ntibyagombye na rimwe gutuma ishyaka dufitiye ugusenga kutanduye ricogora. Iminsi mike mbere y’uko igitambo cya Yesu gisimbura ibitambo byatambirwaga mu rusengero na nyuma gato y’uko Yesu yamagana abanditsi, yabonye umupfakazi w’umukene atura “ibyo yari atezeho amakiriro byose” mu isanduku y’amaturo yo mu rusengero. Ese Yesu yigeze agerageza kumubuza? Ibinyuranye n’ibyo, yashimye ukuntu uwo mupfakazi yashyigikiye mu budahemuka itorero rya Yehova ryo muri icyo gihe (Luka 21:1-4). Ibikorwa bibi by’abandi ntibyabujije uwo mupfakazi gusohoza inshingano ye yo gushyigikira gahunda yo gusenga Yehova.

Twabyifatamo dute mu gihe twaba twumva ko umuvandimwe w’Umukristo cyangwa mushiki wacu yadukoreye ibintu bidakwiriye ndetse akaba yanaturenganyije? Ese tuzemera ko ibyo bigira ingaruka ku murimo dukorera Yehova n’umutima wacu wose? Cyangwa tuzagira icyo dukora tubigiranye ubutwari kugira ngo dukemure ibyo tutumvikanaho n’abandi tugamije kubungabunga amahoro y’agaciro kenshi y’itorero ry’Imana ryo muri iki gihe?

Ibyanditswe bitugira inama bigira biti “niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose” (Rom 12:18). Nimucyo twiyemeze kubigenza dutyo maze dukomeze kugira umutekano mu nzira y’ubuzima turimo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Ku birebana n’inama Yesu yatanze iri muri Matayo 18:15-17, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1999, ku ipaji ya 17-22.

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Ewodiya na Sintike bagombaga gukurikirana amahoro

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Ni ayahe magambo nakoresha, ijwi nayavugamo n’imyifatire nagira, kugira ngo mbungabunge amahoro?