Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Indirimbo yo ku nyanja” ni inyandiko yandikishijwe intoki yazibye icyuho

“Indirimbo yo ku nyanja” ni inyandiko yandikishijwe intoki yazibye icyuho

“Indirimbo yo ku nyanja” ni inyandiko yandikishijwe intoki yazibye icyuho

KU ITARIKI ya 22 Gicurasi 2007, igice cy’umuzingo w’Igiheburayo wo mu kinyejana cya karindwi cyangwa icya munani, cyashyizwe ahagaragara mu Nzu Ndangamurage i Yerusalemu (Israel Museum). Iyo ni inyandiko yandikishijwe intoki yo mu Kuva 13:19–16:1. Iyo nyandiko irimo icyiswe “Indirimbo yo ku Nyanja,” ari yo ndirimbo yo kunesha Abisirayeli baririmbye bamaze kurokorwa mu buryo bw’igitangaza ku Nyanja Itukura. Kuki kuba icyo gice cy’umuzingo cyarashyizwe ahagaragara ari iby’ingenzi?

Igisubizo cy’icyo kibazo gifitanye isano n’igihe iyo nyandiko yandikiwe. Imizingo yo ku Nyanja y’Umunyu yanditswe hagati y’ikinyejana cya gatatu Mbere ya Yesu n’ikinyejana cya mbere Nyuma ya Yesu. Mbere y’uko iyo mizingo ivumburwa, ubu hakaba hashize hafi imyaka 60, inyandiko yandikishijwe intoki ya kera y’Igiheburayo yarutaga izariho yari Kodegisi y’i Alep, yanditswe mu mwaka wa 930. Usibye ibice bike by’inyandiko zandikishijwe intoki, nta zindi nyandiko z’Igiheburayo zandikishijwe intoki zariho zari zaranditswe mu gihe cy’ibinyejana byinshi kiri hagati ya Kodegisi y’i Alep n’Imizingo yo ku Nyanja y’Umunyu.

Uwitwa James S. Snyder akaba ari umuyobozi mukuru wa ya Nzu Ndangamurage, yaravuze ati “inyandiko yandikishijwe intoki y’Indirimbo yo ku Nyanja, yazibye icyuho cy’igihe cyabayeho mu mateka kiri hagati y’Imizingo yo ku Nyanja y’Umunyu . . . na Kodegisi y’i Alep.” Dukurikije uko abivuga, iyo nyandiko hamwe n’izindi nyandiko za kera za Bibiliya “ni urugero rwihariye rw’ukuntu umwandiko [wo muri Bibiliya] utigeze uhinduka.”

Abantu batekereza ko icyo gice cy’umuzingo ari kimwe mu nyandiko nyinshi zandikishijwe intoki zavumbuwe mu mpera z’ikinyejana cya 19 mu isinagogi y’i Kayiro mu Misiri. Icyakora, umuntu ukusanya inyandiko z’Igiheburayo zandikishijwe intoki wikorera ku giti cye, ntiyari azi agaciro k’icyo gice cy’umuzingo kugeza igihe abarije inzobere mu by’imizingo mu mpera y’imyaka ya za 70. Icyo gihe, hashakishijwe igihe icyo gice cy’umuzingo cyabereyeho hakoreshejwe uburyo bwo kubara bwa karuboni, maze nyuma yaho kirabikwa kugeza igihe cyashyiriwe ahagaragara mu Nzu Ndangamurage ya Isirayeli.

Uwitwa Adolfo Roitman, ushinzwe kwita ku Mizingo yo ku Nyanja y’Umunyu, akaba ari n’umuyobozi muri iyo nzu ndangamurage (Shrine of the Book, Israel Museum), yagize icyo avuga ku gaciro k’icyo gice cy’umuzingo agira ati “inyandiko yandikishijwe intoki y’Indirimbo yo ku Nyanja igaragaza ukuntu Abamasoreti bagiye bandukura inyandiko ya Bibiliya mu gihe cy’ibinyejana byinshi, nta cyo bayihinduyeho. Biratangaje kubona ko uburyo bwihariye Indirimbo yo ku Nyanja yanditswemo muri iki gihe, bumeze kimwe n’ubwo yari yanditswemo hagati y’ikinyejana cya 7 n’icya 8.”

Bibiliya ni Ijambo ry’Imana ryahumetswe kandi mu buryo bw’ibanze, Yehova ni we wagiye uyirinda. Byongeye kandi, abanditsi bandukuye Ibyanditswe babyitondeye. Ku bw’ibyo, umwandiko wa Bibiliya dufite muri iki gihe ni uwo kwiringirwa mu buryo budasubirwaho.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 32 yavuye]

Courtesy of Israel Museum, Jerusalem