Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza kwita ku buzima bwawe mu buryo buhuje n’ibyanditswe

Komeza kwita ku buzima bwawe mu buryo buhuje n’ibyanditswe

Komeza kwita ku buzima bwawe mu buryo buhuje n’ibyanditswe

“Ugomba gukunda Yehova Imana . . . n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.”​—MAR 12:30.

1. Ni uwuhe mugambi Imana yari ifitiye abantu?

YEHOVA IMANA ntiyari yaragambiriye ko abantu barwara kandi ngo bapfe. Adamu na Eva bashyizwe mu busitani bwa Edeni kugira ngo ‘bahingire ibirimo, bayirinde,’ atari mu gihe cy’imyaka 70 cyangwa 80 gusa, ahubwo mu gihe cy’iteka ryose (Itang 2:8, 15; Zab 90:10). Iyo uwo mugabo n’umugore we ba mbere baza gukomeza kubera Yehova abizerwa kandi bakagaragaza ko bamukunda bagandukira ubutegetsi bwe bw’ikirenga, ntibaba baragezweho n’uburwayi, intege nke z’umubiri cyangwa ngo bapfe.

2, 3. (a) Ni gute imyaka y’iza bukuru ivugwa mu gitabo cy’Umubwiriza? (b) Ni nde nyirabayazana w’urupfu twarazwe na Adamu, kandi se ni gute ingaruka zarwo zizakurwaho?

2 Mu Mubwiriza igice cya 12 havuga neza ibihereranye n’“iminsi mibi” ijyanirana n’iza bukuru abantu badatunganye bahura na yo. (Soma mu Mubwiriza 12:1-7.) Imisatsi y’imvi igereranywa n’“igiti cy’umuluzi” kirabije. Amaguru agereranywa n’“intwari” zunama zikagenda zidandabirana. Abarungurukira mu madirishya bashaka umucyo ariko bakibonera umwijima gusa, bagereranya mu buryo bukwiriye amaso agenda ahuma. Kubera ko amenyo amwe na mwe aba yarakutse, ‘abasyi barorera [gusya] kuko babaye bake.’

3 Nta gushidikanya, Imana ntiyari yaragambiriye ko abantu bazagera ubwo amaguru yabo adandabirana, amaso akagenda ahuma ndetse bakagira n’ibihanga. Byongeye kandi, urupfu twarazwe na Adamu ni kimwe mu ‘mirimo ya Satani’ Umwana w’Imana azavanaho binyuze ku Bwami bwe bwa kimesiya. Intumwa Yohana yaranditse ati “iki ni cyo cyatumye Umwana w’Imana agaragazwa: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.”—1 Yoh 3:8.

Guhangayika mu rugero ni ibisanzwe

4. Kuki abagaragu ba Yehova bahangayikira ubuzima bwabo mu rugero runaka, kandi se ni ikihe kintu bazi neza?

4 Muri iki gihe, bamwe mu bagaragu ba Yehova bahura n’ibibazo by’uburwayi n’iza bukuru, ibyo bikaba bigera ku bantu bose badatunganye. Mu mimerere nk’iyo, guhangayikira ubuzima bwacu mu rugero runakani ibisanzwe kandi bitugirira akamaro. Ubundi se, ntitwifuza gukorera Yehova n’‘imbaraga zacu zose’ (Mar 12:30)? Ariko kandi, nubwo dushakisha uko twakomeza kugira ubuzima bwiza mu rugero runaka, twagombye gushyira mu gaciro tukamenya ko ibyo twakora kugira ngo dutinde gusaza cyangwa ngo twirinde kurwara burundu, ari bike cyane.

5. Ni irihe somo twakura ku birebana n’ukuntu abagaragu b’Imana b’indahemuka bagiye bahangana n’uburwayi?

5 Hari abagaragu benshi ba Yehova bizerwa bagiye bahangana n’uburwayi. Umwe muri bo ni Epafuradito (Fili 2:25-27). Timoteyo wakoranaga n’intumwa Pawulo mu budahemuka, yakundaga kurwara igifu, ibyo bikaba ari byo byatumye Pawulo amugira inama yo kujya anywa “ka divayi gake” (1 Tim 5:23). Pawulo na we yagombaga guhangana n’“ihwa ryo mu mubiri,” bikaba bishoboka ko yari arwaye amaso cyangwa indi ndwara atashoboraga kubonera umuti icyo gihe (2 Kor 12:7; Gal 4:15; 6:11). Pawulo yinginze Yehova abikuye ku mutima amubwira ibihereranye n’“ihwa [rye] ryo mu mubiri.” (Soma mu 2 Bakorinto 12:8-10.) Imana ntiyigeze ikiza Pawulo “ihwa ryo mu mubiri” mu buryo bw’igitangaza, ahubwo yamuhaye imbaraga zo kwihangana. Ku bw’ibyo, imbaraga za Yehova zagaragariye mu ntege nke za Pawulo. Ese hari isomo dushobora gukura kuri ibyo?

Irinde guhangayikira ubuzima bwawe mu buryo bukabije

6, 7. Kuki twagombye kwirinda guhangayikira ubuzima bwacu mu buryo bukabije?

6 Nk’uko ubizi, Abahamya ba Yehova ntibanga ubufasha bwose bahabwa n’abaganga cyangwa ngo bange uburyo bwose bwo kuvura. Incuro nyinshi, igazeti yacu ya Réveillez-vous! iba irimo ingingo zivuga ibirebana n’ibibazo by’uburwayi. Nubwo tudashyigikira uburyo runaka bwo kwivuza, twishimira ubufasha duhabwa n’abaganga hamwe n’abandi bantu bashinzwe kwita ku barwayi kandi twishimira ukuntu bita ku byifuzo byacu. Birumvikana ko tuzi ko muri iki gihe tudashobora kugira ubuzima butunganye. Ku bw’ibyo, tuzi ko ari iby’ubwenge ko twirinda guhora duhangayikiye ubuzima bwacu mu buryo bukabije. Ntitwagombye kumera nk’abantu badafite ‘ibyiringiro’ bibwira ko ubuzima ari ubu gusa, kandi bakaba biteguye gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwivuza kugira ngo babe bakira indwara barwaye (Efe 2:2, 12). Twiyemeje kudahara igikundiro dufite cyo kwemerwa na Yehova ngo aha turita kuri ubu buzima, kubera ko twemera tudashikanya ko nidukomeza kuba abizerwa ku Mana, tuzagera ubwo ‘tugundira ubuzima nyakuri’ ari bwo buzima bw’iteka tuzagira mu isi nshya yasezeranyijwe.—1 Tim 6:12, 19; 2 Pet 3:13.

7 Hari indi mpamvu ituma twirinda gukabya guhangayikira ubuzima bwacu. Guhangayikira ubuzima bwacu mu buryo bukabije bishobora gutuma tuba abantu bikunda. Pawulo yatanze umuburo ku bihereranye n’ako kaga igihe yagiraga Abafilipi inama yo ‘kutita ku nyungu zabo bwite bibanda gusa ku bintu bibareba, ahubwo nanone bakita ku nyungu z’abandi’ (Fili 2:4). Birakwiriye ko twita ku buzima bwacu mu buryo bushyize mu gaciro, ariko kwita cyane ku bavandimwe no ku bantu tugezaho ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ bizaturinda guhangayikira cyane ubuzima bwacu.—Mat 24:14.

8. Gukabya guhangayikira ubuzima bwacu bishobora gutuma dukora iki?

8 Umukristo ashobora kugerwaho n’akaga aramutse aretse ibyo guhangayikira ubuzima bikaza mu mwanya wa mbere mu buzima bwe, maze ibyo bigatuma atita ku murimo akorera Yehova. Gukabya kwita ku buzima bwacu bishobora nanone gutuma tugerageza guhatira abandi kwemera ibitekerezo byacu ku bihereranye n’akamaro k’ibyokurya runaka, ak’uburyo bumwe na bumwe bwo kwivuza cyangwa ak’inyunganiramirire zikozwe mu binini. Ku birebana n’ibyo, reka tuzirikane ihame rikubiye mu magambo ya Pawulo agira ati ‘mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi, kugira ngo mutagira inenge kandi mutabera abandi igisitaza kugeza ku munsi wa Kristo.’—Fili 1:10.

Ni ikihe kintu cy’ingenzi cyane kurusha ibindi?

9. Ni ikihe kintu cy’ingenzi kurusha ibindi tutagombye kwirengagiza, kandi kuki?

9 Nitumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi, tuzifatanya mu buryo bugaragara mu murimo wo gukiza abantu mu buryo bw’umwuka. Uwo murimo usohozwa binyuze ku murimo wo kubwiriza Ijambo ry’Imana no kuryigisha. Uwo murimo utera ibyishimo utugirira akamaro kandi ukakagirira n’abo twigisha (Imig 17:22; 1 Tim 4:15, 16). Rimwe na rimwe, amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! aba arimo ingingo zivuga iby’abavandimwe na bashiki bacu barwaye indwara zikomeye. Hari igihe izo nkuru zisobanura uko abo bavandimwe na bashiki bacu bahangana n’izo ndwara, cyangwa zigasobanura uko mu gihe runaka biyibagiza imimerere y’uburwayi baba barimo binyuze mu gushaka uko bafasha abandi kumenya Yehova n’imigambi ye ihebuje. *

10. Kuki guhitamo uburyo bwo kwivuza ari ikintu twagombye kwitondera?

10 Buri Mukristo ukuze agomba ‘kwiyikorerera umutwaro [we]’ wo guhitamo uburyo bwo kwivuza mu gihe ahanganye n’ikibazo cy’uburwayi (Gal 6:5). Tugomba kwibuka gusa ko Yehova ashishikazwa n’amahitamo tugira ku birebana n’uburyo bwo kwivuza. Kimwe n’uko kumvira amahame ya Bibiliya bituma ‘twirinda amaraso,’ ni na ko kubaha Ijambo ry’Imana mu buryo bwimbitse byagombye gutuma twirinda uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kuvura bwatuma twica amahame ya Bibiliya cyangwa bukangiza imishyikirano dufitanye na Yehova (Ibyak 15:20). Uburyo bumwe na bumwe bwo gusuzuma indwara n’ubwo kuvura bufitanye isano n’ubumaji cyangwa ubupfumu. Yehova yanze Abisirayeli b’abahakanyi bakoraga ibikorwa by’ubumaji cyangwa iby’ubupfumu. Yarababwiye ati “ntimukongere kuntura amaturo atagira umumaro, imibavu ni ikizira kuri jye, imboneko z’amezi n’amasabato no guteranya amateraniro ndabirambiwe, ibyaha [“ubumaji,” NW] bivanze no guterana kwera bikurweho” (Yes 1:13). Nta gushidikanya, igihe umuntu arwaye si cyo gihe cyo gukora ikintu cyabera inkomyi amasengesho ye kandi kigashyira mu kaga imishyikirano afitanye n’Imana.—Amag 3:44.

‘Kugaragaza ubwenge’ ni iby’ingenzi cyane

11, 12. ‘Kugaragaza ubwenge’ bitumarira iki mu gihe duhitamo uburyo bwo kwivuza?

11 Mu gihe turwaye ntitwakwitega ko Yehova adukiza mu buryo bw’igitangaza, ariko dushobora gusenga dusaba ubwenge bwo guhitamo uburyo bwo kwivuza. Twagombye kureba uko twayoborwa n’Ibyanditswe kandi tugakoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza mu gihe duhitamo uburyo bwo kwivuza. Igihe ari indwara ikomeye, byaba byiza dushatse inama z’abantu banyuranye bazi iby’iyo ndwara niba kubabona bishoboka. Ibyo bihuje n’amagambo aboneka mu Migani 15:22, agira ati “aho inama itari imigambi ipfa ubusa, ariko aho abajyanama benshi bari irakomezwa.” Intumwa Pawulo yagiriye bagenzi be bari bahuje ukwizera inama yo ‘kubaho muri iyi si bagaragaza ubwenge no gukiranuka no kubaha Imana.’—Tito 2:12.

