Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Wifuza kuba muntu ki?

Wifuza kuba muntu ki?

Wifuza kuba muntu ki?

UMUKURU w’abapolisi wo mu mugi umwe wo muri Filipine yabajije mushiki wacu w’umupayiniya ati “mwabigenje mute kugira ngo uriya muntu ahindure imyifatire ye?” Yamweretse umurundo w’impapuro wari ku meza, maze aramubwira ati “wari uzi ko ariya madosiye yose ari ay’ibyaha yakurikiranwagaho? Mwadukijije umwe mu bantu baduteshaga umutwe muri uyu mugi.” Uwo muntu bavugaga yari yarahoze ari umusinzi w’umunyarugomo, wahoraga ateza akaduruvayo. Ni iki cyatumye agira ihinduka rikomeye mu mibereho ye? Yahinduwe n’ubutumwa bwahumetswe bwo mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya.

Abantu benshi bafatanye uburemere inama y’intumwa Pawulo yo ‘kwiyambura kamere ya kera ihuza n’imyifatire yabo ya kera, kandi bakambara kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka’ (Efe 4:22-24). Uko ihinduka twaba tugomba kugira ryaba ringana kose, kwambara kamere nshya ni kimwe mu bisabwa kugira ngo umuntu abe Umukristo.

Ariko kandi, kugira ihinduka no kugira amajyambere kugeza igihe twujuje ibisabwa ngo tubatizwe, ni intangiriro. Iyo tugeze igihe cyo kubatizwa, tuba tumeze nk’igiti cyamaze gufata ishusho y’ikintu bashaka kukibazamo, ariko ikaba itaranoga neza. Ushobora kumenya uko iyo shusho izaba imeze ariko iba igikeneye gukorwaho byinshi. Uyibaza aba akeneye kuyinoza kugira ngo ibe nziza cyane. Iyo tugeze igihe cyo kubatizwa tuba dufite imico y’ibanze isabwa kugira ngo dukorere Imana. Icyakora, ni bwo tuba tugitangira kwambara kamere nshya. Tugomba gukomeza kugira ibyo tunonosora kugira ngo iyo kamere yacu irusheho kuba nziza.

Ndetse na Pawulo yabonaga ko yari akeneye kugira ibyo anonosora. Yiyemereye ko ‘iyo yifuzaga gukora icyiza, ikibi cyabaga kiri kumwe na we’ (Rom 7:21). Pawulo yari azi neza uwo yari we n’uwo yifuzaga kuba we. Bite se kuri twe? Natwe dukeneye kwibaza tuti ‘ni iki kiri kumwe nanjye? Ndi muntu ki? Kandi se nifuza kuba umuntu umeze ute?’

Ni iki “kiri kumwe nanjye”?

Mu gihe tuvugurura inzu ishaje, kuyisiga irangi inyuma ntibiba bihagije niba hari ibiti biyubatse byaboze. Kwirengagiza ko ibikoresho biyubatse byangiritse, bishobora guteza akaga nyuma yaho. Mu buryo nk’ubwo, kugaragara nk’aho dukiranuka ntibihagije. Tugomba kumenya abo turi bo by’ukuri, kandi tukamenya ibibazo bikwiriye gukemurwa. Naho ubundi, imico iranga kamere ya kera ishobora kongera ikagaragara. Ku bw’ibyo, kwisuzuma twitonze ni ngombwa (2 Kor 13:5). Tugomba gutahura imico itari myiza kandi tukayikosora. Kugira ngo ibyo tubigereho, Yehova yaduhaye ubufasha.

Pawulo yaranditse ati ‘ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga kandi riratyaye kurusha inkota yose ifite ubugi impande zombi, rirahinguranya rikageza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokoro, kandi rishobora kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo’ (Heb 4:12). Ubutumwa bukubiye mu Ijambo ry’Imana ryanditswe, ari ryo Bibiliya, bushobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho yacu. Bucengera imbere cyane muri twe, mu buryo bw’ikigereranyo bugera mu misokoro, ni ukuvuga imbere mu magufwa. Buhishura ibitekerezo byacu n’ibyo tugamije, bukagaragaza mu by’ukuri abo turi bo imbere ubigereranyije n’abo turi bo inyuma, cyangwa abo twibwira ko turi bo. Mbega ukuntu Ijambo ry’Imana ridufasha kumenya intege nke zacu!

Mu gihe dusana inzu ishaje, gusimbura ibikoresho byangiritse ntibiba bihagije. Kumenya impamvu yatumye byangirika bidufasha gufata ingamba tukirinda ko ibyo bibazo byazongera kuvuka. Mu buryo nk’ubwo, kumenya aho dufite intege nke byonyine ntibihagije. Ahubwo nanone, kumenya impamvu yatumye tugira izo ntege nke cyangwa icyabigizemo uruhare bishobora kudufasha kuzirwanya. Hari ibintu byinshi bigira uruhare mu gutuma tugira kamere runaka. Muri byo twavuga nk’urwego rw’imibereho turimo, imimerere yacu mu by’ubukungu, agace tubamo, umuco wacu, ababyeyi bacu, incuti zacu n’idini twakuriyemo. Ndetse n’ibiganiro bihita kuri televiziyo n’amafilimi tureba, kimwe n’ubundi buryo bwo kwidagadura, na byo bitugiraho ingaruka mu rugero runaka. Kumenya ibintu bigira ingaruka mbi kuri kamere yacu bidufasha kugabanya ingaruka ibyo bintu bitugiraho.