12 Hari abantu benshi bari mu mimerere isa n’iy’umugore wari urwaye igihe Yesu yari ku isi. Muri Mariko 5:25, 26, hagira hati “hariho umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ava amaraso, kandi abaganga benshi bari baragiye bamubabaza, yarabahaye ibye byose ntibagire icyo bamumarira, ahubwo akagenda arushaho kumererwa nabi.” Yesu yakijije uwo mugore kandi amwitaho abigiranye impuhwe (Mar 5:27-34). Abakristo bamwe bagiye barwara maze bakiheba, bagashaka kwisuzumisha cyangwa kwivuza mu buryo bunyuranye n’amahame agenga ugusenga k’ukuri.

13, 14. (a) Ni gute Satani ashobora gukoresha uburyo duhitamo twivuza kugira ngo atume tudakomeza kuba indahemuka? (b) Kuki twagombye kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’ubupfumu?

13 Satani azakoresha uburyo ubwo ari bwo bwose kugira ngo aturangaze maze tureke ugusenga k’ukuri. Kimwe n’uko akoresha ubwiyandarike no gukunda ubutunzi kugira ngo agushe bamwe, agerageza no gutuma abandi badakomeza kuba indahemuka akoresheje uburyo bwo kwivuza bukemangwa, bushobora kuba mu by’ukuri bufitanye isano n’ubupfumu. Dusenga Yehova tumusaba ko yadukiza “umubi” n’“ubwicamategeko bw’uburyo bwose.” Ku bw’ibyo, ntitwagombye kwishyira mu bubata bwa Satani twitegeza ikintu icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’ubupfumu.—Mat 6:13; Tito 2:14.

14 Yehova yari yarabujije Abisirayeli gukora iby’ubupfumu n’ubumaji (Guteg 18:10-12). Pawulo yashyize “ubupfumu” ku rutonde rw’“imirimo ya kamere” (Gal 5:19, 20). Byongeye kandi, “abakora ibikorwa by’ubupfumu” ntibazaba mu isi nshya ya Yehova (Ibyah 21:8). Biragaragara rero ko ikintu cyose gifitanye isano n’ubupfumu ari ikizira mu maso ya Yehova.

“Gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose”

15, 16. Kuki dukeneye kugira ubwenge mu gihe duhitamo uburyo bwo kwisuzumisha no kwivuza, kandi se ni iyihe nama y’ingirakamaro yatanzwe n’inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere?

15 Dukurikije ibyo tumaze gusuzuma, byaba byiza twirinze uburyo runaka bwo gusuzuma indwara cyangwa bwo kuvura mu gihe dukeka ko bufitanye isano n’ubupfumu. Birumvikana ko kuba tudashobora gusobanura uko uburyo runaka bwo kuvura bukora, byo ubwabyo bidashatse kuvuga ko bufitanye isano n’ubupfumu. Gukomeza kwita ku buzima bwacu mu buryo buhuje n’Ibyanditswe bisaba ubwenge buva ku Mana n’ubushishozi. Mu Migani igice cya 3, dusangamo inama igira iti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo. . . . Komeza ubwenge nyakuri no kwitonda, . . . bizaramisha ubugingo bwawe.”—Imig 3:5, 6, 21, 22.

16 Ku bw’ibyo rero, mu gihe twihatira gukomeza kugira amagara mazima uko bishobora kose, tugomba kuba maso kugira ngo uburyo duhangana n’ibibazo by’uburwayi ndetse n’iza bukuru budatuma twangwa n’Imana. Twaba twita ku buzima bwacu, cyangwa dukemura ibindi bibazo, twagombye kureka ‘gushyira mu gaciro kwacu bikamenywa n’abantu bose,’ tubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya (Fili 4:5). Mu rwandiko rw’ingenzi cyane inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere yandikiye Abakristo, yabahaye amabwiriza yo kwirinda gusenga ibigirwamana, amaraso n’ubusambanyi. Urwo rwandiko rurimo amagambo atanga icyizere agira ati “nimwirinda ibyo bintu mubyitondeye, muzamererwa neza” (Ibyak 15:28, 29). Mu buhe buryo?

Jya ushyira mu gaciro mu gihe wita ku buzima bwawe uzirikana ko dutegereje ubuzima butunganye

17. Ni gute twungukiwe mu buryo bw’umubiri bitewe no gukurikiza amahame ya Bibiliya?

17 Byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati ‘ese nishimira inyungu nabonye bitewe n’uko numvira nta guca ku ruhande amahame ya Bibiliya arebana no kwirinda amaraso n’ubusambanyi?’ Nanone tekereza ku nyungu twabonye bitewe n’uko twihatiye ‘kwiyezaho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka’ (2 Kor 7:1). Twirinda indwara nyinshi binyuriye mu gukomera ku mahame ya Bibiliya arebana n’isuku y’umubiri wacu. Tumerewe neza kubera ko twirinze kunywa itabi n’ibiyobyabwenge byanduza umubiri wacu kandi bikangiza imishyikirano dufitanye n’Imana. Tekereza nanone ukuntu ubuzima bwacu bumererwa neza bitewe n’uko tudakabya mu bihereranye no kurya no kunywa. (Soma mu Migani 23:20; Tito 2:2, 3.) Nubwo kuruhuka no gukora imyitozo ngororamubiri bishobora gutuma muri rusange tugira amagara mazima, by’umwihariko twagize amagara mazima kandi tumererwa neza mu buryo bw’umwuka bitewe n’uko twemeye gukurikiza ubuyobozi buturuka mu Byanditswe.

18. Ni iki cyagombye kudushishikaza mu buryo bw’ibanze, kandi se ni ubuhe buhanuzi bwerekana ubuzima tuzagira dushobora gutegerezanya amatsiko menshi?

18 Ikirenze byose, twagombye kwita ku buzima bwacu bwo mu buryo bw’umwuka kandi tugashimangira imishyikirano y’agaciro kenshi dufitanye na Data wo mu ijuru, we Soko y’“ubuzima bwa none n’ubuzaza” tuzabonera mu isi nshya yadusezeranyije (1 Tim 4:8; Zab 36:10). Mu isi nshya y’Imana, igitambo cy’incungu cya Yesu kizatuma dushobora kubabariwa ibyaha, bityo dukizwe mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Yesu Kristo Umwana w’intama w’Imana, azatuyobora ku “masoko y’amazi y’ubuzima” kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yacu (Ibyah 7:14-17; 22:1, 2). Icyo gihe kandi, tuzibonera isohozwa ry’ubu buhanuzi bushishikaje bugira buti “nta muturage waho uzataka indwara.”—Yes 33:24.

19. Mu gihe dushyira mu gaciro ku birebana no kwita ku buzima, ni iki dushobora kwizera tudashidikanya?

19 Twizera tudashidikanya ko turi hafi gucungurwa, kandi dutegerezanyije amatsiko umunsi Yehova azakuriraho burundu indwara n’urupfu. Hagati aho, twizera ko Data wuje urukundo azadufasha kwihanganira uburwayi duhura na bwo, kubera ko ‘atwitaho’ (1 Pet 5:7). Ku bw’ibyo, nimucyo twite ku buzima bwacu, ariko buri gihe tubikore mu buryo buhuje n’amahame asobanutse neza aboneka mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Urutonde rwa zimwe muri izo ngingo ruboneka mu gasanduku kari ku ipaji ya 17 y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 2003.

Isubiramo

• Ni nde nyirabayazana w’indwara, kandi ni nde uzadukuriraho ingaruka z’icyaha?

• Nubwo ari ibisanzwe ko duhangayikira ubuzima bwacu, ni iki twagombye kwirinda?

• Kuki Yehova ashishikazwa n’amahitamo tugira ku birebana no kwivuza?

• Ni gute dushobora kungukirwa no gukomera ku mahame ya Bibiliya mu gihe twita ku buzima bwacu?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Abantu ntibaremewe kurwara no gusaza

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Nubwo abagize ubwoko bwa Yehova barwara, babonera ibyishimo mu murimo wo kubwiriza