Nyuma yo kwisuzuma dushobora kwihutira kuvuga tuti ‘jye ni uko nteye.’ Iyo mitekerereze ni mibi. Pawulo yerekeje ku bantu bo mu itorero ry’i Korinto bari barahoze ari abasambanyi, abagabo baryamana n’abandi bagabo, abasinzi, kandi bakora n’ibindi bisa nk’ibyo, agira ati ‘ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze. Ariko mwaruhagiwe muracya [binyuze ku] mwuka w’Imana yacu’ (1 Kor 6:9-11). Natwe dushobora kugira ihinduka rya ngombwa tubifashijwemo n’umwuka wera wa Yehova.

Reka dufate urugero rw’umugabo witwa Marcos * uba muri Filipine. Marcos yavuze ibirebana n’imimerere yakuriyemo agira ati “ababyeyi banjye bahoraga batongana. Ngiyo impamvu yatumye mba icyigomeke mfite imyaka 19.” Marcos yamenyekanye cyane mu gukina urusimbi, aba ruharwa mu kwiba no mu kwibisha intwaro. Hari igihe we n’abandi bari bagiye no kuyobya indege, ariko uwo mugambi wabo urabapfubana. Ibikorwa bibi bya Marcos byarakomeje na nyuma y’aho ashingiye umuryango. Amaherezo, gukina urusimbi byatumye atakaza umutungo wose yari afite. Nyuma yaho gato, Marcos yifatanyije n’umugore we wari usanzwe yigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, maze na we yiga Bibiliya. Mu mizo ya mbere, yumvaga adakwiriye kuba Umuhamya. Icyakora, gushyira mu bikorwa ibyo yigaga no kujya mu materaniro ya gikristo, byafashije Marcos kureka ibikorwa yahozemo. Ubu ni Umukristo wabatijwe, wifatanya buri gihe mu murimo wo kwigisha abandi uko na bo bashobora guhinduka.

Wifuza kuba muntu ki?

Ni irihe hinduka tugomba kugira kugira ngo turusheho kunonosora imico yacu ya gikristo? Pawulo yateye Abakristo inkunga agira ati “mwiyambure ibi byose: umujinya, uburakari, ububi no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu. Ntimukabeshyane. Mwiyambure kamere ya kera n’ibikorwa byayo.” Iyo ntumwa yakomeje igira iti “mwambare kamere nshya, igenda ihindurwa nshya binyuze ku bumenyi nyakuri mu buryo buhuje n’ishusho y’uwayiremye.”—Kolo 3:8-10.

Bityo rero, intego yacu y’ibanze ni iyo kwiyambura kamere ya kera tukambara kamere nshya. Ni iyihe mico dukeneye kwihatira kugira kugira ngo tubigereho? Pawulo yagize ati “mwambare impuhwe, kugwa neza, kwiyoroshya, kwitonda no kwihangana. Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. Ndetse nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana. Ariko ikigeretse kuri ibyo byose, mwambare urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye” (Kolo 3:12-14). Gushyiraho imihati kugira ngo twitoze kugira iyo mico bizadufasha ‘gutona imbere y’Uwiteka n’imbere y’abantu’ (1 Sam 2:26). Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje mu rugero ruhebuje imico iva ku Mana. Nitumenya urugero rwa Yesu kandi tukarwigana, dushobora kurushaho kugira imico nk’iye. Ibyo bizatuma turushaho kuba abantu ‘bigana Imana.’—Efe 5:1, 2.

Ubundi buryo twamenyamo ibyo dukeneye guhindura, ni ukwiga imico yarangaga abantu bavugwa muri Bibiliya, tukamenya iyari myiza n’iyari mibi. Urugero, tekereza kuri Yozefu, umwana w’umukurambere Yakobo. Nubwo Yozefu yarenganyijwe, yakomeje kurangwa n’icyizere kandi akomeza kugira umutima mwiza (Itang 45:1-15). Ibinyuranye n’ibyo, Abusalomu umuhungu w’Umwami Dawidi, yiyerekanaga nk’aho ahangayikiye abaturage kandi yarashimagizwaga kubera ubwiza bwe. Mu by’ukuri ariko, yari umugambanyi n’umwicanyi (2 Sam 13:28, 29; 14:25; 15:1-12). Kwigaragaza nk’aho uri umuntu mwiza kandi ukaba ufite isura nziza, ntibituma uba umuntu mwiza koko.

Dushobora kugira icyo tugeraho

Kugira ngo turusheho kugira kamere nziza maze tube beza mu maso y’Imana, tugomba kwita cyane ku muntu wacu w’imbere (1 Pet 3:3, 4). Kugira ibyo duhindura kuri kamere yacu bisaba kubanza kumenya imico mibi dufite n’ibintu byatumye tuyigira cyangwa ibyabigizemo uruhare, ari na ko twitoza kugira imico y’Imana. Ese dushobora kwizera ko nidushyiraho imihati tuzagira icyo tugeraho?

Ibyo twabyizera rwose, kubera ko nitwishingikiriza kuri Yehova dushobora kugira ihinduka rya ngombwa. Dushobora gusenga nk’uko umwanditsi wa zaburi yabigenje agira ati “Mana, undememo umutima wera, unsubizemo umutima ukomeye” (Zab 51:12). Dushobora gusenga dusaba ko umwuka w’Imana udukoreramo, ugatuma icyifuzo dufite cyo guhuza neza imibereho yacu n’ibyo ishaka kirushaho kwiyongera. Koko rero, dushobora kugira icyo tugeraho mu mihati dushyiraho kugira ngo tube beza mu maso y’Imana.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Iryo si ryo zina rye.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Ese gusiga irangi kuri iyi nzu ishaje kandi yangijwe n’imvura byaba bihagije?

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Ese kamere yawe yahindutse nk’iya Kristo